IGICE CYO KWIGWA CYA 19
Kuki igitabo k’Ibyahishuwe gikwiriye kudushishikaza muri iki gihe?
“Hahirwa usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi.”—IBYAH 1:3.
INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
INSHAMAKEa
1-2. Kuki twagombye gushishikazwa n’ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe?
TEKEREZA wagiye gusura inshuti yawe maze ikakwereka amafoto. Mu gihe uyareba ubonyemo abantu benshi utazi. Ariko hari ifoto ugezeho, yo iragushishikaza cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko usanze nawe uyiriho. Noneho mu gihe uyitegereza, wibutse igihe mwifotoreje, aho mwari muri n’abo mwari kumwe. Iyo foto rwose iragushishikaje cyane.
2 Igitabo k’Ibyahishuwe na cyo kimeze nk’iyo foto. Kubera iki? Kubera nibura impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere, ni ukubera ko icyo gitabo ari twe cyandikiwe. Gitangira kivuga kiti: “lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze” (Ibyah 1:1). Ubwo rero, ibivugwamo ntibireba abantu muri rusange, ahubwo bireba twebwe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye. Ni yo mpamvu, tutagombye gutangazwa no kuba tugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi buvugwa muri icyo gitabo gishishikaje. Ubwo rero, mu gihe dusoma ibiri mu gitabo k’Ibyahishuwe, tuge tubona ko ari twe byandikiwe.
3-4. Ni ryari ubuhanuzi buvugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe bwagombaga gusohora, kandi se ibyo byagombye kudushishikariza gukora iki?
3 Impamvu ya kabiri ituma dushishikazwa n’igitabo k’Ibyahishuwe, ni igihe ubuhanuzi buvugwamo bwagombaga gusohorera. Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru, yagaragaje igihe ubwo buhanuzi bwagombaga gusohorera. Yaravuze ati: “Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, nagiye kubona mbona ndi ku munsi w’Umwami” (Ibyah 1:10). Igihe Yohana yandikaga ayo magambo mu mwaka wa 96, ‘umunsi w’Umwami’ waburaga imyaka myinshi ngo utangire (Mat 25:14, 19; Luka 19:12). Dukurikije ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya, uwo munsi w’Umwami watangiye mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yimikwaga ngo abe Umwami mu ijuru. Kuva icyo gihe, ubuhanuzi buvugwa mu Byahishuwe bureba ubwoko bw’Imana, bwatangiye gusohora. Ubu turi mu gihe cy’‘umunsi w’Umwami!’
4 Ubwo rero, ubwo turiho mu gihe gishishikaje, tugomba kumvira inama nziza cyane iri mu Byahishuwe 1:3 igira iti: “Hahirwa usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva, kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo kuko igihe cyagenwe kiri bugufi.” Nk’uko uwo murongo ubigaragaje, tugomba ‘gusoma amagambo y’ubwo buhanuzi mu ijwi riranguruye’, ‘tukayumva’ kandi ‘tukayitondera’ cyangwa tukayumvira. None se amwe muri ayo magambo tugomba kumvira ni ayahe?
JYA WISUZUMA UREBE KO USENGA YEHOVA MU BURYO YEMERA
5. Dukurikije ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, kuki dukwiriye kwisuzuma kugira ngo turebe niba dusenga Yehova mu buryo yemera?
5 Igitabo k’Ibyahishuwe, gitangira kigaragaza ko Yesu aba azi ibibera mu matorero y’abagaragu ba Yehova (Ibyah 1:12-16, 20; 2:1). Ibyo bigaragazwa n’ubutumwa yohereje mu matorero arindwi yo muri Aziya Ntoya. Muri ubwo butumwa, yahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere amabwiriza asobanutse neza, yari kubafasha gusenga Yehova mu buryo yemera. Icyakora ubwo butumwa yahaye ayo matorero, bureba n’abagaragu ba Yehova bose bo muri iki gihe. Ibyo bitwigisha iki? Ibyo bitwigisha ko Yesu Kristo Umutware wacu, azi neza niba dukora ibyo Yehova ashaka cyangwa niba tutabikora. Aratuyobora, akaturinda kandi abona ibintu byose. Nanone azi icyo dukwiriye gukora, kugira ngo Yehova atwemere. None se ni ayahe mabwiriza yatanze, tugomba gukurikiza muri iki gihe?
6. (a) Nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 2:3, 4, Yesu yavuze ko Abakristo bo muri Efeso bari bafite ikihe kibazo? (b) Ni iki ibyo bitwigisha?
6 Soma mu Byahishuwe 2:3, 4. Ntitukareke urukundo twari dufite mbere. Ubutumwa Yesu yahaye Abakristo bo muri Efeso, bugaragaza ko abo Bakristo bari barihanganye kandi bagakomeza gukorera Yehova, nubwo bari bahanganye n’ingorane nyinshi. Icyakora bari bararetse urukundo bari bafite mbere. Bagombaga kugira icyo bakora kugira ngo bongere gukunda Yehova nk’uko bamukundaga mbere, kuko iyo batabikora atari kubemera. Muri iki gihe, natwe tugomba kwihangana. Ariko ibyo ntibihagije. Tugomba no kureba impamvu idutera kwihangana. Yehova areba ibyo dukora n’impamvu zituma tubikora. Ibyo ni iby’ingenzi, kubera ko Yehova yifuza ko tumukorera tubitewe n’uko tumukunda cyane kandi tukaba twifuza kumushimisha.—Imig 16:2; Mar 12:29, 30.
7. (a) Nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 3:1-3, Yesu yavuze ko Abakristo b’i Sarudi bari bafite ikihe kibazo? (b) Ni iki dukwiriye gukora?
7 Soma mu Byahishuwe 3:1-3. Tugomba gukomeza kuba maso. Abakristo bo mu itorero ry’i Sarudi bo, bari bafite ikibazo gitandukanye n’icy’Abakristo bo muri Efeso. Nubwo mbere bakoreraga Yehova bafite ishyaka, bari baracogoye. Ni yo mpamvu Yesu yabasabye ‘gukanguka’ cyangwa kuba maso. Ibyo bitwigisha iki? Ni byo koko, Yehova ntazibagirwa ibyo twakoze (Heb 6:10). Icyakora, ntidukwiriye kumva ko ibyo twakoreye Yehova kera bihagije. Nubwo twaba tutagikora nk’ibyo twakoraga mbere bitewe n’imimerere turimo, dukwiriye gukomeza gukora byinshi mu ‘murimo w’Umwami’ kandi tugakomeza kuba maso.—1 Kor 15:58; Mat 24:13; Mar 13:33.
8. Ni irihe somo twavana ku byo Yesu yabwiye Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya? (Ibyahishuwe 3:15-17)
8 Soma mu Byahishuwe 3:15-17. Tugomba kugira ishyaka mu murimo wa Yehova kandi tukamukorera n’umutima wacu wose. Yesu yavuze ko Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya, batari bagishishikajwe no gukora byinshi mu murimo wa Yehova, mbese ko bari “akazuyazi.” Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ko ari “indushyi zo kubabarirwa.” Bagombaga gukunda Yehova cyane kandi bagakorana umwete umurimo we (Ibyah 3:19). Ibyo bitwigishije iki? Niba dusanze tutakigira ishyaka mu murimo wa Yehova, gutekereza ku byo yadukoreye no kubimushimira, bishobora gutuma twongera kugira umwete mu murimo we (Ibyah 3:18). Nanone, ntituzigere duhatanira gushaka ubuzima bwiza muri iyi si, ku buryo bishobora gutuma tudakomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere.
9. Nk’uko bigaragara mu butumwa Yesu yahaye Abakristo bo mu itorero ry’i Perugamo n’iry’i Tuwatira, ni akahe kaga dukwiriye kwirinda?
9 Tuge twirinda inyigisho z’abahakanyi. Yesu yacyashye bamwe mu Bakristo bo mu itorero ry’i Perugamo, kubera ko batezaga amacakubiri kandi bagashyigikira inyigisho z’udutsiko tw’amadini (Ibyah 2:14-16). Nanone yashimiye Abakristo bo mu itorero ry’i Tuwatira, kubera ko bari baririnze “ibintu byimbitse bya Satani,” kandi abashishikariza ‘gukomeza’ kugendera mu kuri (Ibyah 2:24-26). Abakristo bari baracitse intege maze bagakurikira izo nyigisho z’ikinyoma, bagombaga kwihana. None se ibyo bitwigisha iki muri iki gihe? Tugomba kwirinda inyigisho zidahuje n’ibyo Yehova ashaka. Abahakanyi bashobora gusa n’aho bashishikajwe n’ibyo Bibiliya ivuga, ariko ibikorwa byabo bigaragaza ko icyo atari cyo kiba kibashishikaje (2 Tim 3:5). Iyo twiyigisha Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete, gutahura inyigisho z’ikinyoma no kuzirinda, biratworohera.—2 Tim 3:14-17; Yuda 3, 4.
10. Ni irihe somo rindi twavana ku byo Yesu yabwiye Abakristo bo mu itorero ry’i Perugamo n’iry’i Tuwatira?
10 Tugomba kwirinda ibikorwa byose by’ubwiyandarike kandi ntitubishyigikire. Hari ikindi kibazo Abakristo bo mu itorero ry’i Perugamo n’iry’i Tuwatira bari bafite. Yesu yacyashye bamwe muri bo kubera ko bihanganiraga ibikorwa by’ubwiyandarike, aho kubyamaganira kure (Ibyah 2:14, 20). Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko niyo twaba tumaze igihe kirekire dukorera Yehova kandi tukaba dufite inshingano nyinshi mu muryango we, adashobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubwiyandarike twakora (1 Sam 15:22; 1 Pet 2:16). Nubwo isi igenda irushaho guta umuco, twe ntitugomba koroshya amahame ya Yehova. Ahubwo Yehova yifuza ko dukomeza kuyakurikiza kandi tukagira imyifatire myiza.—Efe 6:11-13.
11. Vuga muri make ibintu tumaze kwiga. (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Icyo bitwigisha muri iki gihe.”)
11 None se muri make, ni iki tumaze kwiga? Twabonye ko tugomba kwisuzuma tukareba niba dusenga Yehova mu buryo yemera. Mu gihe dusanze hari ikintu dukora cyatuma Yehova atatwemera, tuge duhita tugikosora (Ibyah 2:5, 16; 3:3, 16). Icyakora, hari ubundi butumwa Yesu yahaye amatorero. Ubwo butumwa ni ubuhe?
ITEGURE KUZAHANGANA N’IBITOTEZO
12. Ibyo Yesu yabwiye Abakristo bo mu itorero ry’i Simuruna n’iry’i Filadelifiya, bitwigisha iki muri iki gihe? (Ibyahishuwe 2:10)
12 Reka noneho turebe ubutumwa Yesu yahaye itorero ry’i Simuruna n’iry’i Filadelifiya. Yabwiye Abakristo bo muri ayo matorero ko batagombaga gutinya ibitotezo, kuko iyo bakomeza kuba indahemuka, Yehova yari kubaha umugisha. (Soma mu Byahishuwe 2:10; 3:10). None se, ibyo bitwigisha iki muri iki gihe? Bitwigisha ko natwe tuzatotezwa. Ubwo rero, tugomba kwiyemeza kuzahangana n’ibyo bitotezo (Mat 24:9, 13; 2 Kor 12:10). Kuki dukwiriye kubizirikana?
13-14. Ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe igice cya 12 byagize izihe ngaruka ku bagaragu b’Imana?
13 Igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko “ku munsi w’Umwami,” abagaragu b’Imana bari gutotezwa; kandi icyo gihe ni cyo turimo. Mu Byahishuwe igice cya 12, hagaragaza ko Yesu Kristo amaze kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, mu ijuru hahise haba intambara. Mikayeli, ari we Yesu Kristo wahawe ikuzo, n’ingabo ze barwanye na Satani n’abadayimoni be (Ibyah 12:7, 8). Satani n’abadayimoni be baratsinzwe bajugunywa hano ku isi, maze bateza abantu ibibazo byinshi (Ibyah 12:9, 12). None se ibyo byagize izihe ngaruka ku bagaragu b’Imana?
14 Igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko Satani amaze kubona ko atagishoboye gusubira mu ijuru, yarakaye cyane. Yahise atangira kurwanya Abakristo basigaye basutsweho umwuka bahagarariye Ubwami bw’Imana ku isi, kandi “bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu” (Ibyah 12:17; 2 Kor 5:20; Efe 6:19, 20). None se ibyo byasohoye bite muri iki gihe?
15. Ni ba nde bagereranywa n’‘abahamya babiri’ bavugwa mu Byahishuwe igice cya 11, kandi se byabagendekeye bite?
15 Satani yatumye abanzi b’Imana bagaba igitero ku bavandimwe basutsweho umwuka, bayoboraga umurimo wo kubwiriza. Abo bavandimwe ni bo bagereranywa n’‘abahamya babiri’ bishwe, bavugwa mu gitabo k’Ibyahishuweb (Ibyah 11:3, 7-11). Mu mwaka wa 1918, abavandimwe umunani muri abo bayoboraga umurimo, bashinjwe ibinyoma, maze buri wese akatirwa gufungwa imyaka myinshi. Ukurikije uko abantu babona ibintu, ni nk’aho umurimo abo Bakristo basutsweho umwuka bakoraga, wari uhagaze burundu.
16. Ni ibihe bintu bitangaje byabayeho mu mwaka 1919, ariko se ni iki Satani yakomeje gukora uhereye icyo gihe?
16 Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe igice cya 11, nanone buvuga ko abo ‘Bahamya babiri’ bari kongera kuba bazima. Bwasohoye bute? Hari ikintu gitangaje cyabayeho, abo bavandimwe bamaze umwaka umwe bafunzwe. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, ba bavandimwe bose barafunguwe kandi nyuma yaho, bahanagurwaho ibyaha byose bari barashinjwe. Abo bavandimwe bahise bongera kuyobora umurimo wo kubwiriza. Icyakora, ibyo ntibyabujije Satani gukomeza kurwanya abagize ubwoko bw’Imana bose. Kuva icyo gihe, Satani yabateje ibitotezo bigereranywa n’‘uruzi’ (Ibyah 12:15). Ubwo rero, twese tugomba gukomeza “kwihangana no kwizera.”—Ibyah 13:10.
JYA UKORANA UMWETE UMURIMO YEHOVA YADUHAYE
17. Ni ubuhe bufasha abagaragu b’Imana babonye batari babwiteze, nubwo Satani yakomezaga kubarwanya?
17 Mu Byahishuwe igice cya 12, hagaragaza ko abagize ubwoko bw’Imana bari kubona ubufasha buturutse ahantu batari biteze. Icyo gice kivuga ko “isi” yari kumira bya bitotezo bigereranywa n’‘uruzi’; kandi koko ibyo ni ko byagenze (Ibyah 12:16). Hari inzego zo mu isi ya Satani, urugero nk’urwego rw’ubutabera, zagiye zirenganura abagize ubwoko bw’Imana. Inshuro nyinshi Abahamya ba Yehova bagiye batsinda imanza, bigatuma babona umudendezo mu rugero runaka. None se, bakoresheje bate uwo mudendezo? Bawukoresheje neza, kuko bawukoresheje bakora umurimo Yehova yabahaye (1 Kor 16:9). Uwo murimo ni uwuhe?
18. Ni uwuhe murimo w’ingenzi dukora muri iyi minsi y’imperuka?
18 Yesu yavuze ko abigishwa be bari gutangaza ‘ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ bw’Imana ku isi hose, mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14). Abamarayika babafasha gukora uwo murimo. Bibiliya igira iti: ‘Nuko mbona undi mumarayika afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyah 14:6.
19. Ni ubuhe butumwa bundi abakunda Yehova bagomba gutangaza?
19 Ubutumwa bwiza bw’Ubwami, si bwo bwonyine abagaragu b’Imana batangaza. Nanone bashyigikira umurimo abamarayika bavugwa mu Byahishuwe igice cya 8 kugeza ku cya 10, bakora. Abo bamarayika batangaza ibyago bigomba kugera ku barwanya Ubwami bw’Imana. Ubwo rero, Abahamya ba Yehova bagiye batangaza ubutumwa bw’urubanza, bugereranywa n’“urubura n’umuriro.” Ubwo butumwa, bugaragaza urubanza Imana yaciriye isi ya Satani (Ibyah 8:7, 13). Abantu bagomba kumenya ko imperuka yegereje kandi bakamenya ko bagomba guhinduka, kugira ngo bazarokoke umunsi w’uburakari bwa Yehova (Zef 2:2, 3). Icyakora abantu ntibishimira ubwo butumwa. Ni yo mpamvu tugomba kugira ubutwari kugira ngo tubutangaze. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzatangaza ubutumwa bwa nyuma bw’urubanza kandi buzatuma abantu barushaho kurakara.—Ibyah 16:21.
TUGE TWUMVIRA AMAGAMBO Y’UBUHANUZI
20. Ni iki tuziga mu bice bibiri bikurikira?
20 Tugomba kumvira amagambo y’“ubu buhanuzi” bwo mu Byahishuwe, kuko tugira uruhare mu isohozwa ryayo (Ibyah 1:3). None se, ni iki cyadufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo no gukomeza kugira ubutwari bwo gutangaza ubwo butumwa? Hari ibintu bibiri byadufasha. Icya mbere, ni ibintu igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko bizagera ku banzi b’Imana. Icya kabiri, ni imigisha tuzabona nidukomeza kuba indahemuka. Ibyo ni byo tuziga mu bice bibiri bikurikira.
INDIRIMBO YA 32 Korera Yehova
a Turiho mu gihe gishishikaje. Kubera iki? Ni ukubera ko ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, birimo gusohora muri iki gihe. None se ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Muri iki gice hamwe n’ibindi bibiri bizakurikiraho, tuzasuzuma bimwe mu bintu bivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Nanone tuzareba uko twakurikiza ibiri muri icyo gitabo, kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera.
b Reba “Ibibazo by’Abasomyi” byo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2014, ku ipaji ya 30.