ISOMO RYA 57
Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?
Nubwo ukunda Yehova cyane kandi ukaba ugerageza kwirinda ikintu cyose cyamubabaza, hari igihe uzajya ukora amakosa. Icyakora hari ubwo dukora ibyaha bikomeye (1 Abakorinto 6:9, 10). Mu gihe ukoze icyaha gikomeye, jya wibuka ko Yehova akigukunda. Aba yiteguye kukubabarira no kugufasha.
1. Twakora iki kugira ngo Yehova atubabarire?
Iyo abantu bakunda Yehova bakoze icyaha gikomeye, bagira agahinda kenshi cyane. Ariko bahumurizwa n’isezerano rya Yehova rigira riti “niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura” (Yesaya 1:18). Iyo twicujije by’ukuri, Yehova na we atubabarira mu buryo bwuzuye. Twagaragaza dute ko twicujije? Iyo twicujije tubabazwa cyane n’icyaha twakoze, bigatuma twiyemeza kutazongera gukora icyaha kandi tugasaba Yehova imbabazi. Hanyuma dukora uko dushoboye tukikuramo ibitekerezo cyangwa ingeso zatumye dukora icyo cyaha kandi tukihatira gukurikiza amahame ya Yehova atanduye mu mibereho yacu.—Soma muri Yesaya 55:6, 7.
2. Yehova akoresha abasaza ate kugira ngo badufashe mu gihe twakoze icyaha gikomeye?
Iyo twakoze icyaha gikomeye Yehova adusaba ‘gutumira abasaza b’itorero.’ (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Abo basaza bakunda Yehova n’intama ze. Bujuje ibisabwa byose kugira ngo badufashe kongera kuba incuti za Yehova.—Abagalatiya 6:1.
Abo basaza badufasha bate? Abasaza babiri cyangwa batatu badukosora bakoresheje inama zo muri Bibiliya. Nanone batubwira ibintu bifatika twakora kandi bakatugira inama zadufasha kutazongera gukora icyaha. Iyo umuntu akoze icyaha gikomeye ntiyihane, abasaza bamukura mu itorero kugira ngo atanduza abarigize.
IBINDI WAMENYA
Sobanukirwa uko Yehova adufasha iyo twakoze icyaha gikomeye n’impamvu dukwiriye kubimushimira.
3. Kwatura ibyaha byacu biradufasha
Icyaha cyose dukora kibabaza Yehova. Ubwo rero dukwiriye kukimubwira. Musome muri Zaburi 32:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki ari byiza kubwira Yehova ibyaha byacu aho kugerageza kubihisha?
Iyo tumaze kubwira Yehova ibyaha twakoze tuba tugomba no kubibwira abasaza bakadufasha. Iyo tubikoze twumva turuhutse. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Canon uvugwa muri iyi videwo, abasaza bamufashije bate kugarukira Yehova?
Tugomba kubwiza ukuri abasaza b’itorero kandi ntitugire icyo tubahisha, kuko babereyeho kudufasha. Musome muri Yakobo 5:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni mu buhe buryo kubwiza abasaza ukuri bituma kudufasha biborohera?
4. Yehova ababarira abanyabyaha
Iyo umuntu wakoze icyaha gikomeye akomeje kwanga gukurikiza amahame ya Yehova, avanwa mu itorero kandi ntidukomeze gusabana na we. Musome mu 1 Abakorinto 5:6, 11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni mu buhe buryo gusabana n’umunyabyaha utihana bigira ingaruka ku itorero, nk’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose?
Kugira ngo abasaza bigane uko Yehova agaragariza imbabazi abanyabyaha, bakora uko bashoboye bagafasha abantu bakuwe mu itorero. Hari abantu benshi bari baravanywe mu itorero ariko baje kugaruka. Nubwo bababajwe cyane n’icyo gihano, cyabafashije kumva uburemere bw’icyaha bakoze.—Zaburi 141:5.
Uko Yehova afata abanyabyaha bigaragaza bite ko ashyira mu gaciro, arangwa n’imbabazi kandi ko agira urukundo?
5. Iyo twicujije Yehova aratubabarira
Yesu yakoresheje umugani kugira ngo adufashe gusobanukirwa uko Yehova yiyumva, iyo umunyabyaha yihannye. Musome muri Luka 15:1-7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ibyo bikwigisha iki kuri Yehova?
Musome muri Ezekiyeli 33:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Umuntu yagaragaza ate ko yihannye by’ukuri?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Ntinya ko nimbwira abasaza icyaha nakoze, bazankura mu itorero.”
Ni iki wabwira umuntu utekereza atyo?
INCAMAKE
Iyo dukoze icyaha gikomeye ariko tukihana by’ukuri kandi tukiyemeza kutazongera gukora ibibi, Yehova aratubabarira rwose.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki ari ngombwa kubwira Yehova ibyaha byacu?
Tugomba gukora iki kugira ngo tubabarirwe ibyaha twakoze?
Kuki twagombye gusaba abasaza kudufasha mu gihe twakoze icyaha gikomeye?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba uko umugabo uvugwa muri iyi videwo, yiboneye ko Yehova agira imbabazi nk’uko bivugwa muri Yesaya 1:18.
Abasaza bafasha bate umuntu wakoze icyaha gikomeye?
Reba uko abasaza bagaragariza imbabazi n’urukundo abanyabyaha batihana.
“Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero” (Umunara w’Umurinzi, Kanama 2024)
Soma inkuru ivuga ngo “Nifuzaga kugarukira Yehova,” umenye impamvu umugabo wari wararetse ukuri, yumvaga ko ari Yehova watumye agaruka.
“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2012)