Ihatire Gusoma
“Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma, no guhugura, no kwigisha.”—1 TIMOTEYO 4:13.
1. Ni gute dushobora kubonera inyungu mu gusoma Bibiliya?
YEHOVA IMANA yahaye abantu ubushobozi buhebuje bwo kwiga gusoma no kwandika. Nanone kandi, yaduhaye Ijambo rye, Bibiliya, kugira ngo dushobore kwigishwa neza (Yesaya 30:20, 21). Mu buryo bw’ikigereranyo, amapaji yayo atuma “tugendana” na ba sogokuruza batinyaga Imana, urugero nka Aburahamu, Isaka, na Yakobo. Dushobora “kureba” abagore bubahaga Imana, urugero nka Sara, Rebeka, n’Umumowabukazi w’indahemuka Rusi. Ni koko, dushobora no “kumva” Yesu Kristo atanga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi. Dushobora kwironkera ibyo byishimo byose hamwe n’inyigisho zikomeye zituruka mu Byanditswe Byera, niba turi abantu bazi gusoma neza.
2. Ni iki kigaragaza ko Yesu n’intumwa ze bashoboraga gusoma neza?
2 Nta gushidikanya, umuntu utunganye Yesu Kristo, yari afite ubushobozi buhebuje bwo gusoma, kandi yari azi Ibyanditswe bya Giheburayo neza cyane. Ni yo mpamvu, igihe Umwanzi yamugeragezaga, Yesu yabyerekejeho kenshi kandi akavuga ati “handitswe ngo” (Matayo 4:4, 7, 10). Igihe kimwe ari mu isinagogi i Nazareti, yasomeye mu ruhame igice cy’ubuhanuzi bwo muri Yesaya kandi acyiyerekezaho (Luka 4:16-21). Bite se ku bihereranye n’intumwa za Yesu? Mu nyandiko zazo, incuro nyinshi zagiye zisubiramo amagambo amwe n’amwe yo mu Byanditswe bya Giheburayo. N’ubwo abategetsi b’Abayahudi babonaga Petero na Yohana nk’abantu batigishijwe kandi bo muri rubanda rusanzwe bitewe n’uko batari barigishirijwe mu mashuri ya Giheburayo yo mu rwego rwo hejuru, inzandiko zabo zahumetswe n’Imana zerekana neza ko bashoboraga gusoma no kwandika neza (Ibyakozwe 4:13). Ariko se, kumenya gusoma ni iby’ingenzi koko?
“Hahirwa Usoma”
3. Kuki ari iby’ingenzi gusoma Ibyanditswe hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo?
3 Kugira ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe no kubushyira mu bikorwa, bishobora guhesha umuntu ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Ku bw’ibyo rero, Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko gusoma no kwiga Ibyanditswe Byera hamwe n’ibitabo bya Gikristo bitangwa n’Imana binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge rigizwe n’Abakristo basizwe, ari iby’ingenzi cyane (Matayo 24:45-47). Mu by’ukuri, abantu babarirwa mu bihumbi bigishijwe gusoma hakoreshejwe cyane cyane ibitabo bya Watch Tower byabigenewe, bityo bagira ubumenyi ntangabuzima bw’Ijambo ry’Imana.
4. (a) Kuki tubonera ibyishimo mu gusoma, kwiga, no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana? (b) Ku bihereranye no gusoma, ni iki Pawulo yabwiye Timoteyo?
4 Gusoma, kwiga, no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, bihesha ibyishimo. Ibyo biterwa n’uko iyo tubigenje dutyo tuba dushimisha Imana kandi tukayiha icyubahiro, tugahabwa umugisha na yo, kandi tukagira ibyishimo. Yehova ashaka ko abagaragu be bagira ibyishimo. Ku bw’ibyo, yategetse abatambyi kujya basomera abantu bo muri Isirayeli ya kera Amategeko ye (Gutegeka 31:9-12). Igihe umwandukuzi Ezira hamwe n’abandi basomaga Amategeko bakayasomera abantu bose bari bateraniye i Yerusalemu, bumvikanishije neza icyo ashaka kuvuga, maze bituma abantu bagira “ibyishimo byinshi” (Nehemiya 8:6-8, 12). Intumwa Pawulo, wari Umukristo, yaje kubwira umukozi mugenzi we Timoteyo ati “kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma, no guhugura, no kwigisha” (1 Timoteyo 4:13). Ubundi buhinduzi bugira buti “ihatire gusomera mu ruhame Ibyanditswe.”—New International Version.
5. Ni gute mu Byahishuwe 1:3 hashyira isano hagati y’ibyishimo no gusoma?
5 Kuba ibyishimo byacu bishingiye ku gusoma no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, bigaragazwa mu Byahishuwe 1:3. Aho tubwirwa ngo “hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi.” Ni koko, tugomba gusoma mu ijwi ryumvikana, kandi tukumva amagambo y’ubuhanuzi y’Imana yo mu Byahishuwe, n’ahandi hose mu Byanditswe. Umuntu ufite ibyishimo nyakuri, ni ‘uwishimira amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.’ Ibyo bigira izihe ngaruka? “Icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:1-3). Ku bw’ibyo, umuteguro wa Yehova ufite impamvu nziza zo gutera inkunga buri wese muri twe, gusoma no kwiga Ijambo rye mu buryo bwa bwite, mu rwego rw’imiryango, cyangwa turi kumwe n’incuti.
Sesengura Kandi Utekereze
6. Ni iki Yosuwa yari yarigishijwe gusoma, kandi ni gute ibyo byazanaga inyungu?
6 Ni gute ushobora kungukirwa mu gihe usoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo? Wenda uzasanga ari iby’ingirakamaro kubigenza nk’uko Yosuwa, umuyobozi watinyaga Imana w’Isirayeli ya kera, yabigenje. Yari yarategetswe ngo “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8). ‘Gutekereza’ bisobanura kwibwira amagambo mu ijwi ritumvikana. Ibyo bifasha ubwenge, kuko bituma ibyo umuntu asoma bibucengeramo. Yosuwa yagombaga gusoma Amategeko y’Imana “ku manywa na nijoro,” cyangwa buri gihe. Ubwo buryo bwari gutuma ahirwa kandi agakorana ubwenge mu gusohoza inshingano yari yarahawe n’Imana. Uko gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, bishobora kudufasha mu buryo nk’ubwo.
7. Kuki tutagombye gutwarwa n’igitekerezo cyo gushaka kwihuta mu gihe dusoma Ijambo ry’Imana?
7 Ntugatwarwe n’igitekerezo cyo gushaka kwihuta mu gihe usoma Ijambo ry’Imana. Niba warateganyije kumara igihe runaka usoma Bibiliya cyangwa ikindi gitabo cy’imfashanyigisho cya Gikristo, bikore witonze. Ibyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye igihe wiga ufite intego yo kuzirikana ingingo z’ingenzi. Kandi mu gihe usoma, ujye usesengura. Suzuma imvugo z’abanditsi ba Bibiliya. Ibaze uti ‘intego ye ni iyihe? Ni gute ibi nabishyira mu bikorwa?’
8. Kuki twungukirwa no gufata igihe cyo gutekereza ku Byanditswe?
8 Fata umwanya wo gutekereza mu gihe usoma Ibyanditswe Byera. Ibyo bizagufasha kwibuka inkuru za Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame ashingiye ku Byanditswe. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana, bityo ukazirikana ingingo z’ingenzi mu bwenge bwawe, nanone bizatuma uvuga ibyo ukuye ku mutima, uha ibisubizo byiza abagize icyo bakubaza nta buryarya, aho kugira ngo uvuge ikintu ushobora kuzicuza nyuma. Umugani wahumetswe ugira uti “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.”—Imigani 15:28.
Huza Ingingo Nshya n’Iza Kera
9, 10. Ni gute gusoma Bibiliya kwawe gushobora kwiyongera mu gihe uhuza ingingo nshya zo mu Byanditswe n’izo wari usanzwe uzi?
9 Abakristo benshi bazemera ko hari igihe bari bazi ibintu bike ku bihereranye n’Imana, Ijambo ryayo, n’imigambi yayo. Nyamara ariko muri iki gihe, abo bakozi b’Abakristo, bahereye ku irema no kugwa mu cyaha k’umuntu, bashobora gusobanura intego y’igitambo cya Kristo, bashobora kuvuga ibihereranye n’irimbuka ry’iyi gahunda mbi y’ibintu, bashobora kandi no kugaragaza uburyo abantu bumvira bazahabwa imigisha y’ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi. Ahanini ibyo bishoboka bitewe n’uko abo bagaragu ba Yehova ‘bamenye Imana’ binyuriye mu kwiga Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo (Imigani 2:1-5). Bagiye bahuza buhoro buhoro ingingo nshya bize n’iza kera bari baramaze gusobanukirwa.
10 Guhuza ingingo nshya zishingiye ku Byanditswe n’izo wari uzi, birungura kandi bigahesha ingororano (Yesaya 48:17). Mu gihe amategeko, amahame, cyangwa ibindi bitekerezo bidafatika byo muri Bibiliya bivuzwe, bihuze n’ibyo wari usanzwe uzi. Huza ibyo bitekerezo n’ibyo wize ku bihereranye n’ “ikitegererezo cy’amagambo mazima” (2 Timoteyo 1:13). Shaka ibitekerezo bishobora kugufasha kugira ngo imishyikirano ufitanye n’Imana irusheho gukomera, kurushaho kugira kamere nziza ya Gikristo, cyangwa kukunganira kugira ngo ugeze ku bandi ukuri kwa Bibiliya.
11. Ni iki wagombye gukora mu gihe hasomwa ikintu runaka Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imyifatire? Tanga urugero.
11 Mu gihe usomye ikintu runaka Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imyifatire, gerageza gutahura ihame rirebwa iryo ari ryo. Ritekerezeho, kandi wiyemeze icyo wakora uramutse ugeze mu mimerere nk’iyo. Yozefu umuhungu wa Yakobo, yanze amaramaje gusambana n’umugore wa Potifari, abaza ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” (Itangiriro 39:7-9). Muri iyo nkuru ishishikaje, usangamo ihame—ry’uko ubusambanyi ari icyaha ku Mana. Ushobora guhuza mu bwenge, iryo hame n’andi magambo ari mu Ijambo ry’Imana, kandi ibyo bishobora kukugirira umumaro mu gihe waba uhuye n’ibishuko bigusunikira gukora igikorwa kibi nk’icyo.—1 Abakorinto 6:9-11.
Gerageza Kwiyumvisha Uko Ibintu Byagenze mu Nkuru Ivugwa mu Byanditswe
12. Kuki twagerageza kwiyumvisha uko ibintu byagenze mu nkuru zivugwa muri Bibiliya mu gihe tuzisoma?
12 Kugira ngo ucengeze ingingo mu bwenge bwawe mu gihe usoma, gerageza kwiyumvisha uko ibintu birimo bigenda. Mu buryo bwo gutekereza, reba aho birimo bibera, amazu, n’abantu. Umva amajwi yabo. Umva impumuro y’umugati wokejwe mu ifuru. Ishyire muri iyo mimerere. Bityo rero, ugusoma kwawe kuzahinduka inkuru ishishikaje, kuko ushobora kureba umujyi wa kera, kuzamuka umusozi muremure, kwishimira ibintu bitangaje by’irema, cyangwa ukifatanya n’abagabo hamwe n’abagore bafite ukwizera gukomeye.
13. Ni gute wavuga inkuru yanditswe mu Bacamanza 7:19-22?
13 Tuvuge ko waba urimo usoma mu Bacamanza 7:19-22. Gerageza kwiyumvisha ibirimo biba. Umucamanza Gideyoni hamwe n’abagabo b’Abisirayeli magana atatu b’intwari bari mu myanya yabo bagose urugerero rw’Abamidiyani. Bibaye hafi isaha enye z’ijoro, igihe “abarinzi bahinda abandi” gitangiye. Abarinzi b’Abamidiyani bamaze gushyirwaho, kandi umwijima utwikiriye inkambi y’abanzi baryamye b’Abisirayeli. Dorere! Gideyoni n’abantu be bitwaje amakondera. Bafite ibibindi binini bitwikiriye imuri bafashe mu kuboko kw’ibumoso. Nk’ako kanya, ayo matsinda atatu agizwe n’abantu ijana ijana muri buri tsinda, avugije amakondera, amenaguye ibibindi, ashyize imuri hejuru, hanyuma arangurura amajwi agira ati “inkota y’Uwiteka na Gideyoni.” Reba mu rugerero. Abamidiyani batangiye guhunga no kuvurungana! Mu gihe ba bandi magana atatu bagikomeza kuvuza amakondera yabo, Imana iteye Abamidiyani kubangurirana inkota. Abamidiyani barahunze, kandi Yehova ahaye Isirayeli gutsinda.
Kwiga Amasomo Afite Agaciro
14. Ni gute mu Bacamanza igice cya 9 hashobora gukoreshwa mu kwigisha abana akamaro ko kwicisha bugufi?
14 Iyo dusoma Ijambo ry’Imana, dushobora kwiga amasomo menshi. Urugero, wenda ushobora kuba ushaka gucengeza mu bwenge bw’abana bawe akamaro ko kwicisha bugufi. Byaba byoroshye kwiyumvisha no gusobanukirwa ibyavuzwe mu buhanuzi bwa Yotamu, umuhungu wa Gideyoni. Tangira usome mu Bacamanza 9:8. Yotamu yagize ati “kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke.” Igiti cy’umwelayo, igiti cy’umutini, n’icy’umuzabibu, byanga gutegeka. Ariko umufatangwe usuzuguritse wishimiye kuba umutegetsi. Umaze gusomera abana bawe iyo nkuru mu ijwi ryumvikana, wasobanura ko ibyo biti bifite agaciro byagereranyaga abantu bakwiriye batashakaga umwanya wo kuba abami bategeka bagenzi babo b’Abisirayeli. Umufatangwe, wari ufite akamaro ko gutanga amavuta gusa, wagereranyaga ubwami bw’umwibone Abimeleki, umwicanyi washatse gutegeka abandi, ariko akaza kurunduka bityo ubuhanuzi bwa Yotamu bugasohora (Abacamanza, igice cya 9). Ni nde mwana wakwifuza gukura maze akamera nk’umufatangwe?
15. Ni gute akamaro ko kuba indahemuka katsindagirijwe mu gitabo cya Rusi?
15 Akamaro ko kuba indahemuka kagaragazwa neza mu gitabo cya Bibiliya cya Rusi. Tuvuge wenda ko abagize umuryango wawe barimo bakuranwa basoma iyo nkuru mu ijwi ryumvikana, kandi bakagerageza kwiyumvisha icyo ivuga. Murimo murareba Rusi w’Umumowabukazi ari mu rugendo ajya i Betelehemu hamwe na nyirabukwe w’umupfakazi, Nawomi, maze mukumva Rusi avuga ati “ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye: Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye” (Rusi 1:16). Rusi w’umunyamwete ku murimo, muramubona arimo ahumba akurikiye abasaruzi mu murima wa Bowazi. Mwumvise Bowazi amushima agira ati “abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye” (Rusi 3:11). Bidatinze, Bowazi arongoye Rusi! Mu buryo buhuje n’umuhango w’ishyingirwa uhereranye no gucungura, Rusi abyariye “Nawomi” umuhungu binyuriye kuri Bowazi. Rusi abaye nyirakuruza wa Dawidi, hanyuma n’uwa Yesu Kristo. Bityo, ahawe “ingororano itagabanije.” Byongeye kandi, abasoma iyo nkuru yo mu Byanditswe, biga iri somo rifite agaciro: ujye uba indahemuka kuri Yehova, uzahabwa imigisha myinshi.—Rusi 2:12; 4:17-22; Imigani 10:22; Matayo 1:1, 5, 6.
16. Ni ikihe kigeragezo Abaheburayo batatu bahuye na cyo, kandi ni gute iyo nkuru ishobora kudufasha?
16 Inkuru y’Abaheburayo bitwa Saduraka, Meshaki na Abedenego, ishobora kudufasha kugira ngo tube abizerwa ku Mana igihe turi mu mimerere igoye. Gerageza kwiyumvisha uko ibintu byagenze mu gihe muri Daniyeli igice cya 3 hasomwa mu ijwi ryumvikana. Igishushanyo kinini cy’izahabu kirekire gihagaritswe mu kibaya cya Dura, aho abategetsi b’i Babuloni bateraniye. Igihe bumvise ijwi ry’ibikoresho by’umuzika, bubaraye hasi maze baramya cya gishushanyo Umwami Nebukadineza yahagaritse. Uretse Saduraka, Meshaki, na Abedenego, bose barabikoze. Mu buryo burangwa no kubaha, ariko kandi butajenjetse, babwiye umwami ko batazakorera imana ze kandi ko batazaramya igishushanyo cy’izahabu. Abo basore b’Abaheburayo bajugunywe mu itanura ryaka umuriro ugurumana cyane kurenza uko ryari rikwiriye kwaka. Ariko se, bigenze bite? Umwami arebye mu itanura maze abona abantu bane babohowe, umwe muri bo akaba ‘asa n’umwana w’Imana’ (Daniyeli 3:25). Abo Baheburayo batatu bakuwe mu itanura, maze Nebukadineza ashima Imana yabo. Kwiyumvisha iyo nkuru bihesha ingororano. Kandi se, mbega isomo itanga ku birebana no kuba uwizerwa kuri Yehova mu gihe cy’ikigeragezo!
Mwungukirwe no Gusoma Bibiliya mu Rwego ry’Umuryango
17. Vuga mu magambo ahinnye bimwe mu bintu by’ingirakamaro umuryango wawe ushobora kwiga binyuriye mu gusomera Bibiliya hamwe.
17 Umuryango wawe ushobora kungukirwa cyane mu gihe mwajya mufata umwanya wo gusomera hamwe Bibiliya buri gihe. Muhereye mu Itangiriro, mushobora kugira mu bwenge ishusho y’irema kandi mukitegereza neza ubuturo bw’umuntu bwa Paradizo ya mbere. Mushobora kumenya inkuru z’ibyabaye za ba sogokuruza bizerwa hamwe n’imiryango yabo, kandi mugakurikira Abisirayeli mu gihe bambuka Inyanja Itukura imaze gukama. Mushobora kureba umusore w’umushumba, Dawidi, anesha Umufilisitiya w’igihangange Goliyati. Umuryango wawe ushobora gukurikirana iyubakwa ry’urusengero rwa Yehova i Yerusalemu, ushobora kubona isenywa ryarwo rushenywe n’ingabo z’i Babuloni, kandi ushobora no kwibonera uburyo rwongeye kubakwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umutware Zerubabeli. Ushobora kumva itangazo rya marayika rivuga ibyo kuvuka kwa Yesu, uri kumwe n’abashumba boroheje bari hafi y’i Betelehemu. Ushobora kumenya amakuru arambuye ku bihereranye n’umubatizo we hamwe n’umurimo we, ushobora kumubona atanga ubuzima bwe bwa kimuntu kugira ngo bube incungu, kandi ushobora no kwifatanya mu byishimo byo kuzuka kwe. Ikindi kandi, ushobora gukorana urugendo n’intumwa Pawulo no kureba ukuntu amatorero ashingwa mu gihe Ubukristo bugenda bukwirakwira. Hanyuma, umuryango wawe ushobora kwishimira iyerekwa rikomeye ry’intumwa Yohana ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe ku bihereranye n’igihe kizaza, hakubiyemo n’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo.
18, 19. Ni ibihe bitekerezo bitangwa ku birebana no gusoma Bibiliya mu rwego ry’umuryango?
18 Mu gihe musoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango mu ijwi ryumvikana, muyisome mu buryo busobanutse neza kandi mubigiranye igishyuhirane. Igihe musoma ibice bimwe by’Ibyanditswe, umwe mu bagize umuryango—umubyeyi w’umugabo niba bishoboka—ashobora gusoma amagambo ahereranye n’ibintu rusange bikubiye muri iyo nkuru. Abandi basigaye bashobora kujya mu mwanya w’abantu bavugwa muri Bibiliya, musoma ibice biberekeyeho mufite ibyiyumvo bihuje n’inkuru zikubiye muri byo.
19 Mu gihe mwifatanya mu gusomera Bibiliya hamwe mu rwego ry’umuryango, ubushobozi bwanyu bwo gusoma buziyongera. Nanone kandi, ubumenyi bwanyu ku byerekeye Imana bushobora kwiyongera, kandi ibyo bizatuma murushaho kuyegera. Asafu yaririmbye agira ati “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye. Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose” (Zaburi 73:28). Ibyo bizafasha umuryango wawe kumera nka Mose, we “[w]ihanganye, nk’ureba Itaboneka,” ari yo Yehova Imana.—Abaheburayo 11:27.
Gusoma n’Umurimo wa Gikristo
20, 21. Ni gute inshingano yacu yo kubwiriza igendana n’ubushobozi bwacu bwo gusoma?
20 Icyifuzo cyacu cyo gusenga “Itaboneka,” cyagombye kudusunikira kwihatira kuba abantu bazi gusoma neza. Gushobora gusoma neza bidufasha gutanga ubuhamya buturuka mu Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, bidufasha gusohoza umurimo wo kubwiriza Ubwami, uwo Yesu yashinze abigishwa be ubwo yagiraga ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Gutanga ubuhamya ni wo murimo w’ibanze w’ubwoko bwa Yehova, kandi gushobora gusoma bidufasha kuwusohoza.
21 Hakenewe imihati kugira ngo umuntu abe umusomyi mwiza n’umwigisha ufite ubuhanga w’Ijambo ry’Imana (Abefeso 6:17). Bityo rero, “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa . . . ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Ongera ubumenyi bwawe bw’ukuri kw’Ibyanditswe hamwe n’ubushobozi bwawe uri Umuhamya wa Yehova, wihatira gusoma.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute ibyishimo bishingiye ku gusoma Ijambo ry’Imana?
◻ Kuki ugomba gutekereza ku byo usoma muri Bibiliya?
◻ Kuki ugomba guhuza ibintu kandi ukiyumvisha uko ibintu byagenze mu gihe usoma Ibyanditswe?
◻ Amwe mu masomo yakwigwa biturutse mu gusoma Bibiliya ni ayahe?
◻ Kuki ari ngombwa gusoma Bibiliya n’ijwi ryumvikana mu rwego rw’umuryango, kandi ni irihe sano gusoma bifitanye n’umurimo wa Gikristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Mu gihe musoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango, mujye mugerageza kwiyumvisha uko ibivugwa mu nkuru byagenze, kandi mutekereze ku bihereranye n’icyo bisobanura