INDIRIMBO YA 31
Tugendane na Yehova
Igicapye
(Mika 6:8)
1. Tugendane na Yehova
Turi indahemuka.
Dukomeze kuba abizerwa
Tubone imbaraga.
Tuyoborwe na Bibiliya
Tudatandukira.
Nidukomeza kumvira
Yah azatuyobora.
2. Tugendane na Yehova,
Duhore tumwumvira.
Niduhura n’ibigeragezo
Azaduhumuriza.
Nitwita ku bishimwa byose
N’iby’ukuri byose,
Tukabitekerezaho,
Azajya adufasha.
3. Tugendane na Yehova,
Ni we ncuti nyancuti.
Tumushimire impano zose
N’imigisha aduha.
Tuzagendana na Yehova
Duhore twishimye.
N’abandi bazibonera
Ko twamwiyeguriye.
(Reba nanone Intang 5:24; 6:9; Fili 4:8; 1 Tim 6:6-8.)