IGICE CYA 8
Ubwami bw’Imana ni iki?
1. Ni irihe sengesho rizwi cyane tugiye gusuzuma?
ABANTU babarirwa muri za miriyoni bazi isengesho rizwi cyane ryitwa Data wa twese, cyangwa Dawe uri mu ijuru. Yesu yakoresheje iryo sengesho ashaka kwigisha abigishwa be gusenga. Muri iryo sengesho yasabye iki? Kandi se kuki ridufitiye akamaro muri iki gihe?
2. Ni ibihe bintu bitatu by’ingenzi Yesu yatwigishije gusenga dusaba?
2 Yesu yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’” (Soma muri Matayo 6:9-13.) Kuki Yesu yatwigishije gusenga dusaba ibyo bintu bitatu?—Reba Ibisobanuro bya 20.
3. Ni iki tugiye gusuzuma ku birebana n’Ubwami bw’Imana?
3 Twamenye ko izina ry’Imana ari Yehova. Nanone twabonye umugambi Imana ifitiye isi n’abantu. Ariko se Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ati “Ubwami bwawe nibuze”? Tugiye gusuzuma icyo Ubwami bw’Imana ari cyo, icyo buzakora n’uko buzatuma izina ry’Imana ryezwa.
UBWAMI BW’IMANA NI IKI?
4. Ubwami bw’Imana ni iki? Umwami wabwo ni nde?
4 Yehova yashyizeho ubutegetsi bwo mu ijuru, atoranya Yesu ngo abe Umwami wabwo. Ubwo butegetsi ni bwo Bibiliya yita Ubwami bw’Imana. Yesu ni ‘Umwami w’abami n’umutware utwara abatware’ (1 Timoteyo 6:15). Yesu afite ubushobozi bwo gukora ibyiza kuruta undi mutegetsi uwo ari we wese, kandi arusha imbaraga abategetsi b’abantu bose iyo bava bakagera.
5. Ubutegetsi bw’Imana butegekera he? Buzategeka iki?
5 Hashize iminsi mirongo ine Yesu azutse, yasubiye mu ijuru. Nyuma y’igihe Yehova yamugize Umwami w’Ubwami bwe (Ibyakozwe 2:33). Ubutegetsi bw’Imana butegekera mu ijuru, kandi buzategeka isi yose (Ibyahishuwe 11:15). Ni yo mpamvu Bibiliya ibwita ‘ubwami bwo mu ijuru.’—2 Timoteyo 4:18.
6, 7. Ni iki gituma Yesu aba umwami utandukanye n’abandi?
6 Bibiliya ivuga ko Yesu aruta abami bose b’abantu kubera ko ari “we wenyine ufite kudapfa” (1 Timoteyo 6:16). Abategetsi b’abantu bose bageraho bagapfa, ariko Yesu we ntazigera apfa. Ibyiza byose Yesu azadukorera bizahoraho iteka.
7 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ukuntu Yesu azaba ari Umwami mwiza urangwa n’impuhwe. Bugira buti “umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova; kandi azanezezwa no gutinya Yehova. Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe [atange inama] ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje [cyangwa abakene] urubanza rukiranuka” (Yesaya 11:2-4). Ese ntiwakwishimira kugira umwami nk’uwo?
8. Tubwirwa n’iki ko Yesu atazategeka wenyine?
8 Hari abantu Imana yatoranyije kugira ngo bazategeke hamwe na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru. Urugero, intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ati “nidukomeza kwihangana, nanone tuzategekana na we turi abami” (2 Timoteyo 2:12). Abo bami bazategeka hamwe na Yesu ni bangahe?
9. Abazategeka hamwe na Yesu ni bangahe? Imana yatangiye kubatoranya ryari?
9 Nk’uko twabyize mu Gice cya 7, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa Yesu ari Umwami mu ijuru ari hamwe n’abandi bami 144.000. Abo bami ni ba nde? Yohana yasobanuye ko ‘bafite izina [rya Yesu] n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.’ Yongeyeho ati “abo ni bo bakomeza gukurikira Umwana w’intama [Yesu] aho ajya hose. Abo ni bo bacunguwe mu bantu.” (Soma mu Byahishuwe 14:1, 4.) Abo bantu 144.000 ni Abakristo bizerwa Imana yatoranyirije kuba abami “bazategeka isi” bafatanyije na Yesu. Iyo bapfuye, barazurwa bakajya kuba mu ijuru (Ibyahishuwe 5:10). Uhereye mu gihe cy’intumwa, Yehova yakomeje gutoranya Abakristo bizerwa kugira ngo babe mu bagize abo bami 144.000.
10. Kuba Yehova yarahisemo ko Yesu n’abantu 144.000 bategeka bigaragaza bite ko adukunda?
10 Kuba Yehova yarahisemo ko abantu bategeka hamwe na Yesu bigaragaza ko atwitaho cyane. Yesu azaba umutegetsi mwiza kubera ko ashobora kwishyira mu mwanya wacu. Azi icyo kuba umuntu no kubabara bisobanura. Pawulo yagaragaje ko Yesu yishyira mu mwanya wacu, akaba ‘ashobora kwiyumvisha intege nke zacu,’ kandi ko ‘yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe’ (Abaheburayo 4:15; 5:8). Abo bantu 144.000 na bo bazi icyo kuba umuntu bisobanura. Nanone kandi, bahanganye na kamere yo kudatungana kandi bagiye bihanganira uburwayi. Ku bw’ibyo rero, dushobora kwizera tudashidikanya ko Yesu n’abo bantu 144.000 bazaba basobanukiwe uko twiyumva kandi bakiyumvisha ibibazo duhanganye na byo.
UBWAMI BW’IMANA BUZAKORA IKI?
11. Kuki hari igihe bamwe mu babaga mu ijuru batakoraga ibyo Imana ishaka?
11 Kuki Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru? Mu Gice cya 3 twize ko Satani yigometse akarwanya Yehova. Yehova yaramuretse we n’abandi bamarayika b’abahemu cyangwa abadayimoni baguma mu ijuru mu gihe runaka. Ubwo rero icyo gihe ababaga mu ijuru si ko bose bakoraga ibyo Imana ishaka. Mu Gice cya 10, tuzamenya byinshi ku birebana na Satani n’abadayimoni.
12. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi bivugwa mu Byahishuwe 12:10?
12 Bibiliya yari yaravuze ko Yesu namara kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, yari gutangiza intambara yo kurwanya Satani. (Soma mu Byahishuwe 12:7-10.) Umurongo wa 10 ugaragaza ibintu bibiri by’ingenzi byari kuba. Icya mbere, Ubwami bw’Imana bwari gutangira gutegeka Yesu Kristo akaba Umwami wabwo. Icya kabiri, Satani yari kujugunywa ku isi. Nk’uko tuzabibona, ibyo bintu byamaze kuba.
13. Byagenze bite mu ijuru igihe Satani yirukanwaga?
13 Bibiliya igaragaza ukuntu abamarayika bizerwa bishimye igihe Satani n’abadayimoni bari bamaze kwirukanwa mu ijuru. Igira iti “wa juru we namwe abaririmo, nimwishime” (Ibyahishuwe 12:12). Ubu mu ijuru hari amahoro asesuye n’ubumwe, kubera ko ababayo bose bakora ibyo Imana ishaka.
14. Kuba Satani yarirukanywe mu ijuru byagize izihe ngaruka ku isi?
14 Ariko ku isi ho si uko bimeze. Ibintu bibi bigera ku bantu “kuko Satani yabamanukiye” kandi afite “uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani afite umujinya mwinshi. Yirukanywe mu ijuru, kandi azi ko vuba aha azarimburwa. Akora ibishoboka byose kugira ngo ateze isi yose ingorane n’imibabaro.
15. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
15 Icyakora umugambi Imana ifitiye isi ntiwahindutse. Ishaka ko abantu batunganye batura iteka ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29). Ni mu buhe buryo Ubwami bw’Imana buzatuma uwo mugambi w’Imana ugerwaho?
16, 17. Ni iki muri Daniyeli 2:44 hatubwira ku birebana n’Ubwami bw’Imana?
16 Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 bugira buti “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.” Ni iki ubwo buhanuzi butwigisha ku birebana n’Ubwami bw’Imana?
17 Icya mbere, butubwira ko Ubwami bw’Imana bwari gutangira gutegeka “ku ngoma z’abo bami.” Ibyo bisobanura ko ubwo Bwami bwari gutangira gutegeka hakiriho ubundi butegetsi ku isi. Icya kabiri, butubwira ko Ubwami bw’Imana bwari kuzahoraho iteka ryose, ntibusimburwe n’ubundi. Icya gatatu, ni uko hari kubaho intambara hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bwo kuri iyi si. Ubwami bw’Imana bwari gutsinda maze bukaba ari bwo bwonyine butegeka isi. Hanyuma abantu bari kugira ubutegetsi bwiza kurusha ubundi bwose.
18. Intambara ya nyuma izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bwo kuri iyi si yitwa ngo iki?
18 Ubwami bw’Imana buzigarurira iyi si bute? Mbere y’uko intambara ya nyuma yitwa Harimagedoni iba, abadayimoni bazashuka ‘abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo babakoranyirize hamwe mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’ Muri iyo ntambara, ubutegetsi bw’abantu buzarwanya Ubwami bw’Imana.—Ibyahishuwe 16:14, 16; reba Ibisobanuro bya 10.
19, 20. Kuki dukeneye ko Ubwami bw’Imana butegeka isi?
19 Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana? Hari nibura impamvu eshatu. Iya mbere, turi abanyabyaha, akaba ari yo mpamvu turwara kandi tugapfa. Ariko Bibiliya ivuga ko mu gihe cy’Ubwami bw’Imana tuzabaho iteka. Muri Yohana 3:16 hagira hati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”
20 Impamvu ya kabiri ituma dukenera Ubwami bw’Imana ni uko dukikijwe n’abantu babi. Abenshi barabeshya, bakiba kandi bariyandarika. Nta cyo twakora ngo dukureho ibyo bikorwa bibi, ariko Imana izabikuraho. Abantu bakomeza gukora ibibi bazarimbuka kuri Harimagedoni. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Impamvu ya gatatu ni uko ubutegetsi bw’abantu budashoboye, bukaba burangwa n’ubugome kandi bwaramunzwe na ruswa. Ntibushishikajwe no gufasha abantu kumvira Imana. Bibiliya ivuga ko “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
21. Ni mu buhe buryo Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi?
21 Nyuma ya Harimagedoni, Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi. Urugero, buzakuraho Satani n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 20:1-3). Amaherezo, nta muntu uzarwara cyangwa ngo apfe. Incungu izatuma abantu bose b’indahemuka babaho iteka muri Paradizo (Ibyahishuwe 22:1-3). Ubwami buzeza izina ry’Imana. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, abantu bose bazubaha izina rya Yehova.—Reba Ibisobanuro bya 21.
NI RYARI YESU YABAYE UMWAMI?
22. Tubwirwa n’iki ko Yesu atabaye Umwami igihe yari ku isi cyangwa akimara kuzurwa?
22 Yesu yigishije abigishwa be gusenga bavuga bati “Ubwami bwawe nibuze.” Ibyo bigaragaza ko Ubwami bw’Imana bwari butaraza. Yehova yari kubanza gushyiraho ubutegetsi bwe kandi akimika Yesu akaba Umwami wabwo. Ese Yesu akimara gusubira mu ijuru yahise aba Umwami? Oya, yagombaga gutegereza. Nyuma y’igihe runaka Yesu amaze kuzuka, Petero na Pawulo babigaragaje neza igihe berekezaga kuri Yesu ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 110:1. Muri ubwo buhanuzi Yehova yaravuze ati “icara iburyo bwanjye,ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge” (Ibyakozwe 2:32-35; Abaheburayo 10:12, 13). Yesu yari gutegereza igihe kingana iki mbere y’uko Yehova amwimika ngo abe Umwami?
Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi
23. (a) Ni ryari Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
23 Mu myaka yabanjirije umwaka wa 1914, hari itsinda ry’Abakristo b’imitima itaryarya basobanukiwe ko uwo mwaka wari kuba uw’ingenzi mu buhanuzi bwa Bibiliya. Ibyabaye mu isi kuva muri uwo mwaka wa 1914, byagaragaje ko ibyo bavugaga byari ukuri. Muri uwo mwaka Yesu yabaye Umwami (Zaburi 110:2). Nyuma yaho gato, Satani yajugunywe ku isi, kandi “ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibimenyetso bigaragaza ko turi muri icyo gihe gito ashigaje. Nanone tuzabona ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi.—Reba Ibisobanuro bya 22.