Kunga ubumwe biranga ugusenga k’ukuri
“Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro.”—MIKA 2:12.
1. Ibyaremwe bigaragaza bite ubwenge bw’Imana?
U MWANDITSI wa zaburi yaravuze ati “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yuzuye ibikorwa byawe” (Zab 104:24). Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu kunganirana kw’amoko anyuranye abarirwa muri za miriyoni y’ibimera, udukoko, inyamaswa n’udukoko duto cyane tutabonwa n’amaso, bigize urusobe rutangaje rw’ubuzima hano ku isi. Nanone kandi, mu mubiri wawe hakorerwamo ibintu bitandukanye bibarirwa mu bihumbi, haba mu ngingo nini no mu tuntu duto cyane tugize ingirabuzimafatizo zawe, ibyo byose bigakorera hamwe kugira ngo ube umuntu wuzuye kandi ufite amagara mazima.
2. Nk’uko byagaragajwe ku ipaji ya 13, kuki kuba Abakristo bari bunze ubumwe byasaga n’aho ari igitangaza?
2 Yehova yaremye abantu kugira ngo bunganirane. Usanga abantu batandukanye cyane ku isura, muri kamere kandi bafite ubuhanga butandukanye. Byongeye kandi, yahaye abantu ba mbere imico ye yari gutuma bakorana kandi bakunganirana (Intang 1:27; 2:18). Nyamara muri iki gihe, abantu muri rusange bitandukanyije n’Imana kandi ntibigeze bakorera hamwe bunze ubumwe (1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, turebye ukuntu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryari rigizwe n’abantu banyuranye, urugero nk’abagaragu bo muri Efeso, abagore b’Abagiriki bakomeye, Abayahudi bari barize ndetse n’abantu bahoze basenga ibigirwamana, ariko abo bose bakaba bari bunze ubumwe, byasaga n’aho ari igitangaza.—Ibyak 13:1; 17:4; 1 Tes 1:9; 1 Tim 6:1.
3. Bibiliya igaragaza ite ubumwe bw’Abakristo, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bakorana neza bunze ubumwe nk’uko ingingo z’umubiri wacu zikorana. (Soma mu 1 Abakorinto 12:12, 13.) Bimwe mu byo turi busuzume muri iki gice ni ibi: ni mu buhe buryo ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe? Kuki Yehova ari we wenyine ushobora gutuma abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose bunga ubumwe? Ni izihe nzitizi zituma tutunga ubumwe Yehova adufasha kunesha? Ku birebana no kunga ubumwe, Abakristo b’ukuri batandukaniye he n’abari mu madini yiyita aya gikristo?
Ni mu buhe buryo ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe?
4. Ni mu buhe buryo ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe?
4 Abasenga by’ukuri bemera ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kubera ko ari we waremye ibintu byose (Ibyah 4:11). Bityo rero, nubwo Abakristo b’ukuri baba mu bihugu binyuranye no mu mimerere itandukanye, bose bumvira amategeko amwe y’Imana kandi babaho mu buryo buhuje n’amahame amwe ya Bibiliya. Abasenga by’ukuri bose bita Yehova “Data,” kandi ibyo birakwiriye rwose (Yes 64:8; Mat 6:9). Ku bw’ibyo, bose ni abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka kandi bashobora kunga ubumwe mu buryo bushimishije, nk’uko byavuzwe n’umwanditsi wa zaburi agira ati “mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!”—Zab 133:1.
5. Ni uwuhe muco utuma abasenga by’ukuri bunga ubumwe?
5 Nubwo Abakristo b’ukuri ari abantu badatunganye, basengera hamwe bunze ubumwe kubera ko bitoje gukundana. Yehova abigisha kugira urukundo, kuruta uko undi wese yabikora. (Soma muri 1 Yohana 4:7, 8.) Ijambo rye rigira riti “mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:12-14). Uwo murunga wunga abantu mu buryo bwuzuye ari wo rukundo, ni umuco w’ibanze uranga Abakristo b’ukuri. Mbese wowe ubwawe ntiwiboneye ko ubwo bumwe ari ikimenyetso kiranga ugusenga k’ukuri?—Yoh 13:35.
6. Ibyiringiro by’Ubwami bidufasha bite kunga ubumwe?
6 Nanone abasenga by’ukuri bunze ubumwe kuko babona ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Bazi ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu, maze bukazanira abantu bumvira amahoro nyakuri kandi arambye (Yes 11:4-9; Dan 2:44). Ku bw’ibyo, Abakristo bumvira ibyo Yesu yavuze ku birebana n’abigishwa be, agira ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yoh 17:16). Abakristo b’ukuri ntibivanga mu bushyamirane bw’abatuye isi, ari na yo mpamvu bashobora kunga ubumwe, nubwo ababakikije baba bari mu ntambara.
Isoko imwe rukumbi y’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka
7, 8. Ni mu buhe buryo inyigisho zo muri Bibiliya zituma twunga ubumwe?
7 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bunze ubumwe kubera ko bose bari bafite isoko imwe y’inkunga. Bari bazi ko Yesu yigishaga itorero kandi akariyobora binyuze ku nteko nyobozi, yari igizwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu. Abo bagabo bubahaga Imana bafataga imyanzuro bashingiye ku Ijambo ryayo, kandi boherezaga abagenzuzi bakageza iyo myanzuro ku matorero yo mu bihugu bitandukanye. Bibiliya yavuze ibirebana na bamwe muri abo bagenzuzi igira iti “nuko imigi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize.”—Ibyak 15:6, 19-22; 16:4.
8 Muri iki gihe nabwo, Inteko Nyobozi igizwe n’Abakristo basutsweho umwuka ituma amatorero yo ku isi yose yunga ubumwe. Inteko Nyobozi isohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitera inkunga, mu ndimi nyinshi. Ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka aba ashingiye ku Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, inyigisho zitangwa ntiziba ziturutse ku bantu, ahubwo ziba ziturutse kuri Yehova.—Yes 54:13.
9. Umurimo twahawe n’Imana udufasha ute kunga ubumwe?
9 Nanone kandi, abagenzuzi b’Abakristo batuma itorero ryunga ubumwe bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Imishyikirano ya bugufi iba hagati y’abakorana mu murimo w’Imana iba ikomeye cyane kuruta imishyikirano iba hagati y’abandi bantu b’isi bahuzwa gusa n’ibikorwa bisanzwe. Itorero rya gikristo ntiryashingiwe kuba aho abantu bahurira gusa, ahubwo ryashingiwe guhesha Yehova icyubahiro no gutuma hakorwa umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa, kandi abarigize bakubakana (Rom 1:11, 12; 1 Tes 5:11; Heb 10:24, 25). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ibirebana n’Abakristo agira ati ‘murashikamye mwunze ubumwe mu bitekerezo, muri ubugingo bumwe, murwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza mufatanye urunana.’—Fili 1:27.
10. Bimwe mu bintu bituma twe abagize ubwoko bw’Imana twunga ubumwe, ni ibihe?
10 Mu buryo nk’ubwo, twebwe abagize ubwoko bwa Yehova twunze ubumwe kubera ko twemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tugakunda abavandimwe bacu, tukiringira Ubwami bw’Imana, kandi tukubaha abo Imana ikoresha kugira ngo batuyobore. Yehova adufasha kureka imyifatire imwe n’imwe iterwa no kudatungana, ishobora kubangamira ubumwe bwacu.—Rom 12:2.
Uko wanesha ubwibone n’ishyari
11. Kuki ubwibone butuma abantu bicamo ibice, kandi se Yehova adufasha ate kunesha ubwibone?
11 Ubwibone buteza amacakubiri mu bantu. Umuntu w’umwibone yumva ko aruta abandi, kandi ashimishwa no kwirarira. Ariko kandi, ibyo akenshi bituma atunga ubumwe n’abandi, kubera ko abamwumva yirarira bashobora kumugirira ishyari. Umwigishwa Yakobo atubwira yeruye ati “bene uko kwirata kose ni kubi” (Yak 4:16). Iyo umuntu yumva ko aruta abandi, nta rukundo aba agira. Yehova atanga urugero rwo kwicisha bugufi ashyikirana natwe abantu badatunganye. Dawidi yaranditse ati “kwicisha bugufi kwawe [kw’Imana] ni ko kungira umuntu ukomeye” (2 Sam 22:36). Ijambo ry’Imana ridufasha kunesha ubwibone ritwigisha gutekereza neza. Pawulo yarahumekewe maze arabaza ati “ni nde utuma uba umuntu utandukanye n’undi? Ubundi se ni iki ufite utahawe? Niba se waragihawe, kuki wirata nk’aho utagihawe?”—1 Kor 4:7.
12, 13. (a) Kuki kugira ishyari byoroshye? (b) Kwigana uko Yehova abona abandi bigira akahe kamaro?
12 Ishyari ni indi nzitizi ituma abantu batunga ubumwe. Kubera ko twarazwe kudatungana, twese dufite “umwuka wo kwifuza,” kandi n’Abakristo bamaze igihe kirekire bashobora rimwe na rimwe kugirira abandi ishyari bitewe n’imimerere barimo, ibyo batunze, inshingano bafite cyangwa ubushobozi bwabo (Yak 4:5). Urugero, umuvandimwe ufite umugore n’abana ashobora kugirira ishyari umubwiriza w’igihe cyose kubera inshingano afite, ariko ntamenye ko uwo mubwiriza w’igihe cyose na we, ashobora mu rugero runaka kuba amugirira ishyari. Ni mu buhe buryo dushobora gutuma ishyari nk’iryo ritabangamira ubumwe bwacu?
13 Kugira ngo twirinde ishyari, tugomba kwibuka ko Bibiliya igereranya abasutsweho umwuka bagize itorero rya gikristo n’ingingo z’umubiri w’umuntu. (Soma mu 1 Abakorinto 12:14-18.) Urugero, mbese nubwo ijisho ryawe rigaragara kuruta umutima, byombi ntibigufitiye akamaro? Mu buryo nk’ubwo, Yehova aha agaciro abagize itorero bose, nubwo hari igihe bamwe bashobora kuba bagaragara kuruta abandi. Bityo rero, nimucyo twigane uburyo Yehova abona abavandimwe bacu. Aho kugirira abandi ishyari, dushobora kugaragaza ko tubahangayikira kandi ko tubitaho. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugira uruhare mu kugaragaza itandukaniro riri hagati y’Abakristo b’ukuri n’abantu bari mu madini yiyita aya gikristo.
Amadini yiyita aya gikristo arangwa no kwicamo ibice
14, 15. Ni mu buhe buryo idini ry’Abakristo b’abahakanyi ryiciyemo ibice?
14 Ubumwe bw’Abakristo b’ukuri butandukanye n’amakimbirane aranga abantu bari mu madini yiyita aya gikristo. Mu kinyejana cya kane, idini ry’Abakristo b’abahakanyi ryari ryarakwiriye hose ku buryo umwami w’abami w’umupagani w’i Roma yaje kuryigarurira. Ni ryo amadini yiyita aya gikristo menshi ariho muri iki gihe yakomotseho. Nyuma yaho, ayo madini yakomeje kugenda yicamo ibice, maze ubwami bwinshi bwitandukanya na Roma, bwishyiriraho amadini yabwo ya Leta.
15 Ubwinshi muri ubwo bwami bumaze ibinyejana byinshi bushyamiranye mu ntambara. Mu kinyejana cya 17 n’icya 18, abaturage bo mu Bwongereza, abo mu Bufaransa n’abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bimirije imbere ibyo kwitangira ibihugu byabo, bituma gukunda igihugu by’agakabyo biba nk’idini. Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, gukunda igihugu by’agakabyo byatangiye kwiganza mu bitekerezo bya benshi. Amaherezo, amadini yiyita aya gikristo yiciyemo udutsiko twinshi tw’amadini, utwinshi muri two tukaba twarashyigikiraga ibyo gukunda igihugu by’agakabyo. Abayoboke b’ayo madini bageze n’ubwo bifatanya mu ntambara, barwana n’abo babaga bahuje ukwizera bo mu bindi bihugu. Muri iki gihe amadini yiyita aya gikristo yiciyemo ibice bitewe n’imyizerere itandukanye y’udutsiko tw’amadini ayagize hamwe no gukunda igihugu by’agakabyo.
16. Ni ibihe bintu bituma abari mu madini yiyita aya gikristo batavuga rumwe?
16 Mu kinyejana cya 20, tumwe mu dutsiko tw’amadini yiyita aya gikristo tubarirwa mu magana twashinze umuryango mpuzamatorero kugira ngo twunge ubumwe. Ariko nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo ayo madini ashyiraho imihati, make gusa ni yo yishyize hamwe, kandi abayoboke bayo na n’ubu ntibavuga rumwe ku bibazo bimwe na bimwe, urugero nk’ubwihindurize, gukuramo inda, kuryamana kw’abahuje ibitsina no gushyira abagore mu myanya y’ubuyobozi bw’amadini. Mu bihugu bimwe na bimwe byiganjemo amadini yiyita aya gikristo, abayobozi b’amadini bagerageza guhuriza hamwe abantu bo mu dutsiko dutandukanye tw’ayo madini, babereka ko inyigisho batavugaho rumwe nta cyo zitwaye cyane. Icyakora, uko gupfobya ibibatandukanya bituma abantu batagira ukwizera gukomeye, kandi mu by’ukuri ntibishobora gutuma amadini yiyita aya gikristo yiciyemo ibice yunga ubumwe.
Gukunda igihugu by’agakabyo nta mwanya bifite mu gusenga k’ukuri
17. Ni mu buhe buryo byari byarahanuwe ko “mu minsi ya nyuma” ugusenga k’ukuri kwari gutuma abantu bunga ubumwe?
17 Nubwo muri iki gihe abantu barushijeho kwicamo ibice kurusha ikindi gihe cyose, abasenga by’ukuri bo bakomeje kunga ubumwe. Umuhanuzi w’Imana witwa Mika yaravuze ati “nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro” (Mika 2:12). Mika yahanuye ko ugusenga k’ukuri kwari gushyirwa hejuru kugasumba ukundi gusenga kose, kwaba ari ugusenga imana z’ibinyoma cyangwa gusenga Leta. Yaranditse ati “mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe udusozi; abantu bo mu mahanga bazisukiranya bawugana. Amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu.”—Mika 4:1, 5.
18. Ni irihe hinduka ugusenga k’ukuri kwadufashije kugira?
18 Nanone kandi, Mika yari yaravuze ukuntu ugusenga k’ukuri kwari gutuma abahoze bangana bunga ubumwe. Yaravuze ati ‘[abantu bo mu] mahanga menshi bazagenda bavuge bati “nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova no ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.” Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana’ (Mika 4:2, 3). Abareka gusenga imana zakozwe n’abantu cyangwa gusenga ibihugu, maze bakifatanya n’abasenga Yehova, bunze ubumwe ku isi hose. Imana ibigisha inzira z’urukundo.
19. Ubumwe buranga abasenga by’ukuri babarirwa muri za miriyoni, ni ikimenyetso kigaragaza iki?
19 Ubumwe buranga Abakristo b’ukuri ku isi hose muri iki gihe burihariye, kandi ni ikimenyetso kigaragaza ko Yehova akomeza kuyobora ubwoko bwe akoresheje umwuka wera we. Abantu bo mu mahanga yose bakomeje kunga ubumwe kuruta ikindi gihe cyose. Ibyo bisohoza mu buryo bugaragara ibivugwa mu Byahishuwe 7:9, 14, kandi bigaragaza ko vuba aha abamarayika b’Imana bagiye kurekura “imiyaga” izarimbura iyi si mbi. (Soma mu Byahishuwe 7:1-4, 9, 10, 14.) Mbese kuba twunze ubumwe mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe si igikundiro? Ni mu buhe buryo buri wese muri twe yagira uruhare mu gutuma twunga ubumwe? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe?
• Twakwirinda dute ko ishyari ryangiza ubumwe bwacu?
• Kuki gukunda igihugu by’agakabyo bidashobora gutuma abasenga by’ukuri bicamo ibice?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomokaga mu mimerere itandukanye
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Kwifatanya muri gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami bigira uruhe ruhare mu gutuma twunga ubumwe?