Uko wamenya idini ry’ukuri
AMADINI menshi yihandagaza avuga ko ibyo yigisha bituruka ku Mana. Bityo, tugomba kwita ku magambo Yohana, intumwa ya Yesu yanditse agira ati “bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi” (1 Yohana 4:1). Ni gute twagerageza ikintu runaka ngo tumenye niba cyaravuye ku Mana?
Ikintu cyose gituruka ku Mana kiba gihuje n’imico yayo, ariko cyane cyane gihuje n’umuco wayo w’ingenzi w’urukundo. Dufate urugero; guhumurirwa ni impano igaragaza urukundo rw’Imana, idufasha kwishimira impumuro nziza y’ibyatsi, indabo, cyangwa impumuro y’umugati ugishyushye. Ubushobozi dufite bwo kwitegereza izuba rirenga, akanyugunyugu, cyangwa igitwenge cy’umwana muto, na byo bitugaragariza ko Imana idukunda. Dushimishwa kandi no kumva umuzika mwiza, amajwi y’utunyoni turirimba cyangwa ijwi ry’umukunzi. Ukuntu umuntu aremwe ubwabyo, nubwo adatunganye, bigaragaza urukundo rw’Imana. Ni yo mpamvu incuro nyinshi twibonera ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Dushishikazwa no kugaragaza urukundo kuko twaremwe “mu ishusho y’Imana” (Itangiriro 1:27). Nubwo Yehova afite indi mico myinshi, urukundo ni wo muco w’ingenzi cyane mu mico igize kamere ye.
Ibyanditswe byaturutse ku Mana byagombye kugaragaramo urukundo rwayo. Amadini yo ku isi afite inyandiko nyinshi za kera. Ni mu buhe buryo izo nyandiko zigaragaza umuco w’Imana w’urukundo?
Birazwi neza ko inyinshi mu nyandiko za kera z’amadini zivuga ibintu bike ku bihereranye n’uburyo Imana idukunda, ndetse n’ukuntu dushobora kuyikunda. Ni yo mpamvu abantu babarirwa muri za miriyoni babuze igisubizo cy’ikibazo bibaza, kigira kiti “kuki tubona ibihamya by’uko ibyaremwe bigaragaza ko Imana idukunda, ariko tugakomeza guhura n’imibabaro, kandi ibintu bibi bigakomeza kubaho?” Bibiliya ni cyo gitabo cy’idini cya kera cyonyine gisobanura iby’urukundo rw’Imana mu buryo bwuzuye. Inatwigisha uko twagaragarizanya urukundo.
Igitabo kivuga ibirebana n’urukundo
Ijambo ry’Imana Bibiliya, rigaragaza ko Yehova ari “Imana y’urukundo” (2 Abakorinto 13:11). Bibiliya igaragaza ko urukundo rwatumye Imana iha abantu ba mbere ubuzima buzira indwara n’urupfu. Ariko kwigomeka ku butegetsi bw’Imana byatumye abantu batangira guhura n’imibabaro (Gutegeka 32:4, 5; Abaroma 5:12). Yehova yagize icyo akora kugira ngo asubize ibintu mu buryo. Ijambo ry’Imana rigira riti “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Nanone kandi, Ibyanditswe Byera bisobanura kurushaho ukuntu Imana igaragaza urukundo: yashyizeho ubutegetsi butunganye buyobowe na Yesu, buzatuma abantu bumvira bongera kubaho mu mahoro.—Daniyeli 7:13, 14; 2 Petero 3:13.
Bibiliya ivuga muri make icyo umuntu asabwa gukora igira iti “‘ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho” (Matayo 22:37-40). Bibiliya ubwayo igaragaza ko yahumetswe n’Imana. Kubera ko igaragaza neza kamere y’Imana, dushobora kwemera tudashidikanya ko yavuye ku “Mana y’urukundo.”—2 Timoteyo 3:16.
Turamutse tugenzuye ibintu dushingiye ku ihame ry’urukundo, dushobora kugaragaza inyandiko za kera zavuye ku Mana izo ari zo. Nanone urukundo ni rwo rugaragaza abari mu idini ry’ukuri abo ari bo, kuko bigana Imana mu kugaragaza urukundo.
Uko twamenya abantu bakunda Imana?
Abantu bakunda Imana bataryarya bagaragarira buri wese, cyane cyane muri iki gihe turi mu bihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka.’ Abantu baragenda barushaho ‘kwikunda, gukunda impiya, gukunda ibibanezeza aho gukunda Imana.’—2 Timoteyo 3:1-4.
Ni gute wamenya abantu bakunda Imana? Bibiliya igira iti “kuko gukunda Imana ari uku ari uko twitondera amategeko yayo” (1 Yohana 5:3). Urukundo dukunda Imana rutuma twubaha amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya. Urugero, Ijambo ry’Imana rikubiyemo amategeko agenga ibyo kugirana imibonano mpuzabitsina ndetse n’ishyingiranwa. Abashakanye ni bo bonyine bemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina, kandi abashakanye bagomba kubana akaramata (Matayo 19:9; Abaheburayo 13:4). Igihe umugore umwe wo muri Esipanye wize tewolojiya yazaga mu materaniro, aho Abahamya ba Yehova bigiraga amategeko mbwirizamuco ya Bibiliya bashishikaye, yaravuze ati “nahavuye numva mfite icyo nungutse, bitewe n’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bisobanura neza ibintu. Nanone natewe inkunga no kubona ukuntu abo bantu bunze ubumwe ndetse n’uburyo bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru.”
Uretse kuba Abakristo b’ukuri bakunda Imana, banagaragazwa mu buryo bworoshye n’ukuntu bakunda bagenzi babo. Umurimo w’ingenzi cyane bakora ni ukubwira abandi ibyiringiro rukumbi by’abantu, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Nta kintu gishobora kugirira bagenzi bacu akamaro mu buryo burambye nko kubafasha kumenya Imana (Yohana 17:3). Abakristo b’ukuri nanone bagaragaza urukundo mu bundi buryo. Bita ku bantu bahuye n’ingorane babaha ubufasha bakeneye. Urugero, igihe umutingito wangizaga ibintu byinshi mu Butaliyani, ikinyamakuru cyo muri ako karere cyagaragaje ko Abahamya ba Yehova “bafashije mu buryo bugaragara abantu bari bababaye, batitaye ku madini barimo.”
Nanone kandi, uretse kuba Abakristo b’ukuri bakunda Imana, baranakundana hagati yabo. Yesu yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.
Ese urukundo Abakristo b’ukuri bakundana rugaragarira buri wese ko rudasanzwe? Umugore ukora mu rugo witwa Ema yabonye ko rudasanzwe. Akora mu mujyi wa La Paz, muri Boliviya, aho itandukaniro ry’amoko rituma habaho n’ubusumbane hagati y’abakire n’abakene. Ema agira ati “incuro ya mbere nagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, niboneye umusore wari wambaye neza aganira n’umugore w’umusangwabutaka wo mu bwoko bw’Abahindi. Sinari narigeze mbona ibintu nk’ibyo. Ako kanya nahise nibwira nti ‘aba bagomba kuba ari ubwoko bw’Imana.’” Undi mugore ukiri muto wo muri Brezili witwa Miriam na we yaravuze ati “nta kintu na kimwe cyanshimishaga, habe n’umuryango wanjye. Ubwa mbere mbona abantu bafite urukundo rugaragarira mu bikorwa, nabasanze mu Bahamya ba Yehova.” Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuyobozi w’amakuru kuri televiziyo imwe yaravuze ati “iyo abantu benshi baza kuba barabayeho nk’uko mu idini ryanyu mubaho, iki gihugu ntikiba kiri mu bibazo nk’ibyo kirimo ubu. Ndi umwe mu banyamakuru bazi ko idini ryanyu rishingiye ku rukundo n’ukwizera gukomeye mufitiye umuremyi.”
Shakisha idini ry’ukuri
Urukundo ni kimwe mu bintu bituma abari mu idini ry’ukuri bamenyekana. Yesu yavuze ko kubona idini ry’ukuri bisa no kubona inzira y’ukuri, ugahitamo kuyigenderamo. Iyo ni yo nzira yonyine iyobora ku buzima bw’iteka. Yesu yaravuze ati “munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7:13, 14). Hariho itsinda rimwe rukumbi ry’Abakristo b’ukuri bunze ubumwe bagendana n’Imana mu nzira y’ugusenga k’ukuri. Bityo rero, guhitamo idini rikwiriye ni ibintu by’ingenzi. Iyo nzira nuyibona ukanahitamo kuyigenderamo, uzaba ubonye inzira y’ubuzima nziza kuruta izindi, kuko ari inzira y’urukundo.—Abefeso 4:1-4.
Tekereza ibyishimo wagira uramutse ugendera mu nzira y’ugusenga k’ukuri! Ni kimwe no kugendana n’Imana. Imana ishobora kukwigisha ubwenge no kugira urukundo, bikagufasha kubana neza n’abandi. Izakwereka kandi intego y’ubuzima iyo ari yo, umenye amasezerano itanga ndetse ugire ibyiringiro by’igihe kizaza. Ntuzigera wicuza ko wahisemo idini ry’ukuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Bibiliya ni cyo gitabo cyonyine cy’idini cya kera gisobanura ibyerekeye urukundo rw’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abakristo b’ukuri bagaragazwa n’uko bakundana