Igice cya makumyabiri n’icyenda
Ukwizera k’umwami kugororerwa
1, 2. Ni mu buhe buryo Hezekiya yabaye umwami mwiza kuruta Ahazi?
HEZEKIYA yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka 25. Yari kuzaba umwami umeze ute se? Ese mama yari kugera ikirenge mu cya se, Umwami Ahazi, maze agashora abaturage be mu gusenga imana z’ibinyoma? Cyangwa yari kuyobora abantu mu gusenga Yehova, nk’uko sekuruza Umwami Dawidi yabigenje?—2 Abami 16:2.
2 Hashize igihe gito Hezekiya yimye ingoma, byahise byigaragaza ko yashakaga ‘gukora ibishimwa imbere y’Uwiteka’ (2 Abami 18:2, 3). Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, yategetse ko urusengero rwa Yehova rusanwa kandi imirimo yo mu rusengero igasubukurwa (2 Ngoma 29:3, 7, 11). Hanyuma yakoresheje ibirori bikomeye byo kwizihiza Pasika atumira abaturage bose, hakubiyemo n’abo mu miryango cumi y’Abisirayeli yo mu majyaruguru. Ibyo byari ibirori bitazibagirana rwose! Nta bindi birori nk’ibyo byari byarigeze kubaho uhereye mu gihe cy’Umwami Salomo.—2 Ngoma 30:1, 25, 26.
3. (a) Abisirayeli n’Abayuda bijihije ibirori bya Pasika byateguwe na Hezekiya biyemeje gukora iki? (b) Ni irihe somo Abakristo muri iki gihe bavana ku gikorwa cy’ubutwari abari baje muri Pasika bakoze?
3 Ibirori bya Pasika bihumuje, abari aho bose batewe inkunga yo gutemagura inkingi, bagasenyagura ingoro zo ku tununga n’ibicaniro by’imana zabo z’ibinyoma, maze basubira iwabo bamaramaje gukorera Imana y’ukuri (2 Ngoma 31:1). Mbega ngo barakora ibinyuranye n’ibyo bari basanzwe bakora mu misengere yabo! Abakristo b’ukuri muri iki gihe bashobora kubivanaho isomo ry’uko batagomba “kwirengagiza guteranira hamwe.” Amateraniro yose, yaba ayo mu itorero ry’iwabo, yaba ari n’amakoraniro manini, agira uruhare rukomeye mu kubongerera imbaraga; kandi kwifatanya n’abandi bavandimwe hamwe n’umwuka wera w’Imana bituma ‘baterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:23-25.
Ukwizera kwe kwarageragejwe
4, 5. (a) Hezekiya yagaragaje ate ko atashakaga gutegekwa na Ashuri? (b) Ni ikihe gikorwa cya gisirikare Senakeribu yakoreye u Buyuda, kandi se ni iki Hezekiya yakoze kugira ngo adahita atera Yerusalemu? (c) Hezekiya yakoze iki kugira ngo Abashuri nibatera Yerusalemu bazasange yiteguye?
4 Hari ibibazo bitoroshye Yerusalemu yari igiye guhura na byo. Hezekiya yasheshe amasezerano se Ahazi utaragiraga ukwizera yari yaragiranye n’Abashuri. Yari yaranigaruriye igihugu cy’Abafilisitiya bari bafitanye ubucuti n’Abashuri (2 Abami 18:7, 8). Ibyo byarakaje umwami wa Ashuri. Yesaya yaranditse ati “mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y’i Buyuda yose yari igoswe n’inkike, arayitsinda” (Yesaya 36:1). Birashoboka ko icyatumye Hezekiya yemera guha Senakeribu umusoro w’italanto z’ifeza 300 zose n’iz’izahabu 30, kwari ukugira ngo ingabo zitinyitse z’Abashuri zidahita zigaba igitero kuri Yerusalemu.a—2 Abami 18:14.
5 Kubera ko ibwami nta zahabu n’ifeza bihagije byari bihari ngo Hezekiya abe ari byo atangaho umusoro, yagiye mu rusengero akurayo ibyo yari ashoboye. Yanakuye inzugi z’urusengero zari zisize izahabu maze yoherereza Senakeribu. Abashuri byarabashimishije ariko ntibashirwa (2 Abami 18:15, 16). Uko bigaragara, Hezekiya yabonye ko Abashuri batazamara igihe kirekire badateye Yerusalemu, ni ko guhita atangira kwitegura. Abaturage bazibye amasoko yose Abashuri bashoboraga kuzavomaho. Hezekiya yanasannye inkike z’i Yerusalemu, arundanya intwaro nyinshi ‘zo kurwanisha n’ingabo.’—2 Ngoma 32:4, 5.
6. Hezekiya yiringiye nde?
6 Icyakora, Hezekiya ntiyiringiye amayeri ye ya gisirikare cyangwa ibihome, ahubwo yiringiye Yehova Nyir’ingabo. Yabwiye abakuru b’ingabo ze ati “nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we. Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Abaturage na bo bahise ‘bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w’Abayuda’ (2 Ngoma 32:7, 8). Mu gihe dusuzuma igice cya 36 kugeza ku cya 39 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya, ugerageze gusa n’ureba ibintu bishishikaje byakurikiyeho.
Rabushake yivuga imyato
7. Rabushake yari nde, kandi se kuki yoherejwe i Yerusalemu?
7 Senakeribu yohereje Rabushake (iryo zina ni ipeti rya gisirikare, si izina bwite ry’umuntu) n’abandi bantu babiri bari bakomeye, bajya i Yerusalemu kubasaba ko bashyira intwaro hasi (2 Abami 18:17). Bahuriye hanze y’umujyi n’intumwa eshatu za Hezekiya, ari zo Eliyakimu wari umunyarugo, Shebuna wari umwanditsi na Yowa mwene Asafu wari umucurabwenge.—Yesaya 36:2, 3.
8. Rabushake yagerageje ate guca abantu b’i Yerusalemu intege?
8 Rabushake yari afite intego imwe gusa: kumvisha abantu b’i Yerusalemu ko bakwiriye gushyira intwaro hasi batiriwe barwana. Yatangiye avuga n’ijwi rirenga mu Ruheburayo ati “ibyiringiro byawe ni byiringiro ki? . . . Uwo wiringiye ni nde watumye ungandira” (Yesaya 36:4, 5)? Hanyuma Rabushake yatangiye gutuka Abayahudi bari bahiye ubwoba, abibutsa ko nta ho bari bari. Bari kwiyambaza nde se? Ni “urubingo rusadutse ari rwo Egiputa” se (Yesaya 36:6)? Icyo gihe koko Misiri yari imeze nk’urubingo rusadutse; icyo gihugu cyari cyarahoze ari igihangange cyamaze igihe gito cyaraneshejwe na Etiyopiya kandi Umwami Tiruhaka wari Farawo wa Misiri icyo gihe, ntiyari Umunyamisiri ahubwo yari Umunyetiyopiya. Kandi hari hasigaye igihe gito akaneshwa n’Abashuri (2 Abami 19:8, 9). Kubera ko Misiri itashoboraga kwitabara, ntiyari kugira icyo imarira u Buyuda.
9. Uko bigaragara, kuki Rabushake yavuze ko Yehova yataye ubwoko bwe, ariko se ukuri ni ukuhe?
9 Rabushake yakomeje ababwira ko Yehova atari kubarwanirira kuko yari yarabarakariye. Yaravuze ati “kandi nimuvuga muti ‘twiringiye Uwiteka Imana yacu,’ mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo” (Yesaya 36:7)? Birumvikana ariko ko igihe Abayahudi basenyaga ingoro n’ibicaniro byari mu gihugu batari bateye Yehova umugongo ahubwo bari bamugarukiye.
10. Kuki ku Bayahudi kugira ingabo nyinshi cyangwa nke nta cyo byari bivuze?
10 Hanyuma Rabushake yibukije Abayahudi ko mu rwego rwa gisirikare yabarushaga imbaraga bidasubirwaho. Yabiraseho arababwira ati “ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho” (Yesaya 36:8). Ariko se koko, ku Bayahudi kugira amafarashi menshi cyangwa make yatojwe urugamba, hari icyo byari bivuze? Ashwi da! U Buyuda ntibwari gukizwa n’uko bufite ingabo zikomeye. Mu Migani 21:31 habisobanura hagira hati “ifarashi irindirijwe umunsi w’urugamba, ariko kunesha kuva ku Uwiteka.” Rabushake yanihandagaje avuga ko Abashuri ari bo Yehova yahaga umugisha, ko atawuhaga Abayahudi. Yanavuze ko iyo bitaba ibyo Abashuri bataba barashoboye kugera mu ntara za kure z’u Buyuda.—Yesaya 36:9, 10.
11, 12. (a) Kuki Rabushake yakomeje kuvuga mu ‘rurimi rw’Abayuda,’ kandi se yagerageje ate gushuka Abayahudi bamwumvaga? (b) Ni izihe ngaruka amagambo ya Rabushake yashoboraga kugira kuri abo Bayahudi?
11 Intumwa za Hezekiya zari zihangayikishijwe n’ingaruka amagambo ya Rabushake yari kugira ku bantu bari hejuru y’inkike z’uwo murwa bayumvaga. Abo bakuru b’Abayahudi baramubwiye bati “turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu Runyarameya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve” (Yesaya 36:11). Rabushake yanze kuvuga mu rurimi rw’Abashuri. Intego ye yari ugutera Abayahudi ubwoba no gushidikanya kugira ngo bazemere ko batsinzwe maze Yerusalemu ifatwe nta mirwano ibaye (Yesaya 36:12). Ni yo mpamvu uwo Mwashuri yakomeje avuga mu “rurimi rw’Abayuda.” Yabwiye abaturage b’i Yerusalemu ati “Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.” Hanyuma yagerageje gushukashuka abamwumvaga asobanura ukuntu Abayahudi bari kumererwa neza bategekwa n’Abashuri agira ati “mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye, kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu.”—Yesaya 36:13-17.
12 Uwo mwaka Abayahudi ntibari gusarura, kubera ko igitero cy’Abashuri cyababujije guhinga. Ubwo rero kubabwira ngo bari kurya imizabibu iryoshye cyane bakanywa n’amazi afutse, bigomba kuba byarashishikaje cyane abari bicaye ku nkike bateze amatwi. Ariko Rabushake yari atararangiza kugerageza guca intege Abayahudi.
13, 14. Kuki ibyabaye kuri Samariya nta ho bihuriye n’u Buyuda n’ubwo ari ko Rabushake yabivugaga?
13 Mu ntwaro za Rabushake z’amagambo asesereza, yakuyemo indi. Yabwiye Abayahudi ngo ntibemere ko Hezekiya ababwira ngo “Uwiteka azadukiza.” Rabushake yibukije Abayahudi ko imana z’i Samariya zitabashije gukiza iyo miryango cumi Abashuri. Yanababajije icyo imana z’andi mahanga Ashuri yigaruriye zakoze, agira ati “imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab’i Samariya amaboko yanjye?”—Yesaya 36:18-20.
14 Rabushake yasengaga imana z’ibinyoma; birumvikana rero ko atari azi ko hari itandukaniro rinini cyane hagati ya Samariya yari yarigize abahakanyi na Yerusalemu yategekwaga na Hezekiya. Imana z’ibinyoma z’i Samariya nta bubasha zari zifite bwo gukiza ubwo bwami bw’imiryango cumi (2 Abami 17:7, 17, 18). Ariko Yerusalemu yo ku ngoma ya Hezekiya yo yari yarateye umugongo imana z’ibinyoma maze yongera gukorera Yehova. Icyakora, za ntumwa eshatu z’Abayahudi ntiziriwe zisobanurira Rabushake ibyo byose. “Baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati ‘ntimugir[e] icyo mumusubiza’” (Yesaya 36:21). Eliyakimu, Shebuna na Yowa basubiye kwa Hezekiya bamubwira ibyo Rabushake yababwiye byose.—Yesaya 36:22.
Hezekiya afata umwanzuro
15. (a) Ni uwuhe mwanzuro Hezekiya yagombaga gufata? (b) Ni iki Yehova yijeje abantu be?
15 Igihe cyari kigeze ngo Umwami Hezekiya afate umwanzuro. Mbese Yerusalemu yari kwishyira mu maboko y’Abashuri? Yari kwishyira hamwe na Misiri se? Cyangwa yari kwihagararaho ikarwana na bo? Hezekiya ntiyari yorohewe na busa. Yohereje Eliyakimu na Shebuna bajyana n’abakuru b’abatambyi bajya kubaza Yehova binyuriye ku muhanuzi Yesaya, maze we ajya mu rusengero (Yesaya 37:1, 2). Intumwa z’umwami zagiye kwa Yesaya zambaye ibigunira maze ziramubwira ziti “uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagura . . . Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise” (Yesaya 37:3-5). Koko rero, Abashuri bari bashotoye Imana ihoraho! Yehova se yaba yari yumvise ibyo bitutsi bari bamututse? Yijeje Abayahudi binyuriye kuri Yesaya ati “ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse. Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.”—Yesaya 37:6, 7.
16. Senakeribu yoherezaga inzandiko zivuga iki?
16 Hagati aho, Rabushake baje kumutumaho ngo asange umwami Senakeribu i Libuna aho yari ku rugamba. Senakeribu yari kuzasuzuma ibya Yerusalemu hanyuma (Yesaya 37:8). Icyakora n’ubwo Rabushake yagiye, ntibyatumye Hezekiya ashyira agatima hamwe. Senakeribu yoherezaga inzandiko zo kumutesha umutwe avuga ibyari kugera ku baturage b’i Yerusalemu iyo banga kwishyira mu maboko ye: “wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? Mbese imana z’abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije? . . . Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva” (Yesaya 37:9-13)? Urebye, uwo Mwashuri yashakaga kubumvisha ko kwihagararaho byari ubupfu, kuko byari gutuma biba bibi kurushaho!
17, 18. (a) Ni iki cyatumye Hezekiya asaba Yehova ko abarinda? (b) Yehova yashubije ate Abashuri binyuriye kuri Yesaya?
17 Kubera ko Hezekiya yari ahangayikishijwe cyane n’ingaruka z’umwanzuro yagombaga gufata, yafashe za nzandiko za Senakeribu azirambura imbere ya Yehova mu rusengero (Yesaya 37:14). Yasenze Yehova isengesho rivuye ku mutima amusaba ngo yumve ibitutsi by’Abashuri, maze arisoza agira ati “nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine” (Yesaya 37:15-20). Duhereye kuri ayo magambo ya Hezekiya, turabona ko icyari kimuhangayikishije mbere na mbere atari uko we yakizwa ahubwo yari ahangayikishijwe n’ukuntu izina rya Yehova ryari gutukwa iyo Ashuri inesha Yerusalemu.
18 Yehova yashubije Hezekiya binyuriye kuri Yesaya. Yerusalemu ntiyagombaga kwishyira mu maboko y’Abashuri; yagombaga kwihagararaho. Yesaya yabwiye Abashuri ubutumwa Yehova yari yamuhaye asa n’aho abwira Senakeribu ubwe, ati “umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe [aguseka]” (Yesaya 37:21, 22). Ni nk’aho Yehova yongeyeho ati ‘wowe uri nde wihandagaza ugatuka Uwera wa Isirayeli? Ibyawe ndabizi. Ufite umururumba mwinshi; urirarira cyane. Wiringiye ingabo zawe maze unesha ibihugu byinshi. Ariko ntugire ngo ntiwaneshwa. Nzahindura ubusa imigambi yawe yose. Nzakunesha; nkugirire nk’ibyo wagiriye abandi. Nzashyira inzuma mu mazuru yawe ngusubize muri Ashuri!’—Yesaya 37:23-29.
“Iki ni cyo kizakubera ikimenyetso”
19. Ni ikihe kimenyetso Yehova yahaye Hezekiya, kandi se cyasobanuraga iki?
19 Ni iki cyari kwemeza Hezekiya ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwari gusohora nta kabuza? Yehova yaramushubije ati “nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzasarura ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo” (Yesaya 37:30). Yehova yari guha ibyokurya Abayahudi bari baragoswe. N’ubwo batari barashoboye guhinga bitewe n’uko Abashuri bari barabateye, bari kurya ibyo bahumbye mu mirima byari byarasigaye mu isarura ry’umwaka wabanjirije uwo. Umwaka wari gukurikiraho wari isabato, bakaba bari kuraza imirima yabo n’ubwo bwose bari mu bihe bitoroshye (Kuva 23:11). Yehova yabasezeranyije ko iyo bamwumvira, imyaka myinshi yari kwimeza mu mirima yabo bakabona ibyo barya. Umwaka wa gatatu ni bwo noneho bari guhinga nk’uko bisanzwe, ubundi bakazasarura imyaka yabo bishimye.
20. Ni mu buhe buryo abari kurokoka igitero cy’Abashuri bari ‘gushora imizi hasi, hejuru bakera imbuto’?
20 Yehova yagereranyije ubwoko bwe n’ikimera utapfa kurimbura, agira ati “kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye . . . bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto” (Yesaya 37:31, 32). Abari biringiye Yehova nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kugira ubwoba. Bo n’urubyaro rwabo bari gushorera imizi mu gihugu cyabo.
21, 22. (a) Ni iki Senakeribu yari yarahanuriwe? (b) Ni gute kandi ni ryari ibyo Yehova yavuze kuri Senakeribu byasohoye?
21 None se ko Umwashuri yari yugarije Yerusalemu? Yehova yaravuze ati “ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho. Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa” (Yesaya 37:33, 34). Yerusalemu ntiyari kurwana na Ashuri. Igitangaje rero, ni uko Abashuri ari bo bari kuneshwa batarwanye aho kuba Abayahudi.
22 Nk’uko Yehova yari yabivuze, yohereje umumarayika we aragenda ajya mu ngabo zikomeye za Senakeribu yicamo 185.000. Ibyo bigomba kuba byarabereye i Libuna, nuko Senakeribu abyutse asanga abakuru b’ingabo n’abasirikare b’intwari ari imirambo. Yabinze amatwi asubira i Nineve, ariko n’ubwo yari yatsinzwe bidasubirwaho yarinangiye akomeza gukorera imana ye y’ikinyoma yitwaga Nisiroki. Imyaka mike nyuma y’aho, ubwo Senakeribu yari mu rusengero aramya Nisiroki, abahungu be babiri baraje barahamutsinda. Ubwo bwari ubwa kabiri icyo gishushanyo Nisiroki kinanirwa kumukiza.—Yesaya 37:35-38.
Ukwizera kwa Hezekiya kongera gukomezwa
23. Ni ikihe kibazo Hezekiya yahuye na cyo ubwo Senakeribu yateraga u Buyuda ku ncuro ya mbere, kandi se kuki cyateraga kwibaza byinshi?
23 Senakeribu atera u Buyuda ku ncuro ya mbere, Hezekiya yararwaye cyane araremba. Yesaya yamubwiye ko agiye gupfa (Yesaya 38:1). Iyo nkuru yashegeshe uwo mwami wari ufite imyaka 39 gusa y’amavuko. Ntiyari ahangayikishijwe n’uko arwaye gusa ahubwo yibazaga uko abaturage be bari kumera. Abashuri bari bugarije Yerusalemu n’u Buyuda bashaka kubyigarurira. Iyo Hezekiya aza gupfa se ni nde wari kuyobora urugamba? Icyo gihe Hezekiya nta n’umwana yari afite ngo azamuzungura. Hezekiya yatitirije Yehova amusaba kumugirira imbabazi.—Yesaya 38:2, 3.
24, 25. (a) Ni gute Yehova yagiriye Hezekiya imbabazi agasubiza isengesho rye? (b) Ni ikihe gitangaza kivugwa muri Yesaya 38:7, 8 Yehova yakoze?
24 Yesaya atarasohoka aho mu rugo rw’umwami, Yehova yaramutumye ngo asange uwo mwami aho yari arwariye, amugezeho ubundi butumwa bugira buti “numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu. Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda” (Yesaya 38:4-6; 2 Abami 20:4, 5). Yehova yari kwemeza iryo sezerano rye atanga ikimenyetso cy’ibintu bidasanzwe: “dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.”—Yesaya 38:7, 8a.
25 Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe yavuze ko mu nzu y’umwami hari amadarajya, n’inkingi ishobora kuba yarabaga iri hafi yayo. Iyo izuba ryarasaga kuri iyo nkingi, wabonaga igicucu cyayo kuri ayo madarajya. Umuntu yashoboraga kumenya isaha yitegereje aho igicucu kigeze kuri ayo madarajya. Yehova yari agiye gukora igitangaza. Igicucu cyari kumanuka ku madarajya nk’uko n’ubusanzwe byagendaga, ariko cyagera hasi kigasubira inyuma ho intambwe icumi. Ni nde wigeze abona ibintu nk’ibyo? Bibiliya iravuga iti “nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero” (Yesaya 38:8b). Nyuma y’aho, Hezekiya yakize indwara ye. Iyo nkuru yabaye kimomo igera n’i Babuloni. Umwami wa Babuloni abyumvise, yohereje intumwa i Yerusalemu kugira ngo zizamuzanire inkuru y’imvaho.
26. Kuba Yehova yarongereye Hezekiya iminsi yo kubaho byagize izihe ngaruka?
26 Hashize imyaka itatu Hezekiya akize indwara ye mu buryo bw’igitangaza, yabyaye Manase umwana we w’imfura. Manase amaze gukura ntiyagaragaje ugushimira ku bw’imbabazi z’Imana, kandi ari zo zatumye avuka! Ahubwo, igihe kinini cy’ubuzima bwe yakimaze akora ibyangwa na Yehova.—2 Ngoma 32:24; 33:1-6.
Akora ikosa
27. Hezekiya yagaragaje ate ko yashimiraga Yehova cyane?
27 Kimwe na sekuruza Dawidi, Hezekiya yari umuntu ufite ukwizera. Yakundaga cyane Ijambo ry’Imana. Dukurikije ibivugwa mu Migani 25:1, ni we wakusanyije amagambo dusanga mu gice cya 25 n’icya 29 cy’Imigani. Hari n’abavuga ko ari na we wahimbye Zaburi ya 119. Indirimbo ikora ku mutima yo gushimira Hezekiya yahimbye amaze gukira igaragaza ko yari umuntu ushimira bikomeye. Yayishoje avuga ko burya ikintu cy’ingenzi mu buzima ari ugusingiriza Yehova mu rusengero rwe “iminsi [yose] tuzamara tukiriho” (Yesaya 38:9-20). Nimucyo rero twese tugire ibyiyumvo nk’ibyo ku bihereranye n’ugusenga kutanduye!
28. Ni irihe kosa Hezekiya yakoze nyuma y’aho akiriye indwara ye mu buryo bw’igitangaza?
28 N’ubwo Hezekiya yari indahemuka, yari umuntu udatunganye. Nyuma y’aho Yehova amukirije yakoze ikosa rikomeye. Yesaya yaravuze ati “icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira. Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.”—Yesaya 39:1, 2.b
29. (a) Ni iki cyaba cyarateye Hezekiya kwereka intumwa zari zivuye i Babuloni ubutunzi bwe bwose? (b) Iryo kosa Hezekiya yakoze ryari kuzagira izihe ngaruka?
29 Ndetse na nyuma y’uko Yehova anesha Abashuri bikomeye, bakomeje kubuza amahwemo andi mahanga harimo na Babuloni. Hezekiya rero agomba kuba yarashakaga kwereka umwami wa Babuloni ko atari umuntu woroshye, ko bashoboraga kuzagirana amasezerano yo gutabarana. Ariko rero, Yehova ntiyashakaga ko Abayuda bifatanya n’abanzi babo; yashakaga ko ari we wenyine biringira! Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yahishuriye Hezekiya uko byari kuzamugendekera agira ati “igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara . . . Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni” (Yesaya 39:3-7). Abo bantu Hezekiya yashakaga kwiyemeraho amaherezo ni bo bari kunyaga ubwo butunzi bwose bwa Yerusalemu maze abaturage baho bakabagira imbata. Kuba Hezekiya yareretse Abanyababuloni ubutunzi bwe byatumye barushaho kuburarikira.
30. Hezekiya yagaragaje ate imyifatire myiza?
30 Uko bigaragara, mu 2 Ngoma 32:26 havuga kuri iryo kosa Hezekiya yakoze yereka Abanyababuloni ubutunzi bwe hagira hati “Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n’abaturage b’i Yerusalemu, bituma uburakari bw’Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.”
31. Hezekiya byaje kumugendekera bite, kandi se ni irihe somo twabikuraho?
31 N’ubwo Hezekiya yari umuntu udatunganye, yari afite ukwizera. Yari azi ko Imana ye Yehova yari Imana iriho ifite n’ibyiyumvo. Igihe Hezekiya yari yugarijwe n’akaga, yasenze Yehova amutitiriza kandi Yehova yaramushubije. Yehova Imana yamuhaye kugira amahoro igihe yari akiriho cyose kandi ibyo Hezekiya yarabimushimiye (Yesaya 39:8). Nguko uko natwe twagombye kubona Yehova, mbese tukabona ko ariho koko. Nimucyo tumere nka Hezekiya, mu gihe duhuye n’ibibazo dusabe Yehova ubwenge n’uburyo bwo kubikemura, kuko ‘aha abantu bose atimana’ (Yakobo 1:5). Nidukomeza kwihangana no kwizera Yehova, nta kabuza azatubera Imana ‘igororera abayishaka,’ haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.—Abaheburayo 11:6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uwo musoro wanganaga n’amafaranga y’u Rwanda hafi miriyari 5.
b Senakeribu amaze gutsindwa, ibihugu byari bituranye n’u Buyuda byazaniye Hezekiya amaturo y’izahabu, ifeza n’ibindi bintu byinshi by’igiciro. Mu 2 Ngoma 32:22, 23, 27 hagira hati “Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi” kandi “bituma yogezwa imbere y’amahanga yose.” Izo mpano zishobora kuba zaratumye yongera kuzuza inzu yabikagamo ibintu by’igiciro kuko yari yarayisizemo ubusa igihe yasoreraga Abashuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 383]
Umwami Hezekiya yiringiye Yehova igihe yari yugarijwe n’ingabo zikomeye za Ashuri
[Ifoto yuzuye ipaji ya 384]
[Ifoto yo ku ipaji ya 389]
Umwami yohereje intumwa kwa Yesaya ngo abagishirize Yehova inama
[Ifoto yo ku ipaji ya 390]
Hezekiya yasenze Yehova amusaba ko izina rye ryakuzwa binyuriye mu kunesha Ashuri
[Ifoto yo ku ipaji ya 393]
Umumarayika wa Yehova yishe Abashuri 185.000