Yesaya
36 Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma y’umwami Hezekiya, Senakeribu+ umwami wa Ashuri+ yateye imigi yose y’u Buyuda igoswe n’inkuta arayigarurira.+ 2 Hanyuma umwami wa Ashuri ari i Lakishi+ atuma Rabushake+ ku Mwami Hezekiya wari i Yerusalemu,+ agenda afite ingabo nyinshi maze ahagarara ku muyoboro+ w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru,+ ku nzira igana ku murima w’umumeshi.+ 3 Nuko Eliyakimu+ mwene Hilukiya umutware w’urugo rw’umwami, na Shebuna+ umunyamabanga na Yowa+ mwene Asafu+ wari umwanditsi,+ bajya kumusanganira.
4 Rabushake arababwira ati “mubwire Hezekiya muti ‘uku ni ko umwami ukomeye,+ umwami wa Ashuri,+ yavuze agira ati “ibyo byiringiro byawe bishingiye ku ki?+ 5 Waravuze (ariko ni amagambo gusa) uti ‘mfite ubuhanga n’imbaraga byo kurwana.’+ Ubwo se wiringiye nde byatuma unyigomekaho?+ 6 Dore wiringiye inkunga y’urubingo rusadutse,+ ari rwo Egiputa,+ nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo+ umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.+ 7 Wenda wambwira uti ‘Yehova Imana yacu ni we twiringiye.’ Ariko se utununga twe+ n’ibicaniro bye Hezekiya ntiyabikuyeho,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati ‘iki gicaniro ni cyo muzajya mwikubita imbere’?”’+ 8 None rero, nimutege+ na databuja umwami wa Ashuri,+ mbahe amafarashi ibihumbi bibiri turebe ko mushobora kubona abayagenderaho.+ 9 None se wabasha ute gusubiza inyuma umutware n’umwe wo mu bagaragu ba databuja boroheje hanyuma y’abandi,+ kandi wiringira Egiputa kubera amagare yayo y’intambara n’abagendera ku mafarashi bayo?+ 10 None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye ati+ ‘zamuka utere kiriya gihugu ukirimbure.’”+
11 Eliyakimu+ na Shebuna+ na Yowa+ babyumvise babwira Rabushake+ bati “turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu rurimi rw’igisiriya+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi+ bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 12 Ariko Rabushake aravuga ati “ese ugira ngo databuja yantumye kuri wowe na shobuja ngo mbabwire aya magambo? Ntiyantumye ku bantu bicaye ku rukuta kugira ngo barye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, kandi mubisangire?”+
13 Nuko Rabushake akomeza guhagarara,+ avuga mu rurimi rw’Abayahudi+ mu ijwi riranguruye ati “mwumve amagambo y’umwami ukomeye, umwami wa Ashuri.+ 14 Uku ni ko umwami yavuze ati ‘Hezekiya ntabashuke,+ kuko adashobora kubakiza.+ 15 Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova,+ ababwira ati “Yehova azadukiza+ nta kabuza. Uyu mugi ntuzahanwa mu maboko y’umwami wa Ashuri.”+ 16 Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati “mwishyire mu maboko yanjye+ muze mu ruhande rwanjye maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku muzabibu we no ku mutini we,+ akanywa n’amazi yo mu kigega cye,+ 17 kugeza aho nzazira nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo impeke na divayi nshya, igihugu gifite imigati n’inzabibu; 18 kugira ngo Hezekiya ataboshya+ ababwira ati ‘Yehova azadukiza.’ Mbese mu mana z’amahanga hari iyigeze ikiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?+ 19 Imana z’i Hamati+ no muri Arupadi+ ziri he? Imana z’i Sefarivayimu+ ziri he? Mbese zigeze zikiza Samariya amaboko yanjye?+ 20 None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo amaboko yanjye+ ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu amaboko yanjye?”’”+
21 Ariko bakomeza guceceka ntibagira ijambo bamusubiza,+ kuko umwami yari yabategetse ati “ntimugire icyo mumusubiza.”+ 22 Nuko Eliyakimu+ mwene Hilukiya, umutware w’urugo rw’umwami,+ na Shebuna+ umunyamabanga na Yowa+ mwene Asafu wari umwanditsi, basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo,+ maze bamubwira amagambo Rabushake+ yavuze.