Luka
21 Nuko yubuye amaso abona abakire bashyira amaturo yabo mu masanduku y’amaturo.+ 2 Hanyuma abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane,+ 3 maze aravuga ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kurusha abandi bose.+ 4 Bariya bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko uyu mugore we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari atezeho amakiriro byose.”+
5 Nyuma yaho, ubwo bamwe bavugaga iby’urusengero, ukuntu rwarimbishijwe amabuye meza hamwe n’ibintu byeguriwe Imana,+ 6 aravuga ati “dore ibi bintu byose mureba, igihe kizaza ubwo hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi, ritajugunywe hasi.”+ 7 Hanyuma baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi se ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko byenda kuba?”+ 8 Arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya;+ kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bati ‘igihe cyagenwe kiregereje.’+ Ntimuzabakurikire. 9 Byongeye kandi, nimwumva iby’intambara n’akaduruvayo, ntibizabakure umutima.+ Ibyo bigomba kubanza kubaho, ariko imperuka ntizahita iza ako kanya.”
10 Nuko akomeza ababwira ati “igihugu kizahagurukira ikindi,+ n’ubwami buhagurukire ubundi;+ 11 hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara;+ nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.+
12 “Ariko mbere y’uko ibyo bintu byose biba, abantu bazabafata babatoteze.+ Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi no mu mazu y’imbohe; bazabahagarika imbere y’abami na ba guverineri babahora izina ryanjye.+ 13 Muzaboneraho uburyo bwo kubabwiriza.+ 14 Ku bw’ibyo rero, mwiyemeze mu mitima yanyu kutitoza mbere y’igihe uko muziregura,+ 15 kuko nzabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.+ 16 Byongeye kandi, muzatangwa n’ababyeyi+ banyu n’abavandimwe banyu na bene wanyu n’incuti zanyu, kandi bazicisha bamwe muri mwe.+ 17 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ 18 Ariko kandi, nta n’agasatsi+ ko ku mitwe yanyu kazavaho. 19 Nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu.+
20 “Nanone kandi, nimubona Yerusalemu igoswe+ n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo.+ 21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo,+ 22 kuko iyo minsi izaba ari iyo gusohorezamo urubanza, kugira ngo ibyanditswe byose bisohore.+ 23 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+ Mu gihugu hazaba amakuba akomeye, kandi ubu bwoko buzahanwa: 24 bazicwa n’inkota, bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe.+ I Yerusalemu hazasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe+ by’amahanga bizuzurira.
25 “Nanone hazaba ibimenyetso ku zuba+ no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi ku isi amahanga azagira umubabaro mwinshi atazi icyo yakora, bitewe no guhorera kw’inyanja+ no kwivumbagatanya kwayo.+ 26 Hagati aho abantu bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba+ no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe,+ kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa.+ 27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu gicu afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.+ 28 Ariko ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje.”
29 Nuko abacira umugani ati “mwitegereze igiti cy’umutini hamwe n’ibindi biti byose:+ 30 iyo bimaze kurabya, murabyitegereza mukamenya ko impeshyi yegereje.+ 31 Muri ubwo buryo, namwe nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.+ 32 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 33 Ijuru n’isi bizashira,+ ariko amagambo yanjye ntazashira.+
34 “Ariko mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero+ hamwe n’imihangayiko+ y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo+ 35 umeze nk’umutego,+ kuko uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose.+ 36 Nuko rero, mukomeze kuba maso,+ kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga+ kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”+
37 Ku manywa yigishirizaga mu rusengero,+ nimugoroba akajya kurara ku musozi witwaga umusozi w’Imyelayo.+ 38 Abantu bose+ bazindukaga kare bakamusanga mu rusengero kugira ngo bamutege amatwi.