Kuba uwa Yehova ni ubuntu butagereranywa
“Turi aba Yehova.”—ROM 14:8.
1, 2. (a) Ni ikihe gikundiro dufite? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
ABARI bagize ishyanga rya Isirayeli bagize igikundiro kitagereranywa igihe Yehova yababwiraga ati “muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose” (Kuva 19:5, NW). Muri iki gihe, abagize itorero rya gikristo na bo baterwa ishema no kuba ari aba Yehova (1 Pet 2:9; Ibyah 7:9, 14, 15). Ni igikundiro gishobora gutuma tubona ingororano iteka ryose.
2 Kuba uwa Yehova ni umugisha, ariko ni n’inshingano. Hari abashobora gutekereza bati “ese nzashobora gukora ibyo Yehova anyitezeho? Ese ninkora icyaha, ntazandeka? Ese kuba uwa Yehova ntibizambuza umudendezo?” Birakwiriye kwibaza ibibazo nk’ibyo. Ariko mbere y’ibyo, hari ikibazo umuntu akwiriye gutekerezaho neza: ni izihe nyungu umuntu abona bitewe n’uko ari uwa Yehova?
Kuba uwa Yehova bituma umuntu agira ibyishimo
3. Ni gute umwanzuro Rahabu yafashe wo gukorera Yehova wamuhesheje inyungu?
3 Ese iyo abantu ari aba Yehova hari icyo bunguka? Reka dufate urugero rwa Rahabu wari indaya yabaga mu mugi wa Yeriko ya kera. Nta gushidikanya ko yakuze yigishwa gusenga imana z’i Kanani. Ariko igihe yumvaga ukuntu Yehova yatumye Abisirayeli batsinda, yahise amenya ko Yehova ari Imana y’ukuri. Bityo, yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arinde abantu Imana yitoranyirije, kandi na we abasaba kuzamurokora. Bibiliya igira iti “Rahabu wari indaya, we ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo, amaze kwakira neza intumwa, hanyuma akazohereza zinyuze iyindi nzira” (Yak 2:25)? Tekereza inyungu yabonye igihe yabaga umwe mu bagize ubwoko butanduye bw’Imana, ubwoko bwari bwaratojwe kugendera ku mategeko y’Imana mu buryo burangwa n’urukundo n’ubutabera. Mbega ukuntu agomba kuba yarashimishijwe no kureka inzira mbi yagenderagamo kera! Yashakanye n’Umwisirayeli, kandi babyaranye umwana witwa Bowazi waje kuba umuntu ukunda Imana.—Yos 6:25; Rusi 2:4-12; Mat 1:5, 6.
4. Ni gute Rusi yungukiwe n’umwanzuro yafashe wo gukorera Yehova?
4 Rusi w’i Mowabu na we yahisemo gukorera Yehova. Birashoboka ko igihe yari akiri umukobwa yasengaga imana yitwa Kemoshi n’izindi mana z’i Mowabu. Ariko yaje kumenya Imana y’ukuri Yehova, kandi ashakana n’Umwisirayeli wari warahungiye mu gihugu cy’iwabo. (Soma muri Rusi 1:1-6.) Nyuma yaho, igihe Nawomi yari agiye gusubira i Betelehemu, yinginze abakazana be babiri bari bakiri bato bari baragumanye na we, ari bo Rusi na Orupa, abatera inkunga yo gusubira iwabo. Gutura muri Isirayeli ntibyari kuborohera. Koko rero, Orupa ‘yasubiye mu bwoko bwe no ku mana ye,’ ariko Rusi we si ko yabigenje. Yagaragaje ukwizera kwe kandi yari azi uwo yifuzaga gukorera. Yabwiye Nawomi ati ‘winyingingira kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye’ (Rusi 1:15, 16). Kubera ko Rusi yahisemo gukorera Yehova, yagiriwe umumaro n’Amategeko y’Imana, kuko hari ibyo ayo Mategeko yateganyirizaga abapfakazi, abakene n’abatagira amasambu. Yehova yaramurinze, maze abona ibyishimo n’umutekano.
5. Ni iki wabonye ku bantu bakorera Yehova mu budahemuka?
5 Ushobora kuba uzi abantu biyeguriye Yehova, kandi hakaba hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo bamukorera ari abizerwa. Ujye ubabaza inyungu baboneye mu gukorera Yehova. Nubwo nta muntu utagira ibibazo, hari ibintu byinshi bihamya ko amagambo y’umwanditsi wa zaburi ari ukuri. Ayo magambo agira ati “hahirwa ubwoko bumera butyo, hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.”—Zab 144:15.
Yehova atwitegaho ibintu bishyize mu gaciro
6. Kuki tutagombye gutinya gukora ibyo Yehova atwitezeho?
6 Ushobora kuba waribajije niba uzashobora gukora ibyo Yehova akwitezeho. Biroroshye ko wakumva uremerewe no kwibaza ukuntu uzaba umugaragu w’Imana, ukabaho ukurikije amategeko yayo, kandi ukavuganira izina ryayo. Urugero, Mose yumvaga adakwiriye igihe yoherezwaga kujya kuvugana n’Abisirayeli hamwe n’umwami wa Egiputa. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko Imana itashyiraga mu gaciro ku byo yari yiteze kuri Mose. Yehova ‘yamwigishije ibyo yari gukora.’ (Soma mu Kuva 3:11; 4:1, 10, 13-15.) Kubera ko Mose yemeye ubufasha Imana yamuhaye, byatumye abonera ibyishimo mu gukora ibyo ishaka. Natwe Yehova aba atwitezeho gukora ibyo dushoboye. Asobanukiwe ko tudatunganye kandi aba yifuza kudufasha (Zab 103:14). Gukorera Imana turi abigishwa ba Yesu ntibitubera umutwaro, ahubwo biraduhumuriza; bigirira abandi akamaro kandi bigashimisha umutima wa Yehova. Yesu yagize ati ‘nimuze munsange, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima.’—Mat 11:28, 29.
7. Kuki wakwizera ko Yehova azagufasha gukora ibyo akwitezeho?
7 Nidukomeza kwishingikiriza kuri Yehova tumusaba kuduha imbaraga, ntazahwema kudutera inkunga igihe tubikeneye. Urugero, biragaragara ko Yeremiya atari intyoza mu magambo. Ni yo mpamvu igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuba umuhanuzi we, Yeremiya yamubwiye ati “nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” Nyuma yaho, yageze n’ubwo agira ati ‘sinzavuga no mu izina rye’ (Yer 1:6; 20:9). Icyakora, Yeremiya abifashijwemo na Yehova, yashoboye kubwiriza ubutumwa mu gihe cy’imyaka 40, abugeza ku bantu batifuzaga kumwumva. Incuro nyinshi Yehova yagiye amuhumuriza amubwira ati “ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore.”—Yer 1:8, 19; 15:20.
8. Ni gute tugaragaza ko twiringira Yehova?
8 Nk’uko Yehova yahaye imbaraga Mose na Yeremiya, nta gushidikanya ko natwe azadufasha gukora ibyo asaba Abakristo muri iki gihe. Ikintu cy’ingenzi kizadufasha ni ukwishingikiriza ku Mana. Bibiliya igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imig 3:5, 6). Tugaragaza ko twiringira Yehova iyo twemera ubufasha aduha binyuze ku Ijambo rye n’itorero. Nitwemera ko Yehova ayobora intambwe zacu, nta kizatubuza kumubera indahemuka.
Yehova yita kuri buri wese mu bagize ubwoko bwe
9, 10. Ni ubuhe burinzi Zaburi ya 91 idusezeranya?
9 Igihe bamwe batekerezaga gufata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, bashobora kuba baribajije bati ‘ese nindamuka nkoze icyaha maze nkaba umuntu udakwiriye mu maso ye, ntazanyanga?’ Igishimishije ni uko Yehova aduha uburinzi bwose dukeneye kugira ngo dukomeze kubungabunga imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye na we. Reka turebe ukuntu Zaburi ya 91 ibigaragaza.
10 Iyo zaburi itangira igira iti “umuntu wese utuye mu bwihisho bw’Isumbabyose, azaba mu gicucu cy’Ishoborabyose. Nzabwira Yehova nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye, Imana yanjye niringira.’ Kuko ari we uzagukiza akagukura mu mutego w’umutezi w’inyoni” (Zab 91:1-3, NW). Zirikana ko Imana isezeranya ko izarinda abayikunda kandi bakayiringira. (Soma muri Zaburi 91:9, 14.) Ni ubuhe burinzi buvugwa muri iyo zaburi? Ni iby’ukuri ko Yehova yarindaga abagaragu be bo mu gihe cya kera mu buryo bw’umubiri, rimwe na rimwe agamije kurinda igisekuru cyari kuzavamo Mesiya. Icyakora, hari abandi bagaragu benshi bizerwa bafunzwe, bagirirwa nabi, abandi baricwa biturutse kuri Satani washakaga ko batera Imana umugongo (Heb 11:34-39). Babonye imbaraga bari bakeneye kugira ngo bihanganire ibyo bigeragezo, kubera ko Yehova yabarinze mu buryo bw’umwuka akaga kose kashoboraga gutuma badakomeza kuba indahemuka. Ni yo mpamvu Zaburi ya 91 yumvikanisha ko Yehova adusezeranya kuturinda mu buryo bw’umwuka.
11. ‘Ubwihisho bw’Isumbabyose’ ni iki, kandi se ni ba nde Imana iburindiramo?
11 Ku bw’ibyo, ‘ubwihisho bw’Isumbabyose’ umwanditsi wa zaburi yavugaga, ni ahantu h’ikigereranyo hari uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka. Abahungira muri ubwo bwihisho Imana itanga ari nk’abashyitsi bayo, bagira umutekano, kandi nta muntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya ukwizera kwabo n’urukundo bakunda Imana (Zab 15:1, 2; 121:5). Aho hantu ni ubwihisho kubera ko abantu batizera badashobora kuhamenya. Aho hantu Yehova aharindira abantu bavuga bati ‘uri Imana yacu twiringira.’ Iyo tugumye muri ubwo bwihisho, ntidutinya ko “umutezi w’inyoni” Satani yatugusha mu mutego we, bityo ngo atume tutemerwa n’Imana.
12. Ni akahe kaga kugarije imishyikirano dufitanye n’Imana?
12 Ni akahe kaga kugarije imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye n’Imana? Uwo mwanditsi wa zaburi yavuze ibintu byinshi bigaragaza akaga katwugarije. Muri byo twavuga nka ‘mugiga igendera mu mwijima [no] kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu’ (Zab 91:5, 6). “Umutezi w’inyoni” yafatiye abantu benshi mu mutego wo kwifuza kwigenga (2 Kor 11:3). Abandi yabafatiye mu mutego w’umururumba, ubwibone no gukunda ubutunzi. Abandi bo abayobya akoresheje filozofiya zo gukunda igihugu by’agakabyo, ubwihindurize n’amadini y’ibinyoma (Kolo 2:8). Hari n’abandi benshi yashoye mu busambanyi. Iyo mugiga yo mu buryo bw’umwuka yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni badakomeza gukunda Imana.—Soma muri Zaburi ya 91:7-10; Mat 24:12.
Uko warinda urukundo ukunda Imana
13. Ni gute Yehova aturinda ibintu biteje akaga bishobora kubangamira imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka?
13 Ni gute Yehova arinda ubwoko bwe ako kaga ko mu buryo bw’umwuka? Iyo zaburi igira iti “kuko azagutegekera abamarayika be, ngo bakurindire mu nzira zawe zose” (Zab 91:11). Abamarayika bo mu ijuru baratuyobora kandi bakaturinda kugira ngo dushobore kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyah 14:6). Uretse kuba abamarayika baturinda, mu gihe abasaza b’Abakristo bigisha inyigisho zishingiye ku Byanditswe, batuma inyigisho z’ikinyoma zitatuyobya. Bashobora no gufasha buri wese uhatanira kunesha imyitwarire y’isi (Tito 1:9; 1 Pet 5:2). Nanone ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka adufasha kwirinda inyigisho y’ubwihindurize, irari ry’ubwiyandarike, kwiruka inyuma y’ubutunzi, gushaka kuba abantu bakomeye, hamwe n’amareshyo n’ibyifuzo bibi (Mat 24:45). Ni iki cyagufashije kurwanya bimwe muri ibyo bintu biteje akaga?
14. Ni gute twakungukirwa n’uburinzi Imana iduha?
14 Ni iki twakora ngo dukomeze kuba mu “bwihisho” bw’Imana kugira ngo iturindiremo? Nk’uko dukomeza kurinda umubiri wacu akaga gashobora kuwugeraho, urugero nk’impanuka, abagizi ba nabi cyangwa indwara yanduza, ni na ko tugomba gukomeza kwirinda akaga ko mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, twagombye guhora twungukirwa n’ubuyobozi Yehova aduha binyuriye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro. Ikindi kandi, dushakira ubufasha ku basaza. Ese ntitwungukirwa no kuba abavandimwe na bashiki bacu bafite imico itandukanye? Koko rero, kwifatanya n’abagize itorero bituma tuba abanyabwenge.—Imig 13:20; soma muri 1 Petero 4:10.
15. Kuki wakwiringira ko Yehova ashobora kukurinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma atakwemera?
15 Nta mpamvu yatuma dushidikanya ko Yehova ashobora kuturinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma atatwemera (Rom 8:38, 39). Yarinze itorero rye abanzi bakomeye bo mu rwego rw’idini n’abo mu rwego rwa politiki batashakaga kutwica, ahubwo biyemezaga kudutandukanya n’Imana yacu yera. Koko rero, isezerano rya Yehova rihuje n’ukuri. Iryo sezerano rigira riti “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.”—Yes 54:17.
Ni nde utuma tugira umudendezo?
16. Kuki isi idashobora kuduha umudendezo?
16 Ese kuba turi aba Yehova bituma tutagira umudendezo? Oya, ahubwo kuba ab’isi ni byo byatubuza umudendezo. Isi yitandukanyije na Yehova kandi iyoborwa n’imana y’ingome, ishyira abantu mu bubata (Yoh 14:30). Urugero, isi ya Satani ihatira abantu gushakisha ubutunzi cyane ku buryo bibabuza umudendezo. (Gereranya n’Ibyahishuwe 13:16, 17.) Icyaha na cyo gifite ubushobozi bwo kugira abantu imbata (Yoh 8:34; Heb 3:13). Ni yo mpamvu nubwo abantu batizera basezeranya abandi umudendezo binyuriye mu gutuma babaho mu buryo butandukira inyigisho za Yehova, ubatega amatwi wese agwa mu mutego wo kwishyira mu bubata bwo kugira imibereho irangwa n’icyaha no kutiyubaha.—Rom 1:24-32.
17. Ni uwuhe mudendezo Yehova aduha?
17 Icyakora iyo twiringiye Yehova, aturinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kutwangiza. Mu buryo runaka, imimerere turimo ni nk’iy’umuntu wiyemeza kubagwa n’umuganga w’umuhanga ushobora kumukiza ikintu cyari kibangamiye ubuzima bwe. Twese dufite icyo kintu kibangamiye ubuzima bwacu, ari cyo cyaha twarazwe. Nitwiringira Yehova dushingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, ni bwo gusa tuzaba twizeye neza ko tutazagerwaho n’ingaruka z’icyaha, kandi ko tuzabaho iteka (Yoh 3:36). Kimwe n’uko kumenya neza umuganga ubaga bituma turushaho kumugirira icyizere, ni na ko iyo dukomeje kunguka ubumenyi kuri Yehova bituma turushaho kumwiringira. Ni yo mpamvu dukomeza kwiga Ijambo ry’Imana tubyitondeye, kubera ko bizadufasha kuyikunda ku buryo tuzamaganira kure ikintu cyatuma dutinya kuba abayo.—1 Yoh 4:18.
18. Bizagendekera bite abantu ba Yehova?
18 Yehova aha abantu bose umudendezo wo kwihitiramo. Ijambo rye rigira riti ‘uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunda Uwiteka Imana yawe’ (Guteg 30:19, 20). Yifuza ko twagaragaza ko tumukunda binyuriye mu kwihitiramo kumukorera. Aho kugira ngo kuba ab’Imana yacu dukunda Yehova bitubuze umudendezo, mu by’ukuri bizatuma dukomeza kugira ibyishimo.
19. Kuki kuba turi aba Yehova ari ubuntu butagereranywa?
19 Kubera ko turi abanyabyaha, ntitwari dukwiriye kuba aba Yehova kandi we atunganye. Igituma bishoboka, ni uko gusa twagiriwe ubuntu bw’Imana butagereranywa (2 Tim 1:9). Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati “niba turiho turiho ku bwa Yehova, kandi niba dupfa dupfa ku bwa Yehova. Ku bw’ibyo rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova” (Rom 14:8). Nta gushidikanya ko tutazigera twicuza kuba turi aba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Ni izihe nyungu tubona bitewe n’uko turi aba Yehova?
• Kuki twashobora gukora ibyo Imana itwitezeho?
• Ni gute Yehova arinda abagaragu be?
[Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Jya ubaza abandi inyungu babonye bitewe n’uko ari aba Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Bumwe mu buryo Yehova aturindamo ni ubuhe?