Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike
5 Naho ku birebana n’ibihe n’iminsi byagenwe bavandimwe, ntimukeneye kugira icyo mubyandikirwaho. 2 Mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova*+ uzaza nk’uko umujura aza nijoro.+ 3 Igihe abantu bazaba bavuga bati: “Hari amahoro n’umutekano,” ni bwo bazarimbuka mu buryo butunguranye+ nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose. 4 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimuri mu mwijima. Uwo munsi ntuzabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura. 5 Mwese muri abana b’umucyo, mukaba n’abana b’amanywa.+ Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.+
6 Nuko rero, ntitugasinzire nk’uko abandi babigenza.+ Ahubwo nimureke dukomeze kuba maso+ kandi tugire ubwenge.+ 7 Abasinzira basinzira nijoro, kandi n’abasinda basinda nijoro.+ 8 Ariko twebwe ab’amanywa, nimucyo dukomeze kugira ubwenge kandi tujye duhorana ukwizera n’urukundo, bitubere nk’icyuma kirinda igituza. Ikindi kandi, tujye tureka ibyiringiro by’uko tuzabona agakiza bitubere nk’ingofero.+ 9 Imana ntiyadutoranyije kugira ngo izaduhane, ahubwo yaradutoranyije kugira ngo tuzabone agakiza,+ binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo. 10 Ni we wadupfiriye+ kugira ngo twaba turiho cyangwa twarapfuye,* tuzabane na we.+ 11 Kubera iyo mpamvu rero, mukomeze guhumurizanya no guterana inkunga,+ nk’uko musanzwe mubigenza.
12 Ubu rero bavandimwe, turabasaba kujya mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu murimo w’Umwami babagira inama. 13 Mujye mubereka ko bafite agaciro kandi mubagaragarize urukundo bitewe n’umurimo bakora,+ kandi mujye mubana amahoro.+ 14 Nanone kandi bavandimwe, turabasaba ngo mujye mugira inama abatumvira,+ muhumurize abihebye,* mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.+ 15 Mwirinde, hatagira umuntu wishyura undi ibibi yamukoreye,+ ahubwo buri gihe mujye muharanira gukorera ibyiza bagenzi banyu n’abandi bose.+
16 Mujye muhora mwishimye.+ 17 Mujye musenga ubudacogora.+ 18 Mujye mugaragaza ko muri abantu bashimira muri byose.+ Ibyo ni byo Imana ishaka ko abigishwa ba Kristo Yesu bakora. 19 Ntimukabuze umwuka wera kubakoreramo.+ 20 Ntimugasuzugure ubuhanuzi.+ 21 Mujye mugenzura ibintu byose,+ kandi mukomeze gukora ibyiza. 22 Mujye mwirinda ibibi byose.+
23 Nsenga nsaba ko Imana itanga amahoro yatuma muba abantu bera, kugira ngo mukore umurimo wayo. Nanone nsenga nsaba ko yarinda ibitekerezo byanyu, umubiri wanyu n’ubugingo* bwanyu, kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu Kristo, muzabe muri abantu batanduye kandi batagira inenge.+ 24 Uwabatoranyije ni uwo kwizerwa kandi rwose ibyo azabikora.
25 Bavandimwe, mukomeze gusenga mudusabira.+
26 Munsuhurize abavandimwe bose kandi mubahobere mufite ibyishimo.*
27 Mbasabye nkomeje binyuze ku Mwami, ngo iyi baruwa izasomerwe abavandimwe bose.+
28 Mbifurije ko Umwami wacu Yesu Kristo yabagaragariza ineza ye ihebuje.*