Zaburi 114 Igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa,+Inzu ya Yakobo ikava mu bantu bavugaga ururimi rutumvikana,+ 2 U Buyuda bwabaye ahera he,+Isirayeli iba ubwami bwe bukomeye.+ 3 Inyanja yarabibonye irahunga,+Yorodani na yo isubira inyuma.+ 4 Imisozi ikinagira nk’amapfizi y’intama,+N’udusozi dukinagira nk’abana b’intama. 5 Wa nyanja we wari wabaye iki cyatumye uhunga,+Nawe Yorodani ugasubira inyuma?+ 6 Namwe mwa misozi mwe mugakinagira nk’amapfizi y’intama,+Namwe mwa dusozi mwe mugakinagira nk’abana b’intama?+ 7 Wa si we, babara cyane bitewe n’Umwami,+Bitewe n’Imana ya Yakobo, 8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+