Imigani
8 Mbese ubwenge ntibukomeza guhamagara,+ n’ubushishozi bugakomeza kumvikanisha ijwi ryabwo?+ 2 Buhagarara ahirengeye,+ ku nzira, mu mahuriro y’imihanda, 3 bugakomeza kurangururira ijwi+ iruhande rw’imiryango, mu irembo ry’umugi+ hafi y’aho binjirira buti
4 “Mwa bantu mwe, ni mwe mpamagara; kandi ijwi ryanjye rirabwira abana b’abantu.+ 5 Mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, nimugire amakenga;+ namwe mwa bapfapfa mwe, nimugire umutima w’ubwenge.+ 6 Muntege amatwi kuko ibyo mvuga ari iby’ingenzi cyane,+ kandi ndabumbura akanwa kanjye mvuga ibyo gukiranuka.+ 7 Akanwa kanjye kavuga ukuri,+ kandi ubugome ni ikintu iminwa yanjye yanga urunuka.+ 8 Amagambo ava mu kanwa kanjye yose arakiranuka.+ Ntihabamo ay’uburiganya cyangwa agoramye.+ 9 Yose araboneye ku muntu ufite ubushishozi, kandi aratunganye ku bantu bafite ubumenyi.+ 10 Mwemere igihano cyanjye aho kwemera ifeza, kandi mwemere ubumenyi aho kwemera zahabu y’indobanure.+ 11 Kuko ubwenge ari bwiza kuruta amabuye ya marijani,+ kandi mu bindi bintu byose bishimisha nta cyahwana na bwo.+
12 “Jyewe bwenge mbana n’amakenga+ kandi nungutse ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.+ 13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru n’ubwibone+ n’inzira mbi n’akanwa kavuga ibigoramye.+ 14 Nshobora gutanga inama+ kandi mfite ubwenge.+ Mfite ubushobozi bwo gusobanukirwa+ kandi mfite imbaraga.+ 15 Ntuma abami bakomeza gutegeka, n’abatware bakuru bagashyiraho amategeko akiranuka.+ 16 Ntuma ibikomangoma bikomeza gutegeka,+ n’abanyacyubahiro bose bagaca imanza zikiranuka.+ 17 Abankunda nanjye ndabakunda,+ kandi abanshaka ni bo bambona.+ 18 Mfite ubutunzi n’icyubahiro+ n’umurage w’amahame y’agaciro kenshi no gukiranuka.+ 19 Imbuto nera ni nziza cyane kuruta zahabu, ndetse kuruta zahabu itunganyijwe, n’umusaruro wanjye ni mwiza cyane kuruta ifeza y’indobanure.+ 20 Ngendera mu nzira yo gukiranuka,+ hagati mu mihanda y’imanza zitabera,+ 21 kugira ngo abankunda bakomeze gukungahazwa;+ ntuma ibigega byabo bikomeza kuzura.+
22 “Yehova ubwe atangira kurema ni jye yahereyeho,+ ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.+ 23 Nashyizweho uhereye mu bihe bitarondoreka,+ kuva mu ntangiriro, kuva mu bihe bya kera cyane isi itarabaho.+ 24 Amazi y’imuhengeri atarabaho narabyawe, hashyizweho imihati nk’iy’umugore uri ku bise,+ hatarabaho amasoko yuzuye amazi. 25 Imisozi itarashyirwaho,+ na mbere y’uko udusozi tubaho, narabyawe nk’uko umugore ajya ku bise, 26 igihe yari atararema isi+ n’ibisambu, n’ubutaka bwo hejuru burumbuka.+ 27 Igihe yateguraga ijuru nari mpari;+ igihe yategekaga ko habaho uruziga hejuru y’amazi y’imuhengeri,+ 28 igihe yashimangiraga ibicu hejuru bigahama,+ agakomeza amasoko y’amazi y’imuhengeri,+ 29 igihe yashyiriragaho inyanja itegeko kugira ngo amazi yayo atarengera itegeko rye,+ igihe yategekaga ko habaho imfatiro z’isi,+ 30 icyo gihe nari kumwe na we ndi umukozi w’umuhanga,+ kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda mu buryo bwihariye,+ nanjye ngahora nishimye imbere ye+ 31 nkishimira isi ye ituwe,+ kandi nakundaga cyane abana b’abantu.+
32 “None rero bana banjye, muntege amatwi; ni koko, hahirwa abakomeza inzira zanjye.+ 33 Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge,+ kandi ntimukagire icyo muhinyura.+ 34 Hahirwa untega amatwi, agahora hafi y’imiryango yanjye ari maso uko bwije n’uko bukeye, akarindira hafi y’inkomanizo z’imiryango yanjye.+ 35 Kuko umbona wese azabona ubuzima,+ kandi Yehova aramwemera.+ 36 Ariko umbura wese aba agiriye nabi ubugingo bwe;+ abanyanga urunuka bose baba bakunda urupfu.”+