INDIRIMBO YA 22
Ubwami burategeka—Nibuze!
Igicapye
1. Mana kera wahozeho,
Uzanahoraho.
Wimitse Umwana wawe;
Umwishyiriraho.
Ubwami burategeka;
Kandi buzakwira isi.
(INYIKIRIZO)
Ubu habonetse
Agakiza n’ububasha.
Ubwami bwavutse.
Rwose “nibuze, nibuze.”
2. Satani azarimbuka;
Bizadushimisha.
Iyi minsi y’imperuka,
Igiye kuvaho.
Ubwami burategeka;
Kandi buzakwira isi.
(INYIKIRIZO)
Ubu habonetse
Agakiza n’ububasha.
Ubwami bwavutse.
Rwose “nibuze, nibuze.”
3. Bamarayika mwishime
Muririmbe cyane.
Ijuru nirinezerwe
Rikize Satani.
Ubwami burategeka;
Kandi buzakwira isi.
(INYIKIRIZO)
Ubu habonetse
Agakiza n’ububasha.
Ubwami bwavutse.
Rwose “nibuze, nibuze.”
(Reba no muri Dan 2:34, 35; 2 Kor 4:18.)