Ibyakorwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’iyo kwiyigisha
KUVA mu ntangiriro z’umwaka wa 2009, amatorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose yahinduye gahunda y’amateraniro. Amateraniro abiri yabaga hagati mu cyumweru yashyizwe ku munsi umwe, kandi abantu bose batewe inkunga yo gukoresha umugoroba bagiragaho amateraniro muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa biyigisha. Ese ukoresha icyo gihe neza? Ese wungukirwa mu buryo bwuzuye n’iyo gahunda?
Hari abantu bibajije ibyo bakwiga muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Inteko Nyobozi si yo ibwira imiryango ibyo yagombye kwiga buri cyumweru. Buri muryango uba ufite ibyo ukeneye. Ku bw’ibyo, umutware w’umuryango yagombye gutekereza ku byo umuryango we ukeneye, maze agafata umwanzuro w’ibyo bakwiga bikabafasha. Abadafite imiryango na bo bashobora kureba uko bakoresha icyo gihe neza.
Hari abakoresha icyo gihe bategura amateraniro y’itorero, ariko si icyo gusa kigomba gukorwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Abandi bo basoma Ibyanditswe, bakaganira ku byo basomye kandi bagakina ibivugwamo, cyane cyane kugira ngo bafashe abakiri bato. Si ngombwa ko gahunda yacu y’iby’umwuka mu muryango iba buri gihe imeze nk’amateraniro y’itorero, aho dusoma za paragarafu hanyuma uyobora akabaza ibibazo. Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, buri wese yagombye kumva yisanzuye akavuga ikimuri ku mutima. Ibyo bishobora gutuma dutekereza ibintu bishya kandi tukagirana ibiganiro bishishikaje ku birebana n’ibyo twasomye muri Bibiliya. Nitubigenza dutyo, umugoroba w’iby’umwuka mu muryango uzaba ari igihe gishimishije kuri buri wese.
Hari umubyeyi ufite abana batatu wanditse ati “incuro nyinshi dusoma Bibiliya. Buri wese muri twe asoma ibice runaka mbere y’igihe, abana bagahitamo ibyo bazakoraho ubushakashatsi hanyuma bakerekana ibyo bagezeho. Akenshi Michael [ufite imyaka irindwi] arashushanya cyangwa akagira icyo yandika ku byo yasomye. David na Kaitlyn [bafite imyaka 13 na 15] bandika iyo nkuru yo muri Bibiliya nk’abareba ibyarimo biba. Urugero, igihe twasomaga inkuru ya Yozefu ubwo yasobanuriraga umutetsi w’imigati wa Farawo n’umuhereza we wa divayi inzozi bari barose, Kaitlyn yanditse iyo nkuru ari nk’imfungwa yarebaga ibyarimo biba.”—Intang, igice cya 40.
Imimerere abantu barimo iba itandukanye. Ibintu byafasha umuntu uyu n’uyu cyangwa umuryango bishobora kudafasha undi. Agasanduku gakurikira kagaragaza ibyo mushobora gukora muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa iyo kwiyigisha. Hari n’ibindi byinshi mushobora gutekerezaho.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]
Imiryango irimo ingimbi n’abangavu:
• Mushobora gusoma ingingo zo mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo kandi mukaziganiraho.
• Muse n’abatekereza ko muri mu bihe bya Bibiliya. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1996, ku ipaji ya 7, paragarafu ya 17-18.)
• Mujye muvuga intego mufite z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.
• Rimwe na rimwe mujye mureba videwo ishingiye kuri Bibiliya kandi muyunguraneho ibitekerezo.
• Mujye musuzuma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo “Urubuga rw’abakiri bato.”
Imiryango idafite abana:
• Mushobora gusuzuma igice cya 1, icya 3, n’icya 11-16 byo mu gitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango.
• Mujye mubwirana ibyo mwagezeho mu bushakashatsi mwakoze ku byo mwasomye muri Bibiliya.
• Mujye mutegura Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero cyangwa Umunara w’Umurinzi.
• Mujye murebera hamwe uko mwembi mwakwagura umurimo wanyu.
Abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri cyangwa ababa mu miryango idahuje idini:
• Mujye mwiga ibitabo bishya byasohotse mu makoraniro y’intara.
• Mujye musoma Ibitabo Nyamwaka bya vuba n’ibya kera.
• Mujye mukora ubushakashatsi ku bibazo abantu bo mu karere k’iwanyu bakunze kubabaza igihe mubwiriza.
• Mujye mutegura uko mwatangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza.
Imiryango ifite abana bato:
• Mujye mukina ibivugwa mu nkuru mwasomye muri Bibiliya.
• Mujye mukina imikino, urugero nk’iba iri mu igazeti ya Nimukanguke!, ku ipaji ya 31.
• Rimwe na rimwe mushobora gukora ibindi bintu mwitekerereje. (Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Imihati ishyirwaho si imfabusa!,” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2011, ku ipaji ya 11.)
• Mushobora gusuzuma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe.”