IGICE CYO KWIGWA CYA 50
“Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo”
“Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”—LUKA 23:43.
INDIRIMBO YA 145 Yehova yadusezeranyije paradizo
INCAMAKEa
1. Mbere gato y’uko Yesu apfa, ni iki yabwiye umugizi wa nabi bari bamanikanywe? (Luka 23:39-43)
YESU n’abagizi ba nabi babiri bari kumwe, barababaraga cyane igihe bari bamanitse ku giti (Luka 23:32, 33). Abo bagizi ba nabi ntibari abigishwa ba Yesu, kuko bamutukaga (Mat 27:44; Mar 15:32). Ariko umwe muri bo yisubiyeho, maze aramubwira ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Yesu yaramushubije ati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.” (Soma muri Luka 23:39-43.) Nta kintu na kimwe kigaragaza ko mbere yaho, uwo mugizi wa nabi yari yaremeye ubutumwa Yesu yabwirizaga, avuga iby’“ubwami bwo mu ijuru.” Nta n’ubwo Yesu yigeze avuga ko uwo mugabo, yari kujya muri ubwo Bwami bwo mu ijuru (Mat 4:17). Ahubwo Yesu yabwiraga uwo mugizi wa nabi ko azaba muri Paradizo, izaba iri hano ku isi. Ibyo tubyemezwa n’iki?
2. Ni iki kigaragaza ko umugizi wa nabi wihannye yari Umuyahudi?
2 Uwo mugizi wa nabi wihannye, ashobora kuba yari Umuyahudi. Yabwiye mugenzi we ati: “Wowe nta n’ubwo utinya Imana rwose; ubu se muri mu rubanza rumwe?” (Luka 23:40). Abayahudi basengaga Imana imwe. Ariko uko si ko byari bimeze ku bantu bo mu yandi mahanga, kuko bo basengaga imana nyinshi (Kuva 20:2, 3; 1 Kor 8:5, 6). Ubwo rero, iyo abo bagizi ba nabi baza kuba ari abanyamahanga, uwo mugizi wa nabi yari kubaza mugenzi we ati: “Wowe nta n’ubwo utinya imana zacu?” Nanone tuzirikane ko Yesu atari yaratumwe ku banyamahanga, ahubwo yari yaratumwe ku ‘ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli’ (Mat 15:24). Ikindi kandi, Imana yari yarabwiye Abisirayeli ko izazura abapfuye. Ubwo rero, uwo mugizi wa nabi wihannye, na we ashobora kuba yari azi ibyo byose, kuko ibyo yavuze bigaragaza ko yemeraga ko Yehova yari kuzura Yesu, akazaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Uko bigaragara, uwo mugabo na we yizeraga ko Imana ishobora kumuzura.
3. Ni iki umugizi wa nabi wihannye ashobora kuba yaratekereje, igihe Yesu yamubwiraga ibya Paradizo? Sobanura. (Intangiriro 2:15)
3 Uwo mugizi wa nabi wari Umuyahudi, ashobora kuba yari azi inkuru ya Adamu na Eva n’ukuntu Yehova yari yarabashyize muri Paradizo. Ubwo rero, ashobora kuba yarahise atekereza ko iyo Paradizo Yesu yamubwiraga, izaba iri hano ku isi.—Soma mu Ntangiriro 2:15.
4. Ibyo Yesu yabwiye umugizi wa nabi byagombye gutuma dutekereza iki?
4 Ibyo Yesu yabwiye uwo mugizi wa nabi, byagombye gutuma dutekereza uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo. Igihe Umwami Salomo yategekaga, hari amahoro menshi. Ibyabaye icyo gihe, bishobora gutuma twiyumvisha uko Paradizo izaba imeze. Bibiliya ivuga ko Yesu aruta Salomo. Ubwo rero, dushobora kwitega ko Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, bazahindura iyi si Paradizo (Mat 12:42). Birumvikana ko abagize “izindi ntama,” bagombye kumenya icyo bakora kugira ngo bazabeho iteka muri Paradizo.—Yoh 10:16.
UBUZIMA BUZABA BUMEZE BUTE MURI PARADIZO?
5. Utekereza ko ubuzima buzaba bumeze bute muri Paradizo?
5 Ese iyo utekereje Paradizo, wumva izaba imeze ite? Birashoboka ko uhita utekereza ubusitani bwiza, bumeze nka Edeni (Intang 2:7-9). Wenda wibuka n’amagambo y’umuhanuzi Mika, avuga ko “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we” (Mika 4:3, 4). Hari n’aho Bibiliya ivuga ko hazabaho ibyokurya byinshi (Zab 72:16; Yes 65:21, 22). Ngaho sa n’ureba wicaye mu busitani bwiza, imbere yawe hari ameza yuzuyeho ibyokurya biryoshye. Aho hantu uri hari akayaga, kandi urimo kumva impumuro nziza y’indabo n’ibindi bimera. Nanone uri kumwe n’abagize umuryango wawe n’incuti hamwe n’abazutse, mwese mwishimye kandi museka. Ibyo byose si inzozi, bizabaho rwose. Icyo gihe tuzaba dufite n’akazi gashimishije.
6. Ni iki tuzakora muri Paradizo? (Reba ifoto.)
6 Yehova yaturemye yifuza ko twishimira akazi dukora (Umubw 2:24). Ubwo rero mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, tuzaba dufite akazi kenshi. Abazarokoka umubabaro ukomeye n’abandi babarirwa muri za miriyoni bazazuka, bazaba bakeneye imyenda, ibyokurya n’aho kuba. Icyo gihe tuzakora cyane, kugira ngo ibyo byose biboneke. Igihe Yehova yashyiraga Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni, bagombaga guhinga kugira ngo babwiteho. Natwe tuzaba dufite akazi ko guhindura isi Paradizo. Nanone tuzaba dufite akazi ko kwigisha abantu benshi cyane bazazuka. Bamwe muri bo, bapfuye bataramenya Yehova n’umugambi we. Abandi bo, ni abantu b’indahemuka bapfuye mbere y’uko Yesu abaho, bazaba bakeneye kumenya ibyabaye bamaze gupfa.
7. Ni iki twizeye tudashidikanya, kandi se kuki?
7 Twizeye tudashidikanya ko muri Paradizo hazaba hari amahoro, dufite ibyo dukeneye kandi ibintu byose biri kuri gahunda. Yehova yandikishije muri Bibiliya, inkuru ivuga uko ibintu byari bimeze igihe Salomo yategekaga. Iyo nkuru idufasha kumenya uko ubuzima buzaba bumeze, igihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu buzaba butegeka.
UBUTEGETSI BWA SALOMO BWAGARAGAJE UKO UBUZIMA BUZABA BUMEZE MURI PARADIZO
8. Amagambo Umwami Dawidi yavuze ari muri Zaburi ya 37:10, 11, 29 yari gusohora ate? (Reba “Ibibazo by’abasomyi” biri muri iyi gazeti.)
8 Umwami Dawidi yavuze ukuntu ubuzima bwari kuzaba bumeze, igihe umwami w’umunyabwenge kandi w’indahemuka yari kuba ategeka. (Soma muri Zaburi ya 37:10, 11, 29.) Iyo tubwira abantu ibya Paradizo, dukunze kubasomera amagambo ari muri Zaburi ya 37:11. Ibyo birakwiriye, kubera ko Yesu yasubiyemo ayo magambo mu Kibwiriza cyo ku Musozi, ashaka kugaragaza ko azasohora mu gihe kiri imbere (Mat 5:5). Icyakora ayo magambo Dawidi yavuze, nanone yagaragazaga uko ubuzima bwari kuzaba bumeze igihe Salomo yari kuba ategeka. Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, abantu bagize amahoro menshi n’ibintu byinshi, ku buryo Bibiliya ivuga ko icyo gihugu ‘cyatembaga amata n’ubuki.’ Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye . . . , nzaha iki gihugu amahoro kandi muzaryama nta wubahindisha umushyitsi” (Lewi 20:24; 26:3, 6). Ibyo byasohoye igihe Salomo yari umwami (1 Ngoma 22:9; 29:26-28). Nanone Yehova yari yarabasezeranyije ko abantu babi, batari kongera ‘kubaho’ (Zab 37:10). Ubwo rero, amagambo ari muri Zaburi ya 37:10, 11, 29 yasohoye mu gihe cya Salomo kandi azasohora no mu gihe kizaza.
9. Ni iki umwamikazi w’i Sheba yavuze ku birebana n’ubutegetsi bw’Umwami Salomo?
9 Umwamikazi w’i Sheba yamenye ko igihe Salomo yari umwami wa Isirayeli, hari amahoro kandi ko icyo gihugu cyari gikize. Ni yo mpamvu yakoze urugendo rurerure akajya i Yerusalemu, kugira ngo arebe ko ibyo yumvise ari ukuri (1 Abami 10:1). Amaze kubona ibyaberaga mu bwami bwa Salomo, yaravuze ati: “Nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane. . . . Abantu bawe barahirwa. Hahirwa aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!” (1 Abami 10:6-8). Ibyabaye igihe Salomo yategekaga, byagaragazaga mu rugero runaka ibyo Yehova azakorera abagaragu be, igihe Yesu azaba ari Umwami.
10. Ni iki kigaragaza ko Yesu nta ho ahuriye na Salomo?
10 Yesu nta ho ahuriye na Salomo. Salomo ntiyari atunganye kandi yakoze amakosa akomeye, yatumye abagaragu b’Imana bahura n’ibibazo. Icyakora Yesu we ni Umutegetsi utunganye, utakora ikosa na rimwe (Luka 1:32; Heb 4:14, 15). Nubwo Satani yamugerageje cyane, yakomeje kuba indahemuka. Yagaragaje ko adashobora gukora icyaha, kandi ko adashobora guhemukira abagaragu be b’indahemuka. Rwose Yesu ni we Mwami mwiza buri wese yakwifuza kugira.
11. Ni ba nde bazafasha Yesu gutegeka?
11 Hari Abakristo 144.000 bazafatanya na Yesu gutegeka, kugira ngo bite ku bantu kandi batume ibyo Yehova ashaka bikorwa ku isi (Ibyah 14:1-3). Abo bagabo n’abagore bahuye n’ibibazo byinshi bakiri hano ku isi, ku buryo bazishyira mu mwanya wacu. None se ni iki bazakora?
NI IKI ABASUTSWEHO UMWUKA BAZAKORA?
12. Ni iyihe nshingano Yehova azaha abantu 144.000?
12 Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, bazaba bafite inshingano ikomeye kuruta iyo Salomo yari afite. Uwo mwami yari afite inshingano yo kwita ku baturage babarirwaga muri za miriyoni, bari mu gihugu kimwe gusa. Icyakora abazategeka mu Bwami bw’Imana bo, bazita ku bantu babarirwa muri za miriyari bazaba bari ku isi hose. Iyo nshingano Yehova yahaye abo bantu 144.000, irashimishije cyane.
13. Ni iyihe nshingano yihariye abazafatanya na Yesu gutegeka bazaba bafite?
13 Kimwe na Yesu, abantu 144.000 bazaba abami n’abatambyi (Ibyah 5:10). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, inshingano y’ibanze y’abatambyi yari iyo gufasha Abisirayeli kugira ubuzima bwiza, no kuba incuti za Yehova. Ayo Mategeko yari “igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza.” Ibyo bigaragaza ko abazafatanya na Yesu gutegeka, na bo bazaba bafite inshingano yihariye yo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza, no kuba incuti z’Imana (Heb 10:1). Ubu ntituzi neza uko abo bami n’abatambyi bazajya baha amabwiriza, abazaba bari ku isi. Yehova ni we ubizi. Icyo tuzi cyo, ni uko abazaba bari muri Paradizo, bazahabwa amabwiriza bakeneye.—Ibyah 21:3, 4.
NI IKI ABAGIZE “IZINDI NTAMA” BAGOMBA GUKORA KUGIRA NGO BAZABE MURI PARADIZO?
14. Ni iki abagize “izindi ntama” bahuriyeho n’abagize ‘umukumbi muto’?
14 Abazafatanya na Yesu gutegeka, yabise ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Nanone hari abandi bantu yise “izindi ntama.” Ayo matsinda yombi agize umukumbi umwe (Yoh 10:16). Muri iki gihe abayagize bakorana bunze ubumwe, kandi ni na ko bizakomeza muri Paradizo. Icyo gihe abagize ‘umukumbi muto’ bazaba bari mu ijuru, na ho abagize “izindi ntama” bazaba bari ku isi, bafite ibyiringiro byo kuyibaho iteka. Icyakora hari icyo abagize “izindi ntama” bagomba gukora, kugira ngo bazabe muri iyo Paradizo.
15. (a) Abagize “izindi ntama” bakorana bate n’abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka? (b) Wakora iki ngo wigane umuvandimwe wagiye kugura imiti? (Reba ifoto.)
15 Wa mugizi wa nabi wamanikanywe na Yesu, yapfuye atarabona uburyo bwo kugaragaza neza ko amushimira ibyo yamukoreye byose. Icyakora twe abagize “izindi ntama,” dufite ibintu byinshi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Yesu. Urugero, uko dufata abavandimwe be basutsweho umwuka, bigaragaza ko tumushimira. Yesu yavuze ko icyo ari cyo azaheraho aducira urubanza (Mat 25:31-40). Tuzagaragaza ko tubashyigikira, tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 28:18-20). Ni yo mpamvu tugomba gukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya umuryango wacu uduha, urugero nk’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Niba nta muntu ufite wigisha Bibiliya, uzishyirireho intego yo gusaba abantu benshi ko wayibigisha. Ibyo bishobora gutuma ubona umwigishwa wa Bibiliya.
16. Ni iki twakora kugira ngo twitegure kuzaba muri Paradizo?
16 Niba twifuza kuzaba muri Paradizo, hari ibyo tugomba kwitoza duhereye ubu. Tujye twitoza kuvugisha ukuri, kandi ibikorwa byacu bigaragaze ko dushyira mu gaciro. Nanone tujye tubera indahemuka Yehova, abo twashakanye n’Abakristo bagenzi bacu. Nidukurikiza amahame ya Yehova muri iki gihe turi mu isi mbi, kuyakurikiza bizarushaho kutworohera nitugera muri Paradizo. Ushobora no kwitoza imyuga izakenerwa muri Paradizo, hamwe n’indi mico izagufasha. Reba ingingo ivuga ngo: “Ese witeguye ‘kuzaragwa isi’?” iri muri iyi gazeti.
17. Ese twagombye gukomeza kwicira urubanza bitewe n’ibyaha twakoze kera? Sobanura.
17 Ntitugakomeze kwicira urubanza bitewe n’ibyaha bikomeye twakoze kera. Icyakora, ntidukwiriye kugira “akamenyero ko gukora ibyaha nkana” twitwaje ko tuzababarirwa, kuko Yesu yadupfiriye (Heb 10:26-31). Ariko niba twarigeze gukora icyaha gikomeye maze tukihana by’ukuri, tugasaba Yehova imbabazi, tugasaba ubufasha abasaza kandi tugahinduka, dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye (Yes 55:7; Ibyak 3:19). Ujye wibuka ko Yesu yabwiye Abafarisayo ati: “Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Mat 9:13). Incungu ishobora gutuma tubabarirwa ibyaha byose twakoze.
USHOBORA KUZABAHO ITEKA MURI PARADIZO
18. Ni iki wifuza kuzaganira n’umugizi wa nabi wari umanikanywe na Yesu?
18 Sa n’ureba uri muri Paradizo, urimo kuganira na wa mugizi wa nabi wari umanikanywe na Yesu. Mushobora kuganira ukuntu igitambo cya Yesu cyabagiriye akamaro, cyangwa ukamubaza uko byari bimeze igihe Yesu yari amanitse ku giti, ari hafi gupfa. Nanone ushobora kumubaza uko yumvise ameze, igihe Yesu yamwemereraga ibyo yamusabye. Na we ashobora kukubaza uko ibintu byari bimeze mu minsi y’imperuka. Kwigisha Bibiliya abantu bameze nk’uwo mugabo, bizaba bishimishije rwose.—Efe 4:22-24.
19. Kuki kuba muri Paradizo bitazaturambira? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)
19 Kuba muri Paradizo ntibizigera biturambira. Buri gihe tuzajya tuba dufite abantu twifuza guhura na bo ngo tuganire, kandi dufite n’akazi gashimishije. Igishimishije kurushaho, ni uko buri munsi tuzajya tumenya neza Data wo mu ijuru, kandi tukishimira ibyo yaduhaye. Tuzamenya byinshi kuri Yehova no ku byo yaremye. Uko tuzagenda tumara imyaka myinshi, ni ko tuzarushaho kumukunda. Dushimira cyane Yehova na Yesu, kuba baratumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri Paradizo.
INDIRIMBO YA 22 Ubwami burategeka—Nibuze!
a Ese ujya utekereza uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo? Kubitekerezaho bizakugirira akamaro. Iyo dukomeje gutekereza ku migisha Yehova azaduha mu isi nshya, bituma twishimira kubibwira abandi mu murimo wo kubwiriza. Iki gice kiri budufashe kurushaho kwizera ko Paradizo izabaho, nk’uko Yesu yabivuze.
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe arimo kwigisha abandi Bibiliya, yitoza kuzigisha abazutse.