Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
4 Abahungu ba Yuda ni Peresi,+ Hesironi,+ Karumi, Huri+ na Shobali.+ 2 Reyaya umuhungu wa Shobali yabyaye Yahati, naho Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Iyo ni yo miryango y’Abasorati.+ 3 Aba ni bo bahungu ba papa* wa Etamu:+ Yezereli, Ishuma na Idubashi. (Mushiki wabo yitwaga Haseleluponi.) 4 Abandi ni Penuweli papa wa Gedori, na Ezeri papa wa Husha.+ Abo ni bo bahungu ba Huri (imfura ya Efurata) akaba na papa wa Betelehemu.+ 5 Ashihuri,+ papa wa Tekowa,+ yari afite abagore babiri, ari bo Hela na Nara. 6 Nara yamubyariye Ahuzamu, Heferi, Temeni na Hahashutari. Abo ni bo bahungu ba Nara. 7 Abahungu ba Hela ni Sereti, Isuhari na Etunani. 8 Kosi yabyaye Anubu na Sobeba kandi yakomotsweho n’imiryango ya Aharuheli umuhungu wa Harumu.
9 Yabesi yarushaga icyubahiro abavandimwe be. Mama we ni we wamwise Yabesi* kuko yavugaga ati: “Namubyaye mbabara.” 10 Yabesi asenga Imana ya Isirayeli ati: “Uzampe umugisha igihugu cyanjye ukigire kinini, umfashe kandi undinde ibyago kugira ngo bitangeraho.” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye.
11 Kelubu, umuvandimwe wa Shuha, yabyaye Mehiri papa wa Eshitoni. 12 Eshitoni yabyaye Beti-rafa, Paseya na Tehina papa wa Irinahashi. Abo ni bo bantu b’i Reka. 13 Abahungu ba Kenazi ni Otiniyeli+ na Seraya. Otiniyeli yabyaye Hatati. 14 Mewonotayi yabyaye Ofura. Seraya yabyaye Yowabu akaba ari we wakomotsweho n’abari batuye i Geharashimu.* Hiswe i Geharashimu kuko abari bahatuye bari abanyabukorikori.
15 Abahungu ba Kalebu+ umuhungu wa Yefune, ni Iru, Ela na Namu. Ela yabyaye Kenazi. 16 Abahungu ba Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Asareli. 17 Ezira yabyaye Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Umwe mu bagore* ba Meredi yabyaye Miriyamu, Shamayi na Ishuba, papa wa Eshitemowa. 18 (Umugore wa Meredi w’Umuyahudikazi yabyaye Yeredi papa wa Gedori, Heberi papa wa Soko na Yekutiyeli papa wa Zanowa.) Abo bahungu babyawe na Bitiya umukobwa wa Farawo washakanye na Meredi.
19 Abahungu b’umugore wa Hodiya wari mushiki wa Nahamu ni papa wa Keyila w’Umugarumi na papa wa Eshitemowa w’Umumakati. 20 Abahungu ba Shimoni ni Amunoni, Rina, Beni-hanani na Tiloni. Abahungu ba Ishi ni Zoheti na Beni-zoheti.
21 Abahungu ba Shela+ umuhungu wa Yuda ni Eri papa wa Leka, na Lada papa wa Maresha n’imiryango y’ababohaga imyenda mu budodo bwiza bakomoka kuri Ashibeya 22 na Yokimu, ab’i Kozeba, Yowashi na Sarafi bashatse abagore b’Abamowabukazi, na Yashubi-lehemu. Ayo mazina yakuwe mu nyandiko za kera.* 23 Abo bari ababumbyi kandi bari batuye i Netayimu n’i Gedera. Bari batuye aho, bakorera umwami.
24 Abahungu ba Simeyoni+ ni Nemuweli, Yamini, Yaribu, Zera na Shawuli.+ 25 Shawuli yabyaye Shalumu, Shalumu abyara Mibusamu, Mibusamu abyara Mishuma. 26 Mishuma yabyaye Hamuweli, Hamuweli abyara Zakuri, Zakuri abyara Shimeyi. 27 Shimeyi yari afite abahungu 16 n’abakobwa 6. Icyakora abavandimwe be ntibari bafite abahungu benshi nk’abo kandi mu miryango yabo yose nta wari ufite abahungu benshi nk’abo mu miryango y’abakomoka kuri Yuda.+ 28 Bari batuye i Beri-sheba,+ i Molada,+ i Hasari-shuwali,+ 29 i Biluha, muri Esemu,+ i Toladi, 30 i Betuweli,+ i Horuma,+ i Sikulagi,+ 31 i Beti-marukaboti, i Hasari-susimu,+ i Beti-biri n’i Sharayimu. Iyo ni yo mijyi batuyemo kugeza igihe Dawidi yagiriye ku butegetsi.
32 Bari batuye muri Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani.+ Yose yari imijyi itanu. 33 Imidugudu yabo yose yari ikikije iyo mijyi yaragendaga ikagera i Bayali. Ibyo ni byo bisekuru byabo kandi aho ni ho bari batuye. 34 Abandi bakomoka kuri Simeyoni ni Meshobabu, Yamuleki, Yosha umuhungu wa Amasiya, 35 Yoweli, Yehu umuhungu wa Yoshibiya, umuhungu wa Seraya, umuhungu wa Asiyeli, 36 Eliyowenayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya 37 na Ziza umuhungu wa Shifi, umuhungu wa Aloni, umuhungu wa Yedaya, umuhungu wa Shimuri, umuhungu wa Shemaya. 38 Abo bamaze kuvugwa bari bahagarariye imiryango yabo kandi imiryango bakomokamo ya ba sekuruza yagiye yaguka baba benshi cyane. 39 Bagiye ku marembo y’i Gedori mu burasirazuba bw’ikibaya, bashaka aho kuragira amatungo yabo. 40 Babonye ahantu ho kuragira amatungo yabo heza, hatoshye, hanini kandi hari amahoro n’umutekano. Abari bahatuye bakomokaga kuri Hamu.+ 41 Ku butegetsi bwa Hezekiya,+ umwami w’u Buyuda, abo bavuzwe amazina bateye amahema y’abakomoka kuri Hamu n’Abamewunimu bari bahatuye barabarimbura, ku buryo n’uyu munsi nta n’umwe ukiriho. Barahatuye, kuko icyo gihugu cyari gifite aho kuragira amatungo yabo.
42 Bamwe mu bakomoka kuri Simeyoni, ni ukuvuga abagabo 500, bagiye ku Musozi wa Seyiri+ bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli bari abahungu ba Ishi. 43 Bahageze, bishe Abamaleki+ bari barasigaye bakahahungira maze barahatura kugeza n’uyu munsi.*