INDIRIMBO YA 2
Yehova ni ryo zina ryawe
Igicapye
1. Wowe Mana nzima
Wowe waremye byose
Kuva na kera kose
Ni wowe Yehova.
Rwose twishimira
Kuba turi abawe.
Tuzamenyesha bose,
Iryo kuzo ryawe.
(INYIKIRIZO)
Yehova, Yehova,
Ni wowe wenyine,
Nta yindi Mana muhwanye.
Ni wowe wenyine.
Uri Ishoborabyose,
Bose babimenye.
Yehova, Yehova,
Ni wowe Mana iteka.
2. Ni wowe utuma
Duhinduka tukaba
Icyo ushaka cyose
Ni wowe Yehova.
Ku bw’ineza yawe
Watwise Abahamya.
Twaheshejwe ishema
No kukwitirirwa.
(INYIKIRIZO)
Yehova, Yehova,
Ni wowe wenyine,
Nta yindi Mana muhwanye.
Ni wowe wenyine.
Uri Ishoborabyose,
Bose babimenye.
Yehova, Yehova,
Ni wowe Mana iteka.
(Reba nanone 2 Ngoma 6:14; Zab 72:19; Yes 42:8.)