Zaburi
Indirimbo ya Dawidi.
143 Yehova, umva isengesho ryanjye,
Utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
Nsubiza kuko ukiranuka kandi ukaba uri uwizerwa.
2 Njye umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,
Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.
3 Umwanzi arantoteza.
Antura hasi akandibata.
Yatumye ntura ahantu h’umwijima, nk’abapfuye kera cyane.
4 Ndumva nacitse intege cyane.
Umutima wanjye umeze nk’ikinya.
5 Nibuka iminsi ya kera,
Ngatekereza ku byo wakoze byose.
Nshimishwa cyane no gutekereza ku mirimo yawe.
6 Nteze amaboko ngusenga.
Mpora ngutegereje nk’uko ubutaka bukakaye buba butegereje imvura. (Sela.)
7 Yehova, gira vuba unsubize.
Imbaraga zanjye zashize.
Ntunyirengagize,
Kugira ngo ntamera nk’abamanuka bajya mu mva.
8 Mu gitondo, ujye ungaragariza urukundo rwawe rudahemuka,
Kuko ari wowe niringiye.
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,
Kuko ari wowe mpanze amaso.
9 Yehova, nkiza abanzi banjye,
Kuko ari wowe mpungiyeho.
10 Unyigishe gukora ibyo ushaka,
Kuko uri Imana yanjye.
Uri mwiza!
Unyobore ukoresheje umwuka wawe kugira ngo ntahura n’akaga.
11 Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe.
Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.
12 Ukureho abanzi banjye kuko ufite urukundo rudahemuka.
Urimbure abandwanya bose,
Kuko ndi umugaragu wawe.