Igitabo cya kabiri cya Samweli
22 Nuko Dawidi abwira Yehova amagambo y’iyi ndirimbo,+ igihe Yehova yamukizaga abanzi be bose,+ akanamukiza Sawuli.+ 2 Aravuga ati:
“Yehova ni igitare cyanjye, ni ubuhungiro bwanjye+ kandi ni we Mukiza wanjye.+
3 Imana yanjye ni igitare cyanjye+ kandi ni yo mpungiraho.
Ni ingabo inkingira+ n’umukiza wanjye ufite imbaraga.+ Iyo nyihungiyeho+ numva mfite umutekano.+
Uri Umukiza wanjye; ni wowe unkiza urugomo.
4 Nzasenga Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,
Kandi azankiza abanzi banjye.
5 Nakikijwe n’imiraba yica,+
Abantu benshi babi banyiroshyeho nk’umwuzure maze bantera ubwoba.+
6 Ni nkaho Imva yanzirikishije imigozi yayo,+
Imitego y’urupfu ikambuza amahoro.+
7 Mu byago byanjye nakomeje gusenga Yehova,+
Nkomeza gutakambira Imana yanjye.
Nuko yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo;
Narayitakiye iranyumva.+
8 Isi itangira kunyeganyega no gutigita,+
Fondasiyo z’ijuru ziratigita;+
Zakomeje kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+
9 Mu mazuru yayo havamo umwotsi
No mu kanwa kayo havamo umuriro utwika;+
Amakara agurumana ayiturukaho.
10 Yamanuye ijuru maze iramanuka+
Kandi umwijima mwinshi wari munsi y’ibirenge byayo.+
11 Yaje igendera ku mukerubi+ iguruka;
Iboneka ku mababa y’umumarayika.+
12 Nuko yizengurutsaho umwijima iwugira nk’aho kugama,+
Mu mazi yijimye n’ibicu byuzuye amazi.
13 Amakara yagurumanaga mu mucyo wari imbere yayo.
14 Nuko Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+
Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo.+
15 Yabarasheho imyambi yayo+ irabatatanya;
Imirabyo na yo yatumye bayoberwa icyo bakora.+
16 Hasi mu nyanja haragaragaye,+
Fondasiyo z’isi ziragaragara,
Bitewe no gucyaha kwa Yehova n’uburakari bwe bwinshi.+
17 Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru,
Yaramfashe ankura mu mazi menshi.+
18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+
Ankiza n’abanyanga, bandushaga imbaraga.
19 Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+
Ariko Yehova yaramfashije.
20 Yanjyanye ahantu hari umutekano,+
Arankiza kubera ko yari anyishimiye.+
21 Yehova ampa imigisha akurikije gukiranuka kwanjye;+
Ampembera ko ndi inyangamugayo.+
22 Nakomeje kumvira Yehova
Kandi sinakora icyaha cyo kureka Imana yanjye.
23 Nzakomeza kwibuka amategeko ye+
Kandi sinzareka gukurikiza amabwiriza ye.+
24 Nzakomeza kuba inyangamugayo+
Kandi nzakomeza kwirinda icyaha.+
25 Yehova ampembere ko ndi umukiranutsi,+
Anyiture kuko abona ko ndi inyangamugayo.+
26 Umuntu w’indahemuka, umubera indahemuka;+
Umuntu w’inyangamugayo, ukamubera inyangamugayo.+
27 Ku muntu utanduye, ugaragaza ko utanduye;+
Ariko umuntu w’indyarya, umwereka ko umurusha ubwenge.+
28 Abicisha bugufi urabakiza;+
Ariko ureba nabi abishyira hejuru kandi ukabacisha bugufi.+
29 Yehova, ni wowe tara ryanjye;+
Yehova ni we umurikira mu mwijima.+
30 Uramfasha nkirukana abasahuzi;
Imbaraga z’Imana zituma nshobora kurira urukuta.+
31 Ibyo Imana y’ukuri ikora biratunganye;+
Ibyo Yehova avuga biratunganye.+
Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+
32 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+
Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+
33 Imana y’ukuri ni ubuhungiro bwanjye bukomeye+
Kandi izatunganya inzira yanjye.+
34 Ituma ibirenge byanjye bisimbuka nk’iby’imparakazi,
Igatuma nkomeza guhagarara ahantu harehare hacuramye cyane.+
35 Ni yo yigishije ibiganza byanjye kurwana;
Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa.
36 Unkiza ukoresheje ingabo yawe inkingira
Kandi kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye.+
37 Aho nyura wahagize hanini;
Ibirenge byanjye ntibinyerera.+
38 Nzakurikira abanzi banjye mbarimbure
Kandi sinzagaruka batarashira.
39 Nzabamaraho kandi mbamenagure, ku buryo batazashobora guhaguruka;+
Nzabatsinda.
40 Uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;+
Abanzi banjye uzabatsinda.+
41 Uzatuma abanzi banjye bampunga;+
Abanyanga bose nzabamara.+
42 Baratabaza ariko nta muntu wo kubakiza uhari;
Ndetse n’iyo batakiye Yehova ntabasubiza.+
43 Nzabahondahonda bamere nk’umukungugu wo hasi;
Nzabaribata mbanyukanyuke nk’ibyondo byo mu muhanda.
44 Uzankiza bene wacu bahora banshakaho amakosa.+
Uzandinda kugira ngo nyobore amahanga;+
Abantu ntigeze menya bazankorera.+
45 Abanyamahanga bazanyunamira kubera ubwoba;+
Ibyo bumva bamvugaho, bizatuma banyumvira.
46 Abanyamahanga bazacika intege,
Bazasohoka ahantu bari bihishe batitira.
47 Yehova ni Imana ihoraho. Nimusingize Igitare cyanjye;+
Imana yanjye nihabwe ikuzo kuko ari igitare kinkiza.+
48 Imana y’ukuri ni yo ihana abanzi banjye,+
Ituma abantu banyubaha.+
49 Ni yo inkiza abanzi banjye.
Unshyira hejuru+ ukankiza abangabaho ibitero,
Ukankiza umunyarugomo.+
50 Yehova, ni yo mpamvu nzagushimira hagati y’abantu bo mu bihugu byinshi;+
Kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe:+
51 Ni we ukorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye byo kumukiza.+
Agaragariza urukundo rudahemuka uwo yasutseho amavuta;
Kandi arugaragariza Dawidi n’abamukomokaho kugeza iteka ryose.”+