Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
10 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli. Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli ari bo Yonatani, Abinadabu na Maliki-shuwa.+ 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere kugira ngo bariya Bafilisitiya batakebwe bataza bakamfata, bakanyica nabi.”*+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we afata inkota ye arayiyicisha. 6 Uko ni ko Sawuli, abahungu be batatu n’abo mu muryango we bose bapfiriye rimwe.+ 7 Abisirayeli bari batuye mu kibaya babonye ko abantu bose bahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga. Nuko Abafilisitiya baraza bayituramo.
8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamwambuye ibyo yari afite, bamuca umutwe bafata n’intwaro ze maze bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize ibigirwamana byabo+ n’abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo, umutwe we bawumanika ku nzu* ya Dagoni.+
11 Abaturage bose b’i Yabeshi+ y’i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli byose,+ 12 abasirikare bose bajya gufata umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be. Bayijyana i Yabeshi, amagufwa yabo bayashyingura munsi y’igiti kinini cy’i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.
13 Uko ni ko Sawuli yapfuye azize ko yahemukiye Yehova kuko yanze kumvira ibyo Yehova+ yamubwiye kandi akajya gushikisha ku mushitsi,+ 14 aho kugisha inama Yehova. Ni cyo cyatumye Imana imwica, ikamusimbuza Dawidi umuhungu wa Yesayi akaba ari we uba umwami.+