Igice cya kabiri
Himbaza Yehova, Imana y’Ukuri Yonyine
1. Ni iyihe Mana y’ukuri yonyine?
BIBILIYA ivuga ko nubwo hariho byinshi bibonwa ko ari imana, “kuri twe hariho Imana imwe, ni yo Data wa twese” (1 Abakorinto 8:5, 6). Iyo ‘Mana imwe’ ni Yehova, we Muremyi w’ibintu byose (Gutegeka 6:4; Ibyahishuwe 4:11). Yesu yamwerekejeho avuga ngo ‘Imana yanjye, ari yo Mana yanyu’ (Yohana 20:17). Yemeranyije na Mose, wari waravuze mbere y’aho ko “Uwiteka [“Yehova” NW] ari we Mana [y’ukuri], [ko] ari nta yindi keretse yo” (Gutegeka 4:35). Yehova asumba kure cyane ibindi bintu byose bisengwa, urugero nk’ibishushanyo, abantu cyangwa umwanzi we Satani Diyabule, ari we ‘mana y’iki gihe’ (2 Abakorinto 4:3, 4). Mu buryo bunyuranye n’ibyo byose, Yehova ni ‘Imana y’ukuri yonyine’ nk’uko Yesu yabivuze.—Yohana 17:3.
2. Uko tugenda twiga ibyerekeye Imana, ni gute byagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu?
2 Abantu bashimira biga ibihereranye n’imico y’Imana isusurutsa umutima, kimwe n’ibyo yakoze hamwe n’ibyo izadukorera, bumva bayireherejweho. Uko urukundo bakunda Yehova rugenda rwiyongera, bumva basunikiwe kumuhimbaza. Mu buhe buryo? Uburyo bumwe bwo kumuhimbaza, ni ukumubwira abandi. Mu Baroma 10:10 hagira hati ‘akanwa ni ko [umuntu] yatuza, agakizwa.’ Ubundi buryo bwo kumuhimbaza, ni ukumwigana mu magambo no mu bikorwa. Mu Befeso 5:1 hagira hati “mwigane Imana nk’abana bakundwa.” Kugira ngo tubigenze dutyo mu buryo bwuzuye, dukeneye kumenya uwo Yehova ari we by’ukuri.
3. Ni iyihe mico y’ingenzi y’Imana?
3 Muri Bibiliya yose, hari amagambo menshi agaragaza imico ihebuje y’Imana. Imico ine y’ingenzi y’Imana ni ubwenge, gukiranuka, imbaraga n’urukundo. ‘Ubwenge bufitwe n’Imana’ (Yobu 12:13). ‘Ingeso zayo zose ni izo gukiranuka’ (Gutegeka 32:4). Ifite ‘imbaraga nyinshi’ (Yesaya 40:26). ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ariko se, mu mico ine y’ingenzi y’Imana, ni uwuhe muco uhebuje cyane kuruta iyindi, ni ukuvuga umuco urusha iyindi kugaragaza uko Imana iteye?
‘Imana Ni Urukundo’
4. Mu mico y’Imana, ni uwuhe watumye irema ijuru n’isi n’ibindi bintu biriho byose?
4 Zirikana icyatumye Yehova arema ijuru n’isi, ibiremwa by’umwuka bifite ubwenge hamwe n’abantu. Mbese, ni ukubera ubwenge bwe cyangwa imbaraga ze? Oya, nubwo Imana yakoresheje ubwenge n’imbaraga, nta bwo ari byo byayisunikiye kurema ibyo bintu. Kandi gukiranuka kwayo na ko ntikwasabaga ko itanga impano y’ubuzima. Ahubwo, urukundo rwinshi rw’Imana ni rwo rwatumye irema ibiremwa bifite ubwenge kugira ngo na byo byishimire ubuzima. Urukundo ni rwo rwayisunikiye kugambirira ko abantu bumvira babaho iteka muri Paradizo (Itangiriro 1:28; 2:15). Urukundo ni rwo rwatumye iteganya uburyo bwo kuvaniraho ikiremwamuntu igihano cyatewe n’icyaha cya Adamu.
5. Dukurikije Bibiliya, kamere ya Yehova ihwanye n’uwuhe muco, kandi kuki?
5 Bityo rero, urukundo ni wo muco uhebuje cyane kuruta indi mico yose y’Imana. Ni wo muco ugize kamere yayo. Nubwo indi mico yayo, urugero nk’ubwenge, gukiranuka n’imbaraga na yo ari ingenzi, nta na rimwe Bibiliya ivuga ko Yehova ari umwe muri iyo mico. Ahubwo ivuga ko Yehova ari urukundo. Koko rero, kamere ya Yehova ni urukundo. Urwo rukundo rugengwa n’amahame, si ibyiyumvo. Urukundo rw’Imana rugengwa n’amahame y’ukuri no gukiranuka. Ni urukundo ruhanitse, nk’uko Yehova Imana ubwe arugaragaza. Urwo rukundo ni uburyo bwo kutarangwa n’ubwikunde mu buryo bwuzuye, kandi buri gihe rujyana n’ibikorwa bifatika byo kurugaragaza.
6. Ni iki gituma dushobora kwigana Imana, kabone nubwo ituruta cyane?
6 Uwo muco uhebuje w’urukundo ni wo utuma dushobora kwigana iyo Mana. Kubera ko turi abantu baciye bugufi, badatunganye kandi babangukirwa no gukora amakosa, dushobora gutekereza ko ari nta na rimwe dushobora kwigana Imana mu buryo bugira ingaruka nziza. Ariko hano hari urundi rugero rwerekana uburyo urukundo rwa Yehova rukomeye: azi aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi ntadushakaho ubutungane. Azi ko muri iki gihe turi kure cyane y’ubutungane. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Ni yo mpamvu muri Zaburi ya 130:3, 4 hagira hati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri.” Ni koko, Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi” (Kuva 34:6). “Wowe, Mwami, uri mwiza, witeguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Mbega ukuntu ayo magambo ahumuriza! Mbega ukuntu tugarurirwa ubuyanja no gukorera iyo Mana ihebuje, kandi tukagarurirwa ubuyanja n’ukuntu itwitaho mu buryo bwuje urukundo n’imbabazi!
7. Ni mu buhe buryo urukundo rwa Yehova rushobora kugaragarira mu mirimo ye y’irema?
7 Nanone urukundo rwa Yehova rushobora kugaragarira mu mirimo ye y’irema. Tekereza ku bintu byinshi byiza Yehova yaduteguriye kugira ngo bidushimishe, urugero nk’imisozi myiza, amashyamba, ibiyaga n’inyanja. Yaduteguriye ibyokurya binyuranye bitangaje kugira ngo bituryohere kandi bitume dukomeza kubaho. Nanone, Yehova yaduhaye indabo nziza nyinshi kandi zihumura cyane kandi arema inyamaswa zishimishije. Yaremye ibintu binezeza abantu, nubwo atahatirwaga kubirema. Ni iby’ukuri ko kubaho muri iyi si mbi, mu mimerere yo kudatungana, bidashobora gutuma twishimira ibyo yaremye mu buryo bwuzuye (Abaroma 8:22). Ariko rero, tekereza gusa ku byo Yehova azadukorera muri Paradizo! Umwanditsi wa Zaburi atwizeza agira ati ‘apfumbatura igipfunsi cye, agahaza kwifuza [gukwiriye] kw’ibibaho byose.’—Zaburi 145:16.
8. Ni uruhe rugero ruhebuje cyane rw’urukundo Yehova yadukunze?
8 Ni uruhe rugero ruhebuje cyane rw’urukundo Yehova yakunze abantu? Bibiliya igira iti “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Mbese, ibyo Yehova yabikoze bitewe n’ineza y’abantu? Mu Baroma 5:8 hasubiza hagira hati “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Koko rero, Imana yohereje Umwana wayo utunganye ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe ho igitambo cy’incungu yo kuducungura tukava mu rubanza rw’icyaha n’urupfu (Matayo 20:28). Ibyo byahaye abantu bakunda Imana uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka. Igishimishije ni uko urukundo rw’Imana rugera ku bantu bose bashaka gukora ibyo ishaka, kuko Bibiliya itubwira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
9. Kuba Yehova yaratanze Umwana we ngo atubere incungu, ni gute byagombye kutugiraho ingaruka?
9 Kuba Yehova yaratanze Umwana we ho incungu ku bwacu, bityo akaduha uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka, byagombye kugira izihe ngaruka ku bihereranye n’uburyo dukoresha ubuzima bwacu muri iki gihe? Byagombye gutuma urukundo dukunda Imana y’ukuri, ari yo Yehova, rurushaho kwiyongera. Nanone kandi, byagombye gutuma twifuza kumvira Yesu, we uhagarariye Imana. “[Yesu] yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye” (2 Abakorinto 5:15). Mbega ukuntu bishimishije kugera ikirenge mu cya Yesu, kubera ko yabaye intangarugero mu kwigana urukundo rwa Yehova n’impuhwe ze! Ibyo bigaragazwa n’amagambo Yesu yavuze yerekeza ku bicisha bugufi agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28-30.
Tugaragarize Abandi Urukundo
10. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragariza urukundo Abakristo bagenzi bacu?
10 Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Abakristo bagenzi bacu nk’uko Yehova na Yesu badukunda? Zirikana ubu buryo bwinshi dushobora kubigaragazamo: “urukundo rurihangana, rukagira neza; urukundo ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza; ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho; ntirutekereza ikibi ku bantu: ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri; rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira.”—1 Abakorinto 13:4-8; 1 Yohana 3:14-18; 4:7-12.
11. Abandi bantu tugomba kugaragariza urukundo ni bande, kandi se, mu buhe buryo?
11 Abandi bantu tugomba kugaragariza urukundo ni bande, kandi mu buhe buryo? Yesu yagize ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Ibyo bikubiyemo kugeza ku bantu baba batari Abakristo bagenzi bacu ubutumwa bwiza ku bihereranye n’isi nshya ya Paradizo igiye kuza izanywe n’Imana. Yesu yagaragaje neza ko urukundo rwacu rutagomba kugarukira ku bantu dusangiye ukwizera gusa, kuko yagize ati ‘nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Abapagani na bo ntibagira batyo? Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.’—Matayo 5:46, 47; 24:14; Abagalatiya 6:10.
‘Gendera mu Izina [rya Yehova]’
12. Kuki izina ry’Imana ari yo yonyine ikwiriye kuryitwa?
12 Ikindi kintu cy’ingenzi mu guhimbaza Imana y’ukuri ni ukumenya, gukoresha no kwigisha abandi izina ryayo ryihariye, ari ryo Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yavuze icyifuzo nk’icyo kivuye ku mutima agira ati “kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA [“Yehova,” NW], ko ari wowe wenyine Usumbabyose, utegeka isi yose.” (Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Izina Yehova risobanurwa ngo “Ituma Biba.” Ni Nyir’Imigambi Mukuru, buri gihe atuma imigambi ye isohora. Kandi Imana y’ukuri ni yo yonyine ishobora kwitwa iryo zina mu buryo bukwiriye, kuko abantu badashobora na rimwe kwizera ko imigambi yabo izasohora (Yakobo 4:13, 14). Yehova ni we wenyine ushobora kuvuga ko ijambo rye “rizashobora gukora” icyo yaritumye (Yesaya 55:11). Abantu benshi barishima iyo babonye bwa mbere muri Bibiliya zabo izina bwite ry’Imana kandi bakamenya icyo risobanura (Yeremiya 16:21). Ariko kandi, bazungukirwa n’ubwo bumenyi ari uko gusa ‘bagendeye mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yacu iteka ryose.’—Mika 4:5.
13. Kumenya no kugendera mu izina rya Yehova bikubiyemo iki?
13 Ku byerekeye izina ry’Imana, muri Zaburi ya 9:11 (umurongo wa 10 muri Biblia Yera), hagira hati “abazi izina ryawe bazakwiringira.” Ibyo bikubiyemo ibirenze cyane ibyo kumenya gusa izina Yehova, kuko kurimenya atari ko kumwiringira. Kumenya izina ry’Imana bisobanura kumenya uko Yehova ateye, kubaha ubutware bwe, kumvira amategeko ye no kumwiringira muri byose (Imigani 3:5, 6). Mu buryo nk’ubwo, kugendera mu izina rya Yehova bikubiyemo kumwiyegurira, kumuhagararira turi bamwe mu bamusenga, tugakoresha by’ukuri imibereho yacu mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka (Luka 10:27). Mbese, urimo urabigenza utyo?
14. Niba dushaka gukorera Yehova iteka ryose, ni iki kindi gisabwa kirenze ibyo kumva ko ari inshingano tugomba gusohoza?
14 Niba dushaka gukorera Yehova iteka ryose, ntitugomba gusunikwa n’ibyiyumvo byo gushaka gusohoza iyo nshingano gusa. Intumwa Pawulo yateye inkunga Timoteyo, wari umaze imyaka myinshi akorera Yehova, igira iti “witoze kubaha Imana” (1 Timoteyo 4:7). Kubaha Imana biva ku mutima wuzuye ibyiyumvo byo kuyishimira. “Kubaha Imana” bikubiyemo kubaha Yehova ubwe mu buryo bwimbitse. Bituma tumubaho akaramata tubigiranye urukundo bitewe n’uko tumwubaha cyane kandi tukubaha inzira ze. Bituma twifuza ko buri wese yakubaha izina rye mu rugero ruhanitse. Tugomba kwihingamo kubaha Imana mu mibereho yacu niba dushaka kugendera mu izina rya Yehova, we Mana y’ukuri yonyine, iteka ryose.—Zaburi 37:4; 2 Petero 3:11.
15. Ni gute dushobora kugaragaza ko twiyeguriye Imana nta kindi tuyibangikanyije na cyo?
15 Kugira ngo dukorere Imana mu buryo yemera, tugomba kuyisenga nta kindi tuyibangikanyije na cyo, kubera ko ari “Imana ifuha” (Kuva 20:5). Ntidushobora gukunda Imana kandi ngo dukunde isi mbi Satani abereye imana (Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:15-17). Yehova azi neza kamere buri wese aba ashaka kubogamiraho (Yeremiya 17:10). Niba dukunda gukiranuka by’ukuri, arabibona kandi azadufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo buri munsi. Kubera ko adufasha akoresheje imbaraga z’umwuka we wera, azatuma dushobora gutsinda ububi bwiyongera cyane muri iyi si (2 Abakorinto 4:7). Nanone azadufasha gukomeza ibyiringiro byacu bikomeye by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo. Mbega ukuntu ibyo ari ibyiringiro bihebuje! Twagombye kubyishimira mu buryo bwimbitse kandi tukifuza gukorera Imana y’ukuri, ari yo Yehova, yo izatanga ubuzima bw’iteka.
16. Ni iki wagombye kwifuza gukora ufatanyije n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni?
16 Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose bemeye babigiranye ibyishimo itumira ry’umwanditsi wa Zaburi, wanditse agira ati “mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye.” (Zaburi 34:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Yehova aragutumirira kuba mu mbaga y’abantu benshi bagenda biyongera bo mu mahanga yose bamusingiza kandi bagashyira hejuru izina rye.
Ibibazo by’Isubiramo
• Yehova ateye ate? Twungukirwa dute no kumenya neza imico ye?
• Ni gute dushobora gufasha abandi bantu kumenya ukuri ku byerekeye Imana?
• Ni iki gikubiye mu kumenya no kugendera mu izina rya Yehova?
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Kubera ko Yehova afite urukundo rwinshi, ‘azapfumbatura igipfunsi cye ahaze kwifuza kw’ibibaho byose’