Zaburi Indirimbo y’amazamuka. 134 Nimusingize Yehova,+Mwa bagaragu ba Yehova mwese mwe,+ Mwe muhagarara mu nzu ya Yehova nijoro.+ 2 Muzamure amaboko muri abera+Maze musingize Yehova.+ 3 Yehova aguhe umugisha ari i Siyoni,+We Muremyi w’ijuru n’isi.+