Ijambo rya Yehova ni rizima
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya I
IGIHE intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yari afungiwe ku kirwa cya Patimosi, hari ibintu yeretswe, kandi ibyo byabaye mu ruhererekane rw’ibyiciro 16. Muri iryo yerekwa yabonye ibyo Yehova Imana na Yesu Kristo bakora mu gihe cy’umunsi w’Umwami, ni ukuvuga igihe gihera ku iyimikwa ry’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914, kikageza ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe na Yohana ahagana mu mwaka wa 96, ni inkuru ishishikaje ivuga iby’iryo yerekwa.
Nimucyo dusuzume ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu Byahishuwe 1:1–12:17. Ibyo bice bikubiyemo ibyo Yohana yabonye kuva ku iyerekwa rya mbere kugeza ku rya karindwi. Ibyo bintu yeretswe bidufitiye akamaro kubera ko bivuga ibintu bibera ku isi muri iki gihe, kandi bikagaragaza uko Yehova azagira icyo abikoraho vuba aha. Abasoma inkuru zivuga ibyo Yohana yeretswe bafite ukwizera, mu by’ukuri barahumurizwa kandi bagaterwa inkunga.—Heb 4:12.
“UMWANA W’INTAMA” AFUNGURA IBIMENYETSO BITANDATU MURI BIRINDWI
Mbere na mbere, Yohana yabonye Yesu Kristo wahawe ikuzo, kandi ahabwa ubutumwa bukurikirana yagombaga ‘kwandika mu muzingo w’igitabo, akawoherereza amatorero arindwi’ (Ibyah 1:10, 11). Hakurikiyeho iyerekwa ry’intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru. Mu kuboko kw’iburyo k’Uwicaye ku ntebe y’ubwami hari umuzingo w’igitabo ufatanyishijwe ibimenyetso birindwi. Uwagaragaye ko ‘akwiriye gufungura ibimenyetso bifatanyije umuzingo w’igitabo’ nta wundi utari “Intare yo mu muryango wa Yuda,” cyangwa “umwana w’intama . . . ufite amahembe arindwi n’amaso arindwi.”—Ibyah 4:2; 5:1, 2, 5, 6.
Iyerekwa rya gatatu rihishura ibyabaye igihe “Umwana w’intama” yafunguraga ibimenyetso bitandatu bya mbere, kimwe kimwe. Igihe yafunguraga ikimenyetso cya gatandatu, habaye umutingito ukomeye, maze umunsi ukomeye w’umujinya uraza (Ibyah 6:1, 12, 17). Naho iyerekwa ryakurikiyeho, rigaragaza ‘abamarayika bane bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje’ kugeza ubwo abantu 144.000 bari kuba bamaze gushyirwaho ikimenyetso. “Imbaga y’abantu benshi” y’abatarashyizweho ikimenyetso, igaragara ‘ihagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama.’—Ibyah 7:1, 9.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:4; 3:1; 4:5; 5:6—Amagambo ngo ‘imyuka irindwi’ yumvikanisha iki? Umubare karindwi wumvikanisha ikintu cyuzuye mu maso y’Imana. Ku bw’ibyo, ubutumwa bwari bugenewe ‘amatorero arindwi’ bunareba abagize ubwoko bw’Imana bose bari mu matorero asaga 100.000 ku isi hose (Ibyah 1:11, 20). Kubera ko Yehova atanga umwuka wera akurikije ibyo ashaka gusohoza, imvugo ngo ‘imyuka irindwi’ igaragaza ukuntu umwuka wera ukora mu buryo bwuzuye mu gihe ufasha abantu gusobanukirwa, kandi ugatuma abita ku buhanuzi babona imigisha. Igitabo cy’Ibyahishuwe gisa n’ikigenda kivuga ibintu bitandukanye mu matsinda ya birindwi birindwi. Aha umubare karindwi wumvikanisha ikintu cyuzuye, kandi koko, icyo gitabo cyibanda ku birebana n’ukuntu ‘ibanga ryera ry’Imana rizasohozwa’ cyangwa rizuzura.—Ibyah 10:7.
1:8, 17—Ni nde amazina y’icyubahiro “Alufa na Omega” n’“ubanza n’uheruka” yerekezaho? Izina ry’icyubahiro “Alufa na Omega” ryerekeza kuri Yehova, ritsindagiriza ko nta Mana ishoborabyose yigeze ibaho mbere ye, kandi nta n’izigera ibaho nyuma ye. Ni we ‘tangiriro n’iherezo’ (Ibyah 21:6; 22:13). Nubwo mu Byahishuwe 22:13 Yehova avugwaho kuba ari “ubanza n’uheruka” mu buryo bw’uko nta wamubanjirije kandi nta n’uzaza nyuma ye, ibivugwa mu mirongo yo mu gice cya mbere cy’Ibyahishuwe bigaragaza ko izina ry’icyubahiro “ubanza n’uheruka ” rivugwa aho, ryerekeza kuri Yesu Kristo. Ni we muntu wa mbere wazukiye ubuzima bw’umwuka budapfa, kandi ni na we wa nyuma Yehova yizuriye ubwe.—Kolo 1:18.
2:7—“Paradizo y’Imana” ni iki? Kubera ko ayo magambo yerekezwa ku Bakristo basutsweho umwuka, paradizo ivugwa muri uwo murongo igomba kuba yerekeza kuri paradizo yo mu ijuru aho Imana ubwayo iba. Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka bazabona ingororano yo kurya ku “mbuto z’igiti cy’ubuzima.” Bazambikwa kudapfa.—1 Kor 15:53.
3:7—Ni ryari Yesu yahawe “urufunguzo rwa Dawidi,” kandi se ni gute yagiye arukoresha? Yesu yabaye Umwami watoranyijwe ukomoka kuri Dawidi uhereye igihe yabatizwaga mu mwaka wa 29. Ariko kandi, Yesu yahawe urufunguzo rwa Dawidi mu mwaka wa 33 igihe yazamurwaga akicara iburyo bw’Imana mu ijuru. Ageze mu ijuru, yahawe uburenganzira bwose bujyanirana n’Ubwami bwa Dawidi. Kuva icyo gihe, Yesu yagiye akoresha urwo rufunguzo kugira ngo atume abantu babona inshingano zifitanye isano n’Ubwami. Mu mwaka wa 1919, Yesu yashyize “urufunguzo rw’inzu ya Dawidi” ku rutugu rw’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ashinga iryo tsinda ry’umugaragu “ibyo atunze byose.”—Yes 22:22; Mat 24:45, 47.
3:12—‘Izina rishya’ rya Yesu ni irihe? Iryo zina rifitanye isano n’umwanya mushya hamwe n’inshingano nshya yahawe (Fili 2:9-11). Nubwo nta wundi wamenya iryo zina nk’uko Yesu arizi, aryandika ku bavandimwe be b’indahemuka iyo bageze mu ijuru, agatuma bagirana na we imishyikirano ya bugufi (Ibyah 19:12). Ndetse Yesu afatanya na bo mu nshingano ze.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:3. Kubera ko “igihe cyagenwe [cyo gusohoreza imanza z’Imana ku isi ya Satani] kiri bugufi,” birihutirwa ko dusobanukirwa ubutumwa buri mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kandi tugakora ibihuje na bwo.
3:17, 18. Kugira ngo tube abakire mu buryo bw’umwuka, dukeneye kugura kuri Yesu “izahabu itunganyishijwe umuriro.” Ibyo bivuga ko twagombye kwihatira kuba abakire ku mirimo myiza (1 Tim 6:17-19). Nanone dukeneye kwambara “imyenda yera” igaragaza ko turi abigishwa ba Kristo, kandi tugakoresha “umuti wo gusiga ku maso,” urugero nk’inama zisohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi, kugira ngo tugire ubushishozi bwo mu buryo bw’umwuka.—Ibyah 19:8.
7:13, 14. Abakuru 24 bahagarariye abantu 144.000 bageze mu ikuzo ryabo mu ijuru aho bafite inshingano yo kuba abami n’abatambyi. Bashushanywaga n’abatambyi bo muri Isirayeli ya kera Umwami Dawidi yari yarashyize mu matsinda 24. Umwe muri abo bakuru yahishuriye Yohana abagize imbaga y’abantu benshi aba ari bo. Ku bw’ibyo, umuzuko w’Abakristo basutsweho umwuka ugomba kuba waratangiye mbere gato y’umwaka wa 1935. Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko muri uwo mwaka ari bwo abagaragu b’Imana basutsweho umwuka bari bari ku isi, basobanukiwe neza abagize imbaga y’abantu benshi.—Luka 22:28-30; Ibyah 4:4; 7:9.
GUFUNGURA IKIMENYETSO CYA KARINDWI BYATUMYE AMAJWI Y’IMPANDA ZIRINDWI YUMVIKANA
Umwana w’intama afunguye ikimenyetso cya karindwi. Abamarayika barindwi bahawe impanda zirindwi. Batandatu muri bo bavugije impanda zabo, batangaza ubutumwa bw’urubanza kuri “kimwe cya gatatu” cy’abatuye isi, ari cyo madini yiyita aya gikristo (Ibyah 8:1, 2, 7-12; 9:15, 18). Ibyo ni byo Yohana yabonye mu iyerekwa rya gatanu. Igihe Yohana yifatanyaga mu iyerekwa ryakurikiyeho, yariye umuzingo w’agatabo, kandi apima ahera h’urusengero. Impanda ya karindwi imaze kuvuga, humvikanye amajwi aranguruye agira ati “ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we.”—Ibyah 10:10; 11:1, 15.
Iyerekwa rya karindwi rikomereza ku bivugwa mu Byahishuwe 11:15, 17. Ikimenyetso gikomeye cyabonetse mu ijuru. Umugore wo mu ijuru yabyaye umwana w’umuhungu kandi Satani yirukanwa mu ijuru. Kubera ko yari afitiye uwo mugore wo mu ijuru umujinya mwinshi, yagiye “kurwanya abasigaye bo mu rubyaro rwe.”—Ibyah 12:1, 5, 9, 17.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
8:1-5—Kuki mu ijuru humvikanye ituze, kandi se ni iki cyahise kijugunywa ku isi nyuma yaho? Ituze ry’ikigereranyo ryumvikanye mu ijuru kugira ngo “amasengesho y’abera” bari bari ku isi yumvikane. Ibyo byabaye ku iherezo ry’intambara ya mbere y’isi yose. Abakristo basutsweho umwuka ntibagiye mu ijuru ku iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, nk’uko benshi bari babyiteze. Bahuye n’ibihe bigoranye mu gihe cy’intambara. Ku bw’ibyo, icyo gihe basengaga bashyizeho umwete basaba ubuyobozi. Amasengesho yabo yashubijwe umumarayika ajugunya ku isi umuriro w’ikigereranyo watumye Abakristo basutsweho umwuka bongera kugira ishyaka mu murimo. Nubwo bari bake, batangiye gahunda yo kubwiriza ku isi hose yatumye Ubwami bw’Imana buba ikintu cy’ingenzi, bityo bakongeza umuriro mu madini yiyita aya gikristo. Ubutumwa bw’umuburo bwo muri Bibiliya bumeze nk’inkuba bwaratangajwe, imirabyo y’ukuri ko mu Byanditswe iramenyekanishwa, kandi imfatiro z’idini ry’ikinyoma zaratigishijwe cyane nk’uko amazu atigiswa n’umutingito.
8:6-12; 9:1, 13; 11:15—Ni ryari abamarayika barindwi biteguye kuvuza impanda zabo, kandi se amajwi y’impanda yumvikanye ryari kandi gute? Imyiteguro yo kuvuza impanda zirindwi yari ikubiyemo guha ubuyobozi abagize itsinda rya Yohana ryo ku isi bari bashubijwemo imbaraga kuva mu mwaka wa 1919 kugeza mu mwaka wa 1922. Icyo gihe, abo Bakristo basutsweho umwuka bari bahugiye mu kongera gushyira umurimo wo kubwiriza kuri gahunda no kubaka amacapiro (Ibyah 12:13, 14). Kuvuzwa kw’impanda bigereranya umurimo abagize ubwoko bw’Imana bakora wo gutangariza nta bwoba isi ya Satani imanza Yehova yayiciriye, ibyo bakabikora bafatanyije n’abamarayika. By’umwihariko, byatangiranye n’ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohio mu mwaka wa 1922, kandi bizakomeza kugeza ku mubabaro ukomeye.
8:13; 9:12; 11:14—Ni mu buhe buryo amajwi y’impanda eshatu za nyuma yumvikanisha ‘amahano’? Mu gihe amajwi y’impanda enye zibanza agaragaza ko amadini yiyita aya gikristo yapfuye mu buryo bw’umwuka, amajwi y’impanda eshatu za nyuma yo yumvikanisha amahano mu buryo bw’uko afitanye isano n’itangazwa ry’ibintu byihariye. Kuvuzwa kw’impanda ya gatanu bifitanye isano no kubohorwa kw’abagize ubwoko bw’Imana bakava “ikuzimu,” ni ukuvuga imimerere barimo yo kutagira icyo bakora mu mwaka wa 1919. Nanone bifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza bakoze babigiranye ishyaka, ukaba warabereye amadini yiyita aya gikristo icyago kibabaza (Ibyah 9:1). Impanda ya gatandatu yo ivuga ibirebana n’ingabo nyinshi zirwanira ku mafarashi zabayeho mu mateka, hamwe na gahunda yo kubwiriza ku isi hose yatangiye mu mwaka wa 1922. Impanda ya nyuma ivuga ibirebana n’Ubwami bwa Mesiya.
Icyo ibyo bitwigisha:
9:10, 19. Inama ziringirwa zishingiye kuri Bibiliya ziboneka mu bitabo by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ zikubiyemo ubutumwa bubabaza (Mat 24:45). Ubwo butumwa bugereranywa n’imirizo y’inzige ifite ‘imbori zimeze nk’iza sikorupiyo,’ kandi bukagereranywa n’amafarashi afite ‘imirizo imeze nk’inzoka.’ Kubera iki? Kubera ko ibyo bitabo bitanga umuburo uhereranye n’‘umunsi Imana izahoreramo inzigo’ (Yes 61:2). Nimucyo dutange ibyo bitabo dufite ubutwari kandi turangwa n’ishyaka.
9:20, 21. Abantu benshi bicisha bugufi bari mu bihugu byitwa ko atari iby’Abakristo, bitabiriye neza ubutumwa tubabwiriza. Ariko kandi, ntitwakwitega ko abantu bari muri ibyo bihugu, akaba ari bo bavugwaho kuba ari ‘abasigaye,’ bazemera ukuri ari benshi cyane. Icyakora, dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza.
12:15, 16. “Isi,” ni ukuvuga ibice bigize isi ya Satani cyangwa ubutegetsi bw’ibihugu bitandukanye, yashyigikiye umudendezo wo gusenga. Guhera mu myaka ya za 40, ubwo butegetsi ‘bwamize uruzi [rw’ibitotezo] ikiyoka cyaciriye.’ Koko rero, Yehova ashobora gutuma abategetsi ba za leta bakora ibyo ashaka igihe ahisemo kubigenza atyo. Ku bw’ibyo, birakwiriye kuba mu Migani 21:1 hagira hati “umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo.” Ibyo byagombye gutuma turushaho kwizera Imana.