Ese wacumuye ku mwuka wera?
“Hariho icyaha cyicisha.”—1 YOHANA 5:16.
1, 2. Tuzi dute ko bishoboka gucumura ku mwuka wera w’Imana?
“NARI narabujijwe amahwemo no gutekereza ko nacumuye ku mwuka wera.” Hari umugore wo mu Budage wanditse ayo magambo nubwo yakoreraga Imana. Ese mu by’ukuri Umukristo ashobora gucumura ku mwuka wera w’Imana, ari zo mbaraga ikoresha?
2 Gucumura ku mwuka wera wa Yehova birashoboka rwose. Yesu yagize ati ‘abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka umwuka ni icyaha kitazababarirwa’ (Matayo 12:31). Duhabwa umuburo ugira uti “niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka” (Abaheburayo 10:26, 27). Nanone, intumwa Yohana yaranditse ati “hariho icyaha cyicisha” (1 Yohana 5:16). Ariko se uwakoze icyaha gikomeye ni we ubwe umenya niba yarakoze “icyaha cyicisha”?
Kwihana bituma umuntu ababarirwa
3. Ni iki kubabazwa cyane n’icyaha umuntu yakoze bishobora kugaragaza?
3 Yehova ni we Mucamanza w’ikirenga w’abakora ibyaha. Koko rero, twese tuzimurikira imbere ye ibyo twakoze, kandi Yehova akora ibitunganye igihe cyose (Itangiriro 18:25; Abaroma 14:12). Yehova ni we umenya neza niba twakoze icyaha kitababarirwa, kandi ni we ushobora kudukuraho umwuka wera (Zaburi 51:13). Ariko niba tubabazwa cyane n’icyaha twakoze, biba bishobora kugaragaza ko twihannye. Ariko se kwihana bivuye ku mutima bisobanura iki?
4. (a) Kwihana bisobanura iki? (b) Ni iki gihumuriza cyane dusanga muri Zaburi 103:10-14?
4 Kwihana bivuga guhindura imyifatire yo gukora ibyaha twari dusanganywe cyangwa iyo twari tugamije mbere yo kwihana. Binasobanura ko twumva tubabajwe no kuba twarakoze icyaha cyangwa ko turimo twicuza kubera cyo, kandi ko twateye umugongo inzira yo gukora ibyaha. Niba twarakoze icyaha gikomeye ariko tugatera intambwe zo kugaragaza ko twihannye by’ukuri, twahumurizwa n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi, wanditse agira ati “[Yehova] ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. Nk’uko ijuru ryitaruye isi, ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.”—Zaburi 103:10-14.
5, 6. Vuga ibintu by’ingenzi biri muri 1 Yohana 3:19-22, kandi usobanure icyo iyo ntumwa yashakaga kuvuga.
5 Nanone kandi, intumwa Yohana yanditse amagambo ahumuriza agira ati “icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose. Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y’Imana kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.”—1 Yohana 3:19-22.
6 Tumenya ko “turi ab’ukuri” binyuze mu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe no mu kwirinda gukora ibyaha (Zaburi 119:11). Niba twumva twicira urubanza kubera impamvu runaka, twagombye kwibuka ko “Imana iruta imitima yacu kandi [ko] izi byose.” Yehova aratubabarira kuko azi neza ko ‘dukunda bene Data tutaryarya,’ azi ko turwana intambara y’icyaha kandi azi imihati dushyiraho ngo dukore ibyo ashaka (1 Petero 1:22). Umutima wacu ‘ntuducira urubanza’ iyo twiringira Yehova, tukagaragaza urukundo rwa kivandimwe, kandi ntitubarweho gukora ibyaha tubigambiriye. ‘Tuzatinyuka imbere y’Imana’ mu gihe dusenga kandi izadusubiza kuko twitondera Amategeko yayo.
Bacumuye ku mwuka wera
7. Ni iki cyerekana niba icyaha gikwiriye kubabarirwa cyangwa kutababarirwa?
7 Ni ibihe byaha bitababarirwa? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe ingero zimwe na zimwe zivugwa muri Bibiliya. Ibyo byagombye kuduhumuriza niba twarihannye, ariko tukaba tugihangayikishwa cyane n’ibyaha bikomeye twakoze. Turi bubone ko gucumura ku mwuka wera bidaterwa n’ubwoko bw’icyaha umuntu yakoze; ahubwo, icyateye umuntu gukora icyo cyaha, imimerere y’umutima we, n’urugero yagambiriyemo gukora icyo cyaha ni byo byerekana niba icyaha gishobora kubabarirwa cyangwa kutababarirwa.
8. Ni gute bamwe mu bayobozi b’idini b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bacumuye ku mwuka wera?
8 Abayobozi b’idini b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere barwanyije Yesu Kristo babigiranye ubugome barimo bacumura ku mwuka wera. Biboneye umwuka w’Imana ukorera muri Yesu igihe yakoraga ibitangaza bihesha Yehova ikuzo. Icyakora, abo banzi ba Kristo bavuze ko izo mbaraga yazikuraga kuri Satani. Dukurikije uko Yesu yabivuze, abo bantu batukaga umwuka w’Imana, bityo bakaba barakoze icyaha kitababarirwa “mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.”—Matayo 12:22-32.
9. Gutukana ni iki, kandi se ni iki Yesu yabivuzeho?
9 Gutukana ni ukwandagaza umuntu, kuvuga amagambo mabi yo kumuharabika. Kubera ko umwuka wera uturuka ku Mana, kuwuvugaho ibintu bibi ni nko kubivuga kuri Yehova. Umuntu uvuga amagambo nk’ayo kandi ntiyihane, ntabwo ababarirwa. Ibintu byatumye Yesu avuga iby’icyo cyaha, bigaragaza ko Yesu yerekezaga ku bantu bagambirira kurwanya imikorere y’umwuka w’Imana. Kuba Abafarisayo bariboneye ukuntu umwuka wa Yehova wakoreraga muri Yesu ariko bakabyitirira Satani byatumye bacumura ku mwuka. Ku bw’ibyo, Yesu yaravuze ati ‘ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.’—Mariko 3:20-29.
10. Kuki Yesu yise Yuda “umwana wo kurimbuka”?
10 Reka turebe n’urugero rwa Yuda Isikaryota. Yakurikiye inzira y’ubuhemu, akajya yiba amafaranga bashyiraga mu mufuka cyangwa mu gasanduku yari ashinzwe (Yohana 12:5, 6). Nyuma yaho Yuda yagiye gushaka abayobozi b’Abayahudi kandi ategura uburyo bwo kugambanira Yesu ku biceri by’ifeza 30. Ni iby’ukuri ko Yuda yumvise ababaye nyuma yo kumugambanira, ariko ntiyigeze yihana icyo cyaha yari yakoze abigambiriye. Ni yo mpamvu Yuda adakwiriye kuzuka. Ku bw’ibyo, Yesu yamwise “umwana wo kurimbuka.”—Yohana 17:12; Matayo 26:14-16.
Ntibacumuye ku mwuka wera
11-13. Byagenze bite kugira ngo Umwami Dawidi akorane icyaha na Batisheba, kandi se ni irihe humure twavana mu buryo Imana yakemuye icyo kibazo?
11 Hari igihe Abakristo bicuza by’ukuri ibyaha byabo bikomeye bakoze kandi bagahabwa ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka n’abasaza b’itorero, ariko bagakomeza kumva babuzwa amahwemo no kuba bararenze ku Mategeko y’Imana (Yakobo 5:14). Niba duhangayitse muri ubwo buryo, birashoboka cyane ko twakungukirwa no kumenya icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’abantu bababariwe ibyaha.
12 Umwami Dawidi yakoze icyaha gikomeye, agikorana na Batisheba, umugore wa Uriya. Icyo gihe Dawidi yagendagendaga hejuru y’inzu ye yari hafi y’aho uwo mugore mwiza yiyuhagiriraga, yaramubonye maze amutumaho ngo bamuzane i Bwami, hanyuma aryamana na we. Dawidi amaze kumenya ko Batisheba atwite, yashakishije uburyo umugabo we, ari we Uriya, yaryamana na we kugira ngo ahishe icyaha cye cy’ubuhehesi. Igihe uwo mugambi wapfubaga, uwo mwami yashakishije uburyo Uriya yapfira ku rugamba. Hanyuma, Batisheba yaje kuba umugore wa Dawidi kandi babyarana umwana waje gupfa.—2 Samweli 11:1-27.
13 Yehova yakemuye ikibazo cyarebaga Dawidi na Batisheba. Birasa n’aho kuba Dawidi yarihannye kandi akaba yari afite isezerano ry’Ubwami ari byo byatumye Imana imubabarira (2 Samweli 7:11-16; 12:7-14). Uko bigaragara, Batisheba yarihannye, kubera ko yagize igikundiro cyo kuba nyina w’Umwami Salomo maze aba nyirakuruza wa Yesu Kristo (Matayo 1:1, 6, 16). Niba twarakoze icyaha, ni byiza kwibuka ko Yehova abona imyifatire yo kwihana tugira.
14. Ni gute imbabazi nyinshi z’Imana zagaragariye mu buryo yakemuye ikibazo cy’Umwami Manase?
14 Urugero Yehova agezamo ababarira, runagaragarira mu byabaye ku Mwami Manase w’u Buyuda. Yakoze ibintu bibi mu maso ya Yehova. Manase yubakiye Baali igicaniro, asenga “ingabo zo mu ijuru zose,” kandi yubakiye imana z’ibinyoma ibicaniro mu bikari byombi by’urusengero. Yacishije abahungu be mu muriro, ashyigikira iby’ubupfumu, kandi atuma abantu bari batuye i Buyuda n’i Yerusalemu “barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli gukora nabi.” Imiburo yatangwaga n’abahanuzi b’Imana ntiyitabwagaho. Amaherezo, umwami wa Ashuri yajyanye Manase bunyago. Igihe Manase yari mu bunyage, yarihannye kandi yicisha bugufi akomeza gusenga Imana, iramubabarira kandi imusubiza mu bwami bwe i Yerusalemu, aho Manase yateje imbere ugusenga k’ukuri.—2 Ibyo ku Ngoma 33:2-17.
15. Ni ibiki byabaye mu mibereho ya Petero bigaragaza ko Yehova ababarira “rwose”?
15 Ibinyejana runaka nyuma yaho, intumwa Petero yakoze icyaha gikomeye igihe yihakanaga Yesu (Mariko 14:30, 66-72). Ariko Yehova yababariye Petero “rwose” (Yesaya 55:7). Kuki yamubabariye? Ni ukubera ko Petero yari yihannye abikuye ku mutima (Luka 22:62). Iminsi 50 nyuma yaho, ku munsi wa Pentekote, hari ikintu cyabaye kigaragaza neza ko Imana yari yaramubabariye; Petero yagiriwe igikundiro cyo gutanga ubuhamya ashize amanga ku birebana na Yesu (Ibyakozwe 2:14-36). Ese urumva hari impamvu yatuma Imana itababarira Abakristo bihana by’ukuri muri iki gihe? Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri.”—Zaburi 130:3, 4.
Uko twagabanya ubwoba duterwa n’icyaha
16. Ni iyihe mimerere ituma Yehova atanga imbabazi?
16 Izo ngero tumaze kubona zishobora gutuma tugabanya imihangayiko irebana no kumva ko twacumuye ku mwuka wera. Zigaragaza ko Yehova ababarira rwose abanyabyaha bihannye. Icy’ingenzi ni ugusenga Imana tubikuye ku mutima. Turamutse dukoze icyaha, dushobora kwinginga Yehova tumusaba ko atubabarira. Atubabarira ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, ku mbabazi ze, kuko azi ko twarazwe kudatungana n’ababyeyi bacu ba mbere no kuba dukora umurimo turi indahemuka. Gusobanukirwa ineza itagira akagero ya Yehova bituma dusaba imbabazi twizeye ko tuzazihabwa.—Abefeso 1:7.
17. Ni iki twagombye gukora turamutse dukoze icyaha kandi tukifuza gufashwa mu buryo bw’umwuka?
17 Byagenda bite se dukoze icyaha bityo tukananirwa gusenga kubera ko twumva twahemukiye Yehova? Umwigishwa Yakobo yanditse ibirebana n’ibyo agira ati ‘[uwo muntu] natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusize amavuta mu izina [rya Yehova]. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi, [Yehova] amuhagurutse kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.’—Yakobo 5:14, 15.
18. Kuki tutakwemeza ko umuntu yakoze icyaha kitababarirwa nubwo yaba yaraciwe mu itorero?
18 Ndetse n’igihe umuntu wakoze icyaha yaba aticuza maze agacibwa mu itorero, icyaha cye ntikiba ari icyaha kitababarirwa byanze bikunze. Igihe Pawulo yavugaga ibihereranye n’Umukristo wasizwe wo mu itorero ry’i Korinto wari wakoze icyaha, yaranditse ati “igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije, ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze” (2 Abakorinto 2:6-8; 1 Abakorinto 5:1-5). Icyakora, kugira ngo abantu bakoze ibyaha bongere gushyikirana na Yehova, bagomba kwemera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bushingiye kuri Bibiliya bahabwa n’abasaza b’Abakristo, kandi bakagaragaza ko bihannye by’ukuri. Bagomba ‘kwera imbuto zikwiriye abihannye.’—Luka 3:8.
19. Ni iki cyadufasha gukomeza kuba “bazima mu byo kwizera”?
19 Ni ibihe bintu bishobora gutuma twumva ko twacumuye ku mwuka wera? Ibyo birashoboka nk’igihe dukabya kumva ko twakora ibintu neza cyangwa igihe dufite intege nke z’umubiri n’izo mu bwenge. Muri ibyo bihe, isengesho n’ikiruhuko bishobora kudufasha. Cyane cyane ariko, ntitwagombye kureka ngo Satani aduce intege, maze tureke gukorera Imana. Kubera ko Yehova atishimira gupfa k’umunyabyaha, nta nubwo yishimira kubura umwe mu bagaragu be. Ku bw’ibyo, niba dutinya ko twacumuye ku mwuka, twagombye gukomeza kwigaburira Ijambo ry’Imana; urugero, dusoma ibice byaryo bihumuriza nka za zaburi. Dukeneye gukomeza kujya mu materaniro y’itorero buri gihe kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kubigenza dutyo bizatuma tuba “bazima mu byo kwizera” kandi ntituzahangayika dutekereza ko twakoze icyaha kitababarirwa.—Tito 2:2.
20. Ni ibihe bitekerezo byafasha umuntu kubona ko atacumuye ku mwuka wera?
20 Umuntu wese utinya ko yacumuye ku mwuka wera, yakwibaza ati ‘ese natutse umwuka wera? Ese kuva aho nihaniye icyaha cyanjye, naba mbaho mpuje n’uko kwihana? Niba atari byo, nizera ko Imana ibabarira? Ese ndi umuhakanyi wanze umucyo wo mu buryo bw’umwuka?’ Birashoboka ko bene abo bantu bazamenya ko batatutse umwuka wera w’Imana, kandi ko batabaye abahakanyi. Barihannye kandi bakomeza kwizera ko Yehova ababarira. Niba ari uko bimeze ntibacumuye ku mwuka wera wa Yehova.
21. Ni iki ingingo ikurikira izasuzuma?
21 Mbega ukuntu bihumuriza kumenya neza ko tutacumuye ku mwuka wera! Icyakora, hari ibibazo bifitanye isano n’umwuka wera biri busuzumwe mu ngingo ikurikira. Urugero, dushobora kwibaza tuti ‘ese nyoborwa koko n’umwuka w’Imana? Ese imbuto zawo zigaragarira mu mibereho yanjye?’
Ni gute wasubiza?
• Kuki wavuga ko umuntu ashobora gucumura ku mwuka wera?
• Kwihana bisobanura iki?
• Ni bande bacumuye ku mwuka igihe Yesu yari ku isi?
• Ni gute umuntu yanesha imihangayiko yo kumva ko yakoze icyaha kitababarirwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abavuze ko imbaraga za Satani ari zo zatumye Yesu akora ibitangaza, bacumuye ku mwuka wera
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Nubwo Petero yihakanye Yesu, ntiyakoze icyaha kitababarirwa