IGICE CYO KWIGA CYA 18
Hatanira ‘kurangiza isiganwa’
“Narangije isiganwa.”—2 TIM 4:7.
INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana
INSHAMAKEa
1. Ni iki twese tugomba gukora?
ESE uramutse urwaye cyangwa unaniwe, wakwifuza kujya mu isiganwa? Birashoboka ko utabyifuza. Icyakora, intumwa Pawulo yavuze ko Abakristo b’ukuri bose bari mu isiganwa (Heb 12:1). Twaba turi bato cyangwa dukuze, twaba dufite imbaraga nyinshi cyangwa nke, tugomba kwihangana kugeza ku iherezo, kugira ngo tuzabone igihembo Yehova yaduteganyirije.—Mat 24:13.
2. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 4:7, 8, kuki Pawulo yavuganye ubushizi bw’amanga?
2 Pawulo yavuganye ubushizi bw’amanga kubera ko yari azi ko ‘yarangije isiganwa.’ (Soma muri 2 Timoteyo 4:7, 8.) None se iryo siganwa yavugaga ni irihe?
ISIGANWA TURIMO NI IRIHE?
3. Ni irihe siganwa Pawulo yavuze?
3 Hari igihe Pawulo yigishaga amasomo y’ingenzi akoresheje bimwe mu byarangaga imikino yo mu Bugiriki bwa kera (1 Kor 9:25-27; 2 Tim 2:5). Urugero, yagereranyije isiganwa ryo kwiruka n’imibereho ya gikristo (1 Kor 9:24; Gal 2:2; Fili 2:16). Umuntu atangira iryo ‘siganwa’ iyo yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa (1 Pet 3:21). Arirangiza ari uko Yehova amuhaye igihembo cy’ubuzima bw’iteka.—Mat 25:31-34, 46; 2 Tim 4:8.
4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
4 Isiganwa ryo kwiruka ahantu harehare rifitanye isano n’imibereho ya gikristo. Hari ibintu byinshi bihuriyeho. Muri iki gice turi busuzume bitatu muri byo. Icya mbere, ni ukunyura mu nzira ikwiriye. Icya kabiri, ni ukwiruka ufite intego yo kurangiza isiganwa. Icya gatatu, ni uguhangana n’ingorane uhura na zo.
JYA UNYURA MU NZIRA IKWIRIYE
5. Ni iyihe nzira tugomba kunyuramo, kandi kuki?
5 Abiruka mu isiganwa risanzwe, baba bagomba kunyura mu nzira abateguye isiganwa bateganyije, kugira ngo babone igihembo. Natwe niba twifuza kuzabona ubuzima bw’iteka, tugomba kunyura mu nzira ikwiriye, mu yandi magambo, tugakurikiza amabwiriza agenga imibereho ya gikristo (Ibyak 20:24; 1 Pet 2:21). Icyakora Satani n’abayoboke be si ibyo bifuza. Ahubwo baba bashaka ko ‘dufatanya na bo’ mu bikorwa byabo (1 Pet 4:4). Iyo babona twihatira gukurikiza amahame ya gikristo baraduseka, bakavuga ko ari bo bahisemo inzira nziza itanga umudendezo. Icyakora, baba babeshya.—2 Pet 2:19.
6. Ibyabaye kuri Brian bitwigisha iki?
6 Abantu bahitamo kuyoborwa n’isi ya Satani, ntibatinda kubona ko inzira barimo ibahindura imbata, aho kubahesha umudendezo (Rom 6:16). Reka dufate urugero rwa Brian. Ababyeyi be bamutoje kugendera mu nzira ya gikristo. Ariko amaze kuba ingimbi, yatangiye kwibaza niba iyo nzira izamuhesha ibyishimo koko. Ibyo byatumye yifatanya n’abayoborwa na Satani. Yaravuze ati: “Sinari nzi ko uwo mudendezo nashakaga ari wo wari kunshyira mu bubata. Nashidutse nsigaye nywa ibiyobyabwenge, inzoga nyinshi kandi niyandarika. Nyuma y’imyaka mike gusa, natangiye kunywa ibiyobyabwenge bikaze kandi byangiza, noneho ndushaho kuba imbata yabyo. . . . Natangiye no gucuruza ibiyobyabwenge kugira ngo mbone ikintunga.” Nyuma y’igihe, Brian yiyemeje kuyoborwa n’amahame ya Yehova. Yaretse inzira mbi yagenderagamo, abatizwa mu mwaka wa 2001. Ubu afite ibyishimo nyakuri kubera ko akurikiza amahame ya gikristo.b
7. Ni izihe nzira ebyiri zivugwa muri Matayo 7:13, 14?
7 Ni iby’ingenzi ko tunyura mu nzira ikwiriye. Satani ashaka ko tuva mu nzira ifunganye “ijyana abantu ku buzima,” tukanyura mu nzira ngari, abantu benshi bo muri iyi si banyuramo. Iyo nzira abantu benshi barayikunda kandi kuyinyuramo biroroshye. Ariko “ijyana abantu kurimbuka.” (Soma muri Matayo 7:13, 14.) Tugomba kwiringira Yehova kandi tukamwumvira kugira ngo tugume mu nzira ikwiriye.
ZIRIKANA INTEGO YAWE KANDI WIRINDE IBISITAZA
8. Iyo umuntu uri mu isiganwa asitaye akagwa, akora iki?
8 Abantu bari mu isiganwa ryo kwiruka ahantu harehare, bakomeza kureba imbere kugira ngo badasitara. Ariko hari ubwo umwe asitara ku wundi, cyangwa agatsikira. Iyo aguye, ahita ahaguruka agakomeza isiganwa. Ntiyita ku cyamugushije, kuko aba ashaka kurangiza isiganwa, agahabwa igihembo.
9. Ni iki tugomba gukora mu gihe dusitaye?
9 Mu isiganwa turimo, natwe dushobora gukora amakosa haba mu byo tuvuga cyangwa mu byo dukora. Nanone Abakristo bagenzi bacu, bashobora gukora ikintu kikatubabaza. Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Twese ntidutunganye kandi tunyura mu nzira ifunganye ijyana abantu ku buzima. Ubwo rero, tugomba kwitega ko tuzagirana ibibazo na bagenzi bacu. Pawulo yavuze ko hari igihe umuntu ‘agira icyo apfa n’undi’ (Kolo 3:13). Aho kwibanda ku cyadusitaje, tuge duhanga amaso igihembo tuzabona. Mu gihe tuguye, tuge duhaguruka dukomeze isiganwa. Turakaye, tukabika inzika maze tukareka gukorera Yehova, ntitwarangiza isiganwa ngo duhabwe igihembo. Ikindi kandi, twaba tubereye igisitaza abandi bari mu nzira ifunganye ijyana ku buzima.
10. Ni iki twakora ngo tutabera abandi “igisitaza”?
10 Ikindi twakora ngo tutabera bagenzi bacu “igisitaza,” ni ukubaharira mu gihe nta cyo bitwaye, aho guhatanira ko ibintu bikorwa nk’uko tubyifuza (Rom 14:13, 19-21; 1 Kor 8:9, 13). Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko dutandukanye n’ababa bari mu isiganwa risanzwe. Usanga barushanwa kandi buri wese ahatanira kubona igihembo wenyine. Baba batekereza ku nyungu zabo gusa. Hari n’ushobora kugusha mugenzi we kugira ngo amuceho. Twe rero ntituba turushanwa (Gal 5:26; 6:4). Intego yacu ni ugufasha abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo tuzarangizanye isiganwa, bityo twese tuzabone ubuzima bw’iteka. Ubwo rero, tugerageza gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo yahumetswe idusaba ‘kutita ku nyungu zacu bwite twibanda gusa ku bitureba, ahubwo nanone tukita ku nyungu z’abandi.’—Fili 2:4.
11. Ni iki abari mu isiganwa risanzwe bakomeza gutekerezaho, kandi kuki?
11 Abari mu isiganwa risanzwe, ntibareba imbere gusa, ahubwo baba banafite intego yo kurirangiza. Nubwo baba batareba aho isiganwa ryabo riri burangirire, bashobora gutekereza barishoje, barimo bahabwa igihembo. Iyo bakomeje kugitekerezaho, bibongerera imbaraga.
12. Ni iki Yehova yateganyije?
12 Yehova yateganyije igihembo azaha abantu bazarangiza isiganwa turimo. Icyo gihembo ni ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Ibyanditswe bivuga ibirebana n’icyo gihembo, kugira ngo dushobore gutekereza ukuntu ubuzima buzaba ari bwiza cyane. Guhoza ubwenge kuri ibyo byiringiro, bidufasha guhatana tugakomeza isiganwa nubwo twasitara.
KOMEZA ISIGANWA NUBWO WAHURA N’INGORANE
13. Ni iki turusha ababa bari mu isiganwa risanzwe?
13 Abantu bo mu Bugiriki bajyaga mu isiganwa, bahanganaga n’ingorane, urugero nk’umunaniro cyangwa ububabare. Icyabafashaga gutsinda ni imbaraga babaga basanganywe n’imyitozo bahabwaga. Natwe duhabwa imyitozo idufasha kumenya uko tugomba kwitwara mu isiganwa turimo. Ariko hari icyo turusha abo mu isiganwa risanzwe. Yehova aduha imbaraga dukeneye. Iyo tumwishingikirijeho, aradutoza kandi akatwongerera imbaraga.—1 Pet 5:10.
14. Ibivugwa mu 2 Abakorinto 12:9, 10, byadufasha bite guhangana n’ingorane?
14 Pawulo yahuye n’ingorane nyinshi. Yaratutswe, aratotezwa kandi hari igihe yumvaga afite imbaraga nke. Nanone yari ahanganye n’“ihwa ryo mu mubiri” (2 Kor 12:7). Icyakora izo ngorane ntizatumye acogora, ahubwo zatumye yishingikiriza kuri Yehova (Soma mu 2 Abakorinto 12:9, 10.) Ibyo byatumye Yehova amufasha kwihanganira ibigeragezo.
15. Kwigana Pawulo bizatugirira akahe kamaro?
15 Natwe dushobora gutukwa cyangwa tugatotezwa tuzira ukwizera kwacu. Nanone dushobora kurwara cyangwa tukumva twanegekaye. Ariko nitwigana Pawulo, tukishingikiriza kuri Yehova, azadufasha abigiranye urukundo.
16. Ni iki ushobora gukora nubwo waba ugeze mu za bukuru cyangwa waramugaye?
16 Ese waba waraheze mu buriri cyangwa waramugaye? Ese waba uribwa mu mavi cyangwa ukaba urwaye amaso? Niba ari ko bimeze se, ushobora gukomeza isiganwa uri kumwe n’abakiri bato kandi bafite amagara mazima? Wabishobora rwose! Hari benshi bageze mu za bukuru ndetse n’abamugaye, bakomeje isiganwa mu nzira ijyana ku buzima. Baramutse bishingikirije ku mbaraga zabo, ntibarangiza iryo siganwa. Ahubwo Yehova abaha imbaraga binyuze ku materaniro ya gikristo bakurikirana kuri terefoni cyangwa kuri videwo. Nanone bakora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, bakabwiriza abaganga na bene wabo.
17. Yehova abona ate abantu bafite imbaraga nke?
17 Imbaraga nke ntizigatume wumva ko udakwiriye gukomeza isiganwa mu nzira y’ubuzima. Yehova aragukunda kuko umwiringira kandi ukaba umaze imyaka myinshi umukorera. Ubu ni bwo ukeneye imbaraga ze kurusha ikindi gihe cyose kandi ntazagutererana (Zab 9:10). Ahubwo azakuba hafi. Mushiki wacu uhanganye n’uburwayi yaravuze ati: “Uko ngenda ndushaho kuremba, ni na ko kubwiriza bigenda birushaho kungora. Ariko nzi ko n’iyo nkoresheje imbaraga nke mfite bishimisha Yehova, nange bikanshimisha.” Mu gihe wumva wacitse intege, jya wibuka ko utari wenyine. Jya utekereza ku rugero rwa Pawulo kandi wibuke amagambo atera inkunga yavuze, agira ati: ‘Nishimira intege nke, kuko iyo mfite intege nke ari bwo ngira imbaraga.’—2 Kor 12:10.
18. Ni iyihe ngorane bamwe bahanganye na yo?
18 Bamwe mu bari mu isiganwa rigana ku buzima bahanganye n’indi ngorane. Bahanganye n’ibibazo byabo bwite abandi badashobora kubona cyangwa ngo babyiyumvishe. Hari abarwaye indwara yo kwiheba cyangwa bakumva bahangayitse bikabije. Kuki ibyo bibazo byihariye? Urugero, iyo umuntu yavunitse cyangwa yaramugaye, buri wese aba ashobora kubona ikibazo afite, akaba yamufasha. Icyakora, abantu bahanganye n’ibibazo byo kwiheba cyangwa abarwaye indwara zo mu mutwe, ukibabona ushobora kwibwira ko nta kibazo bafite. Nyamara baba bababaye kimwe n’uwavunitse ukuboko cyangwa ukuguru, ariko bashobora kutitabwaho nk’abandi.
19. Ibyabaye kuri Mefibosheti bitwigisha iki?
19 Niba hari ibyo udashobora gukora kandi ukaba wumva ko abandi batiyumvisha uko umerewe, ibyabaye kuri Mefibosheti bishobora kugukomeza (2 Sam 4:4). Yari yaramugaye kandi Umwami Dawidi yaramurenganyije. Ibyabaye kuri Mefibosheti nta ruhare yabigizemo. Icyakora ntiyahindutse umurakare, ahubwo yishimiraga ibyiza yabonaga. Yashimiraga Dawidi ineza yari yaramugaragarije (2 Sam 9:6-10). Ubwo rero, igihe Dawidi yamurenganyaga, Mefibosheti si byo yibanzeho. Ntiyemeye ko ikosa rya Dawidi rimuhindura umurakare. Nanone ikosa Dawidi yakoze, Mefibosheti ntiyarigeretse kuri Yehova. Yibanze ku byo yashoboraga gukora kugira ngo ashyigikire umwami wimitswe na Yehova (2 Sam 16:1-4; 19:24-30). Yehova yandikishije mu Ijambo rye imyitwarire ihebuje ya Mefibosheti, kugira ngo tuge tuyikuramo amasomo.—Rom 15:4.
20. Ni izihe ngaruka imihangayiko igira kuri bamwe, kandi se ni iki bakwizera badashidikanya?
20 Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bahura n’imihangayiko ikomeye, bigatuma bahorana umunabi n’ipfunwe. Kujya ahateraniye abantu benshi bishobora kubagora, ariko bakomeza kujya mu materaniro no mu makoraniro. Kuvugisha abo batazi bishobora kutaborohera, ariko bihatira kuvugana n’abantu mu murimo wo kubwiriza. Niba nawe bijya bikubaho, si wowe wenyine. Hari benshi bafite ibibazo nk’ibyo. Jya uzirikana ko Yehova ashimishwa n’uko umukorera ubigiranye ubushobozi bwawe bwose. Kuba udacogora ni gihamya y’uko aguha imigisha kandi ko akongerera imbaragac (Fili 4:6, 7; 1 Pet 5:7). Niba wihatira gukorera Yehova kandi ufite imbaraga nke cyangwa ibibazo byo mu byiyumvo, jya wizera udashidikanya ko umushimisha.
21. Yehova azadufasha iki?
21 Igishimishije ni uko isiganwa risanzwe ritandukanye n’iryo Pawulo yavugaga. Mu isiganwa ryo kwiruka ryabaga mu bihe bya Bibiliya, umuntu umwe gusa ni we wahabwaga igihembo. Ariko mu isiganwa turimo, umuntu wese ukomeza kuba indahemuka agakurikiza amahame ya gikristo, azabona igihembo cy’ubuzima bw’iteka (Yoh 3:16). Nanone mu isiganwa risanzwe, abiruka bose bagomba kuba bafite amagara mazima, bitaba ibyo bagatsindwa. Mu isiganwa turimo ho, abenshi muri twe baba bafite imbaraga nke ariko barihangana bagakomeza (2 Kor 4:16). Yehova azadufasha twese turirangize.
INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona
a Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova benshi bahanganye n’ibibazo biterwa n’iza bukuru cyangwa uburwayi. Nanone twese hari igihe twumva tunaniwe. Bityo rero, kumva ko tugomba gusiganwa, bishobora kudutera ubwoba. Muri iki gice, turi busuzume uko twakwiruka twihanganye, tukarangiza isiganwa Pawulo yavuze, rigereranywa n’imibereho ya gikristo.
b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2013.
c Niba wifuza izindi nama ku birebana n’uko wahangana n’imihangayiko n’ingero z’abahanganye na yo, reba ikiganiro cyo muri Gicurasi 2019 ku rubuga rwa jw.org®. Reba ahanditse ngo: “ISOMERO > TEREVIZIYO YA JW®.”
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza, bituma uyu muvandimwe ugeze mu za bukuru aguma mu isiganwa rya gikristo
e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Turamutse tunyweye inzoga nyinshi cyangwa tugahatira abandi kuzinywa, twaba tubabereye igisitaza
f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nubwo uyu muvandimwe ari mu bitaro, akomeza isiganwa rya gikristo, abwiriza abaforomo