Yohana
10 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko utinjira mu rugo rw’intama anyuze mu irembo,+ ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.+ 2 Ariko uwinjira anyuze mu irembo+ ni we mwungeri+ w’intama.+ 3 Umurinzi w’irembo+ aramukingurira kandi intama+ zumva ijwi rye, agahamagara intama ze mu mazina maze akazahura. 4 Iyo amaze gusohora intama ze zose, azijya imbere zikamukurikira,+ kuko zizi ijwi rye.+ 5 Uwo zitazi ntizamukurikira rwose, ahubwo zamuhunga,+ kuko zitamenya amajwi y’abo zitazi.”+ 6 Yesu yabahaye urwo rugero, ariko ntibamenya icyo ibyo bintu yababwiye byashakaga kuvuga.+
7 Nuko Yesu yongera kubabwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko ari jye rembo+ ry’intama. 8 Abaje banyiyitirira bose ni abajura n’abanyazi;+ ariko intama ntizabateze amatwi.+ 9 Ni jye rembo.+ Uwinjira wese anyuzeho azakizwa, kandi azajya yinjira asohoke, abone urwuri.+ 10 Umujura+ ntazanwa n’ikindi uretse kwiba no kwica no kurimbura.+ Jye nazanywe no kugira ngo zibone ubuzima, kandi ngo zibone bwinshi. 11 Ni jye mwungeri mwiza;+ umwungeri mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intama.+ 12 Umuntu ukorera ibihembo+ utari umwungeri kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega ije asiga intama agahunga, maze iyo sega ikazisumira ikazitatanya,+ 13 kubera ko uwo muntu aba akorera ibihembo+ kandi akaba atitaye ku ntama.+ 14 Ni jye mwungeri mwiza; nzi intama zanjye+ kandi intama zanjye na zo ziranzi,+ 15 nk’uko Data anzi nanjye nkamenya Data;+ mpara ubugingo bwanjye ku bw’intama.+
16 “Mfite n’izindi ntama+ zitari izo muri uru rugo;+ izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye+ kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.+ 17 Iki ni cyo gituma Data ankunda,+ ni uko mpara ubugingo bwanjye+ kugira ngo nongere kububona. 18 Nta wubunyaka, ahubwo mbuhara ku bushake bwanjye. Mfite uburenganzira bwo kubuhara, kandi mfite n’uburenganzira bwo kongera kububona.+ Iryo tegeko+ narihawe na Data.”
19 Nanone Abayahudi bacikamo ibice+ kubera ayo magambo. 20 Benshi muri bo baravugaga bati “afite umudayimoni+ kandi ni umusazi. Kuki mumutega amatwi?” 21 Abandi bo bakavuga bati “aya si amagambo y’umuntu ufite umudayimoni. Ese hari umudayimoni wigeze ahumura impumyi?”
22 Icyo gihe, umunsi mukuru wo gutaha urusengero wari wabereye i Yerusalemu. Hari mu mezi y’imbeho 23 kandi Yesu yagendagendaga mu rusengero mu ibaraza rya Salomo.+ 24 Nuko Abayahudi baramukikiza maze baramubwira bati “uzaduheza mu rujijo kugeza ryari? Niba uri Kristo,+ bitubwire weruye.”+ 25 Yesu arabasubiza ati “narababwiye nyamara ntimwizera. Imirimo nkora mu izina rya Data ni yo impamya.+ 26 Ariko ntimwizeye kubera ko mutari abo mu ntama zanjye.+ 27 Intama zanjye+ zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira.+ 28 Nziha ubuzima bw’iteka,+ kandi ntizizigera zirimbuka;+ nta wuzazikura mu kuboko kwanjye.+ 29 Izo Data+ yampaye ziruta ibindi bintu byose,+ kandi nta wushobora kuzikura mu kuboko kwa Data.+ 30 Jyewe na Data turi umwe.”+
31 Abayahudi bongera gutora amabuye ngo bayamutere.+ 32 Yesu arabasubiza ati “naberetse imirimo myiza myinshi ituruka kuri Data. Ni uwuhe muri yo utuma muntera amabuye?” 33 Abayahudi baramusubiza bati “ntitugutera amabuye tuguhora umurimo mwiza, ahubwo turaguhora ko utuka Imana,+ kuko wowe nubwo uri umuntu wigira imana.”+ 34 Yesu arabasubiza ati “mbese mu Mategeko+ yanyu ntibyanditswe ngo ‘naravuze nti “muri imana”’?+ 35 Niba yarise ‘imana’+ abo ijambo ry’Imana ryaciriyeho iteka, nyamara Ibyanditswe bikaba bidashobora gukuka,+ 36 murambwira, jyewe uwo Data yejeje kandi akantuma mu isi, muti ‘utuka Imana,’ kubera ko navuze nti ‘ndi Umwana w’Imana’?+ 37 Niba ntakora imirimo+ ya Data ntimunyizere. 38 Ariko niba nyikora, nubwo mutanyizera, nibura mwizere iyo mirimo+ kugira ngo mumenye kandi mukomeze kumenya ko Data yunze ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na Data.”+ 39 Nuko bongera kugerageza kumufata,+ ariko arabahunga.+
40 Yongera kujya hakurya ya Yorodani aho Yohana yabatirizaga+ mbere, nuko agumayo. 41 Abantu benshi baramusanga baravuga bati “mu by’ukuri, Yohana ntiyakoze ikimenyetso na kimwe, ariko ibintu byose Yohana yavuze kuri uyu muntu byari ukuri.”+ 42 Nuko abantu benshi bari aho baramwizera.+