Yesaya
1 Ibyo Yesaya* umuhungu wa Amotsi yeretswe,+ ku Buyuda na Yerusalemu, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Uziya,+ Yotamu,+ Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ abami b’u Buyuda:+
3 Ikimasa kimenya nyiracyo
N’indogobe ikamenya aho irira kwa nyirayo.
Ariko Abisirayeli bo ntibanzi.*+
Abantu banjye ntibagaragaza ubwenge.”
4 Abantu bahora mu byaha bazahura n’ibyago,+
Abantu bahora bakosa,
Abakomotse ku bantu babi, abana bangiritse.
5 Ko murushaho kwigomeka, ubwo ubutaha muzakubitwa he?+
Umutwe wose urarwaye
Kandi umutima wose urarembye.+
6 Kuva munsi y’ikirenge kugera ku mutwe nta hazima hahari.
Hari ibikomere, imibyimba n’ibisebe.
Nta wigeze abivura* cyangwa ngo abipfuke, cyangwa ngo abisige amavuta.+
7 Igihugu cyanyu cyarasenyutse.
Imijyi yanyu yatwitswe n’umuriro.
Abanyamahanga barya igihugu cyanyu mubireba.+
Igihugu cyanyu kimeze nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
8 Umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’akazu ko kugamamo* mu murima w’imizabibu,
Nk’akazu kari mu murima w’uduhaza duto,
Ameze nk’umujyi wagoswe.+
9 Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake,
Tuba twarabaye nka Sodomu
Kandi tuba twarabaye nka Gomora.+
10 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa bategetsi* b’i Sodomu+ mwe.
Nimutege amatwi amategeko* y’Imana yacu mwa bantu b’i Gomora+ mwe.
11 Yehova aravuga ati: “Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?+
Ndambiwe ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro by’amapfizi y’intama+ n’ibinure by’amatungo abyibushye+
Kandi sinishimira amaraso+ y’ibimasa bikiri bito+ n’ay’ihene n’intama.+
13 Ntimuzongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro.
Mukora iminsi mikuru ukwezi kwagaragaye,+ mukizihiza amasabato,+ mukagira n’amakoraniro.+
Singishoboye kwihanganira ukuntu muvanga ubumaji+ n’amakoraniro yihariye.
14 Nanga iminsi mikuru mukora ukwezi kwagaragaye n’indi minsi mikuru yanyu.
Byambereye umutwaro,
Kubyihanganira bimaze kunanira.
Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi;
Mureke gukora ibibi.+
17 Mwige gukora ibyiza, mushake ubutabera,+
Mukosore ufata abandi nabi,
Muharanire uburenganzira bw’imfubyi*
Kandi murenganure umupfakazi.”+
18 Yehova aravuga ati: “Nimuze tuganire mbereke uko twagirana imishyikirano myiza.+
Nubwo ibyaha byanyu bitukura,
Bizahinduka umweru nk’urubura;+
Nubwo bitukura cyane nk’umwenda utukura,
Bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama.
21 Mbega ukuntu umujyi+ wizerwaga wahindutse indaya!+
None wabaye uw’abicanyi!+
23 Abatware bawe ntibava ku izima kandi ni incuti z’abajura.+
Buri wese muri bo akunda ruswa kandi ahatanira guhabwa impano.+
Ntibacira imfubyi urubanza rutabera
Kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+
24 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri, Yehova nyiri ingabo,
Intwari ya Isirayeli avuga ati:
“Nimutege amatwi. Nzikiza abandwanya,
Nihorere ku banzi banjye.+
26 Nzongera ngusubirizeho abacamanza nk’uko byari bimeze mbere,
N’abajyanama bawe nk’uko byari bimeze bigitangira.+
Nyuma yaho uzitwa Umujyi wo Gukiranuka, Umujyi Wizerwa.+