Igice cya 39
Umwami w’Intwari ku Rugamba Aranesheje Kuri Harmagedoni
Iyerekwa rya 13 Ibyahishuwe 19:11-21
Ibivugwamo: Yesu ayoboye ingabo zo mu ijuru mu kurimbura gahunda y’ibintu ya Satani
Igihe cy’isohozwa: Ni nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye
1. Harmagedoni ni iki, kandi intandaro yayo ni iyihe?
HARMAGEDONI—ngiryo ijambo riteye ubwoba ku bantu benshi! Ariko ku bakunda ugukiranuka, risobanura umunsi wategerejwe cyane ubwo Yehova azacira amahanga urubanza rwa nyuma. Ntabwo ari intambara y’umuntu, ahubwo ni ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishobora Byose,’—umunsi we wo kwihorera ku bategetsi b’isi (Ibyahishuwe 16:14, 16; Ezekieli 25:17). Umubabaro ukomeye uzaba waratangiranye n’ukurimbuka kwa Babuloni Ikomeye. Hanyuma, inyamaswa itukura n’amahembe yayo icumi, byohejwe na Satani, bizibasira ubwoko bwa Yehova. Umwanzi, arakariye cyane kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose umuteguro cyangwa umugore w’Imana, yiyemeje gukoresha abo yayobeje mu kurwanya byimazeyo abasigaye bo mu rubyaro [rw’uwo mugore] (Ibyahishuwe 12:17). Ubwo ni bwo buryo bwa nyuma Satani asigaranye!
2. Gogi wa Magogi ni nde, kandi Yehova abigenza ate kugira ngo amutere kurwanya ubwoko Bwe?
2 Igitero gikaze cy’umwanzi kivugwa mu buryo busobanutse muri Ezekieli igice cya 38. Aho ngaho Satani wacishijwe bugufi yitwa “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.” Mu mvugo y’ikigereranyo, Yehova ashyize ururobo mu nzasaya za Gogi maze aramukurubana we n’ingabo ze zose, kugira ngo abasakize. Abyifatamo ate? Atuma Gogi abona Abahamya Be bameze nk’ubwoko butagira kirengera, “ubgoko bgateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukīboner’ amatungo n’ibintu, kandi butuye mw isi hagati.” Isi yose irabatangarira, kuko ari bo bonyine banze kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo. Ugukomera kwabo n’ukugubwa neza mu buryo bw’umwuka, ni byo bisaza Gogi! Bityo, Satani n’ingabo ze nyinshi, hamwe n’inyamaswa iva mu nyanja n’amahembe yayo icumi, bizanwa no kubatsemba. Ariko, binyuranye na Babuloni Ikomeye, kuko ubwoko bw’Imana, butunganye, bwo bufite uburinzi bwayo!—Ezekieli 38:1, 4, 11, 12, 15; Ibyahishuwe 13:1.
3. Ni gute Yehova atsembaho ingabo za Gogi?
3 Yehova atsembaho ate Gogi, we n’imbaga ye? Reka tubirebe! “Nzahamagaz’ inkota yo kumutera, imusange mu misozi yanjye yose, ni k’ Umwami Uwiteka, [Yehova, MN] avuga: umuntu wese yuhire mwene se inkota. Nzamusohorezahw amateka yanjye, mmutez’ indwara ya mugiga no kuv’ amaraso; kandi we, n’ingabo ze, n’amahanga mensh’ ari kumwe na we, nzabamanurir’ imvura y’inkundūra mbatez’ amahindu manini y’urubura rukomeye n’umuriro n’amazuku. Uko ni ko nzagaragaz’ icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanish’ imbere y’amahanga menshi; maze bamenye yuko nd’ Uwiteka [Yehova, MN].”—Ezekieli 38:21-23; 39:11; gereranya na Yosua 10:8-14; Abacamanza 7:19-22; 2 Ibyo ku Ngoma 20:15, 22-24; Yobu 38:22, 23.
Uwitwa “Uwo Kwizerwa, Kandi Uw’ukuri”
4. Ni gute Yohana avuga Yesu Kristo witeguye kurwana?
4 Yehova atumije inkota. Ni nde ukoresha iyo nkota? Tugaruke ku Byahishuwe aho tuza guhabwa igisubizo mu rindi yerekwa rishishikaje. Imbere ya Yohana ijuru rikinguriwe guhishura iyerekwa ritangaje rwose—Yesu Kristo ubwe yiteguye kurwana! Yohana aratubwira ati “Mbon’ ijuru rikinguye; kandi ngiye kubona mbon’ ifarashi y’umweru; ūhetswe na yo yitw’ Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni w’ uc’ imanza zitabera, akarwan’ intambara zikwiriye. Amaso ye n’ ibirimi by’umuriro, no ku mutwe w’ afit’ ibisingo byinshi.”—Ibyahishuwe 19:11, 12a.
5, 6. Ni iki kigereranywa (a) n’ “ifarashi y’umweru”? (b) izina “Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri”? (c) amaso asa n’ “ibirimi by’umuriro”? (d) “ibisingo” byinshi?
5 Kimwe no mu iyerekwa ryabanje ryavugaga iby’abagendera ku mafarashi bane, iyo “farashi y’umweru” ni ikigereranyo gikwiriye cy’intambara itabera (Ibyahishuwe 6:2). Ni nde mu bana b’Imana ukiranuka kurusha iyo Ngabo ikomeye? Kubera ko yitwa “Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri,” uwo agomba kuba ari Yesu Kristo “umugabo wo guhamya kand’ ukiranuka w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Arwana iyo ntambara kugira ngo ace amateka akiranuka ya Yehova. Bityo, abikora kubw’uko ari Umucamanza washyizweho na Yehova, akitwa “Imana ikomeye” (Yesaya 9:6). Amaso ye, asa “n’ ibirimi by’umuriro,” ateye ubwoba, arareba aherekeye irimbuka rya bugufi rizakongora abanzi be.
6 Ibisingo bitamirije umutwe w’uwo Mwami w’Intwari ku Rugamba. Inyamaswa Yohana yabonye iva mu nyanja yari ifite ibisingo icumi, bishushanya ubutware bwayo bw’igihe gito ku isi (Ibyahishuwe 13:1). Ariko Yesu we afite “ibisingo byinshi.” Ubutware bwe bw’ikuzo ntibugira akagero, kuko ari ‘Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware.’—1 Timoteo 6:15.
7. Ni irihe zina Yesu afite?
7 Yohana akomeza ibyo yavugaga agira ati “Kand’ afit’ izina ryanditswe, ritazwi n’umuntu wese, keretse we wenyine” (Ibyahishuwe 19:12b). Bibiliya yamaze guha Umwana w’Imana amazina, ari yo Yesu, Imanueli na Mikaeli. Ariko iryo ‘zina’ ritavuzwe risa nk’aho ryerekana umwanya n’igikundiro yahawe ku munsi w’Umwami. (Gereranya n’Ibyahishuwe 2:17.) Ku byerekeye Yesu kuva mu wa 1914, Yesaya aragira ati “Azitw’ Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twes’ Uhoraho, Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:6). Intumwa Paulo ihuza izina rya Yesu n’igikundiro Cye cy’imirimo ihanitse mu gihe avuga ati “Imana imushyira hejuru cyane, ikamuh’ izina risumb’ ayandi mazina yose: kugira ngw amavi yos’ apfukame mw izina rya Yesu.”—Abafilipi 2:9, 10.
8. Ni kuki ari Yesu wenyine ushobora kumenya izina ryanditswe, kandi ni nde basangira bimwe mu byiza by’icyo gikundiro gihanitse?
8 Igikundiro Yesu yahawe ni umwihariko we wenyine. Uretse Yehova ubwe, Yesu wenyine ni we wumva icyo kugira umwanya wo hejuru nk’uwo bisoranura. (Gereranya na Matayo 11:27.) Ku bw’ibyo, mu biremwa byose by’Imana, Yesu wenyine ni we ushobora gushima iryo zina mu buryo bwuzuye. Ariko Yesu asangira n’umugeni we kuri bimwe mu byiza by’icyo gikundiro. Ni yo mpamvu atanga iri sezerano ngo “Ūnesha, . . . nzamwandikahw izina ryanjye rishya.”—Ibyahishuwe 3:12.
9. Ni iki byerekana (a) kuba Yesu ‘yambaye umwenda umishweho amaraso’? (b) kuba Yesu yitwa “Jambo ry’Imana”?
9 Yohana arongera ati “Yambay’ umwenda [umishweho amaraso], kandi yitwa Jambo ry’Imana” (Ibyahishuwe 19:13). Ayo ‘maraso’ ni ayahe? Ashobora kuba ari ayo Yesu yamennye abigirira abantu (Ibyahishuwe 1:5). Ariko urebye uburyo byavuzwemo, uko bigaragara, ayo maraso ashobora cyane cyane kuba ari ay’abanzi be yamenetse mu isohozwa ry’amateka ya Yehova kuri bo. Ibyo biratwibutsa iyerekwa twamaze kubona ryarimo umuzabibu w’isi ucibwa ukengerwa mu rwengero runini rw’umujinya w’Imana, kugeza igihe amaraso agera ku “mikoba yo ku majosi y’amafarashi,”—ari byo bisobanura ukunesha gukomeye [kw’Imana] ku banzi bayo (Ibyahishuwe 14:18-20). Na none kandi, amaraso ari ku mwenda Yesu yambaye yemeza ko ukunesha kwe kudakuka kandi kuzuye. (Gereranya na Yesaya 63:1-6.) Yohana yongera kuvuga iby’izina Yesu yahawe. Aha ho, ni izina rizwi cyane, ari ryo—“Jambo ry’Imana”—riranga ko uwo Mwami w’Intwari ku Rugamba ari we Muvugizi Mukuru w’Imana, Intwari y’ukuri [kw’Imana].—Yohana 1:1; Ibyahishuwe 1:1.
Ingabo za Yesu
10, 11. (a) Yohana yerekana ate ko Yesu atari wenyine ku rugamba? (b) Kuba amafarashi ari imyeru kandi n’abayagenderaho bambaye “imyenda y’ibitare myiza, yera,” bisobanura iki? (c) “Ingabo” zo mu ijuru zigizwe na ba nde?
10 Yesu ntabwo ari wenyine muri iyo ntambara. Yohana aratubwira ati “Ingabo zo mw ijuru ziramukurikira, zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambay’ imyenda y’ibitare myiza, yera, kand’ itanduye” (Ibyahishuwe 19:14). Kuba amafarashi ari “imyeru” bigaragaza ko ari intambara ikiranuka. “Imyenda y’ibitare myiza” ikwiranye n’abanyamafarashi b’umwami, n’ukwera kubengerana kwayo ni ikimenyetso cy’ubwere n’ugukiranuka imbere ya Yehova. Izo “ngabo” ze zigizwe na ba nde? Nta gushidikanya harimo abamarayika bera. Mw’itangira ry’umunsi w’Umwami, ni bwo Mikaeli n’abamarayika be birukanye Satani n’abadayimoni be mu ijuru (Ibyahishuwe 12:7-9). Byongeye kandi, “abamaraika bose” ubu bakorera Yesu wicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro acira imanza amahanga n’abantu bo mu isi (Matayo 25:31, 32). Muri iyo ntambara ya nyuma ubwo amateka y’Imana azasohozwa burundu, nta gushidikanya, Yesu azongera guherekezwa n’abamarayika be.
11 Ariko si bo bonyine bazarwana iyo ntambara. Igihe yohererezaga ubutumwa bwe itorero ry’i Tuatira, Yesu yatanze iri sezerano ngo “Ūnesha, akitonder’ imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuh’ ubutware bgo gutwar’ amahanga yose: azayaragiz’ inkoni y’icyuma, nk’ahw ar’ inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe; nk’uko nanjye nabihawe na Data” (Ibyahishuwe 2:26, 27). Nta gushidikanya, igihe nikigera, bamwe mu bavandimwe ba Kristo bazaba bari mu ijuru na bo bazaragiza abantu n’amahanga inkoni y’icyuma.
12. (a) Mbese, abagaragu b’Imana ku isi bazagira uruhare mu ntambara ya Harmagedoni? (b) Ubwoko bwa Yehova ku isi, Harmagedoni ibureba ho iki?
12 Na ho se ku bagaragu b’Imana bazaba bari ku isi? Abo mu itsinda rya Yohana ntibazarwana kuri Harmagedoni, kandi ni nako bizaba bimeze kuri bagenzi babo bizerwa, bavuye mu mahanga yose bagana ku nzu yo mu buryo bw’umwuka basengeramo Yehova. Abo bantu b’abanyamahoro bamaze gucura inkota zabo mo amasuka (Yesaya 2:2-4). Nyamara kandi, ni bo bene kurwanywa! Koko rero, nk’uko twamaze kubibona, ubwoko bwa Yehova, bugaragara nk’aho butagira kirengera, ni bwo bwibasirwa n’ibitero by’ubugome bya Gogi n’imbaga ye yose. Icyo ni cyo kizatuma Umwami w’intwari ku rugamba wa Yehova, ari kumwe n’ingabo zo mu ijuru, ashoza intambara yo gutsemba amahanga. (Ezekieli 39:6, 7, 11; gereranya na Danieli 11:44 kugeza 12:1.) Ubwoko bw’Imana ku isi buzashishikazwa cyane no gukurikirana iby’iyo ntambara. Kuri bo, Harmagedoni izababera agakiza kandi bazabaho iteka ryose, bamaze kwibonera ubwabo intambara ikomeye izahamya ugukiranuka kwa Yehova.
13. Tuzi dute ko Abahamya ba Yehova batarwanya ubutegetsi ubwo ari bwo bwose?
13 Mbese, ibyo bivuga ko Abahamya ba Yehova barwanya ubutegetsi ubwo ari bwo bwose? Ashwi da! Bumvira iyi nama y’intumwa Paulo ngo “Umuntu wes’ agandukire abatware bamutwara.” Babona ko igihe cyose iyi gahunda izaba ikiriho, Imana izareka abo ‘batware’ bakabaho kugira ngo abantu bagire gahunda mu rugero runaka. Bityo, ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bumvira amategeko, batanga imisoro, bakurikiza amategeko y’umuhanda, bakaniyandikisha mu bitabo binyuranye [bya Leta] n’ibindi n’ibindi (Abaroma 13:1, 6, 7). Nanone, bakurikiza amabwiriza ya Bibiliya baba inyangamugayo, abanyakuri, bakunda bagenzi babo, bubaka ingo zikomeye kandi zishikamye ku mico myiza, kandi bigisha abana babo kuba abaturage b’intangarugero. Iyo babigenje batyo, baba bahaye ‘Kaisari ibye n’Imana ibyayo’ (Luka 20:25; 1 Petero 2:13-17). Bitewe n’uko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ubutegetsi bw’iyi si ari ubw’igihe gito, Abahamya ba Yehova ubu baritegura kubaho vuba aha mu buzima nyakuri mu Bwami bwa Kristo (1 Timoteo 6:17-19). N’ubwo batagira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’iyi si, Abahamya bagaragaza ukubaha n’ugutinya mu gushishikarira ibyo Bibiliya Yera, ari ryo Jambo ryahumetswe n’Imana, ivuga ku byerekeye amateka Yehova agiye gusohoza kuri Harmagedoni.—Yesaya 26:20, 21; Abaheburayo 12:28, 29.
Nimuhagurukire Kurwana Intambara ya Nyuma!
14. “Inkot’ ityaye” iva mu kanwa ka Yesu ishushanya iki?
14 Ni ubuhe bubasha Yesu akoresha mu kunesha kwe? Yohana aratubwira ati “Mu kanwa ke havamw inkot’ [ndende] ityaye, kugira ngw ayikubit’ amahanga: azayaragiz’ inkoni y’icyuma” (Ibyahishuwe 19:15a). ‘Inkota ndende ityaye’ igereranya ububasha Imana yahaye Yesu, bumuhesha gutanga itegeko ryo gukuraho abanga gushyigikira Ubwami bw’Imana bose (Ibyahishuwe 1:16; 2:16). Icyo kigereranyo kizima gihuza n’amagambo ya Yesaya akurikira ngo “Akanwa kanjye [Yehova] yagahinduye nk’inkot’ ityaye; ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe, kand’ ampinduy’ umwamb’ usennye” (Yesaya 49:2). Aha Yesaya yagereranyaga Yesu, utangaza kandi agasohoza amateka ya Yehova nko mu buryo bwo gukoresha umwambi udahusha.
15. Icyo gihe, ni nde uzaba yaramaze guhishurwa no gucirwa urubanza, kandi ibyo bizerekana itangira ry’iki?
15 Icyo gihe, Yesu azaba yamaze gusohoza aya magambo akurikira y’intumwa Paulo ngo “Ni bgo wa mugom’ azahishurwa, uw’ Umwami Yesu azīcish’ umwuk’ uva mu kanwa ke akamutsembesha kuboneka ko kuza [ukuhaba, MN] kwe.” Koko rero, ukuhaba kwa Yesu (Ikigiriki, pa·rou·siʹa) kwagaragajwe kuva mu wa 1914 igihe wa mugome, [ari we] abayobozi ba Kristendomu, yashyirwaga ahagaragara agacirwa urubanza. Uko kuhaba kuzagaragara mu buryo butangaje igihe amahembe cumi ya ya nyamaswa itukura azasohoza ayo mateka kandi agatsembaho Kristendomu hamwe n’abasigaye ba Babuloni Ikomeye (2 Abatesalonike 2:1-3, 8). Uko ni ko umubabaro ukomeye uzatangira! Nyuma y’ibyo, Yesu azahindukirira ibyo umuteguro wa Satani uzaba usigaranye, hakurikijwe ubuhanuzi buvuga ngo “Isi azayikubitish’ inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyah’ azabicish’ umwuk’ unyura mu minwa ye.”—Yesaya 11:4.
16. Ni gute Zaburi na Yeremiya bigaragaza uruhare rw’Umwami w’Intwari ku Rugamba washyizweho na Yehova?
16 Umwami w’Intwari ku Rugamba, washyizweho na Yehova azatandukanya abazarokoka n’abazapfa. Yehova yabwiye uwo Mwana w’Imana mu buryo bw’ubuhanuzi ati “Uzabavunaguz’ [abategetsi b’isi] inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano.” Yeremiya na we abwira abo bategetsi banduye n’abagererwa babo muri aya magambo ngo “Nimuboroge, bungeri mwe, mutake; mwigaragure mw ivu, yemwe batahira b’umukumbi; kukw iminsi y’icyorezo isohoye, nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse.” Uko abo bategetsi baba baragaragariye isi mbi ko ari beza kose, gukubitwa iyo nkoni y’icyuma ya cyami incuro imwe gusa bizabamenagura, nk’uko ikibumbano cyiza kijanjagurwa. Bizaba rwose nk’uko Dawidi yabihanuye ku Mwami Yesu ngo: “Inkoni y’ubutware bwawe Yehova azayoherereza i Siyoni [agira ati] ‘Genda utegegeke hagati y’abanzi bawe.’ Umwami Imana Yehova, ihagaz’iburyo bgawe, izamenagur’abami ku munsi w’umujinya wayo. Izacira imanza mu mahanga, izuzuz’ahantu intumbi.”—Zaburi 2:9, 12; 83:17, 18; 110:1, 2, 5, 6, MN; Yeremia 25:34.
17. (a) Ni gute Yohana agaragaza uruhare rw’Umwami w’Intwari ku Rugamba mu gusohoza amateka? (b) Vuga ubuhanuzi bumwe na bumwe bwerekana ko umunsi w’umujinya wa Yehova uzaba ari amakuba akomeye ku mahanga.
17 Uwo Mwami w’Intwari ku Rugamba ukomeye yongera kugaragara mu gice cy’iyerekwa gikurikira: “Yengesha ibirenge mu rwengero rwa vino rw’umujinya w’uburakari bw’Imana Ishobora Byose” (Ibyahishuwe 19:15b, MN). Mu iyerekwa ryaribanzirizaga Yohana yari yaramaze kubona ibyerekeye kwengesha ibirenge mu ‘rwengero rwa vino rw’umujinya w’Imana.’ (Ibyahishuwe 14:18-20, MN). Yesaya na we avuga ibyerekeye urwengero cyangwa igikoresho cyo gusohoza amateka, kandi n’abandi bahanuzi bavuga iby’amakuba akomeye azagwira amahanga ku munsi w’umujinya w’Imana.—Yesaya 24:1-6; 63:1-4; Yeremia 25:30-33; Danieli 2:44; Zefania 3:8; Zekaria 14:3, 12, 13; Ibyahishuwe 6:15-17.
18. Ni iki umuhanuzi Yoeli ahishura ku byerekeye urubanza rwa Yehova ku mahanga yose?
18 Umuhanuzi Yoeli ahuza urwengero rwa vino n’ukuza kwa Yehova aje ‘gucira imanza amahanga yo mu mpande zose.’ Kandi nta gushidikanya ni we utegetse Umucamanza We umwungirije Yesu n’ingabo ze zo mu ijuru ngo ‘Muzane imihoro, kuko ibisarurwa byeze: nimuze mwenge, kuko urwengero rwa vino rwuzuye, n’ibibindi bisendereye; erega ibibi byabo ni byinshi. Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza! Kuko umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN] wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. Izuba n’ukwezi bizijima, n’inyenyeri zizareka kumurika. Uwiteka [Yehova, MN] azivuga ari i Sioni arangurure ijwi ari i Yerusalemu; ijuru n’isi bizatigita ariko Uwiteka [Yehova, MN] azabere ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisiraeli igihome. Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka [Yehova, MN] Imana yanyu.’—Yoeli 3:12-17.
19. (a) Ni gute ikibazo kibazwa muri 1 Petero 4:17 kizabonerwa igisubizo? (b) Ni irihe zina ryanditswe ku mwenda wa Yesu, kandi kuki rizaba rikwiriye?
19 Uzaba koko ari umunsi w’amateka ku mahanga n’abantu batumvira, ariko ni umunsi wo gucungurwa ku bantu bose bashatse ubuhungiro kuri Yehova no ku Mwami w’Intwari ku Rugamba washyizweho na we! (2 Abatesalonike 1:6-9). Urubanza rwatangiriye mu nzu y’Imana mu wa 1918 ruzaba rurangiye, rutanga igisubizo cy’ikibazo kibazwa muri 1 Petero 4:17 ngo “Iherezo ry’abatumvir’ ubutumwa bgiza bg’Imana rizamera rite?” Uwanesheje [ari na we] nyir’icyubahiro azaba arangije kwengesha ibirenge mu rwengero rwa vino, agaragaje ko ari we Muntu ukomeye uvugwa na Yohana muri aya magambo ngo “Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afit’ izina ryanditsweho, ngo: UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWAR’ UTWAR’ ABATWARE” (Ibyahishuwe 19:16). Yagaragaje mu buryo buhambaye ko akomeye cyane kurusha umutegetsi w’umuntu uwo ari we wese, kurusha umwami cyangwa umutware uwo ari we wese. Icyubahiro cye n’ubwiza bwe ni agahebuzo. Yaharaniye “ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka,” kandi yaranesheje burundu! (Zaburi 45:4). Ku mwenda we umishijweho amaraso handitseho izina yahawe n’Umutegetsi w’ikirenga Yehova, wamushinze guhora izina rye!
Ibyo Kurya Byinshi Bitangwa n’Imana
20. Ni gute Yohana avuga ibyerekeye “ibyo kurya byinshi [bitangwa n’]Imana,” kandi byibutsa ubuhe buhanuzi bwa kera ariko busa n’ubwo?
20 Mu iyerekwa rya Ezekieli, nyuma y’irimbuka ry’imbaga ya Gogi, ibisiga n’inyamaswa bitumiriwe guhabwa ibyo kurya byinshi! Bitsembaho imirambo iteye umwanda ku isi birya intumbi z’abanzi ba Yehova (Ezekieli 39:11, 17-20). Amagambo akurikira ya Yohana aratwibutsa ku buryo bwumvikana neza ubwo buhanuzi bwa kera ngo “Mbona maraik’ ahagaze mu zuba; arangurur’ ijwi, abgir’ ibisiga byose bigurukira mu kirere, ati: Nimuze, muteranire kury’ ibyo kurya byinshi Imana ibagaburira; mury’ intumbi z’abami n’iz’abatware b’ingabo n’iz’ab’ubushobozi n’iz’amafarashi n’iz’abahekwa na yo n’iz’abantu bose, ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.”—Ibyahishuwe 19:17, 18.
21. Ni iki kigereranywa (a) na marayika “[u]hagaze mu zuba”? (b) kuba intumbi zirekerwa ku gasozi? (c) urutonde rw’ab’imirambo izaba yandagaye? (d) imvugo ngo “ibyo kurya byinshi [bitangwa n’]Imana”?
21 Marayika “ahagaze mu zuba,” ahantu hirengeye kugira ngo ibisiga bihite bimubona. Arabitumira ngo byitegure guhaga inyama z’abagiye kwicwa n’Umwami w’Intwari ku Rugamba n’ingabo ze zo mu ijuru. Kuba abapfuye bagomba kurekerwa ku gasozi biragaragaza ko bazapfa mu buryo busebye ku mugaragaro. Kimwe na Yezebeli wa kera, ntabwo bazahambwa mu buryo bwiyubashye (2 Abami 9:36, 37). Urutonde rw’abo imirambo izaba yandagaye ityo rugaragaza uko iryo rimbuka ringana: abami, abatware b’ingabo, ab’ubushobozi, ab’umudendezo n’ab’imbata. Nta n’umwe usigara. Nta kintu na kimwe kiranga isi yigometse irwanya Yehova kizasigara. Nyuma y’ibyo, ntihazongera kubaho inyanja izikuka [ari yo] bantu bacitsemo igikuba (Ibyahishuwe 21:1). Ni ibyo kurya byinshi [bitangwa n’]Imana,” kuko ari Yehova utumira ibisiga kuri iryo gaburo.
22. Ni gute Yohana avuga mu buryo buhinnye iby’iyo ntambara ya nyuma?
22 Yohana avuga iby’iyo ntambara ya nyuma mu buryo buhinnye agira ati “Nuko mbona ya nyamaswa n’abami bo mw isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwany’ Ūhetswe na ya farashi n’ingabo ze. Iyo nyamasw’ ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma, wakorerag’ ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesh’ abashyizwehw ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramyag’ igihushanyo cyayo, na w’ afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yak’ umuriro n’amazuku, ari bazima. Abasigaye bicishw’ inkot’ ivuye mu kanwa k’Ūhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihag’ intumbi zabo.”—Ibyahishuwe 19:19-21.
23. (a) Ni mu buhe buryo “intambara yo ku muns’ ukomeye w’Imana Ishobora Byose” ibera ahitwa “Har–Magedoni”? (b) Ni uwuhe muburo “abami bo mw’ isi” birengagije, kandi ingaruka kuri bo ni izihe?
23 Urwabya rwa gatandatu rw’umujinya wa Yehova rumaze gusukwa, Yohana avuga ko “abami bo mw’isi” bakoranirijwe kujya mu “ntambara yo ku muns’ ukomeye w’Imana ishobora Byose” bohejwe n’abadayimoni. Irabera ahitwa Harmagedoni—hatari ahantu nyakuri ahubwo ni imimerere yo ku isi ituma habaho isohozwa ry’amateka ya Yehova (Ibyahishuwe 16:12, 14, 16). Ubu Yohana arabona ingabo zashinze ibirindiro ziteguye kurwana. “Abami [bose] bo mw isi n’ingabo zabo” bakoraniye aho hantu bagambiriye kurwanya Imana. Barinangiye banga kugandukira Umwami washyizweho na Yehova. Yababuriye mu budakemwa muri ubu butumwa bwahumetswe n’Imana ngo “Musom’ urya Mwana, kugira ngw atarakara, mukarimbukira mu nzira.” Ubwo batagandukiye ubutware bwa Kristo, bagomba gupfa.—Zaburi 2:12.
24. (a) Ni uruhe rubanza ruciriwe inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ni mu buhe buryo ‘bakiri bazima’? (b) Kuki “[i]nyanja yak’ umuriro” igomba kuba ari ikigereranyo?
24 Inyamaswa y’imitwe irindwi n’amahembe icumi iva mu nyanja kandi igereranya umuteguro wa gipolitiki wa Satani yaribagiranye hamwe n’umuhanuzi w’ibinyoma cyangwa ubutegetsi bw’Igihangange ku isi bwa karindwi (Ibyahishuwe 13:1, 11-13; 16:13). ‘Bakiri bazima,’ mu yandi magambo bagishishikariye kurwanya ubwoko bw’Imana ku isi bahuje umugambi, bajugunywe mu “nyanja yak’ umuriro.” Mbese ni inyanja yaka umuriro nyakuri? Oya, kimwe n’uko inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma atari inyamaswa nyakuri. Iyo nyanja ahubwo, ni ikigereranyo cy’irimbuka ryuzuye kandi ridasubirwaho, ahantu ho kujya ubutazagaruka. Aho, ni ho noneho hazajugunywa urupfu, Hadesi n’Umwanzi ubwe (Ibyahishuwe 20:10, 14). Nta gushidikanya, si ahantu h’umuriro utazima ho kubabarizwa iteka hagenewe abagome, kuko n’igitekerezo ubwacyo cy’ahantu nk’aho ari ikizira mu maso ya Yehova.—Yeremia 19:5; 32:35; 1 Yohana 4:8, 16.
25. (a) Ni ba nde ‘bicishwa inkota ndende ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi’? (b) Mbese, twatekereza ko ‘abishwe’ bazazuka?
25 Abandi bose [basigaye], batagize uruhare rugaragara mu butegetsi, ariko mu buryo budahinduka, bakaba bari ab’iyi si yanduye, abo bose na bo, ‘bicishwa inkota ndende ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi.’ Yesu azabacira urwo gupfa. Mbese, ubwo ku biberekeye hatavugwa inyanja yaka umuriro, twatekereza ko bazazuka? Nta na hamwe havuga ko abazicwa icyo gihe n’Umucamanza washyizweho na Yehova bagomba kuzazuka. Nk’uko Yesu ubwe yabivuze, abatari “intama” bose bajya “mu muriro w’iteka watunganirijw’ Umwanzi n’abamaraika be,” ni ukuvuga ‘kurimbuka kw’iteka’ (Matayo 25:33, 41, 46). Uko ni ko “[u]munsi w’amateka, urimbur’ abatubah’ Imana” urangira.—2 Petero 3:7; Nahumu 1:2, 7-9; Malaki 4:1.
26. Sobanura mu magambo make amaherezo ya Harmagedoni.
26 Nguko uko umuteguro wose wa Satani ku isi uvaho. “Ijuru rya mbere” cyangwa ubutegetsi bwa gipolitiki bwavuyeho. “Isi” ari yo gahunda yubatswe na Satani uko ibinyejana byagiye bihita, yagaragaraga nk’aho izarama ubu noneho yarimbuwe burundu. “Inyanja,” ariyo mbaga y’abantu b’abagome barwanya Yehova, ntikiriho (Ibyahishuwe 21:1; 2 Petero 3:10). Ni iki noneho Yehova ateganiriza Satani ubwe? Yohana agiye kubitubwira.