Yesaya
10 Bazabona ishyano abashyiraho amategeko agamije ibibi+
N’abahora bandika amategeko abangamira abandi,
2 Kugira ngo batarenganura abakene,
Bagatuma aboroheje bo mu bantu banjye batabona ubutabera,+
Bagatwara imitungo y’abapfakazi
4 Nta kindi muzaba musigaje uretse kunama mu mfungwa,
Cyangwa kugwa mu bishwe.
Ibyo byose ni byo bituma akomeza kubarakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+
Inkoni afite mu ntoki, ni yo nzakoresha mbahana.
6 Nzamutuma guhana igihugu cy’abahakanyi,+
Abantu bandakaje;
Nzamutegeka kubasahura ibintu byinshi no gufata ibyo batunze
No kubanyukanyuka nk’uko bakandagira ibyondo byo mu nzira.+
7 Icyakora si wo mugambi we
Kandi si byo ategura mu mutima we.
Kuko icyo atekereza mu mutima we ari ukurimbura,
Kurimbura ibihugu byinshi, aho kuba bike.
8 Kuko avuga ati:
‘Ese abatware banjye bose si n’abami?+
9 Ese Kalino+ si nka Karikemishi?+
Ese Samariya+ si nka Damasiko?+
10 Ukuboko kwanjye kwafashe ubwami busenga imana zitagira akamaro,
Ubwami bufite ibishushanyo bisengwa biruta iby’i Yerusalemu n’i Samariya.+
11 Ese Yerusalemu n’ibigirwamana byayo,
Sinzayikorera nk’ibyo nakoreye Samariya n’imana zayo zitagira akamaro?’+
12 “Igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku Musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, azahana* umwami wa Ashuri bitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bwe n’ukuntu arebana ubwirasi.+ 13 Kuko avuga ati:
‘Ibyo nzabikoresha imbaraga z’ukuboko kwanjye
N’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge.
14 Ukuboko kwanjye kuzafata ubutunzi bw’ibihugu,
Nk’uko umuntu akora mu cyari;
Nk’uko umuntu yegeranya amagi yatawe,
Nzegeranya abantu bo mu isi yose.
Nta n’umwe uzakubita amababa, cyangwa ngo abumbure akanwa ke, cyangwa ngo ajwigire.’”
15 Ese ishoka yakwirata ku muntu uyitemesha?
Ese urukero rwakwirata ku muntu urukoresha?
None se inkoni+ yazunguza uyifashe?
Cyangwa se inkoni yazamura uyifashe?
16 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,
Azatuma abantu be babyibushye bananuka cyane;+
Kandi munsi y’icyubahiro cye azahatsa umuriro waka cyane.+
Uwo muriro uzatwika ibyatsi bye bibi n’ibihuru bye by’amahwa mu munsi umwe.
18 Azarimbura ubwiza bw’ishyamba rye n’umurima we w’ibiti byera imbuto,
Bimere nk’umurwayi warembye.+
19 Ibiti byo mu ishyamba rye bizaba bisigaye
Bizaba ari bike cyane, ku buryo n’umwana muto yashobora kubibara akandika umubare wabyo.
20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli
N’abarokotse bo mu muryango wa Yakobo,
Ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga.+
Ahubwo bazishingikiriza kuri Yehova,
Uwera wa Isirayeli mu budahemuka.
22 Isirayeli we, nubwo abantu bawe
Ari benshi cyane nk’umucanga wo ku nyanja,
Bake gusa muri bo ni bo bazagaruka.+
24 Ku bw’ibyo, Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga, aravuga ati: “Bantu banjye batuye i Siyoni, ntimutinye Abashuri babakubitishaga inkoni,+ bakabakubita nk’uko Egiputa yabigenje.+ 25 Hasigaye igihe gito uburakari bukarangira. Umujinya wanjye uzatuma mbarimbura.+ 26 Yehova nyiri ingabo azabakubita ibiboko+ nk’igihe Abamidiyani batsindirwaga ku rutare rwa Orebu.+ Inkoni ye izaba hejuru y’inyanja nk’uko yayizamuye igihe yarwanyaga Egiputa.+
30 Yewe mukobwa w’i Galimu we, tabaza kandi utake.
Nawe Layisha, tega amatwi.
Yewe Anatoti we, unteye agahinda!+
31 Madimena yarahunze.
Abaturage b’i Gebimu bashatse aho bihisha.
32 Uyu munsi arahagarara i Nobu.+
Azamura ikiganza cye akagitunga umusozi wubatseho umujyi wa Siyoni,
Kugira ngo atere ubwoba umusozi wubatseho Yerusalemu.