Indirimbo ya 38
Ikoreze Yehova umutwaro wawe
Igicapye
1. Mwami Yehova, nsubiza.
Nyamuna ntunyihishe.
Jya wumva gusenga kwanjye;
Ne kugira ubwoba.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azakwakira.
Nta bwo yagutererana;
Azagushyigikira.
2. Iyo ngira amababa,
Mba ngurutse nkagenda,
Ngahunga abanzi banjye,
Nkikinga urugomo.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azakwakira.
Nta bwo yagutererana;
Azagushyigikira.
3. Nzatakambira Yehova,
Ni we nzahungiraho.
Arinda abiyoroshya;
Abaha amahoro.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azakwakira.
Nta bwo yagutererana;
Azagushyigikira.