Matayo
27 Bukeye bwaho, abakuru b’abatambyi bose n’abakuru b’ubwo bwoko bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+ 2 Hanyuma bamaze kumuboha baramujyana bamushyikiriza Pilato wari guverineri.+
3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko bamuciriye urwo gupfa, yicuza ibyo yakoze maze agarura bya biceri by’ifeza mirongo itatu,+ abiha abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko, 4 arababwira ati “nacumuye kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”+ Baramusubiza bati “bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!”+ 5 Nuko ajugunya bya biceri by’ifeza mu rusengero, aragenda ajya kwimanika.+ 6 Ariko abakuru b’abatambyi bafata ibyo biceri by’ifeza, baravuga bati “amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bwera kuko ari ikiguzi cy’amaraso.” 7 Bamaze kujya inama, babigura isambu y’umubumbyi kugira ngo bajye bayihambamo abanyamahanga. 8 Ni cyo cyatumye iyo sambu yitwa “Isambu y’Amaraso”+ kugeza n’uyu munsi. 9 Nuko ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya birasohora, ngo “bafashe ibiceri by’ifeza mirongo itatu,+ ikiguzi cy’umuntu cyemejwe, uwo bamwe mu Bisirayeli bageneye igiciro. 10 Nuko babitanga ku isambu y’umubumbyi,+ nk’uko Yehova yari yarabintegetse.”
11 Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri, maze guverineri aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+ 12 Ariko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko bamureze,+ ntiyasubiza.+ 13 Hanyuma Pilato aramubaza ati “ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?”+ 14 Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.+
15 Mu minsi mikuru nk’iyo, guverineri yari afite akamenyero ko kubohorera rubanda imfungwa imwe babaga bihitiyemo.+ 16 Icyo gihe, bari bafite imfungwa y’ikimenyabose yitwaga Baraba.+ 17 Nuko igihe bari bateraniye hamwe, Pilato arababaza ati “murashaka ko mbabohorera nde, Baraba cyangwa Yesu witwa Kristo?”+ 18 Kuko yari azi ko ishyari+ ari ryo ryatumye batanga Yesu.+ 19 Nanone igihe yari yicaye ku ntebe aca imanza, umugore we amutumaho ati “ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi,+ kuko uyu munsi narose inzozi+ zambabaje cyane bitewe na we.” 20 Ariko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko boshya rubanda ngo basabe ko Baraba arekurwa,+ naho Yesu akicwa. 21 Nuko guverineri arababaza ati “muri aba bombi murifuza ko mbabohorera nde?” Barasubiza bati “Baraba.”+ 22 Pilato arababaza ati “none se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Baramubwira bati “namanikwe!”+ 23 Aravuga ati “kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo bakomeza gusakuza batera hejuru bati “namanikwe!”+
24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko bigiye guteza umuvurungano, afata amazi+ akarabira ibiganza imbere ya rubanda, aravuga ati “amaraso y’uyu muntu ntambarweho. Ni akazi kanyu.” 25 Avuze atyo, abantu bose baramusubiza bati “amaraso ye atubeho, twe n’abana bacu.”+ 26 Nuko ababohorera Baraba, ariko ategeka ko Yesu akubitwa ibiboko,+ maze aramutanga ngo amanikwe.+
27 Hanyuma abasirikare ba guverineri bajyana Yesu mu ngoro ya guverineri, bakoranya umutwe wose w’abasirikare baramukikiza.+ 28 Bamwambura imyenda ye, bamwambika umwenda utukura,+ 29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko baramupfukamira bamunnyega+ bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+ 30 Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe. 31 Hanyuma, bamaze kumushinyagurira+ bamwambura wa mwenda, bongera kumwambika imyenda ye, bajya kumumanika.+
32 Basohotse bahura n’umugabo w’Umunyakurene witwaga Simoni.+ Uwo mugabo bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro cya Yesu. 33 Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota,+ ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga, 34 bamuha divayi ivanze n’ibintu birura+ ngo ayinywe; amaze gusogongeraho yanga kuyinywa.+ 35 Bamaze kumumanika+ bagabana imyenda ye+ bakoresheje ubufindo,+ 36 nuko bicara aho baramurinda. 37 Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa, ngo “uyu ni Yesu Umwami w’Abayahudi.”+
38 Hanyuma bamumanikana n’ibisambo bibiri, kimwe iburyo bwe, ikindi ibumoso bwe.+ 39 Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza+ umutwe, 40 bavuga bati “wowe ngo wari gusenya urusengero+ ukarwubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro!”+ 41 Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko, na bo batangira kumushinyagurira bavuga+ bati 42 “yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami+ w’Abisirayeli ra! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro, natwe tumwizere.+ 43 Yiringiye Imana; ngaho nize imukize+ niba imwishimira, kuko yavuze ati ‘ndi Umwana w’Imana.’”+ 44 Bya bisambo byari bimanikanywe na we na byo bitangira kumutuka.+
45 Guhera ku isaha ya gatandatu, igihugu cyose gicura umwijima+ kugeza ku isaha ya cyenda.+ 46 Bigeze hafi ku isaha ya cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?,” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 47 Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise batangira kuvuga bati “uyu muntu arimo arahamagara Eliya.”+ 48 Ako kanya umwe muri bo ariruka afata sipongo* ayinika muri divayi isharira,+ maze ayishyira ku rubingo ajya kuyimuha ngo ayinywe.+ 49 Ariko abandi baravuga bati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.”+ [[Undi muntu afata icumu arimujomba mu rubavu, maze havamo amaraso n’amazi.]]*+ 50 Yesu yongera gutaka aranguruye ijwi, nuko umwuka urahera.+
51 Nuko umwenda wakingirizaga+ ahera h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi,+ isi iratigita maze ibitare biriyasa.+ 52 Imva zirakinguka, maze imirambo myinshi y’abera bari barasinziriye iragaragara 53 kandi ibonwa n’abantu benshi. (Amaze kuzuka abantu baturukaga ku irimbi binjiye mu murwa wera.)+ 54 Ariko umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinze Yesu, babonye umutingito n’ibibaye bagira ubwoba bwinshi cyane, baravuga bati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+
55 Nanone hari abagore benshi babyitegerezaga bari ahitaruye,+ bakaba bari baraherekeje Yesu baturutse i Galilaya kugira ngo bamukorere.+ 56 Muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo na Yoze, na nyina w’abahungu ba Zebedayo.+
57 Nimugoroba haza umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+ 58 Uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ Pilato ategeka ko awuhabwa.+ 59 Nuko Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye,+ 60 awushyira mu mva+ nshya yari yarakorogoshoye mu rutare. Amaze guhirikira ikibuye kinini ku munwa w’imva, aragenda.+ 61 Ariko Mariya Magadalena na Mariya wundi baguma aho, bicara imbere y’imva.+
62 Bukeye, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura,+ abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato, 63 baravuga bati “Nyagasani, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati ‘nyuma y’iminsi itatu+ nzazuka.’ 64 None tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba+ maze bakabwira abantu bati ‘yazuwe mu bapfuye!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” 65 Pilato arababwira ati “dore ngabo abarinzi.+ Nimugende muyirinde uko mubyumva.” 66 Nuko baragenda barinda imva, bashyiraho ibuye bararumanya+ kandi bashyiraho n’abarinzi.