INDIRIMBO YA 127
Uwo ngomba kuba we
Igicapye
1. Uwera Yehova, ndagushimira
Iyi mpano nziza yo kuba turiho.
Ijambo ryawe ni ryo nireberamo;
Ujye umfasha kwireba ntibereye.
Ngusezeranyije kugukorera
Uko bikwiriye; ntabwo nzadohoka.
Mana, jye nzagukorera nishimye,
Kuko nifuza kugushimisha.
Mfasha kwisuzuma, mfasha kumenya
Umuntu wifuza ko naba we koko.
Abo wemera bose uzabitaho;
Nifuza kwibera mu bo wishimira.
(Reba nanone Zab 18:25; 116:12; Imig 11:20.)