IGICE CYA 3
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
1. Imana yaremye abantu ifite uwuhe mugambi?
IMANA ifitiye abantu umugambi uhebuje. Yaremye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, ibatuza mu busitani bwiza cyane. Yifuzaga ko babyara abana, bagahindura isi yose paradizo, kandi bakita ku nyamaswa.—Intangiriro 1:28; 2:8, 9, 15; reba Ibisobanuro bya 6.
2. (a) Ni iki kitwemeza ko Imana izakora ibyo yagambiriye? (b) Bibiliya ivuga ko ari ba nde bazatura ku isi, kandi se bazayituraho igihe kingana iki?
2 Ese utekereza ko hari igihe tuzaba muri paradizo? Yehova aratubwira ati “narabitekereje, no kubikora nzabikora” (Yesaya 46:9-11; 55:11). Koko rero, azakora ibyo yagambiriye nta kabuza. Yehova avuga ko yaremye isi ayifitiye umugambi. ‘Ntiyayiremeye ubusa’ (Yesaya 45:18). Yifuza ko abantu batura ku isi. Ni abantu bameze bate yifuza ko bayituraho kandi se ashaka ko bayituraho igihe kingana iki? Bibiliya igira iti “abakiranutsi [ni ukuvuga abantu bumvira Imana] bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.
3. Kuba abantu barwara kandi bagapfa bishobora gutuma wibaza ikihe kibazo?
3 Ariko muri iki gihe abantu bararwara kandi bagapfa. Mu bihugu byinshi abantu bararwana kandi bakicana. Ibyo si byo Imana yari yarateganyije. None se byagenze bite? Bibiliya yonyine ni yo ishobora kubidusobanurira.
UMWANZI W’IMANA
4, 5. (a) Ni nde wavugiye mu nzoka akavugisha Eva mu busitani bwa Edeni? (b) Bigenda bite ngo umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo ahinduke umujura?
4 Bibiliya itubwira ko Imana ifite umwanzi witwa “Satani Usebanya.” Satani yavugiye mu nzoka avugisha Eva mu busitani bwa Edeni (Ibyahishuwe 12:9; Intangiriro 3:1). Yatumye Eva akeka ko arimo avugana n’inzoka isanzwe.—Reba Ibisobanuro bya 7.
5 None se Imana ni yo yaremye Satani? Oya. Umumarayika wari mu ijuru igihe Imana yatunganyaga isi kugira ngo iyituzeho Adamu na Eva, yarahindutse yigira Satani (Yobu 38:4, 7). Ese ibyo byari gushoboka bite? None se ubundi bigenda bite kugira ngo umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo ahinduke umujura kandi ataravutse ari we? Atangira kurarikira ikintu adafitiye uburenganzira. Akomeza kugitekerezaho, maze icyo cyifuzo kikagira imbaraga. Hanyuma iyo abonye uburyo, yiba icyo kintu, akaba abaye umujura.—Soma muri Yakobo 1:13-15; reba Ibisobanuro bya 8.
6. Byagenze bite ngo umumarayika ahinduke umwanzi w’Imana?
6 Uko ni ko byagendekeye wa mumarayika. Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yarababwiye ngo babyare abana ‘buzure isi’ (Intangiriro 1:27, 28). Uwo mumarayika ashobora kuba yaratekereje ati “abantu bose bashobora kunsenga aho gusenga Yehova.” Uko yakomezaga kubitekerezaho, ni na ko yarushagaho kwifuza ibyari bigenewe Yehova. Uwo mumarayika yashakaga ko abantu bamusenga. Yabeshye Eva aramuyobya. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5.) Ibyo byatumye ahinduka umwanzi w’Imana, aba Satani Usebanya.
7. (a) Kuki Adamu na Eva bapfuye? (b) Kuki dusaza kandi tugapfa?
7 Adamu na Eva basuzuguye Imana, barya urubuto yari yarababujije (Intangiriro 2:17; 3:6). Bacumuye kuri Yehova kandi nyuma y’igihe barapfuye nk’uko Yehova yari yarabivuze (Intangiriro 3:17-19). Abana ba Adamu na Eva barapfuye kubera ko bavutse ari abanyabyaha. (Soma mu Baroma 5:12.) Reka dufate urugero rudufasha kumva icyatumye abana ba Adamu na Eva na bo baba abanyabyaha. Tuvuge ko ubumbye amatafari ukoresheje iforomo ifite ubusembwa. Amatafari yose avuye muri iyo foromo aba afite ubwo busembwa. Igihe Adamu yasuzuguraga Imana, yahindutse umunyabyaha. Twese turi abanyabyaha kuko turi abana be. Mu yandi magambo, dufite ubusembwa nk’ubwo na we yari afite. Twese turasaza kandi tugapfa kubera ko turi abanyabyaha.—Abaroma 3:23; reba Ibisobanuro bya 9.
8, 9. (a) Satani yifuzaga ko Adamu na Eva batekereza iki? (b) Kuki Yehova atahise yica ibyo byigomeke?
8 Satani yashutse Adamu na Eva basuzugura Yehova, bityo aba atangije ukwigomeka. Yashakaga ko Adamu na Eva batekereza ko Yehova ari umutegetsi mubi, ubeshya kandi utabifuriza ibyiza. Satani yashakaga kumvikanisha ko abantu batari bakeneye ko Imana ibabwira ibyo bagombaga gukora, kandi ko Adamu na Eva bashoboraga kwihitiramo icyiza n’ikibi. None se ubwo Yehova yari kubikoraho iki? Yashoboraga guhita yica ibyo byigomeke. Ariko se ibyo byari kugaragaza ko Satani ari umunyabinyoma? Oya.
9 Bityo rero, Yehova ntiyahise yica ibyo byigomeke. Ahubwo yemereye abantu kumara igihe bitegeka. Ibyo byari kugaragaza neza ko Satani ari umunyabinyoma kandi ko Yehova ari we uzi icyabera abantu cyiza. Ibyo tuzabigarukaho mu Gice cya 11. Ariko se ibyo Adamu na Eva bakoze ubitekerezaho iki? Ese koko byari bikwiriye ko bumvira Satani bagasuzugura Imana? Ibintu byose Adamu na Eva bari bafite ni Yehova wari warabibahaye. Yabahaye ubuzima butunganye, ahantu heza ho gutura n’akazi gashimishije. Nyamara Satani nta kintu na kimwe cyiza yari yarigeze abakorera. Iyaba ari wowe wari gukora iki?
10. Ni iki buri wese muri twe ashobora guhitamo?
10 Natwe muri iki gihe tugomba guhitamo uwo tuzumvira kandi icyo ni ikibazo cyo gupfa no gukira. Dushobora guhitamo kumvira Yehova we Mutegetsi wacu, maze tukagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Ku rundi ruhande, dushobora guhitamo ko Satani atubera umutegetsi. (Zaburi 73:28; soma mu Migani 27:11.) Abantu bake muri iyi si ni bo bumvira Imana. Kandi ibyo birumvikana kuko atari yo itegeka isi. None se niba Imana atari yo itegeka iyi si, ni nde uyitegeka?
NI NDE UTEGEKA ISI?
11, 12. (a) Kuba Satani yarashatse guha Yesu Ubwami bwose bwo ku isi bigaragaza iki? (b) Ni iyihe mirongo y’ibyanditswe igaragaza ko Satani ari we utegeka iyi si?
11 Yesu yari azi neza umutegetsi w’iyi si. Igihe kimwe Satani ‘yamweretse ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.’ Satani yabwiye Yesu ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya” (Matayo 4:8, 9; Luka 4:5, 6). Ushobora kwibaza uti “ese iyo ubwo bwami buza kuba atari ubwa Satani, aba yarabuhaye Yesu?” Oya. Ubutegetsi bwose bwo muri iyi si ni ubwa Satani.
12 Nanone ushobora kwibaza uti “bishoboka bite ko Satani yaba ari we utegeka iyi si? Ese Yehova Imana Ishoborabyose si we waremye ijuru n’isi” (Ibyahishuwe 4:11)? Ni byo koko Imana ni yo yaremye ijuru n’isi, ariko Yesu yagaragaje neza ko Satani ari we ‘mutware w’iyi si’ (Yohana 12:31; 14:30; 16:11). Intumwa Pawulo yavuze ko Satani ari “imana y’iyi si” (2 Abakorinto 4:3, 4). Intumwa Yohana na we yaranditse ati “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19.
ISI YA SATANI IZAKURWAHO ITE?
13. Kuki dukeneye isi nshya?
13 Iyi si igenda irushaho kuba mbi. Iriho intambara, ruswa, uburyarya n’urugomo. Nta cyo abantu bashobora gukora kugira ngo bakemure ibyo bibazo. Ariko vuba aha Imana izarimbura iyi si mbi mu ntambara ya Harimagedoni, maze iyisimbuze isi nshya ikiranuka.—Ibyahishuwe 16:14-16; reba Ibisobanuro bya 10.
14. Ni nde Imana yatoranyirije kuba Umwami w’Ubwami bwayo? Ni iki Bibiliya yahanuye ku birebana na Yesu?
14 Yehova yahisemo Yesu Kristo kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru. Ubu hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Bibiliya ihanuye ko Yesu azaba “Umwami w’amahoro” kandi ko ubwami bwe buzahoraho iteka (Yesaya 9:6, 7). Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko ubwo Bwami bwaza, agira ati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Mu Gice cya 8, tuzamenya uko ubwo Bwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu, hanyuma bugahindura isi paradizo.—Soma muri Daniyeli 2:44; reba Ibisobanuro bya 11.
ISI NSHYA IRI BUGUFI
15. “Isi nshya” ni iki?
15 Bibiliya igira iti “dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13; Yesaya 65:17). Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu bayituyeho (Intangiriro 11:1). Bityo rero, “isi nshya” ikiranuka ni abantu bose bazaba bumvira Imana kandi ikabaha umugisha.
16. Ni iyihe mpano ihebuje Imana izaha abantu bazatura mu isi izaba yahindutse nshya, kandi se tugomba gukora iki kugira ngo tuzayihabwe?
16 Yesu yasezeranyije ko abantu bazatura mu isi izaba yahindutse nshya bazahabwa “ubuzima bw’iteka” (Mariko 10:30). None se twakora iki ngo tuzabone iyo mpano? Soma muri Yohana 3:16 na 17:3 kugira ngo ubone igisubizo. Noneho reka turebe uko ubuzima buzaba bumeze igihe isi izaba yahindutse Paradizo.
17, 18. Tubwirwa n’iki ko ku isi hose hazaba amahoro n’umutekano usesuye?
17 Ubugome, intambara, ubugizi bwa nabi n’urugomo bizavaho. Nta muntu n’umwe mubi uzasigara ku isi (Zaburi 37:10, 11). Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi’ (Zaburi 46:9; Yesaya 2:4). Isi izaturwaho n’abantu bakunda Imana kandi bakayumvira. Hazabaho amahoro kugeza iteka ryose.—Zaburi 72:7.
18 Ubwoko bwa Yehova buzagira umutekano. Iyo Abisirayeli bumviraga Imana bagiraga umutekano kuko yabarindaga (Abalewi 25:18, 19). Muri Paradizo ntituzaterwa ubwoba n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose. Buri gihe tuzumva dufite umutekano.—Soma muri Yesaya 32:18; Mika 4:4.
19. Kuki twakwiringira ko mu isi nshya y’Imana hazabaho ibyokurya byinshi?
19 Hazabaho ibyokurya byinshi. “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Yehova ‘Imana yacu azaduha umugisha,’ kandi “isi izatanga umwero wayo.”—Zaburi 67:6.
20. Tubwirwa n’iki ko isi izahinduka paradizo?
20 Isi yose izahinduka paradizo. Abantu bazagira amazu meza n’ubusitani bwiza. (Soma muri Yesaya 65:21-24; Ibyahishuwe 11:18.) Isi yose izaba nziza nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze. Yehova azajya aduha ibyo dukeneye byose. Bibiliya ivuga ko Yehova ‘apfumbatura ikiganza cye agahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Zaburi 145:16.
21. Tubwirwa n’iki ko abantu bazabana amahoro n’inyamaswa?
21 Abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. Inyamaswa ntizizongera kugirira nabi abantu. Abana bato bazumva bafite umutekano ndetse n’igihe bazaba bakikijwe n’inyamaswa muri iki gihe ziteje akaga.—Soma muri Yesaya 11:6-9; 65:25.
22. Yesu azakorera iki abantu barwaye?
22 Nta muntu uzarwara. Igihe Yesu yari ku isi yakijije abantu benshi (Matayo 9:35; Mariko 1:40-42; Yohana 5:5-9). Kuko ari Umwami w’Ubwami bw’Imana azakiza abantu bose. Nta muntu uzongera kuvuga ati “ndarwaye.”—Yesaya 33:24; 35:5, 6.
23. Imana izakorera iki abapfuye?
23 Abapfuye bazongera kuba bazima. Imana idusezeranya ko izazura abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye. “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Soma muri Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
24. Wiyumva ute iyo utekereje ku buzima bwo muri Paradizo?
24 Twese tugomba guhitamo. Dushobora guhitamo kumenya Yehova tukamukorera, cyangwa tugahitamo gukora ibyo twishakiye. Turamutse duhisemo gukorera Yehova, twazagira imibereho ishimishije. Igihe umuntu yasabaga Yesu ngo azamwibuke, Yesu yaramubwiye ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Mu gice gikurikira tuzamenya byinshi ku byerekeye Yesu Kristo n’ukuntu azatuma amasezerano ahebuje y’Imana asohora.