IGICE CYO KWIGWA CYA 40
Dukore tutizigamye kuko turi ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma’
“Mushikame mutanyeganyega, buri gihe mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 KOR 15:58.
INDIRIMBO YA 58 Dushakishe abakunda amahoro
INSHAMAKEa
1. Ni iki kitwemeza ko turi “mu minsi ya nyuma”?
NIBA waravutse nyuma y’umwaka wa 1914, ubuzima bwawe bwose wabayeho “mu minsi y’imperuka” (2 Tim 3:1). Twese twumvise ibintu Yesu yavuze ko byari kuzabaho muri iki gihe. Muri ibyo bintu harimo intambara, inzara, imitingito, ibyorezo by’indwara, kuba abantu barushaho kwica amategeko no kuba abagaragu ba Yehova batotezwa (Mat 24:3, 7-9, 12; Luka 21:10-12). Nanone twibonera ukuntu abantu barangwa n’imyitwarire intumwa Pawulo yahanuye. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Uko abantu bitwara muri iki gihe.”) Twe Abahamya ba Yehova twemera tudashidikanya ko tugeze ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma.’—Mika 4:1.
2. Ni ibihe bibazo dukeneye kubonera ibisubizo?
2 Kuva mu mwaka wa 1914 kugeza ubu, hashize igihe kirekire cyane. Biragaragara rero ko tugeze ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma.’ Kubera ko imperuka yegereje cyane, dukeneye kumenya ibisubizo by’ibi bibazo by’ingenzi: Ni ibihe bintu bizaba ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma’? Yehova ashaka ko dukora iki mu gihe dutegereje ko biba?
NI IBIHE BINTU BIZABA KU IHEREZO RY’‘IMINSI YA NYUMA’?
3. Dukurikije ubuhanuzi buri mu 1 Abatesalonike 5:1-3, ni irihe tangazo abategetsi bazatangaza?
3 Soma mu 1 Abatesalonike 5:1-3. Muri iyo mirongo, Pawulo yavuzemo iby’“umunsi wa Yehova.” Uwo munsi uzatangirana n’irimbuka rya “Babuloni Ikomeye,” ari yo madini y’ikinyoma, usozwe na Harimagedoni (Ibyah 16:14, 16; 17:5). Mbere gato y’uko uwo ‘munsi’ utangira, amahanga azatangaza ko “hari amahoro n’umutekano.” Hari igihe abategetsi bakoresha imvugo nk’iyo, berekeza ku bintu bikorwa kugira ngo ibihugu birusheho kubana neza.b Icyakora, itangazo ry’“amahoro n’umutekano” Bibiliya ivuga, rizaba ritandukanye n’ibyo. Kubera iki? Iryo tangazo niritangwa, abantu benshi bazatekereza ko abategetsi besheje umuhigo, bakaba batumye ku isi haba amahoro n’umutekano. Ariko mu by’ukuri, bazahita ‘barimbuka’ mu buryo ‘butunguranye,’ mu gihe cy’“umubabaro ukomeye.”—Mat 24:21.
4. (a) Ni iki tutaramenya ku birebana n’itangazo ry’“amahoro n’umutekano”? (b) Ni iki turiziho?
4 Hari ibintu bimwe tuzi ku birebana n’iryo tangazo ry’“amahoro n’umutekano.” Icyakora hari ibindi tutazi. Ntituzi ikizatuma abategetsi baritanga n’uko rizatangwa. Nanone ntituzi niba rizaba ari itangazo rimwe cyangwa niba ari uruhererekane rw’amatangazo. Uko bizagenda kose, ntituzibeshye ngo dutekereze ko abategetsi bashobora kuzana amahoro ku isi. Ahubwo iryo rizaba ari rya tangazo Bibiliya yahanuye. Kizaba ari ikimenyetso cy’uko “umunsi wa Yehova” ugiye gutangira.
5. Mu 1 Abatesalonike 5:4-6 hadufasha hate kwitegura “umunsi wa Yehova”?
5 Soma mu 1 Abatesalonike 5:4-6. Pawulo yatugiriye inama y’icyo twakora kugira ngo twitegure “umunsi wa Yehova.” Yavuze ko tutagomba “gusinzira nk’uko abandi babigenza.” Ahubwo tugomba ‘gukomeza kuba maso,’ ntitugire aho tubogamira mu bibazo bya poritiki byo muri iyi si. Turamutse tubyivanzemo, twaba tubaye “ab’isi” (Yoh 15:19). Tuzi neza ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzazana amahoro ku isi.
6. Tugomba gufasha abandi gukora iki, kandi kuki?
6 Uretse gukomeza kuba maso, tugomba no gufasha abandi bagakanguka, bakamenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiba ku isi muri iki gihe. Iki ni cyo gihe cyo kubafasha, kuko umubabaro ukomeye nutangira batazaba bagishoboye gukorera Yehova. Ni yo mpamvu umurimo wo kubwiriza wihutirwa cyane.c
BWIRIZA USHYIZEHO UMWETE
7. Yehova yifuza ko dukora iki muri iki gihe?
7 Muri iki gihe gito gisigaye ngo “umunsi wa Yehova” uze, yifuza ko tubwiriza dushyizeho umwete. Tugomba kugira ibintu ‘byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Ibyo bintu Yesu yarabihanuye. Igihe yavugaga ibintu bikomeye byari kuzabaho mu minsi y’imperuka, yongeyeho ati: “Nanone, ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose” (Mar 13:4, 8, 10; Mat 24:14). Tekereza nawe! Igihe cyose ugiye kubwiriza, uba ugira uruhare mu gusohoza ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya.
8. Ni iki kigaragaza ko tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza?
8 None se ni iki twagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Buri mwaka, hari abantu benshi bakira neza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Urugero, tekereza ukuntu ababwiriza b’Ubwami biyongereye ku isi hose muri iyi minsi y’imperuka. Mu mwaka wa 1914, hari ababwiriza 5.155 mu bihugu 43. Muri iki gihe, hari ababwiriza bagera kuri miriyoni umunani n’ibihumbi magana atanu mu bihugu 240. Nubwo bimeze bityo ariko, turacyakomeje kubwiriza. Tugomba gukomeza kubwira abandi ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo byose.—Zab 145:11-13.
9. Kuki tugomba gukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami?
9 Tuzakomeza kubwiriza iby’Ubwami kugeza igihe Yehova azavugira ko umurimo urangiye. Abantu basigaranye igihe kingana iki cyo kubwirizwa kugira ngo bamenye Imana Yehova na Yesu Kristo (Yoh 17:3)? Ntitubizi. Icyo tuzi ni uko igihe cyose umubabaro ukomeye utaratangira, abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” bagifite igihe cyo kwakira ubutumwa bwiza (Ibyak 13:48). Twakora iki ngo dufashe abantu amazi atararenga inkombe?
10. Yehova adufasha ate kwigisha abandi ukuri?
10 Yehova akoresha umuryango we, akaduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twigishe abandi ukuri. Urugero, buri cyumweru duhabwa imyitozo mu materaniro yo mu mibyizi. Ayo materaniro adufasha kumenya uko twabwiriza umuntu ku nshuro ya mbere n’icyo twavuga mu gihe dusubiye kumusura. Anatwereka uko twakwigisha abantu Bibiliya. Nanone umuryango wa Yehova waduhaye Ibikoresho Bidufasha Kwigisha. Ibyo bikoresho bidufasha . . .
gutangiza ibiganiro,
gutuma abantu bashishikazwa n’inyigisho z’ukuri,
gutuma bifuza kumenya byinshi,
kwigisha abantu Bibiliya no
gutumirira abashimishijwe gusura urubuga rwacu no kuza mu materaniro.
Birumvikana ko kugira ibyo bikoresho byonyine bidahagije. Tugomba no kubikoresha.d Urugero, iyo tubwirije umuntu agashimishwa n’ubutumwa bwiza, maze tukamuha inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti, akomeza kubisoma kugeza igihe tuzongera kuganira na we. Dufite inshingano yo gukora ibishoboka byose tukabwiriza iby’Ubwami buri kwezi.
11. Kuki hateguwe ingingo yo ku rubuga rwacu yitwa Amasomo Yagufasha Kwigira Bibiliya Kuri Interineti?
11 Ikindi kintu Yehova akoresha kugira ngo adufashe kwigisha abantu Bibiliya, ni ingingo yo ku rubuga rwacu rwa jw.org®, yitwa Amasomo Yagufasha Kwigira Bibiliya Kuri Interineti. Kuki ayo masomo yateguwe? Buri kwezi, hari abantu benshi cyane bo hirya no hino ku isi bajya kuri interineti bashaka kwiga Bibiliya. Ayo masomo yo ku rubuga rwacu ashobora gutuma abo bantu bashishikazwa n’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Nanone hari abantu ushobora kubwiriza ntibahite bemera kwiga Bibiliya. Icyo gihe, wabereka ayo masomo ku rubuga rwacu cyangwa ukaboherereza ubutumwa bubereka uko bayageraho.e
12. Ni iki umuntu ashobora kumenya yize Bibiliya akoresheje interineti?
12 Muri ayo masomo usangamo ingingo nk’izi zivuga ngo: “Bibiliya n’Umwanditsi wayo,” “Abantu b’ingenzi bavugwa muri Bibiliya,” cyangwa ivuga ngo: “Ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro.” Iyo umuntu yiga ayo masomo amenya:
Uko Bibiliya yamufasha
Yehova, Yesu n’abamarayika
Impamvu Imana yaremye abantu
Impamvu ku isi hari imibabaro n’ibibi
Nanone ayo masomo amufasha kumenya uko Yehova . . .
azakuraho imibabaro n’urupfu,
azazura abapfuye n’uko
azakuraho ubutegetsi bw’abantu bwananiwe kugira icyo bugeraho, akabusimbuza Ubwami bwe.
13. Ese amasomo ya Bibiliya yo kuri interineti asimbura gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya? Sobanura.
13 Ayo masomo yo kuri interineti, ntasimbura gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya. Yesu yaduhaye inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Ayo masomo ashobora gutuma abantu bashishikazwa n’inyigisho zo muri Bibiliya, ku buryo bifuza kumenya byinshi. Iyo babyifuje, bashobora kwemera kwiga Bibiliya. Iyo isomo rirangiye, bashishikariza umuntu gusaba ko hagira umwigisha Bibiliya. Ugereranyije, buri munsi abantu basaga 230 basaba kwiga Bibiliya, babinyujije ku rubuga rwacu. Iyo gahunda yo kwigisha umuntu Bibiliya ku giti ke ni iy’ingenzi cyane.
KOMEZA GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA
14. Muri Matayo 28:19, 20 hadushishikariza gukora iki, kandi kuki?
14 Soma muri Matayo 28:19, 20. Mu gihe twigisha abantu Bibiliya, tugomba kwihatira ‘kubahindura abigishwa, tukabigisha gukurikiza ibyo [Yesu] yategetse byose.’ Tugomba gufasha abantu gusobanukirwa impamvu ari iby’ingenzi ko bahitamo gukorera Yehova, kandi bagashyigikira Ubwami bwe. Ibyo bisobanura ko tugomba kubashishikariza gukurikiza ibyo biga, bakiyegurira Yehova, hanyuma bakabatizwa. Ibyo ni byo byonyine bizatuma barokoka umunsi wa Yehova.—1 Pet 3:21.
15. Ni ikihe kintu tudafitiye umwanya, kandi kuki?
15 Nk’uko twabibonye, imperuka ishigaje igihe gito cyane. Ku bw’ibyo rero, nta mwanya dufite wo kwigisha Bibiliya abantu batagaragaza ko bifuza kuba abigishwa ba Kristo (1 Kor 9:26). Umurimo wo kubwiriza urihutirwa. Hari abantu benshi bagikeneye kumva ubutumwa bw’Ubwami amazi atararenga inkombe.
KOMEZA KWITANDUKANYA N’IDINI RY’IKINYOMA
16. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 18:2, 4, 5, 8, ni iki twese tugomba gukora? (Reba nanone ibisobanuro.)
16 Soma mu Byahishuwe 18:2, 4, 5, 8. Iyi mirongo igaragaza ikindi kintu Yehova yifuza ko abagaragu be bakora. Bagomba gukomeza kwitandukanya na Babuloni Ikomeye. Mbere y’uko umwigishwa wa Bibiliya amenya ukuri, ashobora kuba yari mu idini ry’ikinyoma. Ashobora kuba yarajyaga mu materaniro y’iryo dini no mu bindi bikorwa byaryo. Ashobora no kuba yaratangaga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byaryo. Mbere y’uko umuntu wiga Bibiliya aba umubwiriza utarabatizwa, agomba kubanza kwitandukanya burundu n’idini ry’ikinyoma. Yagombye gusezera burundu mu idini yahozemo cyangwa mu muryango ufitanye isano na Babuloni Ikomeye. Ibyo ashobora kubikora yandika ibaruwa cyangwa akabikora mu bundi buryo.f
17. Ni akahe kazi Umukristo agomba kwirinda, kandi kuki?
17 Umukristo w’ukuri agomba kugenzura neza akareba niba akazi akora kadafitanye isano na Babuloni Ikomeye (2 Kor 6:14-17). Urugero, ntagomba kuba umukozi uhoraho w’idini runaka. Byongeye kandi, Umukristo ukoreshwa na ba rwiyemezamirimo ntiyagombye gupfa kwemera gukora imirimo iyo ari yo yose yasabwa gukora ku nyubako ziteza imbere idini ry’ikinyoma. Nanone niba ari rwiyemezamirimo, ntiyagombye gupiganirwa akazi cyangwa gusinya kontaro y’akazi gafitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Kuki tugomba gufata izo ngamba zitajenjetse? Ni ukubera ko tutifuza kugira uruhare mu mirimo y’amadini Imana ibona ko yanduye kandi ntitwifuza gushyigikira ibyaha byayo.—Yes 52:11.g
18. Ni mu buhe buryo umuvandimwe yakomeye ku mahame ya Bibiliya igihe umuntu yamuhaga ikiraka?
18 Mu myaka ishize, hari rwiyemezamirimo wahaye umusaza w’itorero ikiraka cyo kubaza ibikoresho by’urusengero rwo mu mugi yari atuyemo. Uwo rwiyemezamirimo yari asanzwe azi ko uwo muvandimwe atajya yemera gukora ku nsengero. Ariko icyo gihe yari yashakishije, abura undi wamukorera ako kazi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, uwo muvandimwe yakomeye ku mahame ya Bibiliya yanga icyo kiraka. Hashize icyumweru, ikinyamakuru cyo muri ako gace cyasohoye ifoto y’undi mubaji arimo amanika umusaraba kuri rwa rusengero. Iyo uwo muvandimwe aza kuba yarateshutse ku mahame ya Bibiliya, ni we wari kugaragara kuri iyo foto. Tekereza ukuntu byari kubabaza cyane Abakristo bagenzi be! Ubwo se Yehova we yari kumva ameze ate?
TUMAZE KWIGA IKI?
19-20. (a) Ni iki tumaze kwiga? (b) Ni ibihe bintu bindi dukeneye kumenya?
19 Bibiliya ivuga ko vuba aha hagiye gusohozwa ubuhanuzi bukomeye, igihe abategetsi bazatangaza ko ku isi hose “hari amahoro n’umutekano.” Inyigisho za Yehova zatumye tumenya ko amahanga atazigera agera ku mahoro nyakuri kandi arambye. Ni iki tugomba gukora mbere y’uko iryo tangazo ritangwa na mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira? Yehova yifuza ko dukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami kandi tukihatira guhindura abantu benshi abigishwa. Tugomba no gukomeza kwitandukanya n’amadini yose y’ikinyoma. Ibyo bikubiyemo gusezera muri ayo madini no kwirinda akazi gafitanye isano na Babuloni Ikomeye.
20 Hari ibindi bintu bigomba kuba muri iki gihe k’iherezo ry’‘iminsi ya nyuma.’ Ariko hari n’ibindi bintu Yehova yifuza ko dukora. Ibyo bintu Yehova yifuza ko dukora ni ibihe, kandi se twakwitegura dute ibintu byose biri hafi kuba? Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
INDIRIMBO YA 71 Turi ingabo za Yehova!
a Twiteze ko vuba aha tuzumva abategetsi batangaza ko bageze ku ‘mahoro n’umutekano.’ Icyo kizaba ari ikimenyetso cy’uko umubabaro ukomeye ugiye gutangira. Hagati aho se Yehova yifuza ko dukora iki? Iki gice kiri budufashe kubona igisubizo.
b Urugero, urubuga rwa interineti rw’Umuryango w’Abibumbye ruvuga ko uwo muryango ugamije “kubumbatira amahoro n’umutekano ku isi.”
c Reba ingingo yo muri iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo: “Ese iyo Imana igiye gusohoza imanza, iburira abantu ikanabaha igihe cyo kwikosora?”
d Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko wakoresha ibyo Bikoresho Bidufasha Kwigisha, reba ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu Kwakira 2018, ifite umutwe uvuga ngo: “Jya wigisha ukuri.”
e Ubu ayo masomo aboneka mu Cyongereza no mu Giporutugali, kandi azagenda ashyirwa no mu zindi ndimi.
f Nanone tugomba kwirinda ingando z’urubyiruko zitegurwa n’imiryango ishingiye ku idini ry’ikinyoma, cyangwa ibigo by’imyidagaduro by’amadini y’ikinyoma. Nubwo imwe muri iyo miryango cyangwa bimwe muri ibyo bigo bikora ibikorwa bidafitanye isano n’iby’idini, mu by’ukuri usanga bishyigikiye idini ry’ikinyoma n’intego zaryo.
g Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’icyo Ibyanditswe bivuga ku kazi gafitanye isano n’amadini, reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1999.
h IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abakiriya bari muri resitora bashishikajwe n’“amakuru ashyushye” yo kuri tereviziyo, avuga iby’itangazo ry’“amahoro n’umutekano.” Umugabo n’umugore we b’Abahamya na bo bari muri iyo resitora baruhuka gato nyuma yo kubwiriza, ntibashutswe n’ayo makuru.