Ubutumwa bw’abamaraika bwo muri iki gihe cyacu
“Imana . . . agatuma maraika we, na w’ akabimenyesh’ imbata ye.”—IBYAHISHUWE 1:1
1. Ni mu buryo ki bufutamye abantu bamwe basobanura amagambo Apokalibusi kandi Ibyahishuwe bitwigisha iki ku bihe bizaza?
APOKALIBUSI. Iryo jambo rikunze gukoreshwa muri iki kinyejana cya 20 ariko abantu baryumva nabi cyane! Bibiliya ntabwo irikoresha mu gushaka kuvuga irimburwa ry’isi yose n’ibitwaro bya kirimbuzi. Mu by’ukuri mu mashusho y’ubuhanuzi, igitabo cya Apokalibusi ari byo kuvuga Ibyahishuwe cyerekana ibigomba kuba bikazageza ku bihe by’umunezero w’abantu utagira iherezo. Yohana intumwa ya Yesu atangiza igitabo cy’Ibyahishuwe agira ati: “Hahirw’ usom’ amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitonder’ ibyanditswe muri bgo: kukw’ igihe kiri bugufi.”—Ibyahishuwe 1:3.
2, 3. Ni kuki hariho ibyago byinshi ku isi, kandi Yehova arashaka kuzakora iki?
2 Isi y’ubu nta guhirwa ifite. Turabona impamvu y’ibyo mu magambo y’indirimbo ya Mose yahimbye hashize ubu imyaka 3,460. “Bariyononye, ntibakir’ abana bayo [Imana], ahubgo ni ikizinga kuri bo, n’ab’ igihe kinaniranye kigoramye!” (Gutegeka kwa Kabiri 32:5) Ayo magambo ahuje neza n’urubyaro rw’ubu ruha agaciro ibintu bitagafite! Ibyo tubyerekwa n’ijambo ry’ibanze ry’igitabo Depenses Militaires et Sociales dans le monde en 1987-88 (mu Icyongereza) ngo: “Kwirundaho ibitwaro byanduje ubuzima bw’ibihugu byose. Etazuni n’Uburusiya byonyine bitanga amadolari miliyari imwe n’igice ku munsi mu gukora intwaro. Nyamara ku byerekeye urupfu rw’abana Etazuni iri ku murongo wa 18 naho Uburusiya bukaba buri ku murongo wa 46 ku isi yose. Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitanga amafaranga ku bya gisilikare aruta incuro enye ayo bitanga ku byerekeranye n’ubuzima. Nyamara muri ibyo bihugu abantu amamiliyoni n’amamiliyoni bicwa n’inzara kandi 20 ku ijana by’abana bapfa batarageza ku myaka itanu.”
3 Hari n’ibindl bibi byiyongera kuri iyo mimerere iteye ubwoba—nko guta umuco, ubutandukane bw’imiryango, ubwicanyi n’iterabwabo byakwiriye ku isi, urukundo rutakibaho no gusuzugura amategeko bigaragara mu rubyaro rw’iki gihe. Mbega umunezero wo kumenya ko Yehova afite umugambi wo ‘kurimbura abarimbura isi’! (Ibyahishuwe 11:18) Mu ibyerekanywe bikurikirana 16, igitabo cy’Ibyahishuwe cyerekana neza mu buryo bugaragara kandi bwuzuye ukuntu Imana izasohoza uwo mugambi.
“Abamaraika” n’“ibimenyetso”
4. Ni uwuhe murimo w’abamaraika mu Ibyahishuwe kandi ibyerekanywe bishushanya bite umumaraika w’ingenzi kuruta abandi?
4 Ibyahishuwe bimurika ubuhanuzi bwa mbere buri mu Itangiriro 3:15 byerekana aho urwango ruri hagati ya Satani n’umuteguro w’Imana ugereranywa n’umugore hamwe n’‘imbyaro,’ zabo ruzagarukira. Byerekana ukuntu Yehova azacira urubanza abanzi be, kimwe n’abamukunda kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe. Ibyahishuwe byahawe Yohana mu ‘bimenyetso’ abihabwa na maraika. Abandi bamaraika, cyangwa intumwa, bafite umurimo mu gutangaza no gusohoza ibyo bimenyetso. Umumaraika w’ingenzi aravugwa mu Ibyahishuwe 1:5 ko ari: “Yesu Kristo, ni we mugabo wo guhamy’ ukiranuka, n’imfura yo kuzuka, utwar’abami bo mw’isi.” Mu ‘bimenyetso’ cyangwa ibyerekanywe arongera akagaragara nk’“intare,” cyangwa “Umwana w’Intama,” arongera akitwa “Mikaeli” akagaragara incuro nyinshi ko ari umumaraika ukomeye.—Ibyahishuwe 5:5, 13; 9:1, 11; 10:1; 12:7; 18:1.
5. Ibyerekanywe bya mbere byo mu Ibyahishuwe bikubiyemo iki kandi ni kuki ibyo bitureba?
5 Ibyerekanywe bya mbere (Ibyahishuwe 1:10 kugeza 3:22) bikubiyemo ubutumwa bwiza butangwa na Yesu Kristo abuha “abamaraika” cyangwa abagenzuzi b’itorero bo mu matorero arindwi yo muri Aziya ashushanya itorero ry’isi yose ry’Abahamya ba Yehova ku “munsi w’Umwami wacu.” Ubwo butumwa ni twebwe bwoherejweho rero, twebwe turiho muri iki gihe! Tugomba rero ‘kumva ibyo umwuka ubwira amatorero,’ kubera ko iyo miburo no guhendahenda byagenewe gutera inkunga twebwe, kugira ngo dukomeze kuha indahemuka, kandi twemerwe kubera umurimo wacu ‘n’urukundo rwacu no kwizera kwacu no kugabura kwacu no kwihangana kwacu.’—Ibyahishuwe 1:10; 2:7, 10, 19.
6. Mu butumwa bwagejejwe ku matorero arindwi yo muri Aziya dushobora kuvanamo izihe nyungu?
6 Kimwe n’itorero ryo muri Efeso, ahari twaba twarakoreye Yehova mu budahemuka tukerekana ko twanga Imirimo y’abahakanyi ica abantu mo uduce! Ariko kandi niba hari ukuntu byagenze urukundo rwacu rugakonja nitwihane tugaruke mu rukundo rwacu rwa mbere, mu murava warwo wose Kimwe n’abagize itorero ry’i Simuruna b’abatunzi mu by’umwuka tujye twihata mu butwari twerekana ko dukwiriye koko igihembo nidukomeza ‘gukiranuka kugeza ku gupfa’ niba ari ngombwa. Dukurikije urugero rw’Abakristo b’i Perugamo bageragejwe na Satani tugomba kureka imyifatire yose yo gusenga ibigirwamana, y’ubusambanyi no kwicamo ibice twari dufite mu bihe bya kera. Abakristo b’i Tuatira beretswe iyo mitego, cyane gushukwa n’abantu basa na Yesabeli. Natwe ubwacu tugomba kuba maso! Umuntu wese wapfuye mu buryo bw’umwuka nk’Abakristo b’i Sarudi agomba gukanguka igihe kitaramurangirana. Urugi rufungurirwa ku murimo rurafunguye imbere yacu nk’uko rwari rumeze imbere y’Abakristo b’i Filadelifia, tujye tugira imbaraga nk’izabo kandi tuzatsinde mu gihe cy’ibigeragezo! Niba umwe muri twe aramutse akonje nk’ab’i Laodikia agomba kumva ko yambaye ubusa mu buryo bw’umwuka hanyuma akihana. Yesu arakomanga ku rugi. Twese tumwakire hanyuma dusangire na we ifunguro ry’umwuka rigaburirwa mu matorero yacu 55,000 ari mu isi yose!—Ibyahishuwe 1:11; 2:7, 10, 17, 29; 3:6, 13, 22.
Intebe y’Imana, igitabo, n’ikibazo
7. Ni ibihe bisingizo biririmbwa mu ibyerekanywe bya kabiri, kandi ibyo bikwiye gutuma ukora iki?
7 Mu ibyerekanywe bya kabiri Yohana yabonye intebe y’ikuzo yo mu ijuru ya Yehova. Imana yacu igaragara mu bwiza bwayo bwose, mu ikuzo ritagereranywa. Ikorerwa n’abakerubi bane, hamwe n’ingabo z’abamaraika, hamwe n’Abakristo batsinze isi hanyuma bakazurwa. Mbega ukuntu indirimbo yabo y’ibisingizo iteye ubwuzu, iravuga itya ngo: “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabg’icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kukw’ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kand’icyatumye biremwa, ni uko wabishatse!” Yehova ahereza igitabo ukwiriye kukibumbura ariwe Intare yo mu muryango wa Yuda, Umwana w’Intama watambwe akaba Umucunguzi. Ibiremwa byose bisingiza Yehova n’Umwana w’Intama. —Ibyahishuwe 4:11; 5:2-5, 11-14.
8. Tubona iki mu ibyerekanywe bya gatatu by’Ibyahishuwe kandi ibyo bireba bite ibi bihe byacu?
8 Tujye noneho ku ibyerekanywe bya gatatu! Umwana w’intama yatangiye gufungura ibimenyetso birindwi by’igitabo. Turabona iki? Mbere na mbere, mu ijuru, Yesu wari ukimara kwambikwa ikamba yicaye ku ifarashi y’umweru ishushanya intambara irimo ubutabera. Hanyuma uwicaye ku ifarashi itukura yaroshye isi mu ntambara ikwiriye hose. Hanyuma hakurikiyeho ifarashi y’umukara, inzara, hakurikiraho ifarashi y’igitare igajutse, indwara z’icyorezo, maze uwari ayicayeho akitwa Rupfu! Kuzimu aramukurikiye kugira ngo amire amamiliyoni y’abantu bishwe na rwo. Abo bagendera ku mafarashi bahagurukanye n’“itangiriro ryo kuramukwa” ryaguye ku isi kuva muri 1914 kugeza 1918, kandi abagize urubyaro rw’icyo gihe ubu baracyabyibuka. (Matayo 24: 3-8) Abo bicaye ku mafarashi ubu baracyagenda! Ikimenyetso cya gatanu kimaze gufungurwa habayeho ibintu bigenda bikurikirana bikazasohoreza ku’munsi w’umujinya wa Yehova n’uw’Umwana w’Intama.’ Ubwo rero nibwo havutse ikibazo ngo: “Ni nd’ ubasha guhagarar’adatsinzwe?”—Ibyahishuwe 6:1-17.
Abazahagarara ‘badatsinzwe’
9. Ni ibihe bintu bitangaje ibyerekanywe bya kane biduhishurira?
9 Hakurikiyeho ibyerekanywe bya kane. Birahishura uzarokoka umunsi w’uburakari w’Imana n’impamvu yo kurokoka. Abamaraika bafashe imiyaga ine yo kurimbura kugira ngo idahuha ku isi noneho abagize Isiraeli y’umwuka—bakaba ari 144,000—babanze bashyirweho ikimenyetso. “Hanyuma y’ibyo mbon’abantu benshi, umunt’ atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaz’ imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambay’ibishura byera, kandi bafit’ amashami y’imikindo mu ntoke zabo; bavug’ijwi rirenga bati: Agakiza ni ak’ Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’ Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:1-10) Mbese nawe waba uri muri abo bantu benshl?
10. (a) Ukugereranya umunsi w’Urwibutso wo muri 1935 n’uwo 1987 kutwereka iki cyerekeranye n’ugusohozwa kw’ibyerekanywe bya karindwi? (b) Ni ikihe kibazo ubu buri wese yibaza kandi ni kuki?
10 Muri 1935 abantu bo mu isi yose baje mu Munsi w’Urwibutso bari bageze kuri 32,795. Kuri uwo mubare abantu 27,006 bonyine ni bo bariye ku mugati banywa no kuri vino by’urwibutso, ubwo berekana ko bagize abasigaye bakiriho ku isi bo mu bantu 144,000 bafite ibyiringiro by’ijuru. Nyuma yaho muri uwo mwaka abagize umukumbi mwinshi baramenyekanye. Abo bantu bicisha bugufi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi bizera amaraso Yesu yamennye, bagasanga Yehova bamwiyegurira, bakabatizwa kandi bakamukorera mu murava bazi neza ko bashobora kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi.’ Ku munsi w’Urwibutso wo muri 1987 abawujemo bari 8,965,221 ariko abantu 8,808 bonyine ni bo bariye ku mugati banywa no kuri vino. lyo mibare yerekana ko abantu benshi bagize umukumbi mwinshi cyangwa bashaka kuzawinjiramo. Mbese ushobora kuzaba ubarimo kandi ushobora ‘kuzahagarara udatsinzwe’ ku munsi “w’uburakari bwa Yehova n’ubw’Umwana w’Intama’? Nukora intambwe za ngombwa kugira ngo ubigereho, uzaba ukorera ukurokoka.—Ibyahishuwe 6:15-17; 7:14-17.
Amajwi y’impanda zitangaza imanza z’Imana
11. Ni izihe manza zitangazwa hakoreshejwe ibyerekanywe bya gatanu kandi ibyo bireba bite ibihe byacu?
11 Ikimenyetso cya karindwi gifunguwe turabona ibyerekanywe bya gatanu byo mu Byahishuwe! Abamaraika barindwi bahagaze imbere y’Imana. Bahawe impanda indwi, bakazikoresha mu kurangurura ibyo abagaragu ba Yehova bahora basubiramo mu isi yose kuva muri 1922. “Impanda” enye za mbere zitangaza urubanza rwaciriwe “kimwe cya gatatu” cy’abantu bikaba bishoboka ko ari bo bagize Kristendomu. Zerekana ko igice cy’isi (ari yo gahunda ya Satani isa nk’aho itajegajega) n’icy’“inyanja” (abantu bameze nk’inyanja irimo umuhengeri), cya Kristendomu hamwe n’“inzuzi n’imigezi no ku masoko” (amahame na filozofiya bya Kristendomu) n’ibyo mu kirere bimurika byijimye (abayobozi b’idini batakirangwaho urumuri mu by’umwuka) ni byo bizagubwaho n’uburakari bw’Imana. “Ikizu” kiguruka, gishushanya umumaraika kigaragara mu kirere, kigatangaza ko amajwi y’impanda zari zigiye kuvuga zari izivuga ko ari “ishyano, n’ishyano, n’ ishyano rizabonwa n’abari mw’isi.”—Ibyahishuwe 8:1-13.
12. Ni nde ufungura urwobo rw’ikuzimu kandi muri ibi bihe byacu ni mu buryo ki igicu cy’“inzige” cyarumye abayobozi b’amadini ya Kristendomu?
12 Umumaraika wa gatanu yavugije impanda. Dorere! ‘Inyenyeri’—ari yo Umwami Yesu—yafunguye urwobo rw’ikuzimu rwuzuye umwotsi nuko havamo inzige nyinshi. Ibyo birerekana neza mu buryo butangaje Yesu mu gihe muri 1919 yavanaga abahamya b’Imana basizwe mu guhagarikwa k’umurimo wabo. Babonye ubutware buturutse ku Mana maze batsembesha urwuri rw’abayobozi b’amadini gushyira ahagaragara ibifutamye byo mu nyigisho zabo hamwe n’uburyarya bwabo mu gihe cy’‘amezi atanu’ akaba ari iminsi inzige imara. Ibyo biragaragaza neza ko urubyaro rw’inzige mu buryo ncamarenga rwo mu gihe cyacu ‘rutazashiraho’ mbere ko Yehova na Kristo barangiza gucira urubanza amahanga. Icyo gicu cy’inzige kuri ubu cyakwirakwije amamiliyari y’ibitabo n’izindi nyandiko zerekeranye na Bibiliya kandi gitangaza ubutumwa burimo urubanza bwaka umuriro buryana nk’umurizo wa skorupio. Yohana yaravuze ati: “Ishyano rya mbere rirashize, dor’ayandi mahano abiri ari bukurikireho.”—Ibyahishuwe 9: 1-12; Matayo 24:34; 25:31-33.
13. (a) Abamaraika bari babohewe ku nkombe za Ufurate hanyuma bakaza kubohorwa bashushanya bande kandi ni uwuhe murimo bagomba gukora? (b) Abagendera ku mafarashi uduhumbagiza bashushanya iki kandi ni mu buryo ki ububasha bwabo buri ‘mu kanwa no mu mirizo’?
13 Impanda ya gatandatu iravuze itangaza “ishyano” cya kabiri. Abamaraika bane bari baboheye ku ruzi Ufurate barabohowe, ibyo bikaba byerekana mu buryo bukwiye ukubohorwa ko muri 1919 kw’abahamya basizwe b’lmana bari barabohewe muri Babuloni. Biteguye kugira ngo ‘bice kimwe cya gatatu cy’abantu’ mu gihe batangaza ko abayobozi b’idini ya Kristendomu bapfuye imbere ya Yehova. Ariko rero bakeneye ubufasha kugira ngo bakwize uwo murimo w’ubuhamya, kandi Yehova yarabubahaye mu gihe ahagurutsa umukumbi mwinshi w’abafasha babo. Abahamya basizwe hamwe n’abafasha babo bajya imbere bameze nk’amafarashi menshi agera ku “uduhumbagiza magan’abiri.” Ububasha bwabo buri mu “kanwa,” bisobanura ko batangaza ubutumwa bw’urubanza rwa Yehova bakabusangisha abantu iwabo, ariko nanone buri mu “imirizo” yabo kubera ko basigira abantu inyandiko zituruka kuri Bibiliya zitangaza ko umunsi wo guhora w’Imana wegereje.—Ibyahishuwe 9:13-21; Ibyakozwe 20:20, 21.
14. (a) Ni nde ‘maraika wund’ukomeye’ uvugwa mu ibyerekanywe bya gatandatu arakora iki kandi aravuga iki? (b) Kuba agace k’agatabo ‘karyohereye nk’ubuki’ kandi ‘kakarwaza no mu nda’ bisobanura iki?
14 Ubu rero ibyerekanywe bya gatandatu biragaragaye. Turabonamo ‘maraika wund’ukomeye’ ushobora kuba ari Yesu Kristo ufite umurimo we bwite afite agatabo gato mu ntoke, Humvikanye amajwi hamwe no guhinda kw’inkuba hanyuma uwo maraika arahira Umuremyi wacu ukomeye avuga ngo: “Ntihazabahw’igihe ukundi: ahubgo mu minsi y’ijwi rya maraika wa karindwi, ubg’ azatangira kuvuza impanda, ni h’ubgiru bg’Imana buzaba busohoye.” Hanyuma Yohana yahamagariwe gufata ako gatabo maze aragaconshomera. Mu kanwa ke ako gatabo kari “karikuryohera nk’ubuki,” bikaba ari kimwe n’uko ubutumwa bw’Ubwami, butatsweho isezerano ry’imigisha izazanwa n’isi nshya n’ijuru rishya’ bibereye byiza cyane abameze nka Yohana basizwe hamwe na bagenzi babo bo muri iki gihe. Ariko noneho ubutumwa bwo gutangaza umunsi wo guhora w’Imana ‘ureba abantu bose n’amahanga yose n’idimi zose n’abami benshi’ burwaza bamwe mu nda. Ariko murabe intwari! Mugire kwizera, kandi mwemere neza ko Yehova azabaha imbaraga za ngombwa zo gutangaza umunsi we wo guhora.—Ibyahishuwe 10:1-11; 21:1, 4; 1 Yohana 5:4; Yesaya 40:29-31; 61:1, 2.
Impanda ya karindwi n’icyago cya gatatu
15. (a) Ni iki cyabaye icyago cya gatau kimaze gutangazwa na maraika wa karindwi amaze kuvuza impanda? (b) Ni mu buryo ki ugutangaza Ubwami ari icyago?
15 Yohana amaze guhanura ukuntu abanzi bazagerageza ‘kwica’ abahamya b’Imana muri 1918 amaze nanone kuvuga mu buryo butangaje ukuntu “umwuka w’ubuging’uva ku Mana” winjiye muri bo muri 1919 kugira ngo batange ubuhamya mu isi yose yaranditse ngo: “Ishyano rya kabiri rirashize: dor’irya gatatu riraza vuba.” Mbese ni mu buryo ki riza? Iyo nkuru irakomeza ngo: “Mw’ijuru havug’ amajw’ arenga, ngo: Ubgami bg’isi bubay’ ubg’ Umwami wacu [Yehova n’ubga Kristo we, kand’azahora ku ngom’ iteka ryose.” Hano rero haravugwa Ubwami bwashinzwe Yesu Kristo akaba ari we hamwe n’abaraganwa nawe 144,000 bazasohoza ubwiru bwera bw’Imana buzatsindishiriza ubutegetsi bw’iteka bwa Yehova Imana ishobora byose. Mbese uko gutangaza Ubwami ni icyago? Ku bantu babi ni cyo kubera ko bitangaza ko Imana igiye “kurimburiramw’ abarimbur’ isi!”—Ibyahishuwe 11:1-19
16. Ni ibihe byahishuwe bitangaje bikubiye mu Ibyerekanywe bya karindwi?
16 Irebere noneho ibyerekanywe bya karindwi! Irebere umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, ari we ‘mugore’ we umugandukira. Aratwite kandi aratakishwa no kuramukwa ababazwa n’ibise kubera ko agiye kubyara umwana w’umuhungu wategerejwe kuva kera cyane. Ni incuro ya mbere ariko atari iya nyuma Ibyahishuwe bitubwira ikiyoka kinini gitukura “ni cyo ya nzoka ya kera, yitw’Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’abari mw’isi bose.” Cyari cyiteguye kumira wa mwana w’umuhungu kuva akivuka. “Urwango” rwari rwarahanuwe “hagati yawe [inzoka] n’uyu mugore” rugiye kugera ku ndunduro yarwo! Umugore abyara “umwana w’umuhungu” ako kanya ahita ajyanwa hafi y’intebe y’Imana.—Ibyahishuwe 12: 1-6, 9; Itangiriro 3:15; Danieli 2:44; 7:13, 14.
17. (a) Mikaeli ni nde kandi yakoze ibiki bihuje n’izina rye kuva muri 1914? (b) Tanga itandukaniro riri hagati y’ibyago bitanu’ no ‘kugorwa kw’isi’ bivugwa mu Ibyahishuwe 12:12.
17 Uwo mwana w’umuhungu nl Ubwami bwimitswe mu ijuru mu mwaka uzwi cyane wa 1914. Umwami wabwo ni Yesu Kristo akitwa na Mikaeli iryo zlna rikaba risobanura ngo. “Ni nde Umeze nk’Imana?” Yahise asubiza icyo kibazo mu gihe arwanya Satani maze akajugunya icyo kiyoka hamwe n’abadaimoni bacyo mu isi. Kuva muri 1914, “Ishyano” kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yukw’afit’igihe gito. Ntabwo rero tugomba kwitiranya icyo cyago kigaragara kuri ubu mu myifatire mibi cyane y’abantu hamwe n’ibyago bitatu’ Yehova azagusha ku bantu abacira urubanza.—Ibyahishuwe 12:7-12.
18. (a) Ni ibihe byago Satani Umwanzi yagerageje gukururira abagaragu b’indahemuka ba Yehova mbere no hagati mu Ntambara ya Kabiri y’isi? (b) Umwanzi yiyemeje gukora iki kandi ibyerekanywe tugiye gusuzuma biraduhishurira iki?
18 Umwanzi yagerageje nanone kuzana icyago ku bagaragu b’indahemuka b’Imana bari ku isi. Hagati mu Ntambara ya Kabiri y’Isi na mbere yaho yabasutseho uruzi rw’ibitotezo ashaka kuzimangatanya umurimo w’“abasigaye’ bo mu muteguro w’Imana ugereranywa n’umugore—abari mu bagize 144,000 bagikorera Yehova hagati mu bantu. Yehova akora ku buryo isi, ari yo gahunda y’ibintu ya Satani imira iyo migezi y’ibitotezo. Ibyo ari byo byose Satani ufite umujinya mwinshi ubu yiyemeje gukomeza kurwanya Abahamya ba Yehova (Ibyahishuwe 12:13-17) Ibyo se bizageza ku ki? Ibyerekanywe icyenda dushigaje gusuzuma birasubiza icyo kibazo!—Habakuki 2:3.
ISUBIRAMO
□ Yehova yakoresheje ate abamaraika mu gitabo cy’lbyahishuwe?
□ Ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi buturebaho iki?
□ Impanda indwi zimaze kuvuga habaye iki?
□ Igicu cy’inzige hamwe n’amafarashi menshi bisobanura iki?
□ Ni kuki ukuvuka kw’Ubwami bw’lmana bifitanye isano n’icyago cya gatatu?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
IBICE N’IMIRONGO BIVUGWAMO IBYEREKANYWE:
□ IBYEREKANYWE BYA 1 1:10-3:22
□ IBYEREKANYWE BYA 2 4:1-5:14
□ BYEREKANYWE BYA 3 6:1-17
□ IBYEREKANYWE BYA 4 7:1-17
□ IBYEREKANYWE BYA 5 8:1-9:21
□ IBYEREKANYWE BYA 6 10:1-11:19
□ IBYEREKANYWE BYA 7 12:1-17
□ IBYEREKANYWE BYA 8 13:1-18
□ IBYEREKANYWE BYA 9 14:1-20
□ IBYEREKANYWE BYA 10 15:1-16:21
□ IBYEREKANYWE BYA 11 17:1-18
□ IBYEREKANYWE BYA 12 18:1-19:10
□ IBYEREKANYWE BYA 13 19:11-21
□ IBYEREKANYWE BYA 14 20:1-10
□ IBYEREKANYWE BYA 15 20:11-21:8
□ IBYEREKANYWE BYA 16 21:9-22:5
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 8-11]
IBYEREKANYWE 16 BYO MU IBYAHISHUWE—INGINGO ZO KWITABWAHO
1 Yesu, hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi ari byo amatorero, yohereza ubutumwa bwuzuye urukundo abucishije ku nyenyeri indwi, ari yo abagenzuzi basizwe
2 lmbere y’intebe yo mu ijuru ya Yehova Umwana w’Intama umaze gutsinda ahabwa igitabo cyuzuyemo ubutumwa bw’urubanza
3 Yesu Kristo agendera ku ifarashi agiye gutsinda, abandi bicaye ku mafarashi bane bakayogoza abantu mu gihe umunsi w’uburakari w’Imana wegereje
4 Ugukoranywa kw’abantu 144,000, hamwe n’umukumbi mwinshi kurangira mu gihe abamayaika bahagarika umubabaro ukomeye
5 Abamaraika batangaza ubutumwa burimo urubanza, hakoreshejwe impanda hamwe n’Abahamya ba Yehova basa n’igicu cy’inzige bashyira ahagaragara idini y’ikinyoma
6 lmpanda ya karindwi imaze kuvuga, “abahamya” b’Imana barongeye babona imbaraga zo gutangaza Ubwami bwa Yehova basa n’igicu cy’inzige bashyira ahagaragara idini y’ikinyoma
7 Ubwami bw’Imana bumaze kuvuka muri 1914, Kristo yajugunye Satani hamwe n’abadaimoni be ku isi
8 lnyamaswa ebyiri zirabonetse, maze inyamaswa ya kabiri ya gipolitiki iha umwuka w’ubuzima ishusho ry’iya mbere ONU
9 Abantu ‘bubah’Imana, bakayihimbaza’: basarurirwa ubuzima, bw’iteka abandi bagasarurirwa kurimbuka
10 Inzabya indwi z’umujinya w’Imana zirangiriza kumenwa ku gucira urubanza ku bantu bose bivuruguse mu “mwuka” wanduye wa Satani
11 Malaya ukomeye ari we idini y’ikinyoma acuzwa n’“inyamaswa” ya gipolitiki hanyuma ikamurimbura
12 Babuloni Ikomeye imaze kurimburwa, habaho imyiteguro ya nyuma y’ubukwe bw’Umwana w’Intama n’umugeni we, ari we abantu 144,000
13 Nyuma y’ukurimburwa kwa malaya ukomeye,Yesu ayoboye ingabo zo mu ijuru arimo ararimbura igice gisigaye cya gahunda yo ku isi ya Satani
14 Satani ajugunywa ikuzimu, Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo hamwe n’umugeni we ari we abantu 144,000 buratangira
15 Mu buyobozi bw’“ijuru rishya” na Kristo Yesu hamwe n’umugeni we, “isi nshya” izaronka imigisba myiza cyane ituruka kuri Yehova
16 lmigambi Imana yafashe kugira ngo ikize abantu indwara kandi ibahe ubuzima itemba hagati y’umurwa mwiza, Yerusalemu Nshya