Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,+
Kandi ntukagirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa;+
2 Kuko bazaraba vuba nk’ubwatsi,+
Bakuma nk’ibyatsi bibisi bagashiraho.+
ב [Beti]
3 Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza,+
Uture mu isi kandi ube indahemuka mu byo ukora.+
4 Nanone ujye wishimira Yehova cyane,+
Na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.+
ג [Gimeli]
5 Iragize Yehova mu nzira yawe;+
Umwishingikirizeho+ na we azagira icyo akora.+
6 Azatuma gukiranuka kwawe kumurika nk’urumuri,+
N’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.+
ד [Daleti]
7 Ujye ucecekera imbere ya Yehova,+
Umutegereze ubyifuza cyane.+
Ntukarakarire umuntu ugize icyo ageraho mu nzira ze,+
N’umuntu usohoza imigambi ye.+
ה [He]
8 Reka umujinya kandi uve mu burakari;+
Ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi.+
9 Abakora ibibi bazakurwaho,+
Ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.+
ו [Wawu]
10 Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho;+
Uzitegereza aho yabaga umubure.+
11 Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi,+
Kandi bazishimira amahoro menshi.+
ז [Zayini]
12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi,+
Akamuhekenyera amenyo.+
13 Yehova ubwe azamuseka,+
Kuko abona ko umunsi we ugeze.+
ח [Heti]
14 Abantu babi bakuye inkota bafora n’umuheto wabo,+
Kugira ngo bagushe imbabare n’umukene,+
Kandi bice abagendera mu nzira itunganye.+
15 Inkota zabo zizasogota imitima yabo,+
Kandi imiheto yabo izavunagurika.+
ט [Teti]
16 Uduke tw’umukiranutsi ni twiza;+
Turuta ibyinshi by’abantu benshi babi.+
17 Amaboko y’ababi azavunagurika,+
Ariko Yehova ashyigikira abakiranutsi.+
י [Yodi]
18 Yehova amenya iminsi y’abantu b’indakemwa,+
Umurage wabo uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka.+
19 Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’amakuba,+
Mu minsi y’inzara bazarya bahage.+
כ [Kafu]
20 Ariko ababi bo bazarimbuka;+
Abanzi ba Yehova bazamera nk’ubwatsi bwiza cyane bwo mu rwuri.
Bazagera ku iherezo ryabo.+ Bazagera ku iherezo ryabo bahinduke nk’umwotsi.+
ל [Lamedi]
21 Umuntu mubi araguza ntiyishyure.+
Ariko umukiranutsi agira ubuntu kandi agatanga.+
22 Abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi.+
Ariko abo ivuma bazarimbuka.+
מ [Memu]
23 Yehova ni we ukomeza intambwe z’umugabo w’umunyambaraga,+
Kandi yishimira inzira ye.+
24 Nubwo yagwa ntazarambarara hasi,+
Kuko Yehova amufashe ukuboko.+
נ [Nuni]
25 Nabaye umusore none ndashaje,+
Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu,+
Cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.+
26 Buri munsi agira ubuntu kandi akaguriza abandi,+
Ni yo mpamvu urubyaro rwe ruzabona umugisha.+
ס [Sameki]
27 Reka ibibi ukore ibyiza,+
Kugira ngo uzabeho iteka.+
28 Yehova akunda ubutabera;+
Ntazareka indahemuka ze.+
ע [Ayini]
Zizarindwa iteka ryose.+
Ariko urubyaro rw’ababi rwo ruzarimbuka.+
29 Abakiranutsi bazaragwa isi,+
Kandi bazayituraho iteka ryose.+
פ [Pe]
30 Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge kibwira,+
N’ururimi rwe rukavugisha ukuri.+
31 Amategeko y’Imana ye ari mu mutima we,+
Intambwe ze ntizizanyeganyega.+
צ [Tsade]
32 Umuntu mubi agenza umukiranutsi+
Ashaka kumwica.+
33 Ariko Yehova ntazamuhana mu maboko y’uwo muntu mubi,+
Kandi ntazamubaraho ibibi igihe azacirwa urubanza.+
ק [Kofu]
34 Jya wiringira Yehova kandi ugume mu nzira ye,+
Na we azagushyira hejuru kugira ngo uragwe isi;+
Ababi bazarimbuka ureba.+
ר [Reshi]
35 Nabonye umuntu mubi atwaza igitugu,+
Asagamba nk’igiti gitoshye kiri mu butaka cyamezemo.+
36 Nyamara yarazimangatanye, ntiyaba akiboneka;+
Nakomeje kumushaka ariko ntiyaboneka.+
ש [Shini]
37 Witegereze inyangamugayo kandi ukomeze urebe umukiranutsi,+
Kuko bene uwo azagira amahoro.+
38 Ariko abanyabyaha bose bazatsembwaho;+
Abantu babi bazarimbuka.+
ת [Tawu]
39 Agakiza k’abakiranutsi gaturuka kuri Yehova.+
Ni we ubabera igihome mu gihe cy’amakuba.+
40 Yehova azabatabara abakize.+
Azabakiza ababi abarokore,+
Kuko bamuhungiyeho.+