Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
3 Aba ni bo bana Dawidi yabyariye i Heburoni:+ Imfura ye ni Amunoni+ yabyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli, uwa kabiri ni Daniyeli yabyaranye na Abigayili+ w’i Karumeli, 2 uwa gatatu ni Abusalomu+ yabyaranye na Maka, umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya+ yabyaranye na Hagiti, 3 uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali, naho uwa gatandatu ni Itureyamu yabyaranye n’umugore we Egila. 4 Abo ni bo bahungu 6 yabyariye i Heburoni. I Heburoni yahamaze imyaka 7 n’amezi 6 ari ku butegetsi, hanyuma amara imyaka 33 ategekera i Yerusalemu.+
5 Aba ni bo yabyariye i Yerusalemu:+ Shimeya, Shobabu, Natani+ na Salomo;+ abo uko ari bane yababyaranye na Batisheba+ umukobwa wa Amiyeli. 6 Yabyaye n’abandi bahungu icyenda ari bo: Ibuhari, Elishama, Elifeleti, 7 Noga, Nefegi, Yafiya, 8 Elishama, Eliyada na Elifeleti. 9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi utabariyemo abo yabyaranye n’abandi bagore* be. Mushiki wabo yitwaga Tamari.+
10 Salomo yabyaye Rehobowamu,+ Rehobowamu abyara Abiya,+ Abiya abyara Asa,+ Asa abyara Yehoshafati,+ 11 Yehoshafati abyara Yehoramu,+ Yehoramu abyara Ahaziya,+ Ahaziya abyara Yehowashi,+ 12 Yehowashi abyara Amasiya,+ Amasiya abyara Azariya,+ Azariya abyara Yotamu,+ 13 Yotamu abyara Ahazi,+ Ahazi abyara Hezekiya,+ Hezekiya abyara Manase,+ 14 Manase abyara Amoni,+ Amoni abyara Yosiya.+ 15 Abahungu ba Yosiya ni aba: Imfura ye ni Yohanani, uwa kabiri ni Yehoyakimu,+ uwa gatatu ni Sedekiya,+ uwa kane ni Shalumu. 16 Yehoyakimu yabyaye Yekoniya,+ Yekoniya abyara Sedekiya. 17 Abahungu Yekoniya yabyaye igihe yari muri gereza ni Salatiyeli, 18 Malikiramu, Pedaya, Shenasari, Yekamiya, Hoshama na Nedabiya. 19 Abahungu ba Pedaya ni Zerubabeli+ na Shimeyi. Abahungu ba Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya. Mushiki wabo yitwaga Shelomiti. 20 Abandi bahungu batanu ni Hashuba, Oheli, Berekiya, Hasadiya na Yushabu-hesedi. 21 Hananiya yabyaye Pelatiya na Yeshaya, Yeshaya abyara Refaya, Refaya abyara Arunani, Arunani abyara Obadiya, Obadiya abyara Shekaniya. 22 Abakomoka kuri* Shekaniya ni Shemaya n’abahungu be ari bo Hatushi, Igalu, Bariya, Neyariya na Shafati. Bose hamwe ni batandatu. 23 Abahungu ba Neyariya ni Eliyowenayi, Hizikiya na Azirikamu: Bose hamwe ni batatu. 24 Abahungu ba Eliyowenayi ni Hodaviya, Eliyashibu, Pelaya, Akubu, Yohanani, Delaya na Anani: Bose hamwe ni barindwi.