Yesaya
48 Nimwumve ibi mwebwe abakomoka kuri Yakobo,
Mwebwe mwitwa Isirayeli,+
Mukaba mwarakomotse mu mazi ya* Yuda,
Mwe murahira mu izina rya Yehova,+
Mugasenga Imana ya Isirayeli,
Nubwo mutavugisha ukuri kandi ngo mukore ibyiza.+
3 “Hashize igihe kirekire cyane mbabwiye ibyabanje,*
Byasohotse mu kanwa kanjye
Kandi natumye bimenyekana.+
Nahise ngira icyo nkora kandi byarabaye.+
4 Ariko kubera ko nari nzi ko mwanga kumva,
Ko ijosi ryanyu rikomeye nk’icyuma n’uruhanga rwanyu rukaba rukomeye nk’umuringa,+
5 Nabibabwiye kuva kera.
Mbere y’uko biba, narabibabwiye murabyumva,
Kugira ngo mutazavuga muti: ‘ikigirwamana cyacu ni cyo cyabikoze,
N’igishushanyo cyacu gikoze mu cyuma ni cyo cyabitegetse.’
6 Mwarabyumvise kandi mwarabibonye byose.
None se ntimuzabitangaza?+
Kuva ubu ndabamenyesha ibintu bishya,+
Ibintu byagizwe ibanga mutigeze mumenya.
7 Ubu ni bwo bigiye kubaho, ntibyigeze bibaho mbere,
Ni ibintu mutigeze mwumva mbere y’uyu munsi,
Kugira ngo mutavuga muti: ‘twari dusanzwe tubizi.’
9 Ariko kubera izina ryanjye, nzakomeza kwifata ndeke kurakara+
Kandi kubera icyubahiro cyanjye nzifata mu byo mbakorera
Kugira ngo ntabakuraho.+
11 Ni ukuri kubera izina ryanjye nzagira icyo nkora.+
None se nakwemera nte ko izina ryanjye ryanduzwa?+
Nta wundi mpa icyubahiro cyanjye.*
12 Yakobo we, ntega amatwi, nawe Isirayeli uwo nahamagaye.
Mpora ndi wa wundi.+ Ndi ubanza nkaba n’uheruka.+
13 Amaboko yanjye ni yo yashyizeho fondasiyo z’isi,+
N’ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwarambuye ijuru.+
Iyo mbihamagaye bihagurukira rimwe.
14 “Muteranire hamwe mwese maze mutege amatwi.
Ni iyihe mana muri zo yigeze ivuga ibyo bintu?
Yehova yaramukunze.+
15 Njye ubwanjye narabivuze kandi ni njye wamuhamagaye.+
Naramuhamagaye kandi nzatuma ibyo akora bigenda neza.+
16 Nimuze munyegere mwumve ibi.
Uhereye mu ntangiriro nta kintu nigeze mvugira mu ibanga.+
Uhereye igihe byatangiriye kubaho, nari mpari.”
None ubu Umwami w’Ikirenga Yehova yantumye, ndetse n’umwuka we.*
17 Yehova Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati:+
“Njyewe Yehova ndi Imana yawe
Ni njye ukwigisha ibikugirira akamaro,+
Nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.+
18 Iyaba gusa wumviraga amategeko yanjye.+
Izina ryabo ntiryasibwa cyangwa ngo rikurweho.”
Nimuhunge Abakaludaya.
Mubivuge mufite ibyishimo byinshi, mubitangaze.+
Mutume bimenyekana kugera ku mpera z’isi.+
Muvuge muti: “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+
21 Igihe yabanyuzaga mu butayu ntibagize inyota.+
Yabakuriye amazi mu rutare;
Yasatuye urutare kandi atuma ruvamo amazi adudubiza.”+