Igice cya 16
Abagendera ku Mafarashi Bane Batangira Kwiruka!
Iyerakwa rya 3—Ibyahishuwe 6:1-17
Ibivugwamo: Urugendo rw’abicaye ku mafarashi bane, abahamya bishwe bazize ukwizera kwabo bari munsi y’igicaniro, n’umunsi ukomeye w’uburakari
Igihe cy’isohozwa: Kuva mu wa 1914 kugeza ku irimbuka ry’iyi gahunda y’ibintu
1. Ni gute Yehova ahishurira Yohana ibiri mu muzingo w’igitabo cy’ubwiru Yesu afungura?
MURI iki gihe kimeze nabi, mbese ntidushishikazwa cyane no kumenya “ibikwiriye kuzabaho vuba”? Rwose biradushishikaje kubera ko bitureba natwe ubwacu. Nimucyo rero noneho twifatanye na Yohana ubwo Yesu atangiye kubumbura umuzingo w’igitabo cy’ubwiru. Tumenye kandi ko bitari ngombwa ko Yohana awusoma. Kubera iki? Kuko ibyanditswemo yajyaga kubyerekwa mu ‘bimenyetso,’ by’uruhererekane rw’ibintu byari kugenda biba kandi bigaragaramo ibikorwa.—Ibyahishuwe 1:1, 10.
2. (a) Ni iki Yohana abona kandi yumva, kandi uko uwo umukerubi asa birashaka kwerekana iki? (b) Ni nde urebwa n’amabwiriza yatanzwe n’umukerubi wa mbere, kandi ni kuki wasubiza utyo?
2 Twumve uko Yohana atubwira mu gihe Yesu yarimo amena ikimenyetso cya mbere cyari gifatanyije uwo muzingo w’igitabo: “Nuko mbon’ Umwana w’Intama amena kimwe mur’ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo; numva kimwe muri bya bizima bine kivug’ ijwi nk’iry’inkuba kiti: Ngwino” (Ibyahishuwe 6:1). Iryo ni ijwi ry’umukerubi wa mbere. Kuba asa n’intare, byateye Yohana gutekereza ko umuteguro wa Yehova ugiye gusohozanya ubutwari bwinshi imanza Ze zikiranuka. Ariko se hano ni nde usabwa kuza? Birumvikana ko atari Yohana, kuko we yari yatumiwe mbere ngo yerekwe ibyo bintu by’ubuhanuzi (Ibyahishuwe 4:1). Iryo ‘jwi nk’iry’inkuba’ rirahamagara abandi bari bugire uruhare muri icyo cyiciro cya mbere cy’uruhererekane rw’ibintu bine bigiye kubaho.
Ifarashi y’Umweru n’Umuntu w’Ikirangirire Uyicayeho
3. (a) Noneho ubu Yohana aravuga ibyerekeye iki? (b) Dukurikije uko Bibiliya ivuga ibintu, ifarashi y’umweru igereranya iki?
3 Yohana, kimwe n’abagize itsinda rye bakorana umwete hamwe na bagenzi babo bo muri iki gihe, afite igikundiro cyo kubona uko ibyo bintu bigenda bisimburana vuba vuba. Aravuga ati “Ngiye kubona mbon’ ifarashi y’umweru, kand’ uyicayeho yar’afit’ umuheto, ahabg’ ikamba, nukw agend’ anesha, kandi ngw ahor’anesha” (Ibyahishuwe 6:2). Koko rero, mu gusubiza iryo tumirwa ryatanzwe mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba rigira riti “Ngwino,” ifarashi y’umweru yagize itya iba iranyarutse. Muri Bibiliya, akenshi ifarashi ishushanya intambara (Zaburi 20:7; Imigani 21:31; Yesaya 31:1). Iyo farashi rero, igomba kuba ari indatwa, ni umweru urabagirana ugaragaza ubutungane butanduye na gato. (Gereranya n’Ibyahishuwe 1:14; 4:4; 7:9; 20:11.) Ibyo koko biranakwiriye, kuko igereranya intambara itunganye kandi ikiranuka mu maso yera ya Yehova!—Reba nanone Ibyahishuwe 19:11, 14.
4. Ni nde wicaye ku ifarashi y’umweru? Sobanura.
4 Mbese ugendera kuri iyo farashi ni nde? Afite umuheto ari yo ntwaro yo kurwanisha, ariko kandi yanahawe ikamba. Yesu hamwe n’abagize itsinda rigereranywa n’abakuru 24, ni bo bakiranutsi bonyine berekanwa bambaye amakamba mu gihe cy’umunsi w’Umwami (Danieli 7:13, 14, 27; Luka 1:31-33; Ibyahishuwe 4:4, 10; 14:14).a Nta kuntu umwe muri abo bakuru 24 yakwerekanwa yambaye ikamba abiheshejwe n’ubushobozi bwe bwite. Ubwo rero, ugendera kuri iyo farashi nta wundi utari Yesu Kristo. Yohana yamubonye mu ijuru mu gihe kitazibagirana mu mateka, mu wa 1914, igihe Yehova agira ati “Ni jye wimikiy’ umwami wanjye,” kandi akamubwira ko ‘azamuha amahanga ngo abe umwandu we’ (Zaburi 2:6-8).b Bityo rero, mu kumena ikimenyetso cya mbere, Yesu yagaragaje ko ari we ubwe usohotse agiye ku rugamba ari Umwami umaze kwambikwa ikamba, mu gihe cyagenwe n’Imana.
5. Ni gute umwanditsi wa Zaburi avuga ibyerekeye uwicaye ku ifarashi mu buryo buhuje n’amagambo yo mu Byahishuwe 6:2?
5 Ibyo bihuje rwose n’amagambo ya Zaburi 45:4-7, yabwiwe Umwami wimitswe na Yehova, muri aya magambo ngo “Ugendan’ icyubahiro, uri kw’ ifarashi, uneshe, urenger’ ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka: ukuboko kwawe kw’iburyo kukwigish’ ibiter’ ubgoba. Imyambi yaw’ iratyaye: amahang’ agwa has’ imbere yawe. Imyambi yaw’ iri mu mitima y’ababisha b’umwami. Mana, intebe yawe n’iy’iteka ryose: inkoni y’ubugabe bgawe n’inkoni y’ūtwar’ agororoka. Wakunze gukiranuka, wanz’ ibyaha: ni cyo cyatumy’ Imana, ni yo Mana yawe, igusig’ amavuta yo kwishima, kukurutisha bagenzi bawe.” Kubera ko Yohana yari azi neza ubwo buhanuzi, agomba kuba yarahise asobanukirwa ko ibyo byerekeye ku mirimo ya Yesu amaze guhabwa Ubwami.—Gereranya n’Abaheburayo 1:1, 2, 8, 9.
Agiye Ari Unesha
6. (a) Ni kuki Uwicaye ku ifarashi agomba kujya kunesha? (b) Ni mu yihe myaka urugendo rw’Uwicaye ku ifarashi uhora anesha rwakomerejemo?
6 Ariko se ubwo, ni kuki uwo Mwami wari umaze kwambikwa ikamba yagombaga kujya kurwana? Ni uko Ubwami bwe burwanywa cyane n’uw’ingenzi mu barwanya Yehova, ari we Satani Umwanzi—hamwe n’abamukorera hano ku isi—baba babizi cyangwa se batabizi. Byonyine ukuvuka k’Ubwami kwagombaga guteza intambara ikaze mu ijuru. Mu kurwana yitwa Mikayire (bisobanurwa ngo “Ni nde Umeze nk’Imana?”), Yesu yanesheje Satani n’abadayimoni be abajugunya ku isi (Ibyahishuwe 12:7-12). Yesu yakomeje kugenda anesha ari ku ifarashi mu gihe amahanga hamwe n’abatuye isi bagenda bacirwa imanza kandi abantu bagereranywa n’intama bagakoranyirizwa mu ruhande rw’Umwami kugira ngo bazahabwe agakiza. Koko rero isi yose ‘iracyayoborwa n’umubi,’ ariko kandi Yesu aracyakomeza kuragirana urukundo abavandimwe be basizwe hamwe na bagenzi babo, afasha buri wese muri bo kugira ngo atsindishirizwe no kwizera kwe.—1 Yohana 5:19; Matayo 25:31-33.
7. Ni ukuhe kunesha kwa Yesu kwabayeho ku isi mu myaka ya mbere ikurikira umunsi w’Umwami, kandi ni iki ibyo byagombye kudutera gukora?
7 Ni ukuhe kunesha kundi kwa Yesu kwabayeho mu gihe cy’umunsi w’Umwami umaze imyaka irenga 70 uriho? Mu isi yose, umuntu ku giti cye cyangwa se itorero ryose, abagaragu ba Yehova bagiye bahura n’ingorane nyinshi, ukurwanywa no gutotezwa, bisa n’ibyo intumwa Paulo yavuze ahamya iby’umurimo we (2 Abakorinto 11:23-28). Abahamya ba Yehova bagiye bakenera “imbaraga zisumba byose,” cyane cyane aho intambara n’imvururu biyogoza ibintu, kugira ngo bashobore kwihanganira ibigeragezo (2 Abakorinto 4:7). Ndetse no mu bihe by’ingorane nyinshi, Abahamya b’indahemuka bashoboye kuvuga nka Paulo ngo “Umwami wacu yarampagarikiye, arankomeza, kugira ng’ ubutumwa bubgirizwe n’akanwa kanjye butagabanije” (2 Timoteo 4:17). Koko rero, Yesu yarabaneshereje kandi natwe azakomeza kutuneshereza igihe cyose tuzaba tucyiyemeje kunonosora ugutsinda kwacu tubishobojwe no kwizera.—1 Yohana 5:4.
8, 9. (a) Ni ibihe bigwi byo gutsinda byagezweho n’itorero ry’Abahamya ba Yehova muri rusange? (b) Ni hehe habaye ukwiyongera kw’Abahamya ba Yehova mu buryo bugaragara?
8 Itorero ry’Abahamya ba Yehova muri rusange ryatsinze muri byinshi munsi y’ubuyobozi bw’Umwami waryo unesha. Yarinze abo Bigishwa ba Bibiliya mu buryo bugaragara, igihe bendaga gutsembwaho mu wa 1918, ubwo mu gihe gito bari ‘baneshejwe’ n’umuteguro wa gipolitiki wa Satani. Ariko mu wa 1919, yarabatabaye abagobotora mu minyururu, maze abasubizamo imbaraga zo kwamamaza ubutumwa bwiza “kugeza ku mpera y’isi.”—Ibyahishuwe 13:7; Ibyakozwe 1:8.
9 Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na mbere y’aho, Ibihugu by’ibihangange byategekeshaga igitugu byari ku ruhande rw’Ubudage, byashatse gutsembaho rwose Abahamya ba Yehova mu bihugu byinshi, aho abayobozi b’amadini, cyane cyane abayobozi b’idini Gatolika y’i Roma, bashyigikiye byeruye cyangwa mu buryo bufifitse, abo bategetsi bategekeshaga igitugu. Ariko, hagati y’intangiriro z’iyo ntambara mu wa 1939 no mu mpera zayo mu wa 1945, umubare w’Abahamya babwirizaga wavuye ku bihumbi 71.509 ugera ku 141.606, n’ubwo abarenga 10.000 muri bo bamaze imyaka myinshi mu buroko no bigo birindirwamo imfungwa, abandi ibihumbi n’ibihumbi bakaba barishwe. Umubare w’Abahamya bari mu murimo wakomeje kwiyongera none ubu barenga miriyoni enye. Bariyongera cyane mu bihugu byiganjemo idini Gatolika no mu bihugu byarimo itoteza rikabije—nk’Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani, ku buryo buri gihugu muri ibyo gifite Abahamya batanga raporo neza barenze 100.000.—Yesaya 54:17; Yeremia 1:17-19.
10. Ni ukuhe gutsinda Umwami unesha yahaye abagaragu be mu bihereranye no guharanira ‘ubutumwa bwiza bahamya ko ari ubw’ukuri’?
10 Nanone Umwami wacu unesha yahaye umugisha abagaragu be bakorana umwete, atuma banesha kenshi mu ‘kurwanirira ubutumwa bwiza bahamya ko ari ubw’ukuri,’ imbere y’inkiko n’imbere y’abategetsi (Abafilipi 1:7; Matayo 10:18; 24:9). Ibyo ni ko byagenze ku isi yose—muri Ositaraliya, muri Arijantina, muri Kanada, mu Bugiriki, mu Buhinde, mu Busuwisi, muri Swazilandi, muri Turukiya no mu bindi bihugu. Mu manza 23 Abahamya ba Yehova batsindiye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, twavuga nko ku byerekeye uburenganzira bwo kwamamaza ubutumwa bwiza “mu ruhame no ku nzu n’inzu” no kutifatanya mu minsi mikuru igamije kurata no gusingiza igihugu (Ibyakozwe 5:42; 20:20, MN; Abakorinto 10:14). Muri ubwo buryo, hafunguwe inzira yo kurushaho gutanga ubuhamya ku isi yose.
11. (a) Uwicaye ku ifarashi abyifatamo ate kugira ngo “ahor’anesha”? (b) Ni izihe ngaruka zitugeraho zitewe n’ukumenwa kw’ikimenyetso cya kabiri, icya gatatu n’icya kane?
11 Yesu abyifatamo ate kugira ngo “ahor’anesha”?c Nk’uko tugiye kubibona, azabanza akureho amadini y’ibinyoma, hanyuma ibice bisigaye by’umuteguro ugaragara wa Satani abijugunye mu nyanja “yak’ umuriro,” ari yo igereranya ukurimbuka, kugira ngo avane igitutsi ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ubu, ibyo tubitegereje tudashidikanya, kuri Harmagedoni, umunsi “Umwami w’abami” azanesha burundu umuteguro wa gipolitiki wa Satani urenganya (Ibyahishuwe 16:16; 17:14; 19:2, 14-21; Ezekieli 25:17). Hagati aho, Uwanesheje kandi udashobora kuneshwa wicaye ku ifarashi y’umweru azakomeza urugendo rwe, mu gihe Yehova we azaba akomeza kongera umubare w’abafite umutima utaryarya mu ishyanga Rye rikiranuka riri hano ku isi (Yesaya 26:2; 60:22). Mbese wifatanya n’abasizwe bagize itsinda rya Yohana muri icyo gikorwa gishimishije cyo kwagura umurimo? Niba ari uko biri, ibyo Yohana yabonye igihe ibindi bimenyetso bitatu byamenwaga, ntawashidikanya ko bitazabura kugutera kurushaho kugira uruhare mu murimo wa Yehova muri iki gihe.
Cyore, Dore Ifarashi Itukura!
12. Ni iki Yesu yavuze ko cyari kuranga ukuhaba kwe kutagaragara ari Umwami?
12 Igihe umurimo wa Yesu wa hano ku isi wendaga kurangira, yagiranye ikiganiro n’abigishwa be biherereye maze baramubaza bati “Tubgire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi n’ ikihe?” Mu kubasubiza, yavuze iby’ibyago byari kuzaba “itangiriro ryo kuramukwa.” Yagize ati “Ishyanga rizater’ irindi shyanga, n’ubgami buzater’ ubundi bgami. Kandi mw isi hamwe na hamwe hazab’ ibishitsi bikomeye, kandi hazabahw inzara n’ibyorezo by’ indwara; hazabaho n’ibiter’ ubgoba n’ibimenyetso bikomeye biva mw ijuru” (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:10, 11). Ibyo Yohana abona mu gihe cyo kumena ibindi bimenyetso bifatanishije umuzingo bifitanye isano n’ubwo buhanuzi mu buryo bugaragara. Ngaho nawe itegereze uko Yesu wahawe ikuzo amena ikimenyetso cya kabiri!
13. Ni iki gitandukanye n’ibyo Yohana agiye kwibonera ubwe?
13 “Umwana w’Intama amenny’ ikimenyetso cya kabiri, numv’ ikizima cya kabiri kivuga kiti: Ngwino” (Ibyahishuwe 6:3). Umukerubi wa kabiri ufite ishusho nk’iy’ikimasa, ni we watanze iryo tegeko. Ashushanya imbaraga, ariko imbaraga zikoreshwa mu buryo bukiranuka. Ibinyuranye n’ibyo ariko, ni uko Yohana agiye kwerekwa ibyerekeye imbaraga ziteye ubwoba kandi zirimbura.
14. Ni iyihe farashi n’uyicayeho Yohana agiye kubona, kandi ni iki iryo yerekwa rishushanya?
14 Bite se noneho ku byerekeye igisubizo cy’ugutumirwa kwa kabiri kwagiraga kuti “Ngwino”? “Nuko haz’ indi farashi itukura cyane; uyicayehw ahabga gukur’ amahoro mw isi, ngo bīcane: kand’ ahabg’ inkota ndende” (Ibyahishuwe 6:4). Mbega iyerekwa riteye ubwoba! Kandi nta gushidikanya, ibyo byashushanyaga intambara! Iyo si intambara ikiranuka yatsinzwe n’Umwami unesha washyizweho na Yehova, ahubwo ni intambara y’ubugome irwanwa n’abantu, kandi ni intambara y’isi yose imena amaraso ikanashavuza abantu ku maherere. Mbega ukuntu bikwiriye kuba uwo munyefarashi yicaye ku ifarashi itukura!
15. Kuki tutakwifuza na gato kugirana imishyikirano runaka n’uwicaye ku ifarashi ya kabiri?
15 Nta gushidikanya ko Yohana atifuza kugirana imishyikirano runaka n’uwo wicaye ku ifarashi haba no gufatanya na we muri urwo rugendo ruhambaye, kubera ko ubuhanuzi buvuga ku byerekeye abagaragu b’Imana ngo “Nta bgo bazongera kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). N’ubwo yari akiri “mw isi,” Yohana cyangwa se abagize itsinda rye hamwe n’abagize umukumbi munini muri iki gihe ‘ntibifatanya’ n’iyi gahunda y’ibintu yandujwe no kumena amaraso. Intwaro zacu ni iz’umwuka, kandi “imbere y’Imana zigir’ imbaraga,” kugira ngo dushobore kwamamazanya umuhati ukuri, bitari ukujya ku rugamba rw’intambara yo mu buryo bw’umubiri.—Yohana 17:11, 14; 2 Abakorinto 10:3, 4.
16. Ni ryari kandi ni mu buhe buryo uwicaye ku ifarashi itukura yahawe “inkota ndende”?
16 Habayeho intambara nyinshi mbere y’umwaka wa 1914, ari na wo mwaka uwicaye ku ifarashi y’umweru yambitswe ikamba. Ariko icyo gihe bwo, uwo wicaye ku ifarashi ‘yahawe inkota ndende.’ Ibyo bishaka kuvuga iki? Guhera igihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ugushyamirana kw’abantu kwarushijeho kumena amaraso no guhitana imbaga kurusha mbere hose. Muri uko kumena amaraso kwabaye mu wa 1914 kugeza mu wa 1918, bwabaye ubwa mbere cyangwa mu rugero ruhambaye kurushaho hakoreshwa ibimodoka by’intambara, ibyuka bihumanya, indege z’intambara, amato y’intambara, imbunda za rutura n’izindi zikoresha ubwazo. Mu bihugu bigera kuri 28, abaturage babyo bose, ari abakora umurimo wa gisirikare ari n’abatawukora, bagize uruhare mu ntambara. Umubare w’abahitanywe na yo uteye ubwoba. Hapfuye abasirikare barenga miriyoni icyenda, na ho umubare w’abasivili bapfuye wo ni munini bikabije. Na nyuma y’aho ndetse intambara imaze kurangira, isi ntiyongeye kugira amahoro nyayo. Nyuma y’imyaka irenga 50 iyo ntambara irangiye, Konrad Adenauer, umutegetsi wo mu Budage, yaravuze ati “Umutekano no kumererwa neza mu buzima bwa kimuntu byagiye bikendera kuva mu wa 1914.” Uko ni ko byagenze bitewe n’uwicaye ku ifarashi itukura, we wiyemeje gukura amahoro ku isi!
17. Ni gute uwicaye ku ifarashi ya kabiri yakomeje gukoresha “inkota ndende,” na nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi Yose?
17 Nyuma y’aho, ugendera ku ifarashi itukura yiroshye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abitewe n’inyota ikabije yo kumena amaraso. Icyo gihe abarwanaga bakoresheje intwaro zirusha iza mbere kugira ubushobozi bwo kurimbura bwa kidayimoni kandi iyo ntambara yahitanye abantu bakubye incuro enye abaguye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Mu wa 1945, za bombe atomiki 2 zarashwe mu Buyapani, maze—mu kanya nk’ako guhumbya—zihitana abantu ibihumbi n’ibihumbi. Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, uwicaye ku ifarashi itukura yahitanye abantu bagera kuri miriyoni 55, ariko ibyo na byo ntibyamunyuze. Ugereranyije neza, kuva Intambara ya Kabiri irangiye, ubu miriyoni 19 z’abantu zimaze guhitanwa n’iyo “nkota ndende.”
18, 19. (a) Aho kuba ibigwi byo kuminuza byagezweho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, iyicwa ry’abantu ryakomeje kugaragara uhereye ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, ryerekana iki? (b) Icyago cyugarije abantu ni ikihe, ariko kandi ni iki Uwicaye ku ifarashi y’umweru azakora kugira ngo acyigizeyo?
18 Ubwo se twavuga ko ibyo ari ibigwi byo kuminuza byagezweho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare? [Ashwi da!] Ibyo ahubwo biragaragaza ko ya farashi itukura itababarira igikomeza urugendo rwayo. Ariko se urwo rugendo izarurangiza ryari? Abahanga mu bya siyansi bavuga ko bakurikije imibare yabo, mu myaka 25 iri imbere hashobora kuzabaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi ikuruwe n’impanuka—hatabuze no kuba habaho indi ntambara y’ibitwaro bya kirimbuzi yashozwa ku bushake. Igishimishije ariko, ni uko Uwicaye ku ifarashi y’umweru unesha, we afite ibindi ateganyirije iyi si.
19 Igihe cyose abantu bazaba bakishingikirije ku bwibone n’inzangano bishingiye ku bwenegihugu bwabo, bazahora bikanga intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Ndetse n’ubwo amahanga yakwiyemeza kurimbura ibitwaro bya kirimbuzi afite ubu, ni hahandi kuko yaba agifite ubumenyi bwatuma yongera kubicura mu gihe gito; bityo intambara yose yashozwa hakoreshejwe intwaro amahanga yakumvikanaho, amaherezo yazagera ubwo ihinduka intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Ubwibone n’inzangano biranga ibihugu muri iki gihe, byatuma abantu bamarana, keretse ahari—na ko si ahari, keretse uwicaye ku ifarashi y’umweru ahagaritse ifarashi itukura yiruka nk’ikurikiwe. Rwose twizere ko Kristo, Umwami, azakomeza urugendo rwe ku ifarashi y’umweru, mbere na mbere kugira ngo asohoze ukunesha kwe atsinda isi iyoborwa na Satani, nanone kandi kugira ngo ashyire hano ku isi umuryango ushingiye ku rukundo—uzaba ugizwe n’abantu bakunda Imana na bagenzi babo—ruzatuma habaho amahoro aruta ayazanwa n’intwaro za kirimbuzi ibihugu byarundarunze kugira ngo bitinyane muri iki gihe gitwarwa n’ibisazi.—Zaburi 37:9-11; Mariko 12:29-31; Ibyahishuwe 21:1-5.
Ifarashi y’Umukara Yinyabya
20. Ni iki kitwemeza ko Uwicaye ku ifarashi y’umweru azavanaho imimerere mibi y’ibintu iriho ubu?
20 Ubu noneho Yesu amennye ikimenyetso cya gatatu! Hanyuma se Yohana abonye iki? Aragira ati “Umwana w’Intama amenny’ ikimenyetso cya gatatu, numv’ ikizima cya gatatu kivuga kiti: Ngwino” (Ibyahishuwe 6:5a). Igishimishije, ni uko uwo mukerubi wa gatatu ‘yari afite mu maso hasa n’ ah’ umuntu’; hashushanya umuco w’urukundo. Urukundo rw’ukuri ruzasakara mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, nk’uko no muri iki gihe urwo rukundo rurangwa mu muteguro wose wa Yehova (Ibyahishuwe 4:7; 1 Yohana 4:16). Dushobora kwizera tudashidikanya ko Uwicaye ku ifarashi y’umweru, kandi ‘ukwiriye gutegeka, kugeza aho Imana izashyirira abanzi be mu nsi y’ibirenge bye,’ ko abigiranye urukundo azakuraho imimerere ishavuje Yohana agiye kwerekwa.—1 Abakorinto 15:25.
21. (a) Ifarashi y’umukara n’uyicayeho bashushanya iki? (b) Ni iki cyemeza ko ifarashi y’umukara ikomeza urugendo rwayo?
21 Ni iki noneho Yohana abona kibaye igisubizo cy’ugutumirwa kwa gatatu kugira kuti “Ngwino.” Aragira ati “Nuko, ngiye kubona mbon’ ifarashi y’umukara; kand’ uyicayeho yar’afit’ urugero rw’indatira mu ntoke ze” (Ibyahishuwe 6:5b). Inzara ikomeye rwose! Iyo ni inkuru y’incamugongo y’ibintu bihereranye n’ubuhanuzi. Birerekana ukuntu ibintu byari kuba bimeze mu itangiriro ry’umunsi w’Umwami, ubwo ibiryo byari kuba ari ingume, bigerwa ku munzani. Kuva mu wa 1914, inzara yakomeje kuba icyorezo cyugarije isi yose. Intambara yo muri iki gihe igenda isiga inzara aho ivuye, kuko ibyagatunze abashonje bikoreshwa mu kugura intwaro. Abakora imirimo y’ubuhinzi bajyanwa ku rugamba, imirima ikononekara, maze bigatuma ibiribwa bigabanuka. Uko ni ko byagenze mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubwo amamiriyoni y’abantu bazahazwaga n’inzara maze bagapfa. Ikindi kandi uwicaye ku ifarashi y’umukara, ushushanya inzara ntiyigeze agabanya umurego na nyuma y’iyo ntambara. Mu wa 1930, abantu bageze kuri miriyoni eshanu bishwe n’inzara muri Ukraniya. Intambara ya kabiri y’isi yose, yo yateje inzara nyinshi kurushaho. Ubwo iyo farashi y’umukara yakomezaga urugendo rwayo, hagati y’umwaka wa 1987, Inama ishinzwe ibiribwa ku isi yose yavuze ko abantu bageze kuri miriyoni 512 batarya uko bikwiriye, kandi buri munsi abana 40.000 bapfa bazize kurya nabi.
22. (a) Ijwi rivuze iki, kandi birerekana ko hakenewe iki? (b) Ikiguzi cy’urugero rumwe rw’ingano n’ingero eshatu za sayiri bivugwa aha, bishaka kugaragaza iki?
22 Yohana afite ibindi atubwira. Aragira ati “Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti: Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenario imwe, n’inger’ eshatu za sayiri zigurwe idenario imwe: nahw amavuta na vino ntugir’ icy’ ubitwara” (Ibyahishuwe 6:6). Abakerubi bane bungiye amajwi rimwe kugira ngo berekane impamvu ari ngombwa gukoresha neza ibiribwa—kimwe n’uko ‘Abisirayeli baryaga ibyo kurya bagerewe, bahagaritse umutima,’ mbere yo kurimbuka kwa Yerusalemu mu wa 607 mbere y’igihe cyacu (Ezekieli 4:16). Mu gihe cya Yohana, kimwe cya kane cy’urugero rw’ingano, cyari gihwanye n’iposho ry’umunsi umwe ry’umusirikare. Mbega ukuntu byari kuba bihenda! Idenario imwe yo yari umushahara w’umubyizi umwe w’umuntu! (Matayo 20:2).d Ubwo se umuntu wari kuba afite umuryango agomba gutunga, yajyaga kubyifatamo ate? Yashoboraga gusa kugura ingero eshatu z’ingano zitwa bushoki. Na bwo kandi izo ngero zashoboraga gutunga umuryango ugizwe n’abantu bake gusa. Ikindi kandi, ingano za bushoki ntizabonwaga nk’aho ari ibyo kurya byiza nk’izindi ngano.
23. Aya magambo ngo “Amavuta na vino ntugir’ icy’ ubitwara” ashaka kwerekana iki?
23 Aya magambo ngo “nahw amavuta na vino ntugir’ icy’ ubitwara” ashaka kumvikanisha iki? Bamwe bumva ko ibyo bishobora kuba byarasobanuraga ko mu gihe benshi bari kubura ibyo kurya ndetse bicwa n’inzara, abakire bo bari gukomeza kubona ibintu by’iraha. Nyamara, mu Burasirazuba bwo hagati amavuta na vino ntabwo ari ibintu by’iraha. Mu bihe bya Bibiliya, umugati, amavuta na vino, byari mu bintu by’ibanze mu bikenerwa bitunga umubiri. (Gereranya n’Itangiriro 14:18; Zaburi 104:14, 15.) Kubera ko amazi atahoraga ari meza igihe cyose, vino ni yo yari ikinyobwa cyari cyamamaye cyakoreshwaga na bose ndetse ikaba yarakoreshwaga no mu buvuzi (1 Timoteo 5:23). Ku bihereranye n’amavuta, mu gihe cya Eliya, urya mupfakazi w’i Serafati, n’ubwo yari umukene, yari agifite utuvuta duke yashob raga gukoresha mu kuvuga agafu yari asigaranye (1 Abami 17:12). Ku bw’ibyo, itegeko ryo ‘kutagira icyo batwara amavuta na vino,’ rishobora kuba ryari umuburo wo kwirinda kwaya mu gukoresha ibyo biribwa. Bitabaye ibyo, byari kugira ‘icyo bitwarwa,’ mu buryo bw’uko byari gushira inzara itarashira.
24. Kuki urugendo rw’ifarashi y’umukara rutazamara igihe?
24 Mbega ibyishimo byo kumenya ko vuba hano Uwicaye ku ifarashi y’umweru agiye guhagarika iriya farashi y’umukara yirukanka! Koko rero, dore uko byanditswe ku byerekeye imimerere ateganya kuzasakaza ku isi nshya abigiranye urukundo: “Mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha, kandi hazabahw amahoro menshi, kugez’ ah’ ukwezi kuzashirira. . . . Hazabahw amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:7, 16; reba na Yesaya 25:6-8.
Ifarashi y’Igitare Igajutse n’Uyicayeho
25. Igihe Yesu amennye ikimenyetso cya kane, ni irihe jwi Yohana yumvise, kandi ibyo biragaragaza iki?
25 Iyo nkuru ntirarangira neza. Yesu amennye ikimenyetso cya kane, kandi Yohana aratubwira icyo ibyo bitanze agira ati “Umwana w’Intama amenny’ ikimenyetso cya kane, numv’ ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti: Ngwino” (Ibyahishuwe 6:7). Iryo jwi ni iry’umukerubi usa n’ikizu kiguruka. Ibyo biragaragaza ubushishozi n’ubwenge, kandi mu by’ukuri Yohana, abagize itsinda rye hamwe n’abandi bagaragu b’Imana bose bari ku isi, bagomba kubyitondera kandi bakabigiramo ubushishozi. Nitugenza dutyo, dushobora mu rugero runaka, kwirinda kugerwaho n’ibyorezo bigera ku bantu b’iki gihe barangwa n’ubwibone n’imyifatire yanduye, bishingikiriza ku bwenge bw’isi.—1 Abakorinto 1:20, 21.
26. (a) Uwicaye ku ifarashi ya kane ni nde, kandi ni kuki ibara ry’iyo farashi riyikwiriye? (b) Uwicaye ku ifarashi ya kane akurikiwe na nde, kandi ni iki kiba ku bo yivugana?
26 Igihe uwicaye ku ifarashi ya kane yitaba ugutumirwa, habayeho ibihe bintu bindi biteye ubwoba? Yohana arabitubwira agira ati “Nuko, ngiye kubona mbon’ ifarashi y’igitare igajutse, kand’ uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira” (Ibyahishuwe 6:8a). Uwicaye ku ifarashi ya nyuma yitwa Rupfu. Mu bagendera ku mafarashi bo mu Byahishuwe, uwo ni we wenyine wivuga ataziguye na gato. Birakwiriye rero ko Rupfu agendera ku ifarashi y’igitare igajutse, kubera ko ijambo rivuga ngo kigajutse (khlo·rosʹ, mu rurimi rw’Ikigiriki), ryakoreshwaga n’abanditsi b’Abagiriki mu gusobanura mu maso h’umuntu hijimye nk’ahazahajwe n’indwara. Birakwiriye kandi ko, mu buryo butasobanuwe neza, Rupfu ahita akurikirwa na Kuzimu (imva) kubera ko Kuzimu ari we wakira umubare munini w’abahitanwa n’uwicaye ku ifarashi ya kane. Igishimishije ku byerekeye abo bantu, ni uko hazabaho umuzuko igihe ‘urupfu na Kuzimu bizagarura abapfuye bo muri byo’ (Ibyahishuwe 20:13). Ariko se ni mu buhe buryo Rupfu asaba abo yivugana?
27. (a) Ni mu buhe buryo uwicaye ku ifarashi witwa Rupfu asaba guhabwa abo yivugana? (b) “Kimwe cya kane cy’isi” Rupfu afiteho ubutware, kigereranya iki?
27 Iyerekwa riragaragaza bumwe muri ubwo buryo: “Nuko bahabg’ ubutware bga kimwe cya kane cy’isi, ngo babīcish’ inkota n’inzara n’urupfu n’ibikoko byo mw isi” (Ibyahishuwe 6:8b). Ibyo ntibishaka kuvuga ko byanze bikunze urugendo rw’uwicaye ku ifarashi ya kane rwagombaga kugira ingaruka kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye isi mu buryo nyabwo, kuko ahubwo igice kinini cy’isi gituwe cyangwa kidatuwe cyane ari cyo kigomba kugerwaho n’izo ngaruka. Uwicaye ku ifarashi ya kane arasarura abahitanywe n’inkota ndende y’uwicaye ku ifarashi ya kabiri n’abahitanywe n’inzara zatejwe n’uwicaye ku ifarashi ya gatatu. Nanone kandi arasarura umusaruro we bwite, ari wo w’abantu bahitanywe n’icyago kirimbura hamwe n’imitingito y’isi ivugwa muri Luka 21:10, 11.
28. (a) Ni gute ubuhanuzi bwerekeye ‘icyago giteza urupfu’ bwasohoye mu buryo bwuzuye? (b) Ni gute ubwoko bwa Yehova bwarinzwe indwara nyinshi muri iki gihe?
28 Muri iki gihe, ‘icyago giteza urupfu’ cyagiye cyoreka imbaga. Intambara ya Mbere y’Isi Yose ikimara guhitana imbaga, giripe yiswe iya Hisipaniya yaje isonga maze ihitana abantu bagera kuri miriyoni 20 mu gihe cy’amezi make hagati y’uwa 1918 n’uwa 1919. Ku isi yose, agace karokotse icyo cyorezo, ni akarwa gato kitwa St. Helena. Mu duce iyo ndwara yatsembyemo abantu, hategurwaga ahantu ho kurundanya intumbi z’abapfuye maze bakazitwika. Muri iki gihe umubare munini cyane w’abantu uhitanwa n’indwara z’umutima na kanseri, indwara ziterwa kenshi n’itabi. Mu gihe cyiswe “igihe cyavumwe,” ni ukuvuga igihe cyo muri za 80, imyifatire y’akahebwe abantu bagiye bakurikiza basuzugura amabwiriza ya Bibiliya, ituma icyorezo cya SIDA cyiyongera ku mubare w’ ‘icyago [giteza urupfu].’ Mu gihe ibi byandikwa, abamaze gufatwa n’iyo ndwara nta cyiringiro cyo gukira bafite, kandi bavuga ko uhereye ubu [mu wa 1988] kugeza mu wa 1991 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine iyo ndwara izaba imaze guhitana abantu bagera ku 270.000 ; muri Afurika na ho hari miriyoni z’abantu basa n’aho bamaze gucirwaho iteka. Mbega ukuntu abagaragu ba Yehova bishimira kuba bakurikiza inama y’ubwenge iva mu Ijambo ry’Imana ibasaba kwirinda ubusambanyi n’amaraso, ari byo indwara nyinshi zanduriramo muri iki gihe!—Ibyakozwe 15:28, 29; gereranya na 1 Abakorinto 6:9-11.
29, 30. (a) Muri iki gihe, “ibihano . . . bine” bivugwa muri Ezekieli 14:21 bigomba kuba bigereranya iki? (b) Twumva dute “ibikoko” bivugwa mu Byahishuwe 6:8? (c) Ni iki kigaragara kuba ari icy’ingenzi muri ibyo bintu by’ubuhanuzi?
29 Iyerekwa rya Yohana riragaragaza ko inyamaswa na zo ari kimwe mu bintu bine biteza urupfu rukenyura. Koko rero, ibyo bintu bine byatewe n’ukumenwa kw’ikimenyetso cya kane ari byo—intambara, inzara, ibyorezo n’inyamaswa—mu bihe bya kera, byari bizwi ko ari byo cyane cyane byatezaga urupfu rukenyura. Bityo rero byashoboraga kugereranya impamvu zose ziteza urupfu rukenyura muri iki gihe. Ni yo mpamvu Yehova yahaye uyu muburo Abisirayeli: “Mbese sinarushaho guhan’ i Yerusalemu ubgo nzahatez’ ibihano byanjye bikomey’ ukw ari bine, ni byo nkota, n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi, n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemw abantu n’amatungo!”—Ezekieli 14:21.
30 Urupfu ruterwa n’inyamaswa z’inkazi ntirukunda kuvugwa cyane mu binyamakuru by’iki gihe, n’ubwo mu bihugu bishyuha cyane izo nyamaswa zagiye zica abantu benshi muri iki kinyejana cya 20. Mu gihe kizaza, zishobora noneho kuzica abantu benshi kurushaho ibihugu nibikomeza kuba isibaniro ry’intambara, cyangwa se inzara ikazayogoza ibintu ku buryo abantu baba batagifite imbaraga zo kwitabara mu gihe baterwa n’inyamaswa zishonje. Byongeye kandi, kimwe n’inyamaswa zitagira ubwenge, hari abantu muri iki gihe bafite imyifatire ya kinyamaswa, idahuje n’ibivugwa muri Yesaya 11:6-9. Ahanini abo bantu ni bo, muri rusange, bakwirakwiza ibikorwa by’urugomo bihereranye n’ubusambanyi bw’agahato, ubwicanyi, iterabwoba, n’ibikorwa byo gutega bombe byogeye muri iyi si ya none. (Gereranya na Ezekieli 21:31; Abaroma 1:28-31; 2 Petero 2:12.) Uwicaye ku ifarashi ya kane na we aragenda asarura imirambo yabo. Koko rero, ingingo y’ingenzi y’ubu buhanuzi, uko bigaragara, ni uko uwicaye ku ifarashi y’igitare igajutse, asarura urupfu rukenyura abantu bose mu buryo bunyuranye.
31. N’ubwo hari ibintu bibi byinshi byatewe n’abagendera ku ifarashi itukura, iy’umukara n’iy’igitare igajutse, ni kuki dushobora kugumana icyizere?
31 Ibyo duhishurirwa n’ukumenwa kw’ibimenyetso bine bibanza biraduhumuriza, kuko bitubwira ko tutagomba kwiheba kubw’intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’izindi mpamvu zose zogeye muri iki gihe zitera urupfu rukenyura; nta n’ubwo tugomba gutakaza ibyiringiro byacu ngo n’uko abategetsi bananiwe gukemura ibibazo bitwugarije muri iki gihe. N’ubwo imimerere y’ibintu hano ku isi igaragaza neza ko abagendera ku ifarashi itukura y’umukara, ndetse n’iy’igitare igajutse bagikomeza urugendo rwabo, ntitwibagirwe ko Uwicaye ku ifarashi y’umweru ari we wahagurutse mbere. Yesu ni Umwami kandi yamaze gutsinda intambara yo kwirukana Satani mu ijuru. Ahandi yegukanye ibigwi byo kunesha, twavuga ibyo gukoranya abana ba Isirayeli y’umwuka basigaye hamwe n’umukumbi munini mpuzamahanga ugizwe n’amamiriyoni y’abantu bazarokoka umubabaro ukomeye (Ibyahishuwe 7:4, 9, 14). Azakomeza urwo rugendo rwe yicaye ku ifarashi kugeza igihe azarangiriza kunesha burundu.
32. Ni iki kiranga ukumenwa kwa buri kimenyetso muri bine bibanza?
32 Ukumenwa kwa buri kimenyetso cyo muri bine bibanza kwagiye gukurikirwa n’uku gutumirwa kugira kuti “Ngwino.” Buri gihe, ifarashi ifite uyicayeho yagiye irasukana umuvuduko mwinshi. Guhera ku kimenyetso cya gatanu, ugutumirwa nk’uko ntitwongeye kukumva. Cyakora abagendera ku mafarashi bo baracyakomeza urugendo rwabo na n’ubu, kandi bazakomeza kwiruka muri iri herezo rya gahunda y’ibintu ryose. (Gereranya na Matayo 28:20.) Ni ibihe bintu bindi bikomeye Yesu yahishuye igihe amennye ibimenyetso bitatu biheruka? Bimwe muri byo ntibibonwa n’amaso y’abantu. Ibindi bibonwa n’amaso y’abantu byo ni iby’igihe kizaza. Ibyo ari byo byose, bizabaho nta kabuza. Reka turebe ibyo ari byo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyakora, tumenye ko “umugore” uvugwa mu Byahishuwe 12:1 yambaye “ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,” ikamba ry’ikigereranyo.
b Niba ushaka ubusobanuro burambuye buhamya ko Yesu yicaye ku ntebe ye y’Ubwami mu wa 1914, reba igice cya 14 hamwe n’umugereka by’igitabo “Que ton royaume vienne!,” cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
c Muri uyu murongo Bibiliya zinyuranye zihahindura zitya “kugira ngo aneshe” (Second, Votre Bible, TOB) cyangwa ngo “ahor’anesha” (Bibiliya Yera). Ariko kandi, mu Kigiriki cy’umwimerere, uburyo iyo nshinga yatondaguwemo bushaka kuvuga iby’igikorwa kirangiye burundu. Ni yo mpamvu mu gitabo cyitwa Word Pictures in the New Testament, Robertson agira ati “Aha iyi nshinga itondaguye mu buryo bugararagaza ko uko kunesha ari ukwa burundu.”
d Reba Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
[Ibibazo]
[Agasanduku ko ku ipaji ya 92]
Urugendo rwo Kunesha rw’Umwami Wicaye ku Ifarashi
Muri za 30 na 40, abangaga urunuka Abahamya ba Yehova bakoze uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ko umurimo w’Abahamya ba Yehova utemewe n’amategeko, ko ari umurimo w’ubwicanyi, ndetse ko ngo unahungabanya umutekano w’abaturage (Zaburi 94:20). Mu wa 1936 honyine, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hafashwe Abahamya ba Yehova 1.149. Abahamya barwanye inkundura mu nkiko biregura, bigera ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Izi ngero zikurikira zirerekana uko bagiye batsinda.
Ku ya 3 Gicurasi 1943, mu rubanza rwa Murdock na Pennsylvania, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro w’uko bitari ngombwa ko Abahamya bashaka ipatanti ibaha uburenganzira bwo kugurisha ibitabo byabo. Uwo munsi, mu rubanza rwa Maritini n’Umujyi wa Struthers, hagaragajwe ko bitanyuranyije n’amategeko gukomanga ku nzu igihe hatangwa impapuro zo gutumira cyangwa izindi nyandiko zitangwa mu kubwiriza ku nzu n’inzu.
Ku ya 14 Kamena 1943, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje mu rubanza rwa Taylor n’Intara ya Mississippi, ko ukubwiriza kw’Abahamya kudatuma abaturage basuzugura Leta. Uwo munsi kandi, mu rubanza rwa Minisiteri y’Uburezi yo muri Leta ya Virginia y’Iburengerazuba na Barnette, urwo rukiko rwaciye iteka ry’uko Ministeri y’Uburezi idafite uburenganzira bwo kwirukana mu ishuri abana b’Abahamya ba Yehova banze kuramutsa ibendera. Bukeye bw’aho, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Australiya, rwaciye iteka ryo kutongera gutoteza Abahamya ba Yehova, ruvuga ko iryo toteza “rinyuranyije n’amategeko, kandi ko icyo ari igikorwa cy’ubuhubutsi no gukandamiza abandi.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 94]
‘Ahabwa Gukura Amahoro mu Isi’
Mbese ikoranabuhanga rirerekeza ku ki? Dore amagambo ikinyamakuru (cyo muri Kanada cyandikiwe i Toronto) cyitwa The Globe and Mail cyanditse ku ya 22 Mutarama 1987, kuri disikuru y’uwitwa Ivan L. Head, perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi:
“Imibare y’ikigereranyo igaragaza neza ko kimwe cya kane cy’abahanga muri siyansi ku isi hamwe n’abazobereye mu byerekeye ikoranabuhanga, bakora mu by’ubushakashatsi bw’iterambere ry’intwaro. . . . Mu wa 1986, hagiye hatangwa amadolari miriyoni 1,5 buri munota. . . . Mbese, ubwo bushakashatsi muri iryo koranabuhanga butuma turushaho kugira umutekano? Ibitwaro bya kirimbuzi bihunitswe n’ibihugu by’ibihangange bifite imbaraga za kirimbuzi zingana n’iz’intwaro zose zakoreshejwe n’abarwanye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose uzikubye—incuro 6.000. Ibyo bihwanye n’intambara 6.000 zingana imwe imwe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Kuva mu wa 1945, igihe kiri munsi y’ibyumweru birindwi ni cyo cyonyine isi yamaze itari mu ntambara. Hamaze kubaho intambara zirenze 150 zimwe zikaba zararwanywe n’ibihugu byinshi izindi zikaba zararwanywe n’abaturage b’igihugu kimwe kimwe bagendaga basubiranamo. Izo ntambara zibarwaho kuba zarahitanye abantu bageze kuri miriyoni 19,3, abenshi muri bo bakaba barazize iryo koranabuhanga rishya ryagezweho muri iki gihe cy’Ubumwe bw’Amahanga.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 98 n’iya 99]
Uko Igitabo cy’Ibyahishuwe Giteye
Aho tugeze aha dusuzuma igitabo cy’Ibyahishuwe, dutangiye gusobanukirwa neza uko iki gitabo giteye. Nyuma y’intangiriro ishishikaje (Ibyahishuwe 1:1-9), igitabo cy’Ibyahishuwe gishobora kugabanywamo ibyiciro 16 by’iyerekwa, ku buryo bukurikira:
IYEREKWA RYA 1 (1:10 kugeza 3:22): Yohana ari mu mwuka yabonye Yesu wahawe ikuzo, woherereje amatorero arindwi ubutumwa bw’igishyuhirane bwuzuye inama.
IYEREKWA RYA 2 (4:1 kugeza 5:14): Ibyerekeye intebe y’Ubwami ihebuje yo mu ijuru ya Yehova Imana. Uwo aha Umwana w’Intama umuzingo.
IYEREKWA RYA 3 (6:1-17): Mu kumena ibimenyetso bitandatu bya mbere by’uwo muzingo, Umwana w’Intama agenda yerekana buhoro buhoro iyerekwa ririmo ibintu bigomba kuzabaho ku munsi w’Umwami. Abagendera ku mafarashi bane bo mu Byahishuwe baraseruka; abagaragu b’Imana bapfuye bazize ukwizera kwabo bahabwa ibishura byera; kandi haranerekanwa uko umunsi w’uburakari bw’Imana uzaba umeze.
IYEREKWA RYA 4 (7:1-17): Abamarayika bafashe imiyaga yo kurimbura, kugeza ubwo 144.000 bagize Isirayeli y’umwuka bashyirwaho ikimenyetso. Umukumbi munini ukomoka mu mahanga yose bahabwa agakiza bagakesheje Imana na Kristo, kandi barakoranywa kugira ngo bazarokoke umubabaro ukomeye.
IYEREKWA RYA 5 (8:1 kugeza 9:21): Mu kumenwa kw’ikimenyetso cya karindwi, humvikanye amajwi y’impanda ndwi; muri iri yerekwa rya gatanu haravuzwa impanda esheshatu zibanza. Ayo majwi atandatu y’impanda aratangaza amateka ya Yehova ku bantu. Impanda ya gatanu n’iya gatandatu na zo ziratangiza ishyano rya mbere n’irya kabiri.
IYEREKWA RYA 6 (10:1 kugeza 11:19): Marayika ukomeye aha Yohana umuzingo muto, urusengero rurapimwa, kandi turamenyeshwa ibyabaye ku bahamya babiri. Indunduro yabyo isohorera ku ijwi ry’impanda ya karindwi, ritangaza ishyano rya gatatu ku banzi b’Imana—no gushyirwaho k’Ubwami bwa Yehova na Kristo we.
IYEREKWA RYA 7 (12:1-17): Riravuga ibyo kuvuka k’Ubwami, ari na cyo gihe Mikayire ajugunya cya Kiyoka, ari cyo Satani, ku isi.
IYEREKWA RYA 8 (13:1-18): Inyamaswa y’inkazi iva mu nyanja, kandi indi nyamaswa ifite amahembe abiri isa n’umwana w’intama ihatira isi n’abayituye kuramya iyo nyamaswa ya mbere.
IYEREKWA RYA 9 (14:1-20): Iyerekwa ry’agahebuzo ry’ubuhanuzi bugaragaza abantu 144.000 bari ku musozi Siyoni. Ubutumwa bw’abamarayika buramamazwa ku isi yose, umuzabibu w’isi urasarurwa kandi urwengero rw’umujinya w’Imana rwengerwamo.
IYEREKWA RYA 10 (15:1 kugeza 16:21): Urubuga rwo mu ijuru rwongera kuboneka, hakurikiraho gusukwa kw’inzabya ndwi z’umujinya wa Yehova ku isi. Icyo gice na cyo kirasozwa n’ibyerekeye ubuhanuzi bw’iherezo rya gahunda y’ibintu ya Satani.
IYEREKWA RYA 11 (17:1-18): Maraya ukomeye, ari we Babuloni Ikomeye yicaye ku nyamaswa itukura, ihita ijya ikuzimu mu gihe gito, ariko yongera kuvamo maze iramurimbura.
IYEREKWA RYA 12 (18:1 kugeza 19:10): Kugwa no kurimbuka kwa nyuma kwa Babuloni Ikomeye. Nyuma yo kurimbuka kwayo, bamwe barayiborogera, abandi basingiza Yehova, kandi ubukwe bw’Umwana w’Intama buratangazwa.
IYEREKWA RYA 13 (19:11-21): Yesu arayobora ingabo zo mu ijuru kugira ngo asohoze urubanza rw’uburakari bw’Imana rwaciriwe gahunda ya Satani hamwe n’ingabo zayo n’abayishyigikiye; ibisiga bihaga intumbi zabo.
IYEREKWA RYA 14 (20:1-10): Satani Umwanzi ajugunywa ikuzimu, Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo hamwe n’abami bafatanyije na we, ikigeragezo cya nyuma ku batuye isi hamwe n’irimbuka rya Satani n’abadayimoni be.
IYEREKWA RYA 15 (20:11 kugeza 21:8): Umuzuko rusange w’abapfuye; umunsi ukomeye wo guca amateka; habaho ijuru rishya n’isi nshya kandi abantu bakiranuka bahabwa imigisha y’iteka.
IYEREKWA RYA 16 (21:9 kugeza 22:5): Ibyahishuwe bisozwa n’iyerekwa ry’ikuzo rya Yerusalemu Nshya, umugeni w’Umwana w’Intama. Uburyo Imana yagennye bwo gukiza abantu no kubaha ubugingo buraturuka muri uwo murwa.
Ibyahishuwe bisozwa n’amagambo n’inama z’igishyuhirane biva kuri Yehova, kuri Yesu, kuri marayika no kuri Yohana ubwe. Buri muntu wese aratumiwe ngo “Ngwino.”—Ibyahishuwe 22:6-21.