Ese usobanukiwe imvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya?
IMVUGO y’ikigereranyo ishobora kuba igizwe n’amagambo make, ariko ikumvikanisha byinshi. Muri Bibiliya harimo imvugo nyinshi z’ikigereranyo zituma umusomyi wa Bibiliya asa n’aho areba ibivugwa.a Urugero, bavuga ko Yesu yakoresheje imvugo z’ikigereranyo zirenga 50 mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.
Kuki izo mvugo z’ikigereranyo zagombye kugushishikaza? Impamvu ya mbere ni uko iyo uzisobanukiwe wumva gusoma Bibiliya bishimishije cyane, bigatuma urushaho guha agaciro Ijambo ry’Imana. Ikindi ni uko iyo utahuye aho bene izo mvugo zakoreshejwe, urushaho gusobanukirwa ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Ariko iyo udashoboye kuzitahura, bishobora kugutera urujijo, kandi bigatuma ugera ku mwanzuro utari wo.
Dusobanukirwe imvugo z’ikigereranyo
Imvugo y’ikigereranyo ni imvugo igereranya ibintu bibiri. Iyo mvugo iba irimo ibintu bitatu: ikigereranywa, icyo kigereranywa na cyo, n’icyo bihuriyeho. Ku bw’ibyo, kugira ngo usobanukirwe neza imvugo y’ikigereranyo ugomba gutahura ibyo bintu uko ari bitatu, kandi ukabisobanukirwa.
Hari igihe gutahura ikigereranywa n’icyo kigereranywa na cyo bishobora kuba byoroshye, ariko ugasanga bihuriye ku bintu byinshi. Ni iki kizagufasha gutahura nta kwibeshya icyo ibyo bintu bigereranywa bihuriyeho? Incuro nyinshi, kugira ngo umenye neza icyo bihuriyeho ubanza kureba amagambo akikije iyo mvugo y’ikigereranyo.b
Urugero, Yesu yabwiye itorero ry’i Sarudi ati “ni ukuri, nudakanguka nzaza nk’umujura.” Aha Yesu yagereranyaga kuza kwe (ikigereranywa) no kuza k’umujura (icyo bigereranywa na cyo). Ariko se kuza kwa Yesu no kuza k’umujura bihuriye ku ki? Amagambo akikije iyo mvugo y’ikigereranyo aradufasha kubisobanukirwa. Yesu yakomeje agira ati “ntuzamenya rwose igihe nzakugereraho ngutunguye” (Ibyahishuwe 3:3). Ikigaragara ni uko Yesu atagereranyije kuza kwe no kuza k’umujura, ashaka kwerekeza ku mpamvu yari kuba imuzanye. Ntiyashakaga kuvuga ko yari kuba azanywe no kwiba. Ahubwo yagereranyije kuza kwe n’uk’umujura ashaka kwerekana ko yari kuza atunguranye, atabanje guteguza.
Icyakora, hari igihe imvugo y’ikigereranyo iri mu gice runaka cya Bibiliya, ishobora kugufasha gusobanukirwa indi mvugo y’ikigereranyo isa na yo, iri mu kindi gice. Urugero, intumwa Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo isa n’iyo Yesu yakoresheje, igihe yandikaga ati “ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro” (1 Abatesalonike 5:2). Amagambo akikije ayo, ntagaragaza neza icyo kuza k’umujura guhuriyeho no kuza k’umunsi wa Yehova. Ariko kandi, kugereranya iyo mvugo y’ikigereranyo n’iyo Yesu yakoresheje mu Byahishuwe 3:3, bishobora kugufasha kumenya neza icyo kuza k’umujura guhuriyeho no kuza k’umunsi wa Yehova. Mu by’ukuri, iyo mvugo y’ikigereranyo yibutsa Abakristo b’ukuri bose ko bagomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.
Imvugo z’ikigereranyo zitwigisha ibyerekeye Imana
Nta muntu ushobora kwiyumvisha neza imico y’Imana Ishoborabyose n’ububasha bwayo. Mu bihe bya kera, Umwami Dawidi yanditse ko ‘gukomera [kwa Yehova] kutarondoreka’ (Zaburi 145:3). Yobu amaze kwitegereza ibyo Imana yaremye, yaravuze ati “dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa, ibyo twumva byabo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano, ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wabisobanura?”—Yobu 26:14.
Nubwo bimeze bityo, Bibiliya ikoresha imvugo z’ikigereranyo kugira ngo idufashe gusobanukirwa mu buryo buciriritse imico ihebuje y’Imana yacu yo mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Umwami, Utanga amategeko, Umucamanza n’Intwari ku rugamba, ibyo bikaba bituma tumubona nk’umuntu twagombye kubaha. Nanone ivuga ko ari Umwungeri, Umujyanama, Umwigisha, Data, Ukiza indwara n’Umukiza cyangwa Umucunguzi, ibyo bikaba bituma tumubona nk’umuntu twagombye gukunda (Zaburi 16:7; 23:1; 32:8; 71:17; 89:26; 103:3; 106:21; Yesaya 33:22; 42:13; Yohana 6:45). Buri zina muri ayo, rituma dutekereza ibintu byinshi bishimishije Yehova ahuriyeho n’abo bantu. Mu by’ukuri, izo mvugo z’ikigereranyo zumvikanisha ibitekerezo utapfa kumvikanisha ukoresheje amagambo menshi.
Nanone Bibiliya igereranya Yehova n’ibintu bidafite ubuzima. Imwita “Igitare cya Isirayeli,” “umunara” n’“igihome” (2 Samweli 23:3; Imigani 18:10; Gutegeka kwa Kabiri 32:4). None se ni iki Yehova ahuriyeho n’ibyo bintu? Nk’uko igitare kinini kiba gifashe mu butaka ubutanyeganyega, ni na ko Yehova Imana ashobora kuturinda ku buryo nta cyaduhungabanya.
Igitabo cya Zaburi kirimo imvugo nyinshi z’ikigereranyo zigaragaza imico itandukanye ya Yehova. Urugero, Zaburi ya 84:12 ivuga ko Yehova ari “izuba n’ingabo” kubera ko ari Isoko y’urumuri, ubuzima, imbaraga n’uburinzi. Ku rundi ruhande, Zaburi ya 121:5 ivuga ko ‘Uwiteka ari igicucu cyawe iburyo bwawe.’ Nk’uko igicucu gishobora kukurinda izuba ry’igikatu, ni na ko Yehova ashobora kurinda abagaragu be ibigeragezo bikaze, agasa n’ubarindiye mu gicucu cy’“ukuboko” kwe cyangwa munsi y’“amababa” ye.—Yesaya 51:16; Zaburi 17:8; 36:8.
Imvugo z’ikigereranyo zivuga ibya Yesu
Incuro nyinshi Bibiliya ivuga ko Yesu ari “Umwana w’Imana” (Yohana 1:34; 3:16-18). Abantu bamwe na bamwe batari Abakristo birabagora kubyumva kubera ko Imana atari umuntu kandi ikaba itagira umugore. Birumvikana ko Imana itabyara nk’uko abantu babyara. Ku bw’ibyo, iyo ni imvugo y’ikigereranyo igamije gufasha umusomyi gusobanukirwa ko imishyikirano Yesu afitanye n’Imana ari nk’iy’umwana agirana na se. Nanone, iyo mvugo y’ikigereranyo yumvikanisha ko Yehova ari we watumye Yesu abaho kubera ko ari we wamuremye. Uko ni na ko umuntu wa mbere ari we Adamu, yaje kwitwa “umwana w’Imana.”—Luka 3:38.
Yesu yakoresheje imvugo z’ikigereranyo ashaka kwerekana inshingano zitandukanye afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Urugero, yaravuze ati “ni jye muzabibu w’ukuri, kandi Data ni we uwuhingira.” Icyo gihe Yesu yagereranyije abigishwa be n’amashami y’umuzabibu (Yohana 15:1, 4). Ni ibihe bintu by’ingenzi iyo mvugo y’ikigereranyo itwigisha? Itwigisha ko kugira ngo amashami y’umuzabibu akomeze kugira itoto kandi yere imbuto, agomba kuba afashe ku giti. Ibyo ni ko bimeze no ku bigishwa ba Kristo. Bagomba gukomeza kunga ubumwe na we. Yesu yaravuze ati “nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye” (Yohana 15:5). Nk’uko umuhinzi aba yiteze ko umuzabibu we wera imbuto, ni ko Yehova na we aba yiteze ko abunze ubumwe na Kristo bera imbuto z’umwuka.—Yohana 15:8.
Jya umenya neza icyo ibintu bigereranywa bihuriyeho
Turamutse dupfuye gusoma imvugo y’ikigereranyo ntidusobanukirwe icyo ibigereranywa bihuriyeho, dushobora kutumva neza icyo iyo mvugo ishatse kuvuga. Reka dufate urugero rw’amagambo aboneka mu Baroma 12:20. Uwo murongo ugira uti “umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa, kuko nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.” Ese kurunda amakara yaka ku mutwe w’umuntu byaba byumvikanisha kwihorera? Si uko twabyumva, turamutse dusobanukiwe icyo ibigereranywa bihuriyeho. Iyo mvugo yaturutse ku buryo bwakoreshwaga kera iyo babaga bashongesha ubutare buvamo ibyuma. Bafataga ubutare bakaburambika ku makara yaka, hanyuma bakarunda andi hejuru yabwo bagacanira. Ubwo buryo bwatumaga ubutare bushonga maze icyuma kigatandukana n’inkamba. Ibyo rero ni kimwe no kugirira neza uwatugiriye nabi. Iyo tumugiriye neza bituma ahindura imyifatire, akaba umuntu mwiza.
Iyo dusobanukiwe neza imvugo z’ikigereranyo, bituma twumva neza ibyo dusoma kandi bikatugera ku mutima. Urugero, iyo icyaha kigereranyijwe n’umwenda, bituma twumva neza uburemere bwacyo (Luka 11:4). Ariko iyo Yehova atubabariye akadukuriraho uwo mwenda twagombaga kwishyura, twumva turuhutse rwose! Iyo Bibiliya itubwiye ko Yehova ‘atwikira’ ibyaha byacu kandi ‘akabihanagura’ nk’uko umunyeshuri ahanagura ibyo yanditse ku rubaho rwe, iba itwizeza ko atazaturyoza ibyaha byacu (Zaburi 32:1, 2; Ibyakozwe 3:19). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova ashobora gufata ibyaha byacu byatukuraga tukutuku, akabihindura umweru bigasa nk’urubura!—Yesaya 1:18.
Izo ni zimwe mu mvugo z’ikigereranyo zibarirwa mu magana ziboneka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Ubwo rero mu gihe usoma Bibiliya, ujye wita ku mvugo z’ikigereranyo uhuye na zo. Jya ufata igihe cyo kumenya neza icyo ibintu bigereranywa bihuriyeho, kandi ubitekerezeho. Nubigenza utyo, uzarushaho gusobanukirwa Ibyanditswe, kandi urusheho kubiha agaciro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi ngingo, “imvugo y’ikigereranyo” yerekeza ku mvugo zose zijimije, urugero nk’iyitirira, igereranya cyangwa ubundi buryo bwose bwo gukoresha imvugo z’ikigereranyo.
b Igitabo cy’imibumbe ibiri gisobanura Bibiliya, ari cyo Étude perspicace des Écritures cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, gitanga ibisobanuro by’inyongera byagufasha kumenya icyo ibintu bigereranywa bihuriyeho.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]
Uko imvugo z’ikigereranyo zidufasha
Imvugo z’ikigereranyo zidufasha mu buryo bwinshi. Ushobora kuba ushaka kumvikanisha igitekerezo kigoye gusobanukirwa, ukakigereranya n’ikindi cyoroshye kwiyumvisha. Nanone, ushobora gukoresha imvugo z’ikigereranyo zinyuranye, ukumvikanisha neza ibintu bitandukanye bikubiye mu ngingo runaka. Hari n’igihe ushobora kuzikoresha ukumvikanisha neza ibitekerezo by’ingenzi cyangwa ugatuma birushaho gushishikaza abantu.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
Jya utahura ibice bigize imvugo y’ikigereranyo
IMVUGO Y’IKIGERERANYO: “muri umunyu w’isi” (Matayo 5:13).
IKIGERERANYWA: muri (abigishwa ba Yesu)
ICYO BAGERERANYWA NA CYO: umunyu
ICYO BIHURIYEHO: kurinda ibintu ngo bitangirika
ICYO BITWIGISHA: abo bigishwa bari bafite ubutumwa bwashoboraga kurinda ubuzima bw’abantu benshi
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
“Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.”—ZABURI 23:1