Imigani
24 Ntukagirire ishyari abantu babi,+ kandi ntukifuze kwifatanya na bo.+ 2 Kuko imitima yabo ihora itekereza gusahura, kandi iminwa yabo ihora ivuga ibyo guteza abandi ibyago.+
3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo+ kandi ubushishozi ni bwo burukomeza,+ 4 n’ubumenyi bukuzuza mu byumba by’imbere ibintu byose bishimishije by’agaciro kenshi.+
5 Umuntu ugaragaza ubwenge mu buryo akoresha imbaraga ze ni we mugabo nyawe,+ kandi ubumenyi butuma umuntu agwiza imbaraga.+ 6 Uzarwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora,+ kandi aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.+
7 Ku muntu w’umupfapfa, ubwenge nyakuri buri hejuru cyane;+ ntazabumburira akanwa ke mu irembo.
8 Umuntu ucura imigambi yo kugira nabi yitwa kabuhariwe mu bitekerezo bibi.+
9 Ubwiyandarike buturutse ku bupfapfa ni icyaha,+ kandi abantu banga urunuka umukobanyi.+
10 Nucika intege ku munsi w’amakuba,+ imbaraga zawe zizaba nke.
11 Kiza abagiye kwicwa, kandi abagenda basukuma bagiye kwicwa ubatabare.+ 12 Nuvuga uti “dore ntitwabimenye,”+ mbese ugera imitima ntazabitahura,+ kandi ugenzura ubugingo bwawe ntazabimenya+ maze akitura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze?+
13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza, kandi umushongi w’ubuki buryoshye bwo mu binyagu ube mu kanwa kawe.+ 14 Nanone, umenye ubwenge ku bw’ubugingo bwawe.+ Niba warabubonye, uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza, kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.+
15 Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo ucire igico urugo rw’umukiranutsi,+ kandi ntugasahure aho atuye.+ 16 Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza;+ ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.+
17 Umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe,+ 18 kugira ngo Yehova atabibona bikaba bibi mu maso ye, maze akigarura ntakomeze kumugaragariza uburakari.+
19 Ntukarakarire inkozi z’ibibi, kandi ntukagirire ishyari abantu babi.+ 20 Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+ kandi itara ry’ababi rizazimywa.+
21 Mwana wanjye, jya utinya Yehova utinye n’umwami,+ kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka,+ 22 kuko ibyago bibageraho bibatunguye,+ ku buryo nta n’umenya uko bazimangatana.+
23 Aya magambo na yo abwirwa abanyabwenge:+ kurobanura ku butoni mu rubanza si byiza.+
24 Ubwira umuntu mubi ati “uri umukiranutsi,”+ abantu bazamuvuma n’amahanga amwamagane. 25 Ariko abamucyaha bizababera byiza,+ kandi bazabona umugisha w’ibyiza.+ 26 Abantu bazasoma usubiza ibitunganye.+
27 Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,+ hanyuma uzubake n’urugo rwawe.
28 Ntugashinje mugenzi wawe ibyo udafitiye gihamya,+ kugira ngo utazaba umupfapfa biturutse ku minwa yawe.+ 29 Ntukavuge uti “nzamukorera nk’ibyo yankoreye.+ Nzitura buri wese ibihwanye n’ibyo yakoze.”+
30 Naciye ku murima w’umunebwe+ no ku ruzabibu rw’umuntu utagira umutima,+ 31 nsanga hose hararaye.+ Hari huzuyemo ibisura, kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+
32 Nuko ndabyitegereza, mbibika ku mutima,+ ndabibona mbivanamo iyi nyigisho:+ 33 iyo uvuze uti ‘reka nongere nsinzire ho gato, mpunikire ho gato, nirambike ho gato nipfunyapfunye,’+ 34 ubukene bukugwa gitumo bumeze nk’umwambuzi, n’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+