Igihe cy’urubanza rw’Imana kirasohoye
“Nimwubah’ Imana, muyihimbaze; kukw’igihe cyo gucir’ abantu urubanza gisohoye.”—IBYAHISHUWE 14:7.
1. Ibice bya mbere by’Ibyahishuwe birimo iki?
IGITABO cy’Ibyahishuwe gikubiyemo ubuhanuzi buteye amatsiko kandi busohora muri iki gihe cyacu. Igice cyabanjirije iki cyavuzeho bumwe; nk’ifungurwa ry’ibimenyetso birindwi. Ugufungurwa kwabyo kwahishuye ibyerekeye iby’ukugendera ku mafarasi kurimbura kw’abantu bane bagendera ku mafarasi batera bo mu Byahishuwe bagaragara muri iyi “minsi y’imperuka turimo. (2 Timoteo 3:1; Ibyahishuwe 6:1-8) Kwanahishuye ibintu bimwe ku bazategekana na Kristo mu ijuru no ku bazarokoka “umubabaro mwinshi” maze bakabaho iteka ryose ku isi. Ugufungurwa kw’ibyo bimenyetso bitandatu kwerekana mu buryo bugaragara ko ‘igihe cyagenwe’ kugira ngo amateka y’Imana asohozwe kiri“bugufi.”—Ibyahishuwe 1:3; 7:4, 9-17.
2. Impanda ndwi z’ikigereranyo zivugwa mu gice cya 8 cy’Ibyahishuwe zigomba kwerekeza ubwenge bwacu ku ki?
2 Ariko kandi hasigaye ikimenyetso kimwe, icya karindwi. Ibyahishuwe 8:2 hatugezaho ibyahishuwe kimaze gufungurwa. Turasoma ngo: “Mbon’abamaraika barindwi, bahora bahagarara imbere y’Imana, bahabg’impanda ndwi.” Naho ku murongo wa 6 ho haravuga ngo: “Nuko ba bamaraika barindwi bari bafit’impanda ndwi bltegura kuzivuza.” Mu bihe bya Bibiliya, bavuzaga impanda kugira ngo batangaze ibintu bikomeye. Bityo rero no kuvuza za mpanda ndwi bihamagarira abantu kwita ku bibazo bikomeye bireba ubuzima bwacu muri iki gihe cyacu. Mu gihe abamaraika bavuza impanda, ku isi Abahamya bihatira kugeza ku bandi bantu ubutumwa bw’ingenzi butangazwa buri gihe impanda ivuze.
Icyo kuvuza impanda bishushanya
3. Amajwi arindwi y’impanda ashushanya iki?
3 Uko kuvuza impanda bitwibutsa ibyago cumi Yehova yateje Egiputa ya kera. Ibyo byago byerekanaga amateka ya Yehova yaciriye ishyanga rya mbere ry’igihangange ku isi ndetse n’idini ryaryo ry’ibinyoma, ariko kandi byanatumye ubwoko bw’Imana buva mu buretwa. Kimwe n’ibyo rero, ukuvuga kw’impanda kuvugwa mu Byahishuwe ni ibyago byatejwe mu gihe cyacu noneho ku isi yose ya Satani no ku idini yayo y’ibinyoma. Ariko kandi si amakuba nyayo, ahubwo ni ubutumwa bw’akaga butangaza amateka ya Yehova. Ibyo byago binategura ukubohorwa kw’abagaragu b’Imana.
4. Ni gute amajwi arindwi y’impanda yavuze mu gihe cyacu?
4 Ibihuje n’uko kuvuza impanda karindwi,ni ibyemezo bikakaje ku isi ya Satani byatanzwe mu gihe cy’amakoraniro adasanzwe y’umwaka yakozwe n’abagaragu ba Yehova kuva muri 1922 kugeza muri 1928. Hasohowe za miliyoni amagana menshi y’ibitabo byanditsemo ibyo byemezo. Ariko kandi ugutangazwa k’ubwo butumwa bukongora ntikwahagarariye kuri iyo myaka gusa, kwarakomeje mu minsi ya nyuma. Muri iki gihe, ugutangazwa kwabwo gufite imbaraga nyinshi kurusha mbere kuko amamiliyoni y’abantu bo mu ‘mukumbi mwinshi’ bunze ijwi ryabo n’iry’abo mu gatsiko gato kagizwe n’Abakristo basizwe batangiye kubwiriza nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. (Ibyahishuwe 7:9) Muri iki gihe, buri mwaka umukumbi w’abantu bagenda barushaho kuba benshi b’izo miliyoni z’Abahamya barushaho gutangazanya imbaraga ko isi ya Satani yarangije gucirwaho iteka.
5. Ni ikihe gice cy’isi gishushanywa na “kimwe cya gatatu” kigerwaho mbere n’urubanza rwo gucirwaho iteka kandi ni kuki?
5 Ibyahishuwe 8:6-12, hatwumvisha ukuvuga kw’impanda enye za mbere. Urubura, umuriro n’amaraso birajugunywa maze bitera kurimbuka kwa “kimwe cya gatatu” cy’isi. Ni kuki igice cyagomye cy’isi kigerwaho bwa mbere urubanza rwo gucirwaho iteka kitwa “kimwe cya gatatu”? Ni uko n’ubwo gahunda ya Satani yose ikwiye guhanwa imbere y’Imana, hari igice cyayo kibikwiye kurushaho. Ni ikihe? Ni ikishyizeho izina rya Kristo ari cyo Kristendomu. Igihe cyahabwaga ubutumwa bwo gucirwaho iteka n’Imana nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, cyari cyarigaruriye hafi kimwe cya gatatu cy’abantu.
6. Kuki Yehova yeguriye Kristendomu kurimbuka?
6 Amadini ya Kristendomu akomoka ku myaka 1,900 y’ubuhakanyi ari bwo guta Ubukristo, Yesu n’abigishwa be bari baravuze. (Matayo 13:24-30; Ibyakozwe 20:29, 30) Abayobozi ba Kristendomu bigira abigisha b’Ubukristo ariko kandi inyigisho zabo ziri kure cyane y’ukuri kwa Bibiliya kandi n’imyifatire yabo yanduye itukisha buri gihe izina ry’Imana. Uruhare rwabo mu maraso yamenetse mu ntambara zo mu kinyajana cya 20 bari bashyigikiye, rwaragaragaye. Kristendomu ni kimwe mu bigize gahunda ya Satani. Ni yo mpamvu Yehova ayigezaho ubutumwa bufite imbaraga kandi bukakaje bwerekana ko idakwiye rwose kwemerwa n’Imana. Yehova yeguriye Kristendomu kurimbuka nkuko yari yarabigenje ku gihugu cy’Abayuda mu kinyejana cya mbere.—Matayo 23:38.
Bongerewe imbaraga kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza ku isi yose
7, 8. (a) Dukurikije igice cya 9 cy’Ibyahishuwe, ijwi rya gatanu ry’inipanda rihishura iki? (b) Inzige zigereranya iki?
7 Mu Ibyahishuwe 9:1 havuga ko maraika wa gatanu avuza impanda maze iyerekwa rikagaragaza inyenyeri iguye ku isi. Iyo nyenyeri ifite urufunguzo rwo gufungura urwobo rwuzuyemo inzige zifungiranye. Iyo nyenyeri ni Umwami wa Yehova, Yesu Kristo, wari ukimara kwimikwa mu ijuru. Inzige zishushanya abakozi b’Imana batotejwe maze nk’uko basaga n’abakuweho muri 1918 ubwo abari mu myanya y’ubuyobozi muri bo bafunzwe. Ariko kandi Kristo ubu wahawe ububasha bwa cyami mu ijuru, arabafungura kugira ngo bakomeze umurimo wabo wo kubwiriza mu ruhame mu isi yose, maze abayobozi b’amadini bari baragambanye ngo bahagarike umurimo wabo, bagwa mu kantu.—Matayo 24:14.
8 Dore uko Ibyahishuwe 9:7 havuga inzige: “Ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriw’intambara; ku mitwe yazo yari zifit’ibisa n’amakamba, asa n’izahabu; mu maso hazo hasa n’ah’abantu.” Umurongo wa 10 wongeraho ngo: “Kandi zari zifite imirizo nk’iya skorupio, zifite n’imbori mu mirizo yazo.” Izo nzige zishushanya neza abasigaye mu baragwa Ubwami bongerewe ingufu, bongeye kujya mu ntambara y’umwuka uhereye muri 1919. Bifite imbaraga nshya, batangaje ubutumwa bukongora cyane bw’urubanza Imana, yaciriye cyane cyane Kristendomu yanduye.
9, 10. (a) Ijwi rya gatandatu ry’impanda rihishura iki? (b) Ni abahe bantu bageraranywa nanone n’uduhumbagiza tw’amafarasi afite imbaraga?
9 Noneho ni umwanya wa maraika wa gatandatu wo kuvuza impanda. (Ibyahishuwe 9:13) Iryo jwi ry’impanda ritangaza imyiyereko y’ingabo z’abagendera ku mafarasi. Umurongo wa 16 utubwira umubare wabo “uduhumbagiza magan’abiri” ni ukuvuga miliyoni 200! Bavugwa muri aya magambo dusanga ku murongo wa 17 n’uwa 19: “Imitwe y’ayo mafarashi yasaga n’iy’intare, mu kanwa kayo havagamw umuriro n’umwotsi n’amazuku. . . . Imirizo yay’isa n’inshira.” Izo ngabo zigenda ziyobowe n’Umwami Yesu Kristo. Mbega ibintu biteye ubwoba!
10 Ayo mafarashi afite imbaraga ashushanya iki? Ubwo ari amamiliyoni, ntashobora gushushanya gusa abagize abasigaye basizwe ubu babarirwa hafi muri 8,800 ku isi. Utwo duhumbagiza tw’amafarashi turimo abagize “abantu benshi” bavugwa mu gice cya 7 cy’Ibyahishuwe, ba bandi biringira kubaho iteka ryose ku isi. Muri Bibiliya ijambo “agahumbagiza” rivuga kenshi umubare, atari gusa n’itsinda rigenda rigabanuka ry’Abakristo basizwe, ahubwo harimo na za miliyoni z’abantu bagize “abantu benshi [umukumbi mwinshi, MN]” b’“izindi ntama” bagenda biyongera kandi bagakomeza mu ijwi rihanitse umurimo wo kubwiriza mu ruhame watangiwe n’abasigaye basizwe bagereranywa n’inzige.—Yohana 10:16.
11. Ni mu buhe buryo ‘ububasha bw’amafarashi buri mu kanwa kayo,’ kandi ni gute ‘zikoresha ikibi imirizo yayo’?
11 Dusoma mu Ibyahishuwe 9:19, MN ngo: “Ububasha bw’amafarashi buri mu minwa yayo,” kandi “[imirizo] yayo ni yo ayibashisha kugira nabi.” Ni mu buhe buryo ububasha bwayo buri mu kanwa kayo? Ni mu buryo bw’uko mu myaka ka mirongo ishize abagaragu b’Imana bakoreheje Ishuri rya Gitewokarasi n’andi materaniro, bize gutangaza bashize amanga imanza z’Imana. None se ni mu buhe buryo bakora ikibi bifashishije imirizo yabo y’ikigereranyo? Ni mu buryo bw’uko bakwije za miliyari z’inyandiko za Bibiliya mu isi bityo bagasiga inyuma yabo ubutumwa bukongora cyane bwerekeye isi ya Satani. Mu maso y’ababarwanya izo ngabo z’abagendera ku mafarasi zigaragara koko ko ari uduhumbagiza.
12. Ni iki inzige n’amafarasi bigomba gukomeza gukora, kandi umurimo wabyo ugira izihe ngaruka?
12 Inzige n’amafarasi by’ikigereranyo bigomba rero gutangaza imanza z’Imana n’imbaraga zigenda ziyongera ndetse no mu buryo bugenda burushaho gusobanuka uko twegera umunsi we wo guhora. Ku bantu bataryarya ubwo butumwa ni bwo butumwa bwiza bushobora kubaho. Ariko ku bahisemo isi ya Satani, ni ubutumwa bubi, kuko amateka ye atangaza kurimburwa bya vuba aha kw’iyo si bikundira cyane.
13. ‘Ishyano rya gatatu’ ijyana n’ijwi rya karindwi ry’impanda ryerekeye iki, kandi ni mu buhe buryo ari “ishyano”?
13 Inzige zirimbura n’ingabo z’abagenda ku mafarashi bifitanye isano n’amahano abira ya mbere mu “mahano” atatu Imana yashyizeho. (Ibyahishuwe 9:12; 11:14) Naho se ‘ishyano rya gatatu’ ni irihe? Dore ibyo mu Ibyahishuwe 10:7 havuga: “Mu minsi y’ijwi rya maraika wa karindwi,... ni h’ubgiru bg’Imana buzaba busohoye, nk’uko yabgiy’imbata zayo, ni zo bahanuzi.” Ubwo bwiru bwera bwerekeye “urubyaro” rwasezeranijwe ubwa mbere muri Edeni. (Itangiriro 3:15) Urwo rubyaro mbere ne mbere ni Yesu, ariko kandi rurimo n’Abakristo basizwe bahujwe na we kandi bazategekana na we mu ijuru. Ubwiru bwera buhereranye rero n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Ubwo Bwami ni bwo buzohereza “ishyano” ryagambiriwe n’Imana. Kuko buzarangiza burundu imanza z’Imana ku isi ya Satani.
Ubwami bushyirwaho
14. Ijwi rya karindwi ry’impanda rivugwa mu Byahishuwe 11:15 ritangaza iki?
14 Dore noneho cya kintu gikomeye! Ibyahishuwe 11:15 haravuga ngo: “Maraika wa karindw’avuz’impanda. Mw ijuru havug’amajwi arenga: Ubgami bg’isi bubay’ubg’Umwami wacu [Yehova] n’ubga Kristo we, kand’azahora ku ngom’iteka ryose.” Koko rero, hatangajwe ko Ubwami bw’Imana n’ubwa Kristo bwashyizweho mu ijuru muri 1914. Igihe abagize abasigaye basizwe bongerewe imbaraga nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi barushijeho kumenyekanisha hose ubwo butumwa.
15. Ni kintu ki cyatangaje bundi bushya umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami muri 1922?
15 Igihe cy’ikoraniro ry’a’bagaragu ba Yehova ryabereye i Cedar Point, muri Leta, ya Ohio [Etazuni za Amerika] muri 1922, iyi nkuru ifite ingufu yatangarijwe ibihumbi by’abantu bari aho: “Uyu munsi uruta iminsi yose. Dore Umwami yimitswe! Muri abatangaza butumwa be. Kubera iyo mpamvu: Mutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’Ubwami bwe!” Ayo magambo yabimbuye umurimo ukomeye wo kubwiriza iby’Ubwami mu ruhame, hakubiyemo na za manza zatangajwe na ba bamaraika barindwi bavuza impanda. Muri iki gihe abagaragu ba Yehova ubu bageze hafi kuri miliyoni eshatu n’igice kandi bari mu matorero 57,000 yo mu isi yose, bitanga muri uwo murimo ukorwa mu isi wo kubwiriza iby’Ubwami. Mu by’ukuri koko ni uduhumbagiza!
16. Dukurikije igice cya 12 cy’Ibyahishuwe, ni kintu ki kindi cyerekeranye n’ijuru n’isi ijwi rya karindwi ry’impanda ryahishuye?
16 Ariko kandi umumaraika wa karindwi afite ibindi ahishura. Mu Byahishuwe 12:7 dusoma ko “mu ijuru habahw’intambara.” Umurongo wa 9 uvuga irangizwa ry’igikorwa cyatangiwe na Kristo Umwami. Turasoma ngo: “Cya kiyoka kinini kiracibga, ni cyo ya nzoka ya kera, yitw’Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’abari mw’isi bose; nuko kijugunywa mw’isi, abamaraika bacyo bajugunyanwa na cyo.” Umurongo wa 12 wongeraho ngo: “Nuko rero, wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime.” Koko rero ijuru ryavanywemo umwuka Satani yazanyemo, ibyo bikaba byarazanye ibyishimo byinshi mu bamaraika b’indahemuka. Ariko se ibyo bisobanura iki ku bantu? Uwo murongo ubivuga muri aya magambo ngo: “Naho wowe, wa si we, nawe wanyanja we, mugushij’ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afit’umujinya mwinshi, azi yukw’afit’igihe gito.”
17. Ni kuki bikwiye ko ubutegetsi bw’isi buvugwa nk’‘inyamaswa’ mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe?
17 Ibyahishuwe 12:3 byerekana Satani ari “ikiyoka kinini gitukura gifit’imitw’irindwi n’amahembe cumi,” inyamamswa isa nabi cyane kandi irimbura. Ni yo rero yashyizeho ‘inyamaswa’ ya gipolitiki yo ku isi ivugwa mu gice cya 13, umurongo wa 1 n’uwa 2. Iyo nyamaswa na yo ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi nka Satani. Umurongo wa 2, uravuga ngo: “Cya kiyoka kiyih’imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubgami, n’ubutware bukomeye.” Ni ibikwiye kugereranya ubutegetsi bwa gipolitiki n’inyamaswa, kubera ko mu kinyejana cya 20, cyonyine abantu barenga miliyoni amagana barapfuye mu ntambara amahanga yagiye arwana.
18. Inyamaswa y’amahembe abiri ivugwa mu Byahishuwe 13:11 ishushanya iki, kandi ni gute ibikorwa byayo bituma byoroha kuyimenya?
18 Umurongo wa 11 y’Ibyahishuwe 13 uvuga ‘indi nyamasw’izamuka iva mu butaka; ifit’amahemb’abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.’ Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri ni ukwiyunga mu bya gipolitiki kw’Abongereza n’Abanyamerika. Isa n’umwana w’intama kuberako yerekana ko itagirira nabi abantu kandi ikavuga ko ifite ubutegetsi bwuzuye urumuri kurusha ubundi. Ariko kandi ikavuga nk’ikiyoka, nka Satani, kandi ikitwa ‘indi nyamaswa’ kuko itegeka mu buryo bwa kinyamaswa. Irakangisha, igatera ubwoba ndetse igakoresha n’urugomo buri gihe uburyo bwayo bwo gutegeka butemewe. Ntabwo itoza abantu kugandukira Ubwami bw’imana, ahubwo ibatera inkunga yo kujya mu bubata bw’isi ya Satani. Ni yo mpamvu umurongo wa 14, uvuga ngo: ‘Iyobya abatuye isi.’
19, 20. (a) Ugushikama kw’abagaragu ba Yehova kwerekana iki? (b) Ni gute twamenya ko abasigaye basigwe bazatsinda nta kabuza isi ya Satahi?
19 Ni akaga kubaho rau isi itegekwa na Satani, cyane cyane ku bubahiriza itegeko Yesu yahaye Abakristo b’ukuri, bakanga kuba abayo. (Yohana 17:16) Ni yo mpamvu kubera ko, mu isi yose abagaragu b’Imana bakomeza kuba indahemuka no kugira ubumwe kandi bagakomeza guha ikuzo Yehova n’inzira ze zitunganye, byerekana mu buryo bw’icyubahiro imbaraga z’Imana n’imigisha ibaha. Bakomeza gushikama imbere y’ukurwanywa gukomeye, ugutotezwa ndetse n’urupfu.
20 Abasigaye basizwe babaye mu buryo bwihariye intego ya Satani kuko ari bo bahamagariwe kuzimana na Kristo. Ariko igice cya 14 cy’Ibyahishuwe cyerekana abatoranijwe bose bagera kuri 144,000 bimana na Kristo bagafatanya ubutegetsi bwa cyami. Bakomeje kwihambirana ubudahemuka kuri ShebujA, kuko dusoma ku murongo wa 4 ngo: “Abo ni bo bakurikir’Umwana w’Intama, ahw’ajya hose” —ibyo babigeraho n’ubwo batotezwa bikomeye na Satani.
Izagerwaho mbere n’amateka y’Imana
21, 22. (a) Ni ayahe magambo y’umumaraika dusanga mu Byahishuwe 14:7, 8? (b) Ni kuki umumaraika atangaza ko Babuloni yaguye kandi ikiriho?
21 Dukurikije Ibyahishuwe 14:7, maraika atangaza ngo: “Nimwubah’Imana, muyihimbaze; kukw igihe cyo gucir’abantu urubanza gisohoye; muramy’Iyaremy’ ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” Ni nde ugerwaho mbere n’urubanza rwo gucirwaho iteka n’Imana? Umurongo wa 8 urasubiza ngo: “Maraika wundi wa kabiri akurikirahw’ati: Iraguy’iraguye! Babuloni, wa mudugud’ukomeye, waterets’amahanga yos’inzoga, ni zo ruba ry’ubusambanyi bgawo.” Aha ni ho Ibyahishuwe bivuga ubwa mbere ‘Babuloni Ikomeye’ urugaga rw’amadini y’ikinyoma y’isi yose.
22 None se ko idini ikigeza uburozi bwayo hafi ku isi yose, kuki maraika avuga ko Babuloni Ikomeye yaguye? Byagenze gute muri 539 mbere yo kubara kwacu igihe Babuloni ya kera yagwaga ariko kandi itararimburwa burundu? Abagaragu ba Yehova bari abanyagano basubiye mu gihugu cyabo nyuma ma y’imyaka ibiri maze bahagarura ugusenga k’ukuri. Ni kimwe n’uko ‘kuba kuva muri 1919 abagaragu b’Imana barongeye gukora umurimo wabo bakanabona uburumbuke mu buryo bw’umwuka, ni gihamya idashidikanywa yuko mu maso ya Yehova Babuloni Ikomeye yaguye muri uwo mwaka. Imana rero yayigeneye kuzarimbuka nyuma.
23. (a) Ni iki cyerekana ubu ko Babuloni igiye kugwa? (b) Ni ubuhe buhanuzi bundi tuzagenzura mu igazeti itaha y’Umunara w’Umulinzi?
23 Ikibanziriza kurimbuka kwayo kwegereje, Babuloni y’iki gihe iri mu gihe kiyikomereye cyane. Hose ubwandure bwayo, ubusambanyi bwayo buteye isoni, ubujura bwayo no kwivanga kwayo muri politiki byaratahuwe. Mu bihugu byinshi by’Uburayi, abantu bake gusa ni bo bakijya mu Kiliziya. Mu bihugu byinshi by’abasosiyalisti, idini ribonwa nk’“ikintu kiyobya ubwenge bw’abaturage.” Babuloni y’iki gihe na yo yarasebye imbere y’amaso y’abafite inyota bose y’ukuri ko mu ijambo ry’Imana. Ubu itegereje ukurimburwa ikwiye. Koko ‘igihe cyagenwe kiri bugufi’ ubwo ibintu bizakakaza isi. Inyandiko zo kwiga zo mu numero itaha yUmunara w’Umulinzi zizagenzura ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe butangaza ukurimbuka kwa vuba kwa “malaya” wa kidini hamwe na gahunda y’ibintu ya Satani yose.
Wasubiza ute?
◻ Ya majwi y’impanda arindwi avugwa uhereye ku gice cya 8 cy’Ibyahishuwe atangaza iki ku gihe cyacu?
◻ Ni kuki Kristendomu ari yo ya mbere igerwaho n’urubanza rwo gucirwaho iteka?
◻ Ni gute umurimo wo kubwiriza w’abasigaye basizwe n’ uw”umukumbi mwinshi’ uvugwa mu gice cya 9 cy’lbyahishuwe?
◻ Ibivugwa mu Byahishuwe 11:15 bisobanura iki ku ijuru n’isi?
◻ Bihuje n’lbyahishuwe 14:8 ni mu buhe buryo Babuloni yaguye muri 1919 kandi uko kugwa kwayo gusobanura iki kuri yo?