INDIRIMBO YA 33
Ikoreze Yehova umutwaro wawe
Igicapye
1. Umva isengesho ryanjye.
Yehova, ntunyihishe.
Umva agahinda kanjye
Ungirire impuhwe.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azagufasha rwose.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.
2. Iyo ngira amababa,
Mba ngurutse nkagenda,
Ngahunga abanzi banjye,
Nkikinga urugomo.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azagufasha rwose.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.
3. Yehova umpumurize
Nibere mu mahoro.
Mfasha umutwaro wanjye
Kuko ugira neza.
(INYIKIRIZO)
Muhe umutwaro wawe;
Na we azagufasha rwose.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.