INDIRIMBO YA 4
“Yehova ni Umwungeri wanjye”
Igicapye
1. Yehova Mwungeri wanjye,
Ni wowe unyobora.
Uzi ibyo nifuza byose,
Uzi ibyo nkeneye.
Unjyana mu rwuri rwiza,
Rutuje rutekanye.
Unanyoborana urukundo
Nkagira amahoro.
Unyoborana urukundo
Nkagira amahoro.
2. Inzira zawe ni nziza,
Ziranakiranuka.
Ntundeke ku bw’izina ryawe,
Mpore ndi uwizerwa.
N’iyo ngeze mu makuba
Uranampumuriza.
Nta na rimwe njya ntinya ikibi,
Kuko nakwiringiye.
Nta na rimwe ntinya ikibi,
Kuko nakwiringiye.
3. Yehova, Mwungeri wanjye,
Ni wowe unyobora.
Umpa imbaraga n’ituze,
Umpa ibyo nkeneye.
Wowe Mana ihoraho,
Nzahora nkwiringira.
Urukundo n’ineza ugira
Bizahorana nanjye.
Urukundo n’ineza byawe
Bizahorana nanjye.