Abaroma
13 Umuntu wese agandukire+ abategetsi bakuru,+ kuko nta butegetsi+ bwabaho Imana+ itabyemeye, kandi abategetsi bariho bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse+ uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo.+ 2 Ni yo mpamvu urwanya ubutegetsi aba arwanyije gahunda y’Imana, kandi abarwanya iyo gahunda bazacirwa urubanza rubakwiriye.+ 3 Abategeka ni abo gutinywa, ariko ntibatinywa n’abakora ibyiza, ahubwo batinywa n’abakora ibibi.+ None se urashaka kudatinya umutegetsi? Komeza gukora ibyiza,+ na we azabigushimira, 4 kuko ari umukozi w’Imana ugukorera ibyiza.+ Ariko niba ukora ibibi,+ utinye kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, umuhozi+ wo gusohoreza umujinya ku muntu ukora ibibi.
5 Ku bw’ibyo rero, hari impamvu ituma mugomba kuganduka, mutabitewe gusa no gutinya uburakari, ahubwo nanone mubitewe n’umutimanama wanyu.+ 6 Iyo ni yo mpamvu ituma nanone mwishyura imisoro, kuko abo bategetsi ari abakozi b’Imana bakorera abaturage,+ bahora basohoza uwo mugambi. 7 Muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro;+ usaba ikoro, mumuhe iryo koro; usaba gutinywa, mumutinye;+ usaba icyubahiro, mumuhe icyo cyubahiro.+
8 Ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose,+ keretse gukundana,+ kuko ukunda mugenzi we aba yashohoje amategeko.+ 9 Amategeko agira ati “ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntukifuze,”+ n’andi mategeko ayo ari yo yose, akubiye muri iri jambo rimwe ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 10 Urukundo+ ntirugirira abandi nabi.+ Ku bw’ibyo rero, mu rukundo ni mo amategeko+ asohorezwa.
11 Ibyo nanone mubikore bitewe n’uko muzi igihe turimo, ko igihe kigeze kugira ngo mukanguke+ muve mu bitotsi, kuko ubu agakiza kacu katwegereye cyane kurusha igihe twizeraga.+ 12 Ijoro rirakuze, burenda gucya.+ Nimucyo twiyambure imirimo y’umwijima,+ twambare intwaro+ z’umucyo. 13 Nimucyo tugende mu buryo bwiyubashye+ nk’abagenda ku manywa, tutarara inkera+ kandi tutanywera gusinda, tutishora mu busambanyi no mu bwiyandarike,+ tudashyamirana+ kandi tutagira ishyari. 14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo,+ kandi ntimugateganye iby’igihe kizaza mubigiriye guhaza irari ry’umubiri.+