Mube Abasomyi b’Igitabo cy’Ibyahishuwe Barangwa n’Ibyishimo
“Ugira ibyishimo ni usoma amagambo y’ubu buhanuzi mu ijwi riranguruye, hamwe n’abayumva kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo.”—IBYAHISHUWE 1:3, NW.
1. Ni mu yihe mimerere intumwa Yohana yari irimo igihe yandikaga Ibyahishuwe, kandi se, ni iyihe mpamvu yatumye ibyo bintu yabonye mu iyerekwa byandikwa?
“NJYEWE Yohana . . . nari ku kirwa cyitwa Patimo, bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 1:9). Iyo ni yo mimerere intumwa Yohana yandikiyemo igitabo cya Apocalypse cyangwa Ibyahishuwe. Batekerezaga ko yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Domitien (81-96 I.C.), wateje imbere ibyo gusenga umwami w’abami kandi akaba yaratoteje Abakristo. Mu gihe Yohana yari ari ku kirwa cya Patimo yabonye uruhererekane rw’ibintu byinshi mu iyerekwa, akaba yaranabyanditse. Ntiyabivuze agamije gukura umutima Abakristo ba mbere, ahubwo yabivugiye kubakomeza, kubahumuriza no kubatera inkunga, kugira ngo bashobore guhangana n’ibigeragezo bari barimo hamwe n’ibyari kuzabageraho mu gihe cyari kuzaza.—Ibyakozwe 28:22; Ibyahishuwe 1:4; 2:3, 9, 10, 13.
2. Kuki imimerere Yohana hamwe n’Abakristo bagenzi be bari barimo ishishikaza Abakristo bariho muri iki gihe?
2 Imimerere icyo gitabo cya Bibiliya cyandikiwemo ni iy’ingenzi cyane ku Bakristo bariho muri iki gihe. Yohana yari arimo atotezwa bitewe n’uko yari umuhamya wa Yehova n’uw’Umwana We, ari we Kristo Yesu. Imimerere we hamwe n’Abakristo bagenzi be bari barimo yarangwaga n’icyuka cy’urwango bitewe n’uko mu gihe babaga bihatira kuba abaturage bashimwa batashoboraga gukurikiza gahunda yo gusenga umwami w’abami (Luka 4:8). Mu bihugu bimwe na bimwe, Abakristo b’ukuri muri iki gihe usanga bari mu mimerere nk’iyo, aho Leta yiha uburenganzira bwo gusobanura “igikwiriye mu rwego rw’idini.” Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu duhumurizwa n’amagambo abimburira igitabo cy’Ibyahishuwe, amagambo agira ati “ugira ibyishimo ni usoma amagambo y’ubu buhanuzi mu ijwi riranguruye, hamwe n’abayumva kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo; kuko igihe cyagenwe kiri bugufi” (Ibyahishuwe 1:3, NW). Ni koko, abasomyi b’Ibyahishuwe basoma babyitondeye kandi bakaba barangwa no kumvira, bashobora kubona ibyishimo nyakuri n’imigisha myinshi.
3. Ni nde Soko y’Ibyahishuriwe Yohana?
3 Ni nde Soko y’ikirenga y’Ibyahishuwe, kandi se, ni uwuhe muyoboro wakoreshejwe mu kubigeza ku bantu? Umurongo ubimbura uratubwira uti “ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana” (Ibyahishuwe 1:1). Muri make, Isoko nyakuri y’Ibyahishuwe ni Yehova Imana, wabihaye Yesu, maze binyuriye ku mumarayika, Yesu na we akabigeza kuri Yohana. Ubundi bushakashatsi bw’inyongera buhishura ko nanone Yesu yakoresheje umwuka wera kugira ngo ageze ubutumwa ku matorero no kugira ibyo yereka Yohana mu iyerekwa.—Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 29; 3:6, 13, 22; 4:2; 17:3; 21:10; gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 2:33.
4. Ni ubuhe buryo Yehova agikoresha muri iki gihe mu kuyobora ubwoko bwe buri ku isi?
4 Kugeza n’ubu, Yehova akoresha Umwana we, ari we ‘mutwe w’itorero,’ kugira ngo yigishe abagaragu be bo ku isi (Abefeso 5:23; Yesaya 54:13; Yohana 6:45). Nanone kandi, Yehova akoresha umwuka we kugira ngo yigishe ubwoko bwe (Yohana 15:26; 1 Abakorinto 2:10). Kandi nk’uko Yesu yifashishije “imbata ye Yohana” kugira ngo igeze ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka bihesha ubuzima ku matorero yo mu kinyejana cya mbere, ni na ko muri iki gihe akoresha ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ugizwe n’“abavandimwe” be basizwe bari ku isi, kugira ngo bageze “igerero,” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” ku bo mu rugo rwe hamwe na bagenzi babo (Matayo 24:45-47; 25:40). Abagira ibyishimo ni abemera Isoko y’‘impano nziza’ tubona zigizwe n’ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka, kandi bakemera n’umuyoboro Imana irimo ikoresha.—Yakobo 1:17, NW.
Amatorero Ayoborwa na Kristo
5. (a) Amatorero ya Gikristo hamwe n’abagenzuzi bayo bagereranywa n’iki? (b) N’ubwo dufite ukudatungana kwa kimuntu, ni iki kizatuma tugira ibyishimo?
5 Mu bice bibimburira igitabo cy’Ibyahishuwe, amatorero ya Gikristo agereranywa n’ibitereko by’amatabaza. Abagenzuzi bayo bagereranywa n’abamarayika (intumwa) hamwe n’inyenyeri (Ibyahishuwe 1:20).a Igihe Kristo yiyerekezagaho, yasabye Yohana kwandika amagambo agira ati “ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, aravuga aya magambo ati” (Ibyahishuwe 2:1). Ubutumwa burindwi bwohererejwe amatorero arindwi yo muri Aziya bugaragaza ko mu kinyejana cya mbere I.C., amatorero hamwe n’abakuru bayo yari afite ibyo ashimirwa n’ibyo afitemo intege nke. Uko ni na ko bimeze muri iki gihe. Ku bw’ibyo, tuzarushaho kwishima cyane nitutigera twibagirwa ko Kristo, Umutware wacu, ari hagati y’amatorero. Azi neza rwose ibirimo biyaberamo. Mu buryo bw’ikigereranyo, abagenzuzi bari “mu kuboko [kwe] kw’iburyo,” ni ukuvuga ko ari we ubagenzura kandi akabayobora, bakaba bagomba kumumurikira uko baragira amatorero.—Ibyakozwe 20:28; Abaheburayo 13:17.
6. Ni iki kigaragaza ko abagenzuzi atari bo bonyine bazamurikira Kristo ibikorwa byabo?
6 Icyakora, twaba twibeshya turamutse dutekereje ko abagenzuzi ari bo bonyine bagomba kuzamurikira Kristo ibikorwa byabo. Muri bumwe mu butumwa bwa Kristo, yagize ati “amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze” (Ibyahishuwe 2:23). Ayo magambo akubiyemo umuburo, ariko nanone akaba n’inkunga—ni umuburo w’uko Kristo azi impamvu zimbitse zidusunikira gukora ibintu, kandi ni inkunga bitewe n’uko atwizeza ko Kristo azi imihati yacu kandi ko azaduha umugisha nidukora ibyo dushobora gukora.—Mariko 14:6-9; Luka 21:3, 4.
7. Ni gute Abakristo b’i Filadelifiya bari ‘baritondeye ijambo ryo kwihangana kwa Yesu’?
7 Ubutumwa Kristo yoherereje itorero ryo mu mujyi wa Filadelifiya w’i Ludiya nta magambo yo gucyahwa akubiyemo, ahubwo bukubiyemo isezerano ryagombye kudushishikaza cyane. “Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugeragez[w]a, kigiye kuza mu bihugu byose, kugerageza abari mu isi” (Ibyahishuwe 3:10). Amagambo y’Ikigiriki yahinduwemo ngo “witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye,” ashobora no gusobanurwa ngo “witondeye ibyo navuze ku birebana no kwihangana.” Umurongo wa 8 wumvikanisha igitekerezo cy’uko Abakristo b’i Filadelifiya batari barumviye amategeko ya Kristo gusa, ahubwo ko bari barakurikije inama yabagiriye yo kwihangana ari abizerwa bo ubwabo.—Matayo 10:22; Luka 21:19.
8. (a) Ni iki Yesu yasezeranyije Abakristo b’i Filadelifiya? (b) Ni bande muri iki gihe bagerwaho n’ingaruka z’“igihe cyo kugeragez[w]a”?
8 Yesu yongeyeho ko yari kuzabarinda “igihe cyo kugeragez[w]a.” Mu by’ukuri icyo ibyo byasobanuraga kuri abo Bakristo bo muri icyo gihe, ntitubizi. N’ubwo mu mwaka wa 96 I.C., nyuma y’urupfu rwa Domitien, habayeho agahenge k’igihe gito ntibakomeze gutotezwa, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Trajan (98-117 I.C.), habayeho indi nkubi y’ibitotezo, ibyo bikaba nta gushidikanya byaratumye barushaho kugeragezwa. Ariko kandi, “igihe cyo kugeragez[w]a” cy’ingenzi kibaho “ku munsi w’Umwami” mu ‘gihe cy’imperuka,’ ari cyo gihe turimo ubu (Ibyahishuwe 1:10; Daniyeli 12:4). Abakristo basizwe n’umwuka banyuze mu gihe cyihariye cyo kugeragezwa mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose na nyuma y’aho gato. Icyakora, “igihe cyo kugeragez[w]a” kiracyakomeza. Kigira ingaruka ku ‘bari mu isi’ bose, hakubiyemo n’abantu babarirwa muri za miriyoni bagize imbaga y’abantu benshi, bafite ibyiringiro byo kuzarokoka umubabaro ukomeye (Ibyahishuwe 3:10; 7:9, 14). Tuzagira ibyishimo nituramuka ‘twitondeye ibyo Yesu yavuze ku birebana no kwihangana,’ akaba yaravuze ko ‘uwihangana akageza imperuka ari we uzakizwa.’—Matayo 24:13.
Tugandukire Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova Tubigiranye Ibyishimo
9, 10. (a) Ni mu buhe buryo iyerekwa ry’intebe y’Ubwami ya Yehova ryagombye kutugiraho ingaruka? (b) Ni gute gusoma Ibyahishuwe bishobora kugira uruhare mu gutuma tugira ibyishimo?
9 Iyerekwa ry’intebe y’Ubwami ya Yehova n’iry’urugo rwe rwo mu ijuru rivugwa mu gice cya 4 n’icya 5 cy’Ibyahishuwe ryagombye gutuma tumutinya mu buryo bwuzuye. Amagambo avuye ku mutima yo gusingiza yavuzwe n’ibiremwa byo mu ijuru bifite imbaraga, mu gihe bigandukira ubutegetsi bw’ikirenga bukiranuka bwa Yehova bibigiranye ibyishimo, yagombye kutugera ku mutima (Ibyahishuwe 4:8-11). Amajwi yacu yagombye kumvikana mu majwi avuga ati “ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama, iteka ryose.”—Ibyahishuwe 5:13.
10 Dufashe ibintu mu buryo bufatika, ibyo bisobanura ko tugomba kugandukira ibyo Yehova ashaka muri byose, tubigiranye ibyishimo. Intumwa Pawulo yaranditse iti “icyo muzavuga cyose, n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo” (Abakolosayi 3:17). Gusoma Ibyahishuwe bizatuma tugira ibyishimo by’ukuri, nitwemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi tukajya tuzirikana ibyo ashaka mu bice byose bigize imibereho yacu, ibyo tukabikora tubigiranye ubwenge bwacu bwose n’umutima wacu wose.
11, 12. (a) Ni gute gahunda y’isi ya Satani izatigiswa kandi ikarimburwa? (b) Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 7, ni nde ‘uzabasha guhagarara adatsinzwe’ muri icyo gihe?
11 Kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova tubigiranye ibyishimo ni rwo rufatiro rwo kugira ibyishimo, haba mu buryo bwa bwite no mu rwego rw’isi yose. Vuba aha, umutingito ukomeye w’isi w’ikigereranyo uzatigisa gahunda y’isi ya Satani, uyishegeshe no mu mfatiro zayo, maze uyirimbure. Abantu banga kugandukira ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo bwo mu ijuru buhagarariye ubutegetsi bw’ikirenga bwemewe bw’Imana, nta buhungiro bazaba bafite. Ubuhanuzi bugira buti “abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi; babwira imisozi n’ibitare bati ‘nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama; kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye, kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?’ ”—Ibyahishuwe 6:12, 15-17.
12 Ku birebana n’icyo kibazo, mu gice gikurikiraho intumwa Yohana isobanura abagize imbaga y’abantu benshi bavuye muri urya mubabaro mwinshi, ivuga ko “bahagaze imbere ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15). Kuba bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana bigaragaza ko bemera iyo ntebe y’ubwami kandi ko bagandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo rero, bafite igihagararo cyo kwemerwa.
13. (a) Ni iki abenshi mu batuye isi basenga, kandi se, kuba bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo cyangwa ku kiganza cyabo bishushanya iki? (b) None se, kuki kwihangana bizaba ngombwa?
13 Ku rundi ruhande, igice cya 13 kigaragaza ko abandi basigaye bose batuye isi basenga gahunda ya gipolitiki ya Satani, ishushanywa n’inyamaswa y’inkazi. Bashyirwa ikimenyetso “mu ruhanga,” cyangwa “ku kiganza,” bikaba bigaragaza ko bashyigikiye iyo gahunda haba mu bitekerezo byabo ndetse no mu buryo bufatika (Ibyahishuwe 13:1-8, 16, 17). Hanyuma, igice cya 14 cyongeraho kigira kiti “umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. . . . Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana, bakagira kwizera nk’ukwa Yesu” (Ibyahishuwe 14:9, 10, 12). Uko igihe kizagenda gihita, ni na ko kizagenda kirushaho kugira ireme: ushyigikira nde? Waba se ushyigikira Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga, cyangwa ni gahunda ya gipolitiki irangwa no kutubaha Imana ishushanywa n’inyamaswa y’inkazi? Abantu birinda gushyirwaho ikimenyetso cy’iyo nyamaswa kandi bakihangana ari abizerwa mu kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ni bo bazagira ibyishimo.
14, 15. Ni ubuhe butumwa buvugwa mu gihe ibisobanuro bitangwa mu Byahishuwe ku bihereranye na Harimagedoni biba bigikomeza, kandi se, busobanura iki kuri twebwe?
14 Abategetsi b’‘abari mu isi’ barimo barisuganya, bagana mu ntambara izabahuza na Yehova bapfa ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga. Icyo kibazo kizakemurwa burundu kuri Harimagedoni, “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Hari amagambo ashishikaje ari mu dukubo agaragara hagati mu mirongo isobanura ibyerekeye ukuntu abami bo mu isi barimo bahururira kurwanya Yehova. Yesu ubwe ahagarika iryo yerekwa, agira ati “dore nzaza nk’umujura. Hahirwa [“ugira ibyishimo ni,” NW] uba maso, akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, bakareba isoni z’ubwambure bwe” (Ibyahishuwe 16:15). Ibyo bishobora kuba byerekeza ku barinzi b’urusengero b’Abalewi bambikwaga ubusa maze bagakozwa isoni ku mugaragaro, mu gihe babaga bafashwe basinziririye ku kazi kabo k’uburinzi.
15 Ubutumwa tugezwaho burumvikana neza: niba twifuza kuzarokoka Harimagedoni, tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi tukarinda imyambaro y’ikigereranyo igaragaza ko turi Abahamya bizerwa ba Yehova Imana. Nitwirinda guhwekera mu buryo bw’umwuka kandi tugakomeza nta gucogora, twifatanya tubigiranye umwete mu murimo wo kwamamaza “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose” buhereranye n’Ubwami bw’Imana bwashyizweho, tuzagira ibyishimo.—Ibyahishuwe 14:6.
‘Ugira Ibyishimo Ni Uwo Ari We Wese Witondera Aya Magambo’
16. Kuki ibice bisoza by’Ibyahishuwe biduha impamvu yo kugira ibyishimo mu buryo bwihariye?
16 Abasoma igitabo cy’Ibyahishuwe barangwa n’ibyishimo nta kindi bashobora gukora uretse kumva banezerewe mu gihe basoma ibice bisoza bivuga ibihereranye n’ibyiringiro byacu bihebuje—ibyiringiro by’ijuru rishya n’isi nshya, ni ukuvuga, ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru bukiranuka, buzategeka umuryango mushya w’abantu bejejwe, ibyo byose bikazahesha “Umwami Imana, Ishoborabyose” ikuzo (Ibyahishuwe 21:22). Mu gihe uruhererekane rw’ibintu bihebuje Yohana yabonye mu iyerekwa rwari rurimo rurangira, intumwa y’umumarayika yaramubwiye ati “ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Yehova Imana y’amagambo yahumetswe yavuzwe n’abahanuzi, yohereje umumarayika we kugira ngo yereke abagaragu be ibintu bigomba kubaho vuba. Kandi dore! Ndaza vuba. Ugira ibyishimo ni umuntu uwo ari we wese witondera amagambo y’ubuhanuzi bw’uyu muzingo.”—Ibyahishuwe 22:6, 7, NW.
17. (a) Ni ikihe cyizere gitangwa mu Byahishuwe 22:6? (b) Twagombye kuba maso kugira ngo twirinde iki?
17 Abasomyi b’igitabo cy’Ibyahishuwe barangwa n’ibyishimo bazibuka ko mu ntangiriro z’uwo “muzingo,” (NW ) hari amagambo nk’ayo (Ibyahishuwe 1:1, 3). Ayo magambo atwizeza ko ‘ibintu’ byahanuwe muri icyo gitabo gisoza cya Bibiliya ‘bizaba vuba.’ Ubu tugeze kure mu gihe cy’imperuka ku buryo vuba aha, ibintu byahanuwe mu Byahishuwe birebana n’iki gihe turimo, bigomba kubaho byikurikiranyije mu buryo bwihuse rwose. Bityo rero, ikintu icyo ari cyo cyose gisa n’aho ari umutekano kigaragara muri gahunda ya Satani nticyagombye kutwoshyoshya kugira ngo dusinzire. Umusomyi uri maso azibuka imiburo yatanzwe ikubiye mu butumwa bwohererejwe amatorero arindwi yo muri Aziya, kandi azirinda imitego yo gukunda ubutunzi, gusenga ibigirwamana, ubwiyandarike, kuba akazuyazi no kwirema ibice bishingiye ku buhakanyi.
18, 19. (a) Kuki Yesu agomba nanone kuzaza, kandi se, ni ibihe byiringiro byagaragajwe na Yohana twifatanyaho natwe? (b) Ni iyihe mpamvu izatuma Yehova ‘aza’ nanone?
18 Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yesu atangaza kenshi amagambo agira ati “ndaza vuba” (Ibyahishuwe 2:16; 3:11; 22:7, 20a). Agomba nanone kuza gusohoreza urubanza kuri Babuloni Ikomeye, kuri gahunda ya gipolitiki ya Satani no ku bantu bose banga kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ubu bugaragarira ku Bwami bwa Kimesiya. Twunga amajwi yacu ku ry’intumwa Yohana, yo yiyamiriye iti “Amen, ngwino, Mwami Yesu.”—Ibyahishuwe 22:20b.
19 Yehova ubwe aragira ati “dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze” (Ibyahishuwe 22:12). Mu gihe tugitegereje ingororano y’agahebuzo y’ubuzima buzira iherezo haba mu ‘ijuru rishya’ cyangwa mu ‘isi nshya’ byasezeranyijwe, nimucyo twifatanye mu gutumira abantu bose bafite imitima itaryarya tubigiranye umwete, tugira tuti “ ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Yabaye na bo basomaga igitabo cy’Ibyahishuwe cyahumetswe kandi gishishikaje babigiranye ibyishimo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 28-29, 136 (ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji).
Ingingo z’Isubiramo
◻ Ni uwuhe muyoboro Yehova yakoresheje kugira ngo atugezeho Ibyahishuwe, kandi se, ni irihe somo dushobora kubivanamo?
◻ Kuki twagombye kwishimira gusoma ubutumwa bwohererejwe amatorero arindwi yo muri Aziya?
◻ Ni gute dushobora kurindwa “igihe cyo kugeragez[w]a”?
◻ Ni ibihe byishimo tuzagira nitwitondera amagambo yo mu gitabo gikubiyemo Ibyahishuwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Abagira ibyishimo ni abantu bemera Isoko y’ubutumwa bwiza bushimishije
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ugira ibyishimo ni ukomeza kuba maso