2 Abakorinto
11 Icyampa mukihanganira kudashyira mu gaciro kwanjye!+ Ariko ubundi mu by’ukuri, muranyihanganira. 2 Mbafitiye ifuhe, ariko ni ifuhe rituruka ku Mana,+ kuko jyewe ubwanjye nasezeranyije kuzabashyingira+ umugabo umwe,+ ari we Kristo,+ kugira ngo nzashobore kumubashyingira mumeze nk’isugi iboneye.+ 3 Ariko ndatinya ko mu buryo runaka, nk’uko inzoka yashutse Eva+ imushukishije uburyarya bwayo, ari na ko ubwenge bwanyu bwakononekara+ maze mukareka kutaryarya no kubonera bikwiriye Kristo.+ 4 Kuko iyo umuntu aje akabwiriza undi Yesu utandukanye n’uwo twabwirije,+ cyangwa mugahabwa undi mwuka utandukanye n’uwo mwahawe,+ cyangwa ubutumwa bwiza+ butandukanye n’ubwo mwemeye, mumwihanganira bitabagoye.+ 5 Ariko ntekereza ko nta kintu na kimwe nigeze ngaragaramo ko ndi hasi+ y’izo ntumwa zanyu z’akataraboneka.+ 6 Icyakora niba ndi n’umuswa wo kuvuga,+ rwose si ndi umuswa mu bumenyi,+ ahubwo mu buryo bwose twabagaragarije ubumenyi muri byose.+
7 Cyangwa se naba narakoze icyaha kuko nicishije bugufi+ kugira ngo mushyirwe hejuru, kubera ko nabatangarije ubutumwa bwiza bw’Imana mbyishimiye, nta kiguzi mbatse?+ 8 Ahubwo andi matorero yo narayasahuye, nemera ko ampa ibyo nkeneye kugira ngo mbakorere.+ 9 Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro,+ kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya+ ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose. Koko rero, mu buryo bwose nakomeje kutababera umutwaro, kandi ni ko nzakomeza.+ 10 Ibyo mbabwira ni ukuri+ kwa Kristo, kwirata+ kwanjye mu turere two muri Akaya ntibizahagarara. 11 Kubera iki? Kubera ko ntabakunda se? Imana izi ko mbakunda.+
12 Ubu rero, ibyo nkora nzakomeza kubikora,+ kugira ngo nkureho urwitwazo ku bashaka urwitwazo rwo kugaragara ko bahwanye natwe mu mwanya biratana. 13 Abo bantu ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya+ bihindura intumwa za Kristo.+ 14 Kandi ibyo ntibitangaje, kuko na Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo.+ 15 Ku bw’ibyo rero, ntibyaba ari ikintu gitangaje niba abakozi be+ na bo bakomeza kwihindura abakozi bo gukiranuka. Ariko iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.+
16 Nongeye kuvuga nti “ntihakagire umuntu utekereza ko ntashyira mu gaciro.” Ariko kandi, niba mu by’ukuri ari uko mubitekereza, munyemere nubwo naba nsa naho ntashyira mu gaciro, kugira ngo nanjye nshobore kubona icyo nirata.+ 17 Icyo mvuga sinkivuga nkurikije urugero rw’Umwami, ahubwo ndakivuga nk’umuntu udashyira mu gaciro, nkakivuga mfite gukabya kwiyiringira biranga umuntu wirata.+ 18 Kubera ko hari benshi birata bakurikije iby’umubiri,+ nanjye nzajya nirata. 19 Ko mwihanganira abantu badashyira mu gaciro mubyishimiye, kandi numva ngo mushyira mu gaciro? 20 Mu by’ukuri, mwihanganira umuntu wese ubagira imbata ze,+ umuntu wese urya ibyo mufite, umuntu wese usahura ibyo mufite, umuntu wese wishyira hejuru yanyu n’umuntu wese ubakubita mu maso.+
21 Ibyo mvuze ni twe bikoza isoni, kuko kuri bamwe bisa naho twagize intege nke mu mwanya turimo.
Ariko niba hari undi muntu ugira ubutwari mu kintu runaka, reka mvuge nk’umuntu udashyira mu gaciro,+ nanjye ngira ubutwari muri icyo kintu. 22 Ni Abaheburayo? Nanjye ndi we.+ Ni Abisirayeli? Nanjye ndi we. Ni urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.+ 23 Ni abakozi ba Kristo? Ndasubiza nk’umusazi. Mbarusha kuba umukozi wa Kristo:+ mbarusha gukorana umwete imirimo myinshi,+ mbarusha kuba mu mazu y’imbohe kenshi,+ mbarusha gukubitwa ibiboko birenze urugero, mbarusha kugarizwa n’urupfu kenshi.+ 24 Incuro eshanu Abayahudi bankubise inkoni mirongo ine+ ziburaho imwe, 25 incuro eshatu nakubiswe inkoni,+ igihe kimwe natewe amabuye,+ incuro eshatu ubwato bwamenekeyeho,+ naraye ijoro kandi niriza umunsi ndi imuhengeri. 26 Nabaga ndi mu ngendo kenshi, ndi mu kaga gatewe n’inzuzi, ndi mu kaga gatewe n’abambuzi,+ ndi mu kaga gatewe n’abo mu bwoko bwanjye,+ ndi mu kaga gatewe n’abanyamahanga,+ ndi mu kaga ko mu mugi,+ ndi mu kaga ko mu butayu, ndi mu kaga ko mu nyanja, ndi mu kaga gatewe n’abavandimwe b’ibinyoma, 27 nkorana umwete kandi nkiyuha akuya. Ni kenshi nararaga ntasinziriye,+ mfite inzara n’inyota,+ incuro nyinshi ntagira icyo ndya,+ nicwa n’imbeho kandi nambaye ubusa.
28 Uretse ibyo byose, hari n’ibindwaniramo uko bwije n’uko bukeye, ni ukuvuga guhangayikira amatorero yose.+ 29 Ni nde ufite intege nke,+ ngo nanjye mbe ntafite intege nke? Ni nde usitara ngo bibure kundakaza?
30 Niba ari ngombwa kwirata, nziratana+ ibintu bifitanye isano n’intege nke zanjye. 31 Imana y’Umwami wacu Yesu, ari na yo Se, ari yo ndetse ikwiriye gusingizwa iteka ryose, izi ko ntabeshya. 32 I Damasiko, guverineri waho wategekeraga umwami Areta yari arinze umugi w’Abanyadamasiko ashaka kumfata,+ 33 ariko banyuza mu idirishya baciye mu rukuta, bamanura banshyize mu gitebo,+ mba ndamukize.