Abafilipi
2 Nuko rero niba muri mwe hari inkunga muri Kristo,+ niba hari ihumure rituruka ku rukundo, niba hariho kwitanaho,+ niba hariho urukundo rurangwa n’ubwuzu+ hamwe n’impuhwe, 2 nimuhuze ibitekerezo,+ muhuze urukundo, muhuze umutima kandi mugire imitekerereze imwe,+ kugira ngo mutume ibyishimo byanjye byuzura. 3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane+ cyangwa kwishyira imbere,+ ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta,+ 4 mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba,+ ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.+
5 Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu+ na we yari afite: 6 nubwo yari ameze nk’Imana,+ ntiyatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana.+ 7 Oya, ahubwo yiyambuye byose amera nk’umugaragu,+ maze amera nk’abantu.+ 8 Ikirenze ibyo kandi, igihe yari amaze kuboneka mu ishusho y’umuntu,+ yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu,+ ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro.+ 9 Ibyo ni na byo byatumye Imana imukuza ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane,+ kandi ikamuha izina risumba andi mazina yose,+ 10 kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka,+ apfukame mu izina rya Yesu, 11 kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame+ ko Yesu Kristo ari Umwami,+ kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.+
12 Ku bw’ibyo rero abo nkunda, nk’uko buri gihe mwumviraga,+ atari mu gihe mpari gusa, ahubwo noneho murusheho kumvira mubikuye ku mutima ubu ntahari; mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya+ kandi muhinda umushyitsi. 13 Imana ni yo ikorera muri mwe+ ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora.+ 14 Mukomeze gukora ibintu byose mutitotomba+ kandi mutagishanya impaka,+ 15 kugira ngo mubone uko muba abantu batariho umugayo+ kandi baboneye, mube abana+ b’Imana batagira inenge mu b’iki gihe cyononekaye+ kandi kigoramye, abo mumurikiramo mumeze nk’imuri mu isi.+ 16 Nanone mukomeze kugundira ijambo ry’ubuzima,+ kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo,+ nishimira ko ntirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete ndushywa n’ubusa.+ 17 Icyakora, nubwo nsukwa nk’ituro ry’ibyokunywa+ risukwa ku gitambo+ no ku murimo, ari na byo ukwizera kwabagejejeho,+ ndanezerewe kandi nishimana+ namwe mwese. 18 Mu buryo nk’ubwo rero, namwe munezerwe kandi mwishimane nanjye.+
19 Naho jye niringiye ko Umwami Yesu nabishaka nzaboherereza Timoteyo bidatinze, kugira ngo nzanezerwe+ nimara kumenya ibyanyu. 20 Nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri+ ku byanyu, 21 kuko abandi bose bishakira inyungu zabo,+ aho gushaka iza Kristo Yesu. 22 Ariko namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye, ko yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana+ akorana na se. 23 Nguwo umuntu niringiye kuzaboherereza nkimara kumenya aho ibyanjye byerekera. 24 Koko rero, mfite icyizere mu Mwami ko nanjye ubwanjye nzaza iwanyu bidatinze.+
25 Icyakora, ndatekereza ko ari ngombwa kuboherereza Epafuradito,+ umuvandimwe wanjye akaba umukozi dufatanyije+ n’umusirikare mugenzi wanjye,+ ariko akaba ari intumwa mwanyoherereje n’umugaragu wanjye bwite unkorera ibyo nkeneye, 26 kuko yifuza cyane kubabona mwese, kandi akaba yihebye bitewe n’uko mwumvise ko yari yararwaye. 27 Ni koko, kurwara ko yararwaye, ndetse yari hafi gupfa, ariko Imana yamugiriye imbabazi.+ Mu by’ukuri, si we wenyine yazigiriye, ahubwo nanjye yarazingiriye kugira ngo agahinda kanjye katiyongeraho akandi gahinda. 28 Ni yo mpamvu ngiye kumwohereza vuba kugira ngo nimumubona muzongere mwishime, maze nanjye ndusheho gushira agahinda. 29 Ku bw’ibyo rero, mumwakire+ mu Mwami nk’uko musanzwe mubigenza mufite ibyishimo byose, kandi abantu bameze batyo mukomeze kujya mububaha+ cyane, 30 kuko yageze hafi yo gupfa bitewe n’umurimo w’Umwami, agashyira ubugingo bwe mu kaga+ kugira ngo ankorere ibyo mutashoboraga kunkorera,+ kuko mutari muhari.